Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 101 - Al-Qariah
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Qariah 101:1
Ikizahonda (umunsi w’imperuka)
Verse 2 — Surah Al-Qariah 101:2
Ikizahonda ni iki
Verse 3 — Surah Al-Qariah 101:3
Ni iki kizakumenyesha ikizahonda
Verse 4 — Surah Al-Qariah 101:4
Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye
Verse 5 — Surah Al-Qariah 101:5
N’imisozi ikamera nk’ipamba ritumuka
Verse 6 — Surah Al-Qariah 101:6
Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi)
Verse 7 — Surah Al-Qariah 101:7
Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru)
Verse 8 — Surah Al-Qariah 101:8
Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi)
Verse 9 — Surah Al-Qariah 101:9
Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya
Verse 10 — Surah Al-Qariah 101:10
Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya)
Verse 11 — Surah Al-Qariah 101:11
Ni umuriro ugurumana bikabije