Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 14 - Ibrahim
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Ibrahim 14:1
Alif Laam Raa 66. (Iki ni) igitabo twaguhishuriye (yewe Muhamadi) kugira ngo ukure abantu mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganisha ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), ku bw’ubushake bwa Nyagasani wabo, ubageze mu nzira ya Nyirimbaraga zihebuje, Ukwiye ibisingizo byose
Verse 2 — Surah Ibrahim 14:2
Allah,we mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi abahakanyi bazahura n’ingorane ku bw’ibihano bikaze bazahura nabyo
Verse 3 — Surah Ibrahim 14:3
Babandi bakunda ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka, bagakumira abantu kugana inzira ya Allah bifuza ko yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo); abo bari mu buyobe bukabije
Verse 4 — Surah Ibrahim 14:4
Kandi nta ntumwa twohereje itavuga ururimi rw’abantu twayoherejeho kugira ngo ibasobanurire (ubutumwa bwa Allah). Hanyuma Allah akarekera mu buyobeuwo ashaka (kubera kwigomeka kwe), akanayobora uwo ashaka. Ni na we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza
Verse 5 — Surah Ibrahim 14:5
Kandi rwose twohereje Musa azanye ibitangaza byacu, (tumubwira tuti) "Kura abantu bawe mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganishe ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), unabibutse ingabire za Allah. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho kuri buri wese urangwa no kwihangana cyane, akanashimira
Verse 6 — Surah Ibrahim 14:6
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo yabarokoraga, akabakiza abantu bo kwa Farawo babakoreraga ubugome ndengakamere; bicaga abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa; kandi muri ibyo hari mo ikigeragezo gihambaye gituruka kwaNyagasani wanyu
Verse 7 — Surah Ibrahim 14:7
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wanyu yatangazaga (agira ati) "Nimuramuka mushimiye nzabongerera (ingabire zanjye), ariko nimuhakana, mumenye ko ibihano byanjye bihambaye
Verse 8 — Surah Ibrahim 14:8
Nuko Musa aravuga ati "Muramutse muhakanye, mwe n’abari ku isi bose, mu by’ukuri, (mumenye ko) Allah ari Umukungu (nta na kimwe akeneye), Ukwiye ibisingizo byose
Verse 9 — Surah Ibrahim 14:9
Ese inkuru za babandi bababanjirije ntizabagezeho, iz’abantu ba Nuhu, iz’aba Adi, iz’aba Thamudu ndetse n’iza babandi baje nyuma yabo? Ntawundi ubazi usibye Allah. Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bashyize intoki mu minwa yabo (baraziruma kubera uburakari), maze baravuga bati "Mu by’ukuri, duhakanye (ubutumwa) mwazanye, kandi dushidikanya cyane ku byo muduhamagarira
Verse 10 — Surah Ibrahim 14:10
Intumwa zabo zaravuze ziti "Ese murashidikanya kuri Allah wahanze ibirere n’isi? Abahamagarira (kumusenga wenyine) kugira ngo abababarire ibyaha byanyu ndetse anabarindirize kugeza igihe cyagenwe". Baravuga bati "Mwe nta kindi muri cyo usibye kuba muri abantu nka twe. Murashaka kutubuza ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho nimutuzanire ikimenyetso kigaragara (gishimangira ukuri kw’ibyo muvuga)
Verse 11 — Surah Ibrahim 14:11
Intumwa zabo zarababwiye ziti "Twe nta kindi turi cyo usibye kuba turi abantu nka mwe, ariko Allah ahundagaza ingabire ze k’uwo ashatse mu bagaragu be. Kandi ntidushobora kubazanira ikimenyetso bidaturutse ku bushake bwa Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah (wenyine)
Verse 12 — Surah Ibrahim 14:12
Ni na gute tutakwiringira Allah kandi mu by’ukuri, yaratuyoboye inzira zacu (zatumye tumumenya)? Kandi rwose tuzihanganira uko mudutoteza. Ngaho abiringira nibiringire Allah(wenyine)
Verse 13 — Surah Ibrahim 14:13
Nuko babandi bahakanye babwira intumwa zabo (zabatumweho) bati "Rwose tuzabamenesha mu gihugu cyacu, keretse muyobotse imigenzo yacu (y’ibangikanyamana)". Nuko Nyagasani wazo arazihishurira ati "Mu by’ukuri, tuzarimbura ababangikanyamana
Verse 14 — Surah Ibrahim 14:14
Kandi mu by’ukuri nyuma yabo, mwe tuzabatuza mu gihugu (cyabo). Ibyo ni kuri wawundi utinya kuzahagarara imbere yanjye (ku munsi w’ibarura) akanatinya ibihano byanjye
Verse 15 — Surah Ibrahim 14:15
Nuko (intumwa) zitabaza (Nyagasani wazo, arazitabara), maze buri munyagitugu wese w’icyigomeke ararimbuka
Verse 16 — Surah Ibrahim 14:16
Imbere ye (buri munyagitugu wese) hari igihano cy’umuriro wa Jahanamu, kandi azanyweshwa amashyira
Verse 17 — Surah Ibrahim 14:17
Azagerageza kuyagotomera ariko ntibizamushobokera (kuko azaba atamuryoheye kandi ashyushye), kandi urupfu ruzamuturuka impande zose, ariko ntazapfa ndetse na nyuma y’ibyo, azahura n’ibihano bikaze
Verse 18 — Surah Ibrahim 14:18
Ibikorwa bya babandi bahakanye Nyagasani wabo, bigereranywa nk’ivu ryahushywe n’inkubi y’umuyaga ku munsi w’umuyaga ukaze. Ibyo bakoze nta na kimwe kizabagirira akamaro. Ubwo ni bwo buyobe bukabije
Verse 19 — Surah Ibrahim 14:19
Ese ntubona ko Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu y’ukuri? Aramutse abishatse yabakuraho akazana (ibindi) biremwa bishya
Verse 20 — Surah Ibrahim 14:20
Kandi ibyo kuri Allah ntabwo bigoye
Verse 21 — Surah Ibrahim 14:21
Kandi bose bazagera imbere ya Allah (ku munsi w’imperuka) maze abanyantege nke babwire abari abibone bati "Mu by’ukuri, ni mwe twakurikiraga; ese hari icyo mwatumarira mukadukiza ibihano bya Allah?" Bazavuga bati "Iyo Allah aza kutuyobora natwe twari kubayobora. Bityo byose ni kimwe kuri twese, twagaragaza kubabara cyangwa tukihanganira (ibi bihano); nta buhungiro dufite
Verse 22 — Surah Ibrahim 14:22
Nuko ubwo imanza zizaba zimaze gucibwa Shitani avuge ati "Mu by’ukuri, Allah yabasezeranyije isezerano ry’ukuri (ryo kuzazurwa kugororerwa). Naho njye isezerano no nabahaye sinaryubahirije, kuko nta bubasha nari mbafiteho uretse ko nabahamagaye mukanyitaba. Ku bw’ibyo, ntimumvebe ahubwo mwivebe ubwanyu. (Ubu) ntacyo nabamarira kandi na mwe ntacyo mwamarira. Mu by’ukuri, njye mpakanye ibikorwa byanyu mwakoze (ubwo mwarekaga gusenga Allah) mukambangikanya na we. Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bibabaza
Verse 23 — Surah Ibrahim 14:23
Kandi babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazinjizwa mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ku bushake bwa Allah. Indamukanyo yabo muri ryo izaba ari Salamu (kwifurizanya amahoro)
Verse 24 — Surah Ibrahim 14:24
Ese ntubona uko Allah yatanze urugero rw’ijambo ryiza (ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah) ko arink’igiti cyiza, gifite imizi ishikamye mu butaka, ndetse n’amashami yacyo agera mu kirere
Verse 25 — Surah Ibrahim 14:25
Gihora cyera imbuto buri gihe, ku bwa Nyagasani wacyo, kandi Allah aha abantu ingero kugira ngo babashe kwibuka
Verse 26 — Surah Ibrahim 14:26
Naho urugero rw’ijambo ribi (ryo guhakana Allah) ni nk’igiti kibi kiregetse hejuru ku butaka, kirandurwa (bitagoranye) kuko kiba kidashikamye
Verse 27 — Surah Ibrahim 14:27
Allah ashoboza babandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva). Kandi Allah arekera mu buyobe inkozi z’ibibi, ndetse Allah akora icyo ashatse
Verse 28 — Surah Ibrahim 14:28
Ese ntiwabonye babandi baguranye inema za Allah, (aho gushimira) bagahakana; maze bagatuma abantu babo batura mu nzu y’uburimbukiro
Verse 29 — Surah Ibrahim 14:29
(Iyo nzu ni umuriro wa) Jahanamu bazinjiramo kandi ni bwo buturo bubi
Verse 30 — Surah Ibrahim 14:30
Kandi (ababangikanyamana) bashyizeho ibigirwamana babibangikanya na Allah kugira ngo bayobye (abantu) inzira ye. Vuga uti "Nimwinezeze (by’igihe gito)! Ariko mu by’ukuri, iherezo ryanyu ni mu muriro
Verse 31 — Surah Ibrahim 14:31
(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye bemeye, ko bagomba guhozaho amasengesho bakanatanga mu byo twabahaye; haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, mbere y’uko haza umunsi utazabamo ubucuruzi n’ubucuti (bigamije gucungura)
Verse 32 — Surah Ibrahim 14:32
Allah ni we waremye ibirere n’isi anamanura amazi (imvura) mu kirere, nuko ayameresha imbuto kugira ngo zibabere amafunguro; yanaborohereje amato kugira ngo agendere mu nyanja ku itegeko rye, ndetse yanaborohereje imigezi (kugira ngo ibagirire akamaro)
Verse 33 — Surah Ibrahim 14:33
Yanaborohereje izuba n’ukwezi bihora bizenguruka mu buryo butunganye, ndetse anaborohereza ijoro n’amanywa (kugira ngo byose bibagirire akamaro)
Verse 34 — Surah Ibrahim 14:34
Yanabahaye ibyo mwamusabye byose, kandi muramutse mushatse kubarura inema za Allahntimwazihetura. Mu by’ukuri, umuntu ni inkozi y’ibibi ya cyane, umuhakanyi ukabije (w’indashima)
Verse 35 — Surah Ibrahim 14:35
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Ha uyu mujyi (wa Maka) amahoro n’umutekano, unandinde njye n’abana banjye kuba twagaragira ibigirwamana
Verse 36 — Surah Ibrahim 14:36
Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, (ibyo bigirwamana) byayobeje abantu benshi. Ariko uzankurikira, uwo azaba ari umwe mu bantu banjye. Naho uzanyigomekaho, mu by’ukuri, ni wowe Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 37 — Surah Ibrahim 14:37
Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, natuje rumwe mu rubyaro rwanjye (Isimayili na nyina Hajar) mu kibaya kidahingwa, hafi y’ingoro yawe ntagatifu, Nyagasani wacu, kugira ngo bahozeho amasengesho. Bityo, shyira urukundo mu mitima y’abantu babakunde, kandi unabahe amafunguro kugira ngo babashe gushimira
Verse 38 — Surah Ibrahim 14:38
Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uzi neza ibyo duhisha n’ibyo tugaragaza. Nta na kimwe cyakwihisha Allah, haba ku isi cyangwa mu kirere
Verse 39 — Surah Ibrahim 14:39
Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wampaye Isimayili na Isaka ngeze mu zabukuru. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Uwumva ubusabe bihebuje
Verse 40 — Surah Ibrahim 14:40
Nyagasani! Mpa guhozaho amasengesho, unabihe urubyaro rwanjye, Nyagasani wacu! Kandi wakire ubusabe bwanjye
Verse 41 — Surah Ibrahim 14:41
Nyagasani wacu! Uzambabarire, njye n’ababyeyi banjye ndetse n’abemera, umunsi ibarura ryatangiye
Verse 42 — Surah Ibrahim 14:42
Kandi (yewe Muhamadi) ntugakeke na rimwe ko Allah atitaye ku byo inkozi z’ibibi zikora, ahubwo arabarindiriza kugeza ku munsi bazakanura amaso (kubera ibyo bazaba babona bibateye ubwoba)
Verse 43 — Surah Ibrahim 14:43
(Bazava mu mva zabo) bihuta bararamye, bakanuye ubudahumbya, kandi imitima yabo yabaye ibishushungwe (kubera ubwoba)
Verse 44 — Surah Ibrahim 14:44
Unaburire abantu umunsi ibihano bizabageraho, maze inkozi z’ibibi zikavuga ziti "Nyagasani wacu! Turindirize umuhamagaro igihe wawe gito twitabe tunakurikire intumwa (zawe). (Maze zibwirwe ziti) "Ese ntimwari mwararahiye mbere ko mutazava (ku isi, kandi ko nta zuka rizabaho)
Verse 45 — Surah Ibrahim 14:45
Kandi mwanatuye mu mazu ya babandi bihemukiye, nyamara mwari mwaramenye neza ibyo twabakoreye (kubarimbura), ndetse twanabahaye ingero nyinshi (ntimwazitaho)
Verse 46 — Surah Ibrahim 14:46
Kandi rwose bacuze imigambi yabo ariko Allah ni we uburizamo imigambi yabo, n’ubwo bwose imigambi yabo idashobora kurimbura imisozi
Verse 47 — Surah Ibrahim 14:47
Kandi ntugakeke na rimwe ko Allah azica isezerano yasezeranyije intumwa ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, nyir’ugahana bikaze
Verse 48 — Surah Ibrahim 14:48
(Munibuke) umunsi isi izahindurwamo indi si ndetse n’ibirere (bigahindurwamo ibindi), hanyuma (ibiremwa byose) bigahagarikwa imbere ya Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga
Verse 49 — Surah Ibrahim 14:49
Kuri uwo munsi, uzabona inkozi z’ibibi ziri ku ngoyi (ziboshywe amaguru n’amaboko)
Verse 50 — Surah Ibrahim 14:50
Imyambaro yabo izaba ikozwe muri godoro, kandi uburanga bwabo buzaba bupfutswen’umuriro
Verse 51 — Surah Ibrahim 14:51
(Ibyo) ni ukugira ngo Allah ahembere buri muntu ibyo yakoze. Mu by’ukuri, Allah ni ubanguka mu ibarura
Verse 52 — Surah Ibrahim 14:52
Iyi (Qur’an) ni ubutumwa ku bantu, kugira ngo bukoreshwe mu kubaburira, no kugira ngo banamenye ko (Allah) ari we Mana imwe rukumbi, ndetse no kugira ngo abafite ubwenge babikuremo isomo