Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 16 - An-Nahl

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah An-Nahl 16:1

Itegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

Verse 2 — Surah An-Nahl 16:2

Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa k’uwo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) "Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye njye; bityo nimuntinye

Verse 3 — Surah An-Nahl 16:3

Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

Verse 4 — Surah An-Nahl 16:4

Yeremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka)

Verse 5 — Surah An-Nahl 16:5

(Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya

Verse 6 — Surah An-Nahl 16:6

Munashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo

Verse 7 — Surah An-Nahl 16:7

Anikorera imitwaro yanyu iremereye akayijyana aho mutari gushobora kugera bitabagoye. Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Nyir’impuhwe zihebuje,Nyir’imbabazi

Verse 8 — Surah An-Nahl 16:8

(Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremyen’ibindi bintu mutazi

Verse 9 — Surah An-Nahl 16:9

Allah ni we werekana inzira igororotse, ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese

Verse 10 — Surah An-Nahl 16:10

Ni we umanura amazi (imvura) aturutse mu kirere, mukayanywa ndetse akanameza ibimera muragiramo amatungo yanyu

Verse 11 — Surah An-Nahl 16:11

Ayameresha ibihingwa, imizeti, imitende, imizabibu ndetse na buri bwoko bw’imbuto. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza

Verse 12 — Surah An-Nahl 16:12

Kandi yaborohereje ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge

Verse 13 — Surah An-Nahl 16:13

Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ubumwe bw’Imana no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa)

Verse 14 — Surah An-Nahl 16:14

Ni na we woroheje inyanja kugira ngo (mukuremo) inyama z’umwimerere (amafi) muzirye, munakuremo imitako mwambara. Kandi ubona amato azihinguranya kugira ngo mushakishe ingabire ze,no kugira ngo mubashe gushimira

Verse 15 — Surah An-Nahl 16:15

Yanashyize imisozi ku isi irayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana)

Verse 16 — Surah An-Nahl 16:16

(Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana)

Verse 17 — Surah An-Nahl 16:17

Nonese ubwo (Allah) urema wamugereranya (n’ibigirwamana) bitarema? Ese ntimutekereza

Verse 18 — Surah An-Nahl 16:18

Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah(yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 19 — Surah An-Nahl 16:19

Kandi Allah azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza

Verse 20 — Surah An-Nahl 16:20

Na babandi basenga ibitari Allah, ntacyo byigeze biremaahubwo na byo byararemwe

Verse 21 — Surah An-Nahl 16:21

Ni ibipfu, nta buzima bifite kandi ntibinazi igihe (ababisengaga) bazazurirwa

Verse 22 — Surah An-Nahl 16:22

Imana yanyu ni Imana imwe. Ariko babandi batemera imperuka, imitima ya bo ihakana (ubumwe bwa Allah), kandi basabitswe n’ubwibone

Verse 23 — Surah An-Nahl 16:23

Nta gushidikanya ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri, ntakunda abibone

Verse 24 — Surah An-Nahl 16:24

N’iyo babwiwe bati "Niiki Nyagasani wanyu yahishuriye (Muhamadi)? "Baravuga bati "Ni imigani y’abo hambere

Verse 25 — Surah An-Nahl 16:25

Ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro (ibyaha) yabo uko yakabaye ndetse n’imitwaro y’abo bayobeje kubera kutagira ubumenyi. Mbega ububi bw’ibyo bazaba bikoreye

Verse 26 — Surah An-Nahl 16:26

Mu by’ukuri, babandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (intumwa zabo), nuko Allah arimbura inyubako zabo ahereye mu misingi, maze ibisenge bibagwa hejuru, nuko ibihano bibageraho biturutse aho batakekaga

Verse 27 — Surah An-Nahl 16:27

Hanyuma, ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati "Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (intumwa n’abemera) kubera byo, biri he? Babandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati "Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi

Verse 28 — Surah An-Nahl 16:28

Babandi abamalayika bakuramo roho barihemukiye (bakora ibyaha)". Bazicisha bugufi (bagira bati) "Nta kibi twajyaga dukora!" (Abamalayika bazasubiza bati) "Oya! (Murabeshya) mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mwakoraga

Verse 29 — Surah An-Nahl 16:29

Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanama, muzabamo ubuziraherezo, kandi ni cyo cyicaro kibi cy’abibone

Verse 30 — Surah An-Nahl 16:30

Naho babandi batinye (Allah) bazabwirwa bati "Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?" Bazavuga bati "Ni ibyiza". Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abatinya (Allah)

Verse 31 — Surah An-Nahl 16:31

Bazinjira mu busitani buhoraho, butembamo imigezi. Bazabonamo ibyo bashaka byose; uko ni ko Allah agororera abamutinya

Verse 32 — Surah An-Nahl 16:32

Ba bandiabamalayika bakuramo roho zabo bararanzwe no gukora ibikorwa byiza, barababwira bati "Salamun alayikum!(amahoro abe kuri mwe), ngaho nimwinjire mu ijuru kubera ibyo mwakoraga ( ku isi)

Verse 33 — Surah An-Nahl 16:33

Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho) cyangwa kugerwaho nitegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana)? Uko (bahakana) ni na ko abababanjirije babigenje. Nyamara Allahntiyabarenganyije ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

Verse 34 — Surah An-Nahl 16:34

Maze bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa

Verse 35 — Surah An-Nahl 16:35

Na babandi babangikanyije (Allah) baravuze bati "Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari gusenga mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririzaataziririje we ubwe". Uko ni na ko abababanjirije babigenje. Nonese hari ikindi intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara

Verse 36 — Surah An-Nahl 16:36

Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo intumwa (kugira ngo ibabwire iti) "Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (gusenga) ibigirwamana". Muri boharimo abo Allah yayoboye, ndetse no muri bo hari abokamwe n’ubuyobe. nimutambagire ku isi, maze murebe Bityo uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze

Verse 37 — Surah An-Nahl 16:37

N’iyo (wowe Muhamadi) wakoresha umuhate kugira ngo bayoboke, mu by’ukuri, Allah ntayobora uyobya abandi. Kandi ntibazagira ababatabara

Verse 38 — Surah An-Nahl 16:38

Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye bavuga ko Allah atazazura abapfuye. Si uko bimeze! (Ahubwo azabazura nta shiti) ni isezerano rye ry’ukuri; ariko abenshi mu bantu ntibabizi

Verse 39 — Surah An-Nahl 16:39

(Allah azabazura) kugira ngo azabasobanurire ibyo batavugagaho rumwe ndetse no kugira ngo abahakanye bazamenye ko bari abanyabinyoma

Verse 40 — Surah An-Nahl 16:40

Mu by’ukuri, ijambo ryacu ku kintu dushaka (ko kibaho), turakibwira tuti "Ba!" Ubwo kikaba

Verse 41 — Surah An-Nahl 16:41

Naho babandi bimutse kubera Allah nyuma y’uko barenganyijwe, tuzabatuza heza ku isi, ariko mu by’ukuri, igihembo cyo ku munsi w’imperuka ni cyo gihebuje; iyo baza kubimenya

Verse 42 — Surah An-Nahl 16:42

(Abo ni) babandi bihanganye kandi bakiringira Nyagasani wa bo (wenyine)

Verse 43 — Surah An-Nahl 16:43

Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo. Ngaho (yemwe babangikanyamana ba Maka)nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi

Verse 44 — Surah An-Nahl 16:44

(Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an)kugira usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ngo ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe)

Verse 45 — Surah An-Nahl 16:45

Ese babandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atazabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batazagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga

Verse 46 — Surah An-Nahl 16:46

Cyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), ku buryo ntaho bacikira (ibihano bya Allah)

Verse 47 — Surah An-Nahl 16:47

Cyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi

Verse 48 — Surah An-Nahl 16:48

Ese ntibabona uko ibicucucucu by’ibintu Allahyaremye bibogamira iburyo n’ibumoso byumvira Allah, ndetse binicisha bugufi (ku mategeko ye)

Verse 49 — Surah An-Nahl 16:49

Kandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalayika, byubamira Allah kandi ntibyishyira hejuru

Verse 50 — Surah An-Nahl 16:50

Bitinya Nyagasani wabyo uri hejuru, kandi bikora ibyo byategetswe

Verse 51 — Surah An-Nahl 16:51

Allah yaranavuze ati "(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri, we (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Bityo, nimuntinye njye njyenyine

Verse 52 — Surah An-Nahl 16:52

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Ni na we ukwiye gusengwa by’ukuri. Ese mutinya undi utari Allah

Verse 53 — Surah An-Nahl 16:53

Ingabire zose mufite zituruka kwa Allah(ariko ntimumushimira). Nyamara iyo amakuba abagezeho mumutakambira mu ijwi riranguruye

Verse 54 — Surah An-Nahl 16:54

Hanyuma yabakiza ayo makuba, bamwe muri mwe bakabangikanya Nyagasani wabo

Verse 55 — Surah An-Nahl 16:55

Bikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzamenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu)

Verse 56 — Surah An-Nahl 16:56

Banafata bimwe mu byo twabahaye bakabigenera ibidafite icyo bizi (ibigirwamana). Ku izina rya Allah! Muzabazwa ibyo mwajyaga muhimba

Verse 57 — Surah An-Nahl 16:57

Banahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya!Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu)

Verse 58 — Surah An-Nahl 16:58

N’iyo umwe muribo ahawe inkuru y’ivuka ry’umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi

Verse 59 — Surah An-Nahl 16:59

Akihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) "Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari muzima)?" Rwose, ibyemezo byabo ni bibi

Verse 60 — Surah An-Nahl 16:60

Abatemera umunsi w’imperukabagereranywa n’ikibi, naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 61 — Surah An-Nahl 16:61

N’iyo Allah aza guhaniraho abantu kubera ibikorwa byabo bibi, nta kiremwa na kimwe yari gusiga ku isi.Ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe, kandi iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo

Verse 62 — Surah An-Nahl 16:62

Bitirira Allah ibyo (ubwabo) banga, kandi indimi zabo zivuga ibinyoma ko bazagira iherezoryiza. Nta gushidikanya ko bazahanishwa umuriro, ndetse bazawinjizwamo mbere (y’abandi), kandi bawurekerwemo

Verse 63 — Surah An-Nahl 16:63

Ku izina rya Allah! Mu by’ukuri, twohereje intumwa ku miryango (Umat) yakubanjirije, ariko Shitani abakundisha ibikorwa byabo (bibi). None ubu ni we nshuti magara yabo, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 64 — Surah An-Nahl 16:64

Kandi nta kindi cyatumye tukoherereza igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugaga ho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo kibe) umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera

Verse 65 — Surah An-Nahl 16:65

Kandi Allah amanura amazi (imvura) ayakuye mukirere, nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva

Verse 66 — Surah An-Nahl 16:66

Kandi mu by’ukuri, mu matungo mukuramo inyigisho. Tubanywesha kuri bimwe mu byo mu nda zayo, biva hagati y’ibyariwe (n’itungo) ndetse n’amaraso; (ibyo bikaba) amata y’umwimerere aryohera abanywi

Verse 67 — Surah An-Nahl 16:67

No mu mbuto z’ imitende n’imizabibu, mukuramo ibisindisha (byaziririjwe) ndetse n’amafunguro meza. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bantubafite ubwenge

Verse 68 — Surah An-Nahl 16:68

Nyagasani wawe yanahishuriye inzuki (agira ati)"Mwubake amazu mu misozi, mu biti no mu byo (abantu) bubaka

Verse 69 — Surah An-Nahl 16:69

Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje". Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza

Verse 70 — Surah An-Nahl 16:70

Kandi Allah yarabaremye ndetse ni nawe ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri, Allahni Umumenyi wa byose,Ushobora byose

Verse 71 — Surah An-Nahl 16:71

Kandi Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi mu butunzi. Nyamara babandi barutishijwe abandi, ntibashobora kwemera guha imitungo yabo abacakara babo kugira ngo bareshye mu butunzi. (Ese niba mutemera kureshya n’abagaragu banyu, ni gute mureshyeshya Imana n’ibigirwamana?) Nonese bahakana ingabire za Allah

Verse 72 — Surah An-Nahl 16:72

Kandi Allahyabaremeye abagore ababakomoyemo, maze abaha abana n’abuzukuru bakomotse ku bagore banyu, ndetse abaha n’amafunguro meza. Ese bemera ibitari ukuri (ibigirwamana) bagahakana ingabire za Allah

Verse 73 — Surah An-Nahl 16:73

Bakanasenga ibitari Allah, bidashobora kugira amafunguro bibaha yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye

Verse 74 — Surah An-Nahl 16:74

Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko ntacyo asa nacyo). Mu by’ukuri, Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo)

Verse 75 — Surah An-Nahl 16:75

Allahyatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na sebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi

Verse 76 — Surah An-Nahl 16:76

Allah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo atavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri sebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse

Verse 77 — Surah An-Nahl 16:77

Kandi Allah ni we uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

Verse 78 — Surah An-Nahl 16:78

Allahyanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima kugira ngo mushimire

Verse 79 — Surah An-Nahl 16:79

Ese ntibabona ko inyoni zoroherejwe kuguruka mu kirere nta kindi kizifashe kitari Allah? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera

Verse 80 — Surah An-Nahl 16:80

Kandi Allahyagize amazu yanyu aho muruhukira, anabagirira impu z’amatungo amazu (amahema) aborohera kuyatwara igihe muri mu ngendo ndetse n’igihe mutazirimo. No mu bwoya bwayo (ihene, ingamiya n’intama) yabahaye (gukoramo) ibikoresho n’imitako (mwifashisha) by’igihe runaka

Verse 81 — Surah An-Nahl 16:81

Allah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye)

Verse 82 — Surah An-Nahl 16:82

Nibaramuka bateye umugongo, mu by’ukuri icyo ushinzwe (yewe Muhamadi) ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara

Verse 83 — Surah An-Nahl 16:83

Bazi neza ingabire za Allahariko (bakabirengaho) bakazihakana, kandi abenshi muri bo ni abahakanyi

Verse 84 — Surah An-Nahl 16:84

(Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo); icyo gihe abahakanye ntibazemererwa gutanga impamvu (z’ibyaha bakoze), ndetse nta n’ubwo bazemererwa (gusubira ku isi) ngo bicuze cyangwa ngo basabe imbabazi (Allah)

Verse 85 — Surah An-Nahl 16:85

N’igihe babandi b’inkozi z’ibibi bazabona ibihano, ntabwo bazabyoroherezwa, ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa

Verse 86 — Surah An-Nahl 16:86

N’igihe babandi babangikanyije Allah bazabona ibigirwamana byabo, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Biriya ni ibigirwamana byacu twajyaga dusaba mu kimbo cyawe". Maze bivuge (bibanyomoza) biti "Mu by’ukuri, mwe muri abanyabinyoma

Verse 87 — Surah An-Nahl 16:87

Kuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha

Verse 88 — Surah An-Nahl 16:88

Babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah,tuzabongerera ibihano hejuru y’ibindi kubera ko bajyaga bakwirakwiza ubwangizi (bigomeka kuri Allah bakanabishishikariza abandi)

Verse 89 — Surah An-Nahl 16:89

(Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo) ubakomokamo, maze nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya wabo (abahakanyi bo ku gihe cyawe). Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu)

Verse 90 — Surah An-Nahl 16:90

Mu by’ukuri, Allah ategeka (abantu) kurangwa n’ubutabera, kugira neza no gufasha abo bafitanye isano. Anabuza gukora ibikozasoni, ibibi no kurenganya. Ababurira kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah kandi abagirire akamaro)

Verse 91 — Surah An-Nahl 16:91

Kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah igihe muritanze, ndetse ntimugatatire indahiro nyuma yo kuzishimangira kandi mwaragize Allah umwishingizi wanyu (ko muzazubahiriza). Mu by’ukuri, Allahazi ibyo mukora

Verse 92 — Surah An-Nahl 16:92

Kandi ntimuzamere nka wawundi (umugore w’ubwenge buke) waboshye umutako we akawukomeza nyuma akawubohora, mugira indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, kubera ko mufite imbaraga kandi mukaba benshi kurusha abo mwagiranye amasezerano. Mu by’ukuri, Allah abagerageresha ibyo (kugira ngo agaragaze uwumvira n’uwigomeka). Kandi rwose, ku munsi w’imperuka azabagaragariza ibyo mutavugagaho rumwe

Verse 93 — Surah An-Nahl 16:93

N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango (umat) umwe, ariko arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi rwose muzabazwa ibyo mwajyaga mukora

Verse 94 — Surah An-Nahl 16:94

Kandi ntimuzagire indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, bityo ikirenge (cyanyu) kitazavaho kikanyerera (kiva muri Isilamu) nyuma y’uko cyari gishikamye (mu kwemera), maze mugasogongera ikibi (ibihano byo ku isi) kubera ko mwakumiriye (abantu) kuganainzira ya Allah, ndetse mukazahanishwa ibihano bihambaye

Verse 95 — Surah An-Nahl 16:95

Ntimuzanagurane isezerano rya Allah igiciro gito. Mu by’ukuri, ibiri kwa Allah ni byo byiza kuri mwe iyaba mwarimubizi

Verse 96 — Surah An-Nahl 16:96

Ibyo mutunze bizashira, ariko ibiri kwa Allahbizahoraho. Kandi rwose, babandi bihanganye tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga

Verse 97 — Surah An-Nahl 16:97

Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana,rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabobyiza kurusha ibyo bakoraga

Verse 98 — Surah An-Nahl 16:98

Bityo, nuba ugiye gusoma Qur’an, ujye usaba Allah kukurinda Shitani wavumwe

Verse 99 — Surah An-Nahl 16:99

Mu by’ukuri, (Shitani) nta bushobozi afite kuri babandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo (wenyine)

Verse 100 — Surah An-Nahl 16:100

Mu by’ukuri, ubushobozi bwe (Shitani) abugira kuri babandi bamwumvira ndetse na babandi bamubangikanya (na Allah)

Verse 101 — Surah An-Nahl 16:101

N’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze)". Nyamara abenshi muri bo ntacyo bazi (ku byo Allah ategeka)

Verse 102 — Surah An-Nahl 16:102

Vuga uti (yewe Muhamadi) "Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiyeli] ni we wayizanye (Qur’an) ayikuye kwa Nyagasani wawe ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, kugira ngo ikomeze (ukwemera kw’) abemeramana, ndetse ikaba umuyoboro n’inkuru nziza ku bicisha bugufi (kuri Allah)

Verse 103 — Surah An-Nahl 16:103

Kandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati "Mu by’ukuri, hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an)." Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse

Verse 104 — Surah An-Nahl 16:104

Mu by’ukuri, babandi batemera amagambo ya Allah, Allah ntazabayobora kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 105 — Surah An-Nahl 16:105

Mu by’ukuri, abahimba ikinyoma ni babandi batemera amagambo ya Allah, kandi abo ni bobanyabinyoma

Verse 106 — Surah An-Nahl 16:106

Uwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemera, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wawundi uzabihatirwa nyamara umutima we wuje ukwemera. Ariko uwugururira igituza cye ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye

Verse 107 — Surah An-Nahl 16:107

Ibyo ni ukubera ko bakunze ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka. Kandi mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

Verse 108 — Surah An-Nahl 16:108

Abo ni babandi Allahyadanangiye imitima yabo, amatwi yabo ndetse n’amaso yabo; kandi abo ni bo barindagiye

Verse 109 — Surah An-Nahl 16:109

Nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo ku munsi w’imperuka

Verse 110 — Surah An-Nahl 16:110

Naho babandi bimutse nyuma yo gutotezwa, maze bagaharanira inzira ya Allah bakanihangana, nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe (ku bantu nk’abo) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 111 — Surah An-Nahl 16:111

Wibuke (yewe Muhamadi) umunsi buri muntu azaza yiburanira, maze buri wese agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi ntabwo bazarenganywa

Verse 112 — Surah An-Nahl 16:112

Kandi Allah yatanze urugero rw’umudugudu (Maka) wari utekanye kandi utuje; amafunguro yawo awugeraho ku bwinshi aturutse impande zose, ariko abawutuye bahakana ingabire za Allah. Nuko Allah awuteza amapfa n’ubwoba kubera ibyo bakoraga (guhakana ubutumwa bwa Muhamadi)

Verse 113 — Surah An-Nahl 16:113

Kandi rwose bari baragezweho n’intumwa(Muhamadi) ibakomokamo, ariko barayihakanye, nuko ibihano bibasanga ari inkozi z’ibibi

Verse 114 — Surah An-Nahl 16:114

Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, biziruye kandi byiza. Munashimire ingabire za Allah, niba koko ari we wenyine musenga

Verse 115 — Surah An-Nahl 16:115

Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) ibyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ikitari Allah. Ariko uzasumbirizwa (akabirya) atari ukwigomeka cyangwa kurengera (ngo arenze urugero rw’ibyamuramira, icyo gihe nta cyaha azaba akoze);mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 116 — Surah An-Nahl 16:116

Ntimukavuge ibinyoma mukoresheje indimi zanyu muvuga muti "Iki kiraziruye n’iki kiraziririjwe" mugamije guhimbira Allahibinyoma. Mu by’ukuri, abahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka

Verse 117 — Surah An-Nahl 16:117

(Bazagira) umunezero w’igihe gito, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 118 — Surah An-Nahl 16:118

Na babandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubahemukira twabaziririzaga ibyari (ubwo bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (bigomeka ku mategeko ya Allah)

Verse 119 — Surah An-Nahl 16:119

Hanyuma, babandi bakoze ibibi kubera kudasobanukirwa maze bakicuza, nyuma y’ibyo bagakora ibikorwa byiza, mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 120 — Surah An-Nahl 16:120

Mu by’ukuri, Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi ntan’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanyamana

Verse 121 — Surah An-Nahl 16:121

Yashimiraga ingabire za Allah. (Allah) yaramutoranyije anamuyobora inzira igororotse

Verse 122 — Surah An-Nahl 16:122

Twanamuhaye ibyiza ku isi, ndetseno ku mperuka azaba mu ntungane

Verse 123 — Surah An-Nahl 16:123

Hanyuma, (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba umwe mu bamubangikanya

Verse 124 — Surah An-Nahl 16:124

Mu by’ukuri, (kubahiriza) Isabato yashyiriweho babandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri, ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe

Verse 125 — Surah An-Nahl 16:125

Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na we uzi neza abayobotses

Verse 126 — Surah An-Nahl 16:126

Kandi nimwihorera (ku babagiriye nabi), mujye mwihorera bijyanye n’ibyo mwakorewe. Ariko nimwihangana (mukababarira), ni byo byiza ku bihangana

Verse 127 — Surah An-Nahl 16:127

Ujye unihangana (yewe Muhamadi), (kuko) kwihangana kwawe ugushobozwa na Allah. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukanababazwe n’imigambi yabo mibisha

Verse 128 — Surah An-Nahl 16:128

Mu by’ukuri, Allah ari kumwe na babandi bamutinya, ndetse na babandi bakora ibyiza