Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 12 - Yusuf

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Yusuf 12:1

Alif Laam Raa 64. Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse

Verse 2 — Surah Yusuf 12:2

Mu by’ukuri, twahishuye Qur’an mu (rurimi) rw’Icyarabu kugira ngo musobanukirwe

Verse 3 — Surah Yusuf 12:3

Tukubarira inkuru nziza (yewe Muhamadi) mu byo twaguhishuriye muri iyi Qur’an, n’ubwo mbere (yo guhishurwa) kwayo wari mu batari bafite icyo bayiziho

Verse 4 — Surah Yusuf 12:4

Ibuka ubwo Yusufu yabwiraga se ati "Dawe! Mu by’ukuri, narose mbona inyenyeri cumi n’imwe, izuba n'ukwezi, byose binyubamira

Verse 5 — Surah Yusuf 12:5

(Se) aramubwira ati "Mwana wanjye! Inzozi zawe ntuzirotorere abavandimwe bawe, batavaho bakagucurira umugambi mubisha. Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi w’abantu ugaragara

Verse 6 — Surah Yusuf 12:6

Ni nk’uko Nyagasani wawe azagutoranya maze akakwigisha gusobanura inzozi, akanagusenderezeho inema ze, ndetse no ku rubyaro rwa Yaqubu (Yakobo) nk’uko mbere yazisendereje ku bakurambere bawe bombi (ari bo) Ibrahimu na Isihaka. Mu by’ukuri,Nyagasani wawe ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 7 — Surah Yusuf 12:7

Mu by’ukuri, (inkuru) ya Yusufu n'abavandimwe be irimo inyigisho ku babaza (bakeneye kumenya)

Verse 8 — Surah Yusuf 12:8

Wibuke ubwo (abavandimwe ba Yusufu) bavugaga bati "Rwose Yusufu n’umuvandimwe we (Benjamini) ni bo batoni kuri data kuturusha, nyamara ari twe benshi (tunafite imbaraga). Mu by’ukuri, data yarakosheje mu buryo bugaragara

Verse 9 — Surah Yusuf 12:9

(Baravuga bati) "Nimwice Yusufu cyangwa mumute ishyanga, bizatuma so abakunda. Maze nyuma y’aho (muzicuze) mube abantu beza

Verse 10 — Surah Yusuf 12:10

Umwe muri bo aravuga ati "Ntimwice Yusufu, ahubwo mumunage mu iriba azatoragurwe na bamwe mu bagenzi, niba koko (mwagambiriye) kubikora

Verse 11 — Surah Yusuf 12:11

(Bamaze kunoza umugambi begerase) baramubwira bati "Dawe! Kuki utatugirira icyizere (cyo kujyana na) Yusufu kandi mu by’ukuri tumwifuriza ibyiza

Verse 12 — Surah Yusuf 12:12

Ejo uzamureke tujyane yidagadure anakine, kandi rwose tuzamurinda (ntacyo azaba)

Verse 13 — Surah Yusuf 12:13

(Se) aravuga ati "Mu by’ukuri, naterwa agahinda no kuba mwamujyana (kure yanjye), ndanatinya ko mwarangara imbwebwe ikamurya

Verse 14 — Surah Yusuf 12:14

Baravuga bati "Mu by’ukuri, imbwebwe iramutse imuriye (duhari) turi benshi (tunafite imbaraga), twaba turi abanyagihombo

Verse 15 — Surah Yusuf 12:15

Maze bamujyanye, bemeranywa kumujugunya mu iriba, nukoturamuhishurira tuti "Rwose (hari igihe) uzababwira iby’iki gikorwa cyabo batazi (ko ari wowe)

Verse 16 — Surah Yusuf 12:16

Nuko ku mugoroba (barataha) bagera kuri se barira

Verse 17 — Surah Yusuf 12:17

Baravuga bati "Dawe! Mu by'ukuri, twagiye kurushanwa (kwiruka no gutera amacumu) dusiga Yusufu ku bintu byacu maze imbwebwe iramurya; ariko ntiwakwemera ibyo tukubwira kabone n’iyo twaba tuvuga ukuri

Verse 18 — Surah Yusuf 12:18

Banazana ikanzu ye iriho amaraso atari ay’ukuri. (Se) arababwira ati "Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije kugirira nabi (Yusufu mubigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye). Kandi Allahni we wo kwishingikirizwa mu byo muvuga

Verse 19 — Surah Yusuf 12:19

Nuko haza abagenzi bohereza umuvomyi wabo (kubavomera amazi mu iriba), maze amanuye indobo ye (mu iriba, azamuramo Yusufu); aravuga ati "Mbega inkuru nziza! Dore umwana w’umuhungu!" Nuko bamuhisha (bagenzi babo) bamugira igicuruzwa. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w'ibyo bakoze

Verse 20 — Surah Yusuf 12:20

Nuko bamugurisha ku giciro gito; amadirihamu make. Kandi nta gaciro bamuhaga

Verse 21 — Surah Yusuf 12:21

Nuko (umugabo) wo mu Misiri wamuguze abwira umugore we ati "Mwakire kandi umugirire neza, wenda yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana". Uko ni ko twatuje Yusufu mu gihugu (cya Misiri, tumugira umunyacyubahiro) tunamwigisha gusobanura inzozi. Kandi Allah afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashaka, nyamara abenshi mu bantuntibabizi

Verse 22 — Surah Yusuf 12:22

Maze (Yusufu) amaze gukura, tumuha ubushishozi n'ubumenyi (ubuhanuzi); uko ni ko duhemba abakora ibyiza

Verse 23 — Surah Yusuf 12:23

Nuko umugore yari abereye mu rugo yifuza (kuryamana na we), ndetse anakinga imiryango maze aravuga ati "Ngwino unyegere". (Yusufu) aravuga ati "Nikinze kuri Allah(ngo andinde ikibi)! Mu by’ukuri, we (umugabo wawe) ni databuja, yanyakiriye neza (sinshobora kumuhemukira). Rwose abahemu ntibazakiranuka

Verse 24 — Surah Yusuf 12:24

Kandi rwose (umugore) yaramwifuje, ndetse na we (Yusufu) yenda kubyemera; iyo ataza kubona ibimenyetso bya Nyagasani we (yari kugwa mu cyaha). Ibyo (twabikoze)kugira ngo tumurinde ikibi n’igicumuro (ubusambanyi). Mu by’ukuri, we yari umwe mu bagaragu bacu b’imbonera

Verse 25 — Surah Yusuf 12:25

Batanguranwa ku rugi (Yusufu ahunga umugore, undi na we amukurura) maze ikanzu ye ayica mu mugongo. Nuko bahurira ku muryango n’umugabo we, maze (umugore) aravuga ati "Ni iki wakwishyura uwashatse kugirira nabi umugore wawe kitari ukumufunga cyangwa kumuha igihano kibabaza

Verse 26 — Surah Yusuf 12:26

(Yusufu) aravuga ati "(Uyu mugore) ni we wanyifuje", nuko umuhamya wo mu muryango w'umugore atanga ubuhamya agira ati "Niba ikanzu ye yacitse imbere, umugore araba yavuze ukuri, naho (Yusufu) araba ari umunyabinyoma

Verse 27 — Surah Yusuf 12:27

Ariko niba ikanzu ye yacitse inyuma, umugore araba abeshya naho (Yusufu) avuga ukuri

Verse 28 — Surah Yusuf 12:28

Maze (umugabo) abonye ikanzu ye (Yusufu) yacitse inyuma, aravuga ati "Mu by’ukuri, (ibi ni bimwe) mu mayeri yanyu abagore! Rwose, amayeri yanyu arahambaye

Verse 29 — Surah Yusuf 12:29

(Umugabo aramubwira ati) "Yusufu! Ubyirengagize (ntubivuge). Na we (mugore) saba imbabazi z’icyaha cyawe. Mu by’ukuri, wari mu banyamakosa

Verse 30 — Surah Yusuf 12:30

Nuko abagore bo mu mujyi (bumvise iyo nkuru) baravuga bati "Umugore w'umunyacyubahiro yifuje umwana we (w’umucakara)! Rwose urukundo rwamuhumye (umutima)! Mu by’ukuri, turabona ari mu buyobe bugaragara

Verse 31 — Surah Yusuf 12:31

Nuko (uwo mugore) yumvise ibyo bamuvugaho, arabatumira anabategurira ibyo begamaho, anaha buri wese muri bo icyuma (cyo gukata ibiribwa), maze abwira (Yusufu) ati "Ngaho sohoka ubanyure imbere". Bamubonye baramurangarira (kubera ubwiza bwe) maze bitemagura intoki, baravuga bati " Allahabiturinde! Uyu si ikiremwa muntu! Ahubwo ni malayika mutagatifu

Verse 32 — Surah Yusuf 12:32

Aravuga ati "Uwo ni we watumye mumveba! Rwose naramwifuje ariko arabyirinda! Ariko (ubutaha) nadakora ibyo mutegeka, azafungwa kandi azaba mu basuzuguritse

Verse 33 — Surah Yusuf 12:33

(Yusufu) aravuga ati "Nyagasani! Gereza ni yo nziza kuri njye kuruta ibyo bampamagarira gukora (ubusambanyi). Kandi nuramuka utandinze imigambi yabo, nazabumvira hanyuma nkaba mu bantu badasobanukiwe (b’abanyabyaha)

Verse 34 — Surah Yusuf 12:34

Nuko Nyagasani we yakira ubusabe bwe, maze amukiza imigambi yabo. Mu by’ukuri, we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 35 — Surah Yusuf 12:35

Hanyuma bamaze kubona ibimenyetso (by’uko Yusufu ari umwere) basanga bagomba kumufunga igihe runaka (kugira ngo bakumire igisebo)

Verse 36 — Surah Yusuf 12:36

Nuko (Yusufu) yinjirana n’abasore babiri muri gereza. Umwe muri bo aravuga ati "Mu by’ukuri, narose nenga inzoga". Undi aravuga ati "Mu by’ukuri, njye narose nikoreye imigati ku mutwe, inyoni ziyindiraho". (Baravuga bati) "Dusobanurire ibyazo. Mu by’ukuri, tubona uri umwe mu bakora ibyiza

Verse 37 — Surah Yusuf 12:37

Aravuga ati "Ntabwo amafunguro mwagenewe ari bubagereho ntarazibasobanurira. Ibyo ni bimwe mu byo Nyagasani wanjye yanyigishije. Mu by’ukuri, naciye ukubiri n’imyemerere y’abantu batemera Allah bakanahakana imperuka

Verse 38 — Surah Yusuf 12:38

Kandi nakurikiye idini ry’abakurambere banjye (ari bo) Ibrahimu, Isihaka na Yakubu, ndetse ntibikwiye ko twabangikanya Allah n’icyo ari cyo cyose. Izo ni zimwe mu ngabire za Allah kuri twe ndetse no ku bantu bose; nyamara abenshi mu bantu ntibashimira

Verse 39 — Surah Yusuf 12:39

Yemwe bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! Ese (gusenga) ibigirwamana binyuranye ni byo byiza? Cyangwa (ibyiza ni ugusenga) Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga

Verse 40 — Surah Yusuf 12:40

Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba gusenga uretse we wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

Verse 41 — Surah Yusuf 12:41

Bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! (Ibisobanuro by’inzozi zanyu) nuko umwe muri mwe (warose yenga inzoga, azafungurwa) maze akazasukira Sebuja inzoga, naho undi (warose yikoreye imigati) azabambwa maze inyoni zirye ku mutwe we. Umwanzuro wamaze gufatwa ku byo mwansobanuzaga

Verse 42 — Surah Yusuf 12:42

Nuko (Yusufu) abwira uwo yari azi ko azarokoka ati "Uzamvuganire kuri Sobuja". Ariko Shitani yamwibagije kumuvuganira kuri Sebuja, nuko (Yusufu) amara (indi) myaka muri gereza

Verse 43 — Surah Yusuf 12:43

Umwami (yaje kurota), aravuga ati "Mu by’ukuri, narose mbona inka ndwi zishishe ziribwa n’inka ndwi z’imiguta, (mbona) n’imisogwe irindwi mibisi n’indi (irindwi) yumye. Yemwe banyacyubahiro! Nimunsobanurire inzozi zanjye, niba koko muzi gusobanura inzozi

Verse 44 — Surah Yusuf 12:44

Baravuga bati "(Izo nzozi zawe) ni uruvangitirane, ntizisobanutse, kandi nta bwo turi abahanga bo gusobanura inzozi (nk’izo)

Verse 45 — Surah Yusuf 12:45

Maze wa muntu warekuwe (mu bari bafunganywe na Yusufu) aza kwibuka nyuma y’igihe (ko atamuvuganiye), maze aravuga ati "Njye nababwira ibisobanuro byazo, muramutse munyohereje (kuri Yusufu)

Verse 46 — Surah Yusuf 12:46

(Aravuga ati) "Yewe Yusufu w’umunyakuri! Dusobanurire iby’inka ndwi zishishe ziribwa n’izindi indwi z’imiguta, n’iby’imisogwe irindwi mibisi n’indi (irindwi) yumye, kugira ngo nsubire ku bantu (bantumye), bityo basobanukirwe (iby’izo nzozi)

Verse 47 — Surah Yusuf 12:47

(Yusufu) aravuga ati "Muzahinga imyaka irindwi ikurikirana, maze ibyo muzasarura muzabirekere mu misogwe yabyo, usibye bike mu byo muzarya

Verse 48 — Surah Yusuf 12:48

Nyuma y’icyo gihe, hazaza (imyaka) irindwi ikaze (y’amapfa) izarya ibyo muzaba mwarayihunikiye, usibye bike muzaba mwarazigamye (nk’imbuto)

Verse 49 — Surah Yusuf 12:49

Maze nyuma yayo haze umwaka abantu babone imvura nyinshi (beze byinshi) nuko benge (imitobe myinshi)

Verse 50 — Surah Yusuf 12:50

Nuko umwami aravuga ati "Nimumunzanire!" Ariko intumwa imugezeho, (Yusufu) aravuga ati "Subira kwa Sobuja umubaze ku byerekeye abagore bitemaguye intoki (bari bagambiriye kunshinja ibinyoma)! Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Umumenyi uhebuje w’amayeri yabo

Verse 51 — Surah Yusuf 12:51

(Umwami akoranya abo bagore) aravuga ati"Ni iyihe mpamvu yabateye kwifuza Yusufu?" Baravuga bati " Allahabimurinde! twamubonyeho". Nta kibi Umugore w’umunyacyubahiro (na we) aravuga ati "Ubu noneho ukuri kuragaragaye; ni njye wamwifuje, kandi rwose ni umwe mu banyakuri

Verse 52 — Surah Yusuf 12:52

(Nuko Yusufu aravuga ati) "Ibyo (byo gushaka ko abagore babanza kubazwa) ni ukugirango (umwami) amenye ko ntigeze muhemukira rwihishwa. Kandi mu by’ukuri, Allah ntashoboza abahemu kugera ku migambi yabo mibi

Verse 53 — Surah Yusuf 12:53

Kandi sinigira umwere (kuko nanjye nari ngiye kumwifuza). Mu by’ukuri, umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretseuwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 54 — Surah Yusuf 12:54

Maze umwami (abonye ko Yusufu abaye umwere) aravuga ati "Mumunzanire (mugire umujyanama) wihariye!" Nuko amaze kuvugana nawe (ashima imico ye) aravuga ati "Mu by’ukuri, uyu munsi ubaye umunyacyubahiro w’umwizerwa muri twe

Verse 55 — Surah Yusuf 12:55

(Yusufu) aravuga ati "Nshinga ibigega by’igihugu, kuko mu by’ukuri, ndi umubitsi w’umuhanga

Verse 56 — Surah Yusuf 12:56

Uko ni ko twagize Yusufu umuntu ukomeye mu gihugu (Misiri), agituramo aho ashaka. Duhundagaza impuhwe zacu k’uwo dushaka, kandi ntitujya tuburizamo ibihembo by’abakora ibyiza

Verse 57 — Surah Yusuf 12:57

Kandi rwose, ibihembo byo ku munsi w’imperuka ni byo byizakuri babandi bemeye bakaba baranatinyaga Allah

Verse 58 — Surah Yusuf 12:58

Nuko (amapfa aratera) abavandimwe ba Yusufu (basuhukira mu Misiri gushakayo amafunguro),binjira iwe arabamenya, ariko bo ntibamumenya

Verse 59 — Surah Yusuf 12:59

Amaze kubategurira ibiribwa (basabye) aravuga ati "(Ubutaha) muzanzanire umuvandimwe wanyu kuri so (Benjamini). Ese ntimubona ko mbuzuriza ibipimokandi nkanakira neza abashyitsi

Verse 60 — Surah Yusuf 12:60

Nimuramuka mutamunzaniye nta (biribwa) muzapimirwa iwanjye, kandi ntimuzanyegere

Verse 61 — Surah Yusuf 12:61

Baravuga bati "Tuzinginga se amuduhe, kandi rwose tuzabikora

Verse 62 — Surah Yusuf 12:62

(Yusufu) abwira abagaragu be ati "Mushyire amafaranga baguze ibiribwa mu mitwaro yabo (mu ibanga), kugira ngo bazabibone basubiye iwabo, bityo bazagaruke

Verse 63 — Surah Yusuf 12:63

Nuko bageze kwa se, baravuga bati "Dawe! Twahakaniwe kuzongera gupimirwa (ibiribwa tutajyanye n’umuvandimwe None duhe wacu Benjamini). umuvandimwe wacu tujyane, kugira ngo tuzapimirwe (ibiribwa), kandi rwosetuzamurinda

Verse 64 — Surah Yusuf 12:64

(Se) aravuga ati "Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni we murinzi mwiza, kandi ni we munyembabazi usumba abandi

Verse 65 — Surah Yusuf 12:65

Nuko (bageze imuhira) bahambuye imitwaro yabo, basanga amafaranga (baguze ibiribwa) bayasubijwe, baravuga bati "Dawe! Ni iki kindi dushaka kitari iki? Ngaya amafaranga (twari twishyuye) twayasubijwe! (Bityo duhe Benjamini tujyane) kugira ngo tuzanire umuryango wacu ibiribwa (byinshi), kandi umuvandimwe wacu tuzamurinda, ndetse twongererwe n'igipimo (cy’ibiribwa) bingana n’umutwaro w'ingamiya, dore ko icyo gipimo cyoroheye (umwami kugitanga)

Verse 66 — Surah Yusuf 12:66

(Se) aravuga ati "Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura)". Bamaze kumurahirira, aravuga ati " Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze

Verse 67 — Surah Yusuf 12:67

Aranavuga ati "Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri, umwanzuro ni uwa Allah; ni we niringiye, kandiabiringira bose bajye baba ari we biringira

Verse 68 — Surah Yusuf 12:68

Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, ntacyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko impungenge zari mu mutima wa zari Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri, we (Yakubu)yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi

Verse 69 — Surah Yusuf 12:69

Nuko binjiye kwa Yusufu, ahobera mwene nyina (Benjamini), maze (aramwongorera) ati "Mu by’ukuri, ndi umuvandimwe wawe (Yusufu), bityo ntuterwe agahinda n’ibyo (abavandimwe bacu) bajyaga bakora

Verse 70 — Surah Yusuf 12:70

Nuko amaze kubategurira imitwaro yabo, ashyira igikombe (cya zahabu) mu mutwaro wa mwene nyina, maze (umwe mu bakozi be) avuza akamo ati "Yemwe mwa bagenzi mwe! Mu by’ukuri, muri abajura

Verse 71 — Surah Yusuf 12:71

Barahindukira baravuga bati "Ni iki mwabuze

Verse 72 — Surah Yusuf 12:72

Baravuga bati "Twabuze igikombe cy'umwami, kandi ukizana arahembwa ibingana n’umutwaro w'ingamiya, kandi ibyo ndabyishingiye

Verse 73 — Surah Yusuf 12:73

Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah! Rwose murabizi ko tutazanywe no gukora ubwangizi mu gihugu (cya Misiri), ndetse nta n’ubwo turi abajura

Verse 74 — Surah Yusuf 12:74

(Abakozi ba Yusufu) baravuga bati "Ubwo se igihano cye (uwibye) kiraba ikihe, nibiba (bigaragaye ko) muri ababeshyi

Verse 75 — Surah Yusuf 12:75

Baravuga bati "Igihano cy’uri bugisanganywe mu mutwaro we, abe ari we uhanirwa icyaha yakoze (agirwe umucakara). Uko ni ko duhana inkozi z’ibibi

Verse 76 — Surah Yusuf 12:76

Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma agikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina hakurikijwe amategeko y’umwami (wa Misiri), keretse iyo Allah aza kubishaka. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah)

Verse 77 — Surah Yusuf 12:77

(Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati "Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba". Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati "Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neze ibyo muvuga

Verse 78 — Surah Yusuf 12:78

Baravuga bati "Yewe munyacyubahiro! Mu by’ukuri, (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri, tubona uri umwe mu bagiraneza

Verse 79 — Surah Yusuf 12:79

(Yusufu) aravuga ati " Allahaturinde kuba twagira undi dufata usibye uwo twasanganye umutungo wacu. Mu by’ukuri, (turamutse tubikoze) icyo gihe twaba tubaye inkozi z’ibibi

Verse 80 — Surah Yusuf 12:80

Nuko bamaze gutakaza icyizere (cyo kuba bakwemererwa kugira undi basiga mu cyimbo cya Benjamini), bariherera bajya inama maze umukuru muri bo aravuga ati "Ese ntimuzi ko so yagiranye na mwe isezerano mu izina rya Allah(ko muzamugarura), kandi na mbere mutarubahirije (ibyo mwasezeranye) kuri Yusufu? Bityo, sinzigera mva kuri ubu butaka (Misiri) keretse data abimpereye uburenganzira, cyangwa Allah agaca iteka (ryo kuhava mujyanye), kuko ari we Mukiranuzi usumba abandi

Verse 81 — Surah Yusuf 12:81

(Ati) nimusubire kwa so mumubwire muti "Dawe! Mu by’ukuri, umwana wawe yibye, kandi ibyo duhamya ni ibyo twabonye (kuko basanze igikombe cyabo mu mutwaro we). Kandi (igihe twaguhaga isezerano) ntitwari tuzi ibyihishe (ko aziba bakamusigarana)

Verse 82 — Surah Yusuf 12:82

Unabaze (abatuye) umudugudu twari mo (mu Misiri) ndetse unabaze abagenzi twari kumwe; mu by’ukuri, turavuga ukuri

Verse 83 — Surah Yusuf 12:83

(Yakobo) aravuga ati "Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije gukora ikibi (kuri Benjamini mukigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye), hari ubwo Allah yazabangarurira bose. Mu by’ukuri, ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 84 — Surah Yusuf 12:84

Nuko abatera umugongo aravuga ati "Mbega agahinda ntewe (no kubura) Yusufu!" Maze amaso ye arahuma kubera agahinda (ariko ariyumanganya) kandi ashenguka

Verse 85 — Surah Yusuf 12:85

Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah! Ntuzigera ureka kwibuka Yusufu kugeza ubwo ushegeshwe n’agahinda cyangwa kakaguhitana

Verse 86 — Surah Yusuf 12:86

(Yakobo) aravuga ati "Mu by’ukuri, akababaro n'agahinda byanjye mbituye Allah. Kandi nzi ibyo mutazi kuri Allah

Verse 87 — Surah Yusuf 12:87

(Ati) bana banjye! Nimujye (mu Misiri) mushakishe amakuru ya Yusufu na mwene nyina, kandi ntimutakaze icyizere ku mpuhwe za Allah. Mu by’ukuri, nta batakaza icyizere ku mpuhwe za Allah, usibye abantu b’abahakanyi

Verse 88 — Surah Yusuf 12:88

Nuko binjiye iwe (kwa Yusufu) baravuga bati "Yewe munyacyubahiro! Twe n’imiryango yacu twatewe n’amapfa, none twazanye amafaranga make cyane; bityo dupimire utwuzurize (nk’ibyo waduhaye), kandi udufashe. Mu by’ukuri, abagiraneza". Allah agororera

Verse 89 — Surah Yusuf 12:89

Aravuga ati "Ese muribuka ibyo mwakoreye Yusufu na mwene nyina, igihe mwari injiji (mutazi ingaruka zabyo)

Verse 90 — Surah Yusuf 12:90

Baravuga bati "Ese ni wowe Yusufu?" Ati "Ni njye Yusufu, n'uyu (Benjamini) ni mwene mama. Rwose, Allah yatugiriye neza. Mu by’ukuri, utinya (Allah) akanihangana, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza

Verse 91 — Surah Yusuf 12:91

Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah, rwose Allah yarakuturutishije, kandi mu by’ukuri, turi abanyamakosa

Verse 92 — Surah Yusuf 12:92

Aravuga ati "Uyu munsi ntawe ubaveba; Allah abababarire, kandi ni we Munyempuhwe usumba abandi

Verse 93 — Surah Yusuf 12:93

Nimujyane iyi kanzu yanjye muyishyire mu buranga bwa data, arahita ahumuka, kandi munzanire umuryango wanyu wose

Verse 94 — Surah Yusuf 12:94

Nuko itsinda ry’abagenzi (ryarimo abavandimwe ba Yusufu) risohotse mu gihugu (cya Misiri) umubyeyi wabo (Yakobo) aravuga ati "Mu by’ukuri, ndumva impumuro ya Yusufu, niba mutari bubyite uburindagizi (kubera izabukuru)

Verse 95 — Surah Yusuf 12:95

(Abari kumwe nawe) baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah ko mu by’ukuri, ukiri mu makosa yawe ya kera (yo gukunda Yusufu no kutamwibagirwa)

Verse 96 — Surah Yusuf 12:96

Nuko ubwo uwari uzanye inkuru nziza (y’uko Yusufu akiriho) yahageraga, yamushyize (ikanzu ya Yusufu) mu buranga, ahita ahumuka. Aravuga ati "Sinababwiye ko nzi ibyo mutazi kuri Allah

Verse 97 — Surah Yusuf 12:97

Baravuga bati "Dawe! Dusabire imbabazi z’ibyaha byacu. Mu by’ukuri, turi abanyabyaha

Verse 98 — Surah Yusuf 12:98

Aravuga ati "Nzabasabira imbabazi kuri Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, we ni uhebuje mu kubabarira, Nyirimbabazi

Verse 99 — Surah Yusuf 12:99

Nuko (Yakobo n’abana be) binjiye kwa Yusufu, ahobera ababyeyi be bombi maze aravuga ati "Nimwinjire mu Misiri ku bushake bwa Allah mutekanye

Verse 100 — Surah Yusuf 12:100

Nuko azamura ababyeyi be (abicaza) ku ntebe y’ubwami bwe maze (ababyeyi n’abavandimwe be) bamwikubita imbere bamuha icyubahiro, maze aravuga ati "Dawe! Iki ni cyo gisobanuro cy’inzozi zanjye narose! Rwose Nyagasani wanjye yazigize impamo. Yanangiriye neza ubwo yankuraga mu nzu y’imbohe, akaba anabazanye mwese abakuye mu buzima bw’icyaro, nyuma y’uko Shitani anteranyije n’abavandimwe banjye. Rwose Nyagasani wanjye ibyo ashaka abigenza buhoro. Mu by’ukuri, ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 101 — Surah Yusuf 12:101

Nyagasani! Rwose wampaye ku bwami (bwa Misiri), unanyigisha gusobanura inzozi; (Ni wowe) Muhanzi w’ibirere n'isi! Ni wowe Mugenga wanjye ku isi no ku mperuka. (Uzanshoboze) gupfa ndi Umuyisilamu kandi uzampuze (n’abagaragu bawe) b’intungane

Verse 102 — Surah Yusuf 12:102

Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kuko ntiwari kumwe na bo (abavandimwe ba Yusufu) ubwo banozaga umugambi wabo mubisha (wo kugirira nabi Yusufu)

Verse 103 — Surah Yusuf 12:103

Kandi ntabwo abenshi mu bantu (babangikanya Imana) baba abemera kabone n’ubwo washyiraho umuhate

Verse 104 — Surah Yusuf 12:104

Ndetse nta n’ubwo (kubagezaho ubutumwa) ubibasabira igihembo (yewe Muhamadi); ahubwo (Qur’an) ni urwibutso ku bantu bose

Verse 105 — Surah Yusuf 12:105

Ese ni ibimenyetso bingahe banyuraho mu birere no ku isi (bigaragaza ko Imana ari imwe), ariko bakabyirengagiza

Verse 106 — Surah Yusuf 12:106

Nyamara abenshi muri bo ntibashobora kwemera Allah batamubangikanyije

Verse 107 — Surah Yusuf 12:107

Ese bumva batekanye ku buryo batagerwaho n'ibihano bya Allah bikabagota, cyangwa bakagerwaho n'imperuka ibatunguye mu buryo batazi

Verse 108 — Surah Yusuf 12:108

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye. Ubutagatifu ni ubwa Allah. Kandi njye ntabwo ndi umwe mu babangikanyamana

Verse 109 — Surah Yusuf 12:109

Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo bakomoka mu midugudu (twabaga tuboherejemo). Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo (ry’abahakanyi) bababanjirije ryagenze? Kandi ubuturo bw’imperuka ni bwo bwiza kuri babandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira

Verse 110 — Surah Yusuf 12:110

(Yewe Muhamadi! Ntuzibwire ko kugera ku ntsinzi byoroshye, kuko n’intumwa zakubanjirije zitayigezeho ako kanya, ahubwo) izo ntumwa zageraga aho ziheba zigakeka ko zahakanywe burundu; icyo gihe inkunga yacu ikaba ari bwo izigeraho, maze tukarokora abo dushaka. Kandi ibihano byacu ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi

Verse 111 — Surah Yusuf 12:111

Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikana-sobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n'impuhwe ku bantu bemera (Allah)