Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 11 - Hud

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Hud 11:1

Alif Laam Raa 63. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa n’Ushishoza, Umumenyi wa byose

Verse 2 — Surah Hud 11:2

(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri we (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza

Verse 3 — Surah Hud 11:3

No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri, njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye

Verse 4 — Surah Hud 11:4

Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni we Ushobora byose

Verse 5 — Surah Hud 11:5

Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bagamije kubimuhisha (Allah). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

Verse 6 — Surah Hud 11:6

Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse

Verse 7 — Surah Hud 11:7

Ni na we waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi intebe ye y’icyubahiro (Ar’shi) yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti "Mu by’ukuri, muzazurwa nyuma yo gupfa", babandi bahakanye bavuga bati "Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara

Verse 8 — Surah Hud 11:8

Kandi turamutse dukerereje ibihano kuri bo kugeza igihe cyagenwe, rwose bavuga (bannyega) bati "Ni iki kibibujije?" Bamenye ko umunsi (ibihano) bizabagerahonta kizabibakiza, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa

Verse 9 — Surah Hud 11:9

N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura, mu by’ukuri ariheba cyane ntanashimire (inema za Allah)

Verse 10 — Surah Hud 11:10

Kandi n’iyo tumusogongeje ku byiza nyuma yo kugerwaho n'amakuba, rwose aravuga ati "Ibibi bimvuyeho", nuko akishima akanirata cyane

Verse 11 — Surah Hud 11:11

Uretse babandi bihanganye bakanakora ibikorwa byiza; abo bazahabwa imbabazi ndetse n'igihembo gihebuje (Ijuru)

Verse 12 — Surah Hud 11:12

Hari ubwo wowe (Muhamadi) wareka (kubagezaho) bimwe mu byo uhishurirwa, ndetse n’igituza cyawe kikaremererwa kuko bavuga bati "Kuki atamanuriwe ubutunzi cyangwa ngo azane n’umumalayika (ushimangira ubutumwa bwe)?"(Bagezeho ibyo uhishurirwa, kuko) mu by’ukuri, wowe uri umuburizi. Kandi Allah ni Umuhagararizi wa byose

Verse 13 — Surah Hud 11:13

Cyangwa baravuga bati "(Intumwa Muhamadi) yarayihimbiye (Qur’an)". Vuga uti "Ngaho nimuzane isura (ibice bya Qur’an) icumi mwihimbiye zimeze nka yo, maze muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri

Verse 14 — Surah Hud 11:14

Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe biri mu bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari we. Ese mwe muri abicisha bugufi (Abayisilamu)

Verse 15 — Surah Hud 11:15

Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho

Verse 16 — Surah Hud 11:16

Abo ni babandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) ntacyo byabamariye, ndetse n’ibyo bakoraga byabaye impfabusa

Verse 17 — Surah Hud 11:17

Ese uwemera ashingiye ku kuri guturutse kwa Nyagasani we (ari we Intumwa Muhamadi), maze uko kuri (Qur’an) kugakurikirwa n'umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho (Allah), ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo cya Musa (Tawurati) cyari ubuyobozi n'impuhwe; (uwo yaba nk’ukurikira ibitagira gihamya)? Babandi bemeye (bashingiye ku kuri) ni bo bamwemera (Intumwa Muhamadi), naho abamuhakana bo mudutsiko (tw’abahakanyi), isezerano ryabo ni ukuzaba mu muriro. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko mu by’ukuri, (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera

Verse 18 — Surah Hud 11:18

Ni nde nkozi y’ibibikurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazagezwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati "Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!" Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi

Verse 19 — Surah Hud 11:19

Babandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakifuza ko yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo), kandi bagahakana imperuka

Verse 20 — Surah Hud 11:20

Abo ntaho bacikira (ibihano bya Allah) ku isi, kandinta barinzi (babibarinda) batari Allah, ndetse bazanatuburirwa ibihano (kubera ko) batashoboraga kumva ndetse ntibanashobore kubona (ukuri)

Verse 21 — Surah Hud 11:21

Abo ni bo bihombeje ubwabo, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha

Verse 22 — Surah Hud 11:22

Mu by’ukuri, ntagushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo gihambaye ku munsi w’imperuka

Verse 23 — Surah Hud 11:23

Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanicisha bugufi kuri Nyagasani wabo; bazaba mu Ijuru ubuziraherezo

Verse 24 — Surah Hud 11:24

Urugero rw'amatsinda abiri (iry’abahakanyi n’iry’abemera) ni nko gufata umuntu utabona ndetse akaba atanumva, ukamugereranya n'ubona kandi akaba yumva. Ese ayo matsinda yombi uyagereranyije yareshya? Ese ntimutekereza

Verse 25 — Surah Hud 11:25

Mu by’ukuri, twohereje Nuhu ku bantu be (arababwira ati) "Rwose njye ndi umuburizi wanyu ugaragara

Verse 26 — Surah Hud 11:26

(Ndababurira) ko mutagomba kugira undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’ibihano by'umunsi ubabaza

Verse 27 — Surah Hud 11:27

Nuko ibikomerezwabyo mu bantu be byahakanye biravuga bati "Tubona uri umuntu nka twe kandi nta n’abandi bagukurikiye uretse abaciriritse muri twe, ndetse nabo bakaba barabikoze badatekereje. Kandi nta n’icyo muturusha, ahubwo dutekereza ko muri abanyabinyoma

Verse 28 — Surah Hud 11:28

(Nuhu) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari nawe wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, ariko mwe (izo mpuhwe) mukaba mutazibona; nonese ubwo twabahatira (gukurikira ubutumwa) kandi mutabishaka

Verse 29 — Surah Hud 11:29

Yemwe bantu banjye! Nta mutungo mbibasabira, ndetse nta n’ahandi nteze igihembo uretse kwa Allah. Ntabwo nshobora kwirukana abemera, kuko mu by’ukuri bazahura na Nyagasani wabo, ariko njye ndabona muri abantu b’injiji

Verse 30 — Surah Hud 11:30

Yemwe bantu banjye! Ni nde wankiza (ibihano bya) Allah ndamutse mbirukanye? Ese ntimutekereza

Verse 31 — Surah Hud 11:31

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni we uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye umwe mu nkozi z’ibibi

Verse 32 — Surah Hud 11:32

Baravuga bati "Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanireibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri umwe mu banyakuri

Verse 33 — Surah Hud 11:33

(Nuhu) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah ni we wenyine uzabibazanira nabishaka, kandi ntaho mwabihungira

Verse 34 — Surah Hud 11:34

Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamarokabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni we Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa

Verse 35 — Surah Hud 11:35

Cyangwa se (ababangikanyamana ba Maka) bavuga ko(Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti "Niba narayahimbye, icyo cyaha kimbarweho, ariko njye ntaho mpuriyen’ibyaha mukora

Verse 36 — Surah Hud 11:36

Kandi Nuhu yarahishuriwe ati "Mu bantu bawe ntawe uzagira ukwemera, usibye abamaze kwemera. Bityo, ntukababazwe n’ibyo bakoraga

Verse 37 — Surah Hud 11:37

Maze wubake inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu, kandi ntunsabe (kubabarira) babandib’inkozi z’ibibi; kuko mu by’ukuri, bagomba kurohama

Verse 38 — Surah Hud 11:38

Nuko ubwo yubakaga inkuge, buri uko ibikomerezwa byo mu bantu be byamunyuragaho, byaramusekaga. Akavuga ati "Nimuduseke natwe tuzabaseka nk’uko muduseka

Verse 39 — Surah Hud 11:39

Muzanamenya uzagerwaho n'ibihano bimusuzuguza ndetse akazanagerwaho n'ibihano bihoraho

Verse 40 — Surah Hud 11:40

Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije),turavuga tuti "Shyiramoikigabo n’ikigore (kuri buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe),unashyiremo abemeye". Kandi ntawigeze yemera hamwe na we uretse mbarwa

Verse 41 — Surah Hud 11:41

Nuko (Nuhu) aravuga ati "Muyinjiremo maze itsimbure inagere aho ijya mu izina rya Allah. Mu by’ukuri,Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 42 — Surah Hud 11:42

Nuko (ya nkuge) irabatwara hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, maze Nuhu ahamagara umuhungu we wari witaruye ati "Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi

Verse 43 — Surah Hud 11:43

(Umuhungu we) aravuga ati "Ndahungira ku musozi undinde amazi". (Nuhu) aravuga ati "Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka)". Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye

Verse 44 — Surah Hud 11:44

Maze isi irabwirwa iti "Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Na wewa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi. Nuko havugwa imvugo igira iti "Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana

Verse 45 — Surah Hud 11:45

Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni nawe Mucamanza usumba abandi

Verse 46 — Surah Hud 11:46

(Allah) aravuga ati "Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) nta bwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora), mu by’ukuri, ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri, ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji

Verse 47 — Surah Hud 11:47

(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo

Verse 48 — Surah Hud 11:48

Arabwirwa ati "Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) ku bw’amahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho n’abo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho

Verse 49 — Surah Hud 11:49

Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere(y'ihishurwa) ry’iyi Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri (Qur’an). iherezo (ryiza) rizaba iry’abatinya Allah

Verse 50 — Surah Hud 11:50

N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari we. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimbyi b’ibinyoma

Verse 51 — Surah Hud 11:51

Yemwe bantu banjye! (Kubagezaho ubutumwa) nta gihembo mbibasabira, ahubwoigihembo cyanjye ngiteze ku wandemye. Ese ntimutekereza

Verse 52 — Surah Hud 11:52

Yemwe bantu banjye! Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu maze munamwicuzeho; (ibyo nimubikora) azaboherereza imvura nyinshi (izeza imyaka yanyu), anabongerere imbaraga ku zo musanganywe. Kandi muramenye ntimuzirengagize (ibyo mbabwira) ngo mube inkozi z’ibibi

Verse 53 — Surah Hud 11:53

Baravuga bati "Yewe Hudu! Nta kimenyetso utuzaniye, kandi nta n’ubwo tuzigera tureka imana zacukubera ibyo utubwira, ndetse nta n’ubwo duteze kukwemera

Verse 54 — Surah Hud 11:54

Icyo twavuga nuko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi na mwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mubangikanya musenga

Verse 55 — Surah Hud 11:55

Bitari we (Allah). Ngaho nimuncurire imigambi mibisha mwese kandi ntimundindirize

Verse 56 — Surah Hud 11:56

Mu by’ukuri, njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni we ufite inzira igororotse

Verse 57 — Surah Hud 11:57

Ubwo nimutera umugongo (ukuri, mumenye ko) njye namaze kubagezaho ubutumwa nahawe, kandiNyagasani wanjye azabasimbuza abandi bantu, ndetse ntacyo muzamutwara. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Umurinzi wa byose

Verse 58 — Surah Hud 11:58

Ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Hudu n’abemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, maze tubakiza ibihano bikomeye

Verse 59 — Surah Hud 11:59

Abo bari (abantu bo) mu bwoko bw’aba Adi. Bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, bigomeka ku ntumwa ze, banakurikira amategeko ya buri mwibone wese w’igomeke

Verse 60 — Surah Hud 11:60

Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w'imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo, kandi ko ubwoko bw’aba Adi, aribo bantu ba Hudu, bwarimbutse

Verse 61 — Surah Hud 11:61

N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari we. Ni we wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko muby’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi yakira (ubusabe)

Verse 62 — Surah Hud 11:62

Baravuga bati "Yewe Swalehe! Mbere y’ibyo (uvuze by’uko tugomba kureka imana zacu), twari twiringiye ko uzaba umutware wacu. Ese uratubuza gusenga ibyo abakurambere bacu basengaga? Mu by’ukuri, twe turashidikanya ku kuri kw’ibyo uduhamagarira

Verse 63 — Surah Hud 11:63

(Swaleh) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari nawe wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, nonese ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Bityo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo

Verse 64 — Surah Hud 11:64

Yemwe bantu banjye! Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayakure mutazavaho mugerwahon'ibihano byegereje

Verse 65 — Surah Hud 11:65

Nuko (baramuhinyura) barayica, maze aravuga ati "Nimwishimishe mu ngo zanyu mu minsi itatu gusa (nyuma yaho muzahanwa). Iryo ni isezerano ridahinyuzwa

Verse 66 — Surah Hud 11:66

Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na babandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Ushobora byose

Verse 67 — Surah Hud 11:67

Nuko urusaku rukubita ab’inkozi z’ibibi maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

Verse 68 — Surah Hud 11:68

Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, abantu bo mu bwoko bw’Abathamudu bahakanye Nyagasani wabo, kandi ko ubwoko bw’Abathamud bwarimbutse

Verse 69 — Surah Hud 11:69

Kandi rwose intumwa zacu zazaniye Aburahamu inkuru nziza (y’uko azabyara akanuzukuruza). Ziramubwira ziti "Salam (amahoro)!" Arasubiza ati "Salam (amahoro)!" Nuko ntiyazuyaza, abazimanira ikimasa cyokeje

Verse 70 — Surah Hud 11:70

Ariko ubwo yabonaga amaboko yabo ategera (amafungura yabazimaniye), ntiyabashira amakenga arabishisha. Baravuga bati "Witinya, kuko mu by’ukuri twatumwe ku bantu ba Loti

Verse 71 — Surah Hud 11:71

N’umugore we (Sara) yari ahagaze (inyuma y’urusika abumva), maze araseka (atangajwe n’ibyo yumvise). Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara Is’haqa (Isaka), na nyuma Isaka (akazabyara) Yaqub (Yakobo)

Verse 72 — Surah Hud 11:72

(Sara) aravuga ati "Ego ko! Nabyara nte kandi ndi umukecuru ndetse n'uyu mugabo wanjye ari umukambwe!? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje

Verse 73 — Surah Hud 11:73

(Abamalayika) baravuga bati "Ese uratangazwa n’itegeko rya Allah? Impuhwe za Allah n'imigisha ye nibibe kuri mwe, yemwe bantu bo mu muryango (wa Aburahamu). Mu by’ukuri, (Allah) ni Ushimwa bihebuje, Umunyacyubahiro

Verse 74 — Surah Hud 11:74

Nuko Aburahamu amaze gushira ubwoba no kugerwaho n'inkuru nziza, atangira kutugisha impaka (azigisha abo twatumye) avuganira abantu ba Loti

Verse 75 — Surah Hud 11:75

Mu by’ukuri, Aburahamu yari umuntu ucisha make, wibombarika (kuri Allah), wicuza (kuri Nyagasani we) cyane

Verse 76 — Surah Hud 11:76

Yewe Abarahamu! Izo (mpaka) zireke. Mu by’ukuri, itegeko rya Nyagasani wawe ryasohoye. Kandi rwose ibihano bidashobora gusubizwa inyuma birabageraho

Verse 77 — Surah Hud 11:77

Ubwo intumwa zacu zageraga kwa Loti, yababajwe no kuza kwazo ndetse agira n’agahinda (kuko yakekaga ko baza gukorerwa ibya mfura mbi, dore ko atari azi ko ari abamalayika), maze aravuga ati "Uyu ni umunsi mubi cyane

Verse 78 — Surah Hud 11:78

Nuko abantu be baza bihuta bamusanga, kandi kuva na mbere bari basanzwe bakora amahano (ubutinganyi). Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaba abakobwa banjye ni bo babakwiye (mwashyingiranwa na bo). Bityo, nimutinye Allah kandi ntimunkoze isoni imbere y’abashyitsi banjye! Ese nta n’umwe muri mwe ufite ubwenge

Verse 79 — Surah Hud 11:79

Baravuga bati "Rwose uzi ko nta cyo dukeneye ku bakobwa bawe, kandi mu by'ukuri, uzi neza icyo dushaka

Verse 80 — Surah Hud 11:80

Aravuga ati "Iyaba nari mbarushije imbaraga cyangwa ngo nishingikirize inkingi ikomeye (ari wo muryango ugizwe n’abanyembaraga, kugira ngo bamfashe kubabuza kugera ku byo mushaka)

Verse 81 — Surah Hud 11:81

(Abamalayika) baravuga bati "Yewe Loti! Mu by’ukuri, twe turi intumwa ziturutse kwa Nyagasani wawe. Ntibashobora kukugeraho (ngo bakugirire nabi). Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, kandi muri mwe ntihagire n'umwe ureba inyuma; ariko umugore wawe (araza gusigara inyuma) kuko mu by’ukuri, aza kugerwaho n'ibiri bubagereho (abo batinganyi). Rwose, isezerano ryabo ni mu gitondo. Ese igitondo nticyegereje

Verse 82 — Surah Hud 11:82

Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twubitse imidugudu ya (Sodoma na Gomora), tubanyagiza imvura y’amabuye y’urufaya yaka umuriro

Verse 83 — Surah Hud 11:83

(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe. Kandi ibihano nk’ibyo ku nkozi z’ibibi ntibiri kure

Verse 84 — Surah Hud 11:84

N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kuko nta yindi mana mufite itari we, kandi ntimukagabanye ibipimo n’iminzani (igihe mugize ibyo mupima). Njye ndabona mubayeho neza, mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’umunsi ibihano bizabagota

Verse 85 — Surah Hud 11:85

Kandi yemwe bantu banjye! Mujye mwuzuza ibipimo n'iminzani mu buryo bukwiye, kandi ntimukagire ibintu by’abantu mugabanya, ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi

Verse 86 — Surah Hud 11:86

Ibyo musigarana (nyuma yo kuzuza ibipimo) mu mitungo Allah yabahaye ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemera. Kandi njye sindi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi wanyu)

Verse 87 — Surah Hud 11:87

Baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Eseamasengesho yawe agutegeka ko tureka ibyo ababyeyi bacu bagaragiraga, cyangwa ko tureka gukora icyo dushaka mu mitungo yacu? Mu by’ukuri, wowe uri umuntu ucisha make cyane, umunyabwenge! (Ariko ibi babivugaga bamukerensa)

Verse 88 — Surah Hud 11:88

Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, ndetse akaba yaranampaye amafunguro meza amuturutseho (ubwo ibyo nabirengaho nkakora ibibi nk’ibyo mukora?) Sinshaka kunyuranya namwe nkora ibyo mbabuza, ahubwo mparanira gutunganya uko mbishoboye. Kandi nta wundi wabinshoboza uretse Allah. Ni we niringiye kandi ni na we nicuzaho

Verse 89 — Surah Hud 11:89

Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu)

Verse 90 — Surah Hud 11:90

Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Inshuti magara (y’uwicuza)

Verse 91 — Surah Hud 11:91

Baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri, tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira

Verse 92 — Surah Hud 11:92

(Shuwayibu) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nonese umuryango wanjye ni wo wubahitse kuri mwe kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora

Verse 93 — Surah Hud 11:93

Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje

Verse 94 — Surah Hud 11:94

Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, turokora Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

Verse 95 — Surah Hud 11:95

Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, abantu b’ i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye

Verse 96 — Surah Hud 11:96

Mu by’ukuri,twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara

Verse 97 — Surah Hud 11:97

(Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo (nta shingiro ryari rifite)

Verse 98 — Surah Hud 11:98

Ku munsi w’imperuka (Farawo) azarangaza imbere abantu be aberekeze mu muriro, kandi aho bazaba berekejwe ni ho habi

Verse 99 — Surah Hud 11:99

Kandi bakurikijwe umuvumo, haba mu buzima bw’iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka. Mbega ngo barahabwa impano mbi (umuvumo)

Verse 100 — Surah Hud 11:100

Izo ni zimwe mu nkuru tukubarira z'imidugudu (tworetse). Muri yo hari igihagaze (ibimenyetso byayo bikigaragara) ndetse n’iyarimbuwe (ibimenyetso byayo byasibanganye)

Verse 101 — Surah Hud 11:101

Ntabwo twigeze tubahemukira (ubwo twabarimburaga) ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (babangikanya Allah). Kandi ibigirwamana byabo basengaga mu cyimbo cya Allah nta cyo byabamariye ubwo itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana) ryasohoraga, ndetse nta n’icyo byabongereye uretse kurimbuka

Verse 102 — Surah Hud 11:102

Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura (abatuye mu) midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri, ibihano bye birababaza kandi birakaze

Verse 103 — Surah Hud 11:103

Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo kuri babandi batinya ibihano by’imperuka. Uwo ni umunsi abantu bazakoranyirizwaho, ndetse ni na wo munsi (ibiremwa) byose bizitabira

Verse 104 — Surah Hud 11:104

Nta n’ubwo tuwukerereza, ahubwo ufite igihe ntarengwa (cyagenwe)

Verse 105 — Surah Hud 11:105

Ubwo uwo munsi uzaza, nta we uzagira icyo avuga atabiherewe uburenganzira na (Allah). Muri bo hazaba hari umubi (ukwiye ibihano) n’umwiza (ukwiye ibihembo)

Verse 106 — Surah Hud 11:106

Babandi babi bazajya mu muriro, bawubemo baboroga cyane banarira

Verse 107 — Surah Hud 11:107

Bazawubamo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batawubamo ubuziraherezo). Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ukora icyo ashatse

Verse 108 — Surah Hud 11:108

Naho babandi beza bazajya mu ijuru, baribemo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara,uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batarijyamo). (Iyo) ni impano itagira iherezo

Verse 109 — Surah Hud 11:109

Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri, tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe

Verse 110 — Surah Hud 11:110

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri, (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke

Verse 111 — Surah Hud 11:111

Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora

Verse 112 — Surah Hud 11:112

Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri, we ni Ubona bihebuje ibyo mukora

Verse 113 — Surah Hud 11:113

Kandi ntimukabogamire kuri babandi bakora ibibi, mutazavahomukagerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara

Verse 114 — Surah Hud 11:114

Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho amasengesho mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri, ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka

Verse 115 — Surah Hud 11:115

Ujye unihangana kuko mu by’ukuri, Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza

Verse 116 — Surah Hud 11:116

Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe babandi bakoze ibibi bakomeje ku ba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi

Verse 117 — Surah Hud 11:117

Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, ayiziza gukora ibikorwa bibi, mu gihe abayituye ari intungane

Verse 118 — Surah Hud 11:118

N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kugira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo)

Verse 119 — Surah Hud 11:119

Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri). No ku bw’ibyo )kutavuga rumwe no kugirirwa impuhwe) ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) "Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu

Verse 120 — Surah Hud 11:120

Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri iyi (surat) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemera

Verse 121 — Surah Hud 11:121

Unabwire babandi batemera uti "Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri, natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse)

Verse 122 — Surah Hud 11:122

Munategereze! Mu by’ukuri, natwe turategereje

Verse 123 — Surah Hud 11:123

Allah ni we uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi, kandi kuri we ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora