Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 113 - Al-Falaq

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Falaq 113:1

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nikinze kuri (Allah), Nyagasani w’igitondo

Verse 2 — Surah Al-Falaq 113:2

Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye

Verse 3 — Surah Al-Falaq 113:3

Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye

Verse 4 — Surah Al-Falaq 113:4

Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo

Verse 5 — Surah Al-Falaq 113:5

Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize