Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 111 - Al-Masad

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Masad 111:1

Amaboko yombi ya Abu Lahab147 arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorama

Verse 2 — Surah Al-Masad 111:2

Umutungo we n’urubyaro rwe ntacyo bizamumarira

Verse 3 — Surah Al-Masad 111:3

Azinjira mu muriro ugurumana

Verse 4 — Surah Al-Masad 111:4

Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo)

Verse 5 — Surah Al-Masad 111:5

Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro