Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 17 - Al-Isra
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Isra 17:1
Ubutagatifu ni ubwa wawundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) n’ijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Maka) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twa- hundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje
Verse 2 — Surah Al-Isra 17:2
Twanahaye Musa igitabo (Tawurati) tukigira umuyoboro kuri bene Isiraheli (tugira tuti) "Muramenye ntimuzagire undi mwiringira utari njye
Verse 3 — Surah Al-Isra 17:3
Yemwe abakomoka kubo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu (mwe)! Mu by’ukuri, yari umugaragu ushimira cyane (bityo nimumukurikize)
Verse 4 — Surah Al-Isra 17:4
Twanaciye iteka kuribene Isiraheli, (tubivuga) mu gitabo tugira tuti "Mu by’ukuri, muzakora ubwangizi mu gihugu ubugira kabiri, kandi muzagira ubwibone buhambaye
Verse 5 — Surah Al-Isra 17:5
Nuko ubwo isezerano rya mbere muri yombi ryasohoraga, twaboherereje abagaragu bacu b’ibihangange, maze bakwirakwira mu mazu yanyu (babahiga). Kandi iryo ni isezerano ryagombaga gusohora
Verse 6 — Surah Al-Isra 17:6
Nuko nyuma yaho tubaha kubigaranzura murabanesha. Twanabongereye imitungo n’urubyaro ndetse tunabagira benshi kubarusha
Verse 7 — Surah Al-Isra 17:7
(Twaranavuze tuti) "Nimugira neza ni mwe muzabamwigiriye neza, kandi nimunagira nabi ni mwe muzaba mwihemukiye. Nuko ubwo isezeranorya nyuma rizasohora, (tuzashoboza abanzi banyu) kugira ngo babasuzuguze, baninjiremu musigiti (w’i Yeruzalemu) nk’uko bawinjiyemo bwa mbere, ndetse bazanasenya ibyo bazajya bahura nabyo byose
Verse 8 — Surah Al-Isra 17:8
(Muramutse mwicujije), hari ubwo Nyagasani wanyu yabagirira impuhwe, ariko nimwongera (gukora ubwononnyi) natwe tuzongera (tubahane). Kandi umuriro wa Jahanamu twawugize gereza ku bahakanyi
Verse 9 — Surah Al-Isra 17:9
Mu by’ukuri, iyi Qur’an iyobora (abantu) mu nzira itunganye kurusha izindi ikanaha inkuru nziza abemera; babandi bakora ibikorwa byiza, ko rwose bazagororerwa ibihembo bihebuje (Ijuru)
Verse 10 — Surah Al-Isra 17:10
Kandi ko babandi batemera imperuka, twabateganyirije ibihano bibabaza (Umuriro)
Verse 11 — Surah Al-Isra 17:11
Kandi umuntu (iyo arakaye cyangwa ari mu ngorane hari ubwo) asaba ikibi nk’uko asaba icyiza, kuko umuntu (muri kamere ye) ahubuka
Verse 12 — Surah Al-Isra 17:12
Twanagize ijoro n’amanywa ibimenyetso bibiri (bigaragaza ubushobozi bwacu),nuko dukuraho ikimenyetso cy’ijoro, naho ikimenyetso cy’amanywatukigira umucyo kugira ngo mushakishe ingabire zituruka kwaNyagasani wanyu, no kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Kandi buri kintu twagisobanuye mu buryo burambuye
Verse 13 — Surah Al-Isra 17:13
Na buri muntu twamuziritseho ibikorwa bye (nk’urunigi) mu ijosi, kandi ku munsi w’imperuka tuzamuzanira igitabo azasanga gifunguye
Verse 14 — Surah Al-Isra 17:14
(Azabwirwa ati) "Soma igitabo cyawe! Uyu munsi wowe ubwawe urihagije kwibera umubaruzi
Verse 15 — Surah Al-Isra 17:15
Uyobotse, mu by’ukuri (ibihembo by’uko kuyoboka) biba kuri we, n’uyobye (ibihano by’uko kuyoba) biba kuri we. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Ndetse ntabo tujya duhana tutabanje kuboherereza intumwa (ngo ibaburire)
Verse 16 — Surah Al-Isra 17:16
N’igihe dushatse kurimbura umudugudu (kubera ubwangizi bwabo), dutegeka abakungu muri wo (kumvira amategeko yacu) ariko bagakomeza kuwukoramo ubwangizi. Nuko ijambo (ry’ibihano) rikabasohoreraho, maze tukawurimbura bikomeye
Verse 17 — Surah Al-Isra 17:17
Nonese twarimbuye ibisekuru bingahe nyuma ya Nuhu (Nowa)! Kandi birahagije ko Nyagasani wawe amenya akanabona byimazeyo ibyaha by’abagaragu be
Verse 18 — Surah Al-Isra 17:18
Ushaka umunezero wo ku isi utaramba, twihutira kuyimuheramo ibyo dushaka (kandi tukabiha) uwo dushaka. Nyuma y’ibyo, twamugeneye umuriro wa Jahanamu azinjiramo asuzuguritse (kandi) yirukanywe(mu mpuhwe za Allah)
Verse 19 — Surah Al-Isra 17:19
N’uzashaka imperuka akanayiharanira uko bikwiye kandi akaba ari n’umwemeramana; abo ibikorwa byabo bizashimwa (na Allah ndetse anabibahembere)
Verse 20 — Surah Al-Isra 17:20
Abobose -aba nabariya (abemera n’abahakanyi)- tubahundagazaho impano za Nyagasani wawe (ku isi). Kandi impano za Nyagasani wawe ntizikumirwa (k’uwo ari we wese)
Verse 21 — Surah Al-Isra 17:21
Reba uko bamwe tubarutisha abandi (mu buzima bwo ku isi), kandi mu by’ukuri ubuzima bw’imperuka ni bwo buzagira urwego rwo hejuru bukanagira agaciro gahebuje
Verse 22 — Surah Al-Isra 17:22
Ntukagire ikindi ubangikanya na Allah, utazavaho ugawa ndetse ukanatereranwa
Verse 23 — Surah Al-Isra 17:23
Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye gusenga uretse we wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro
Verse 24 — Surah Al-Isra 17:24
Ujye unabicishaho bugufi kubera kubagirira impuhwe, ndetse ujye (ubasabira) uvuga uti "Nyagasani wanjye! Bagirire impuhwe nk’uko bandeze nkiri muto
Verse 25 — Surah Al-Isra 17:25
Nyagasani wanyu azi neza ibiri mu mitima yanyu. Niba mukora ibyiza (mubikorera ababyeyi banyu, ariko rimwe na rimwe mugacikwa, Nyagasani wanyu azabababarira),mu by’ukuri we (Allah) ni Uhebuje mu kubabarira abamugarukira bamwicuzaho
Verse 26 — Surah Al-Isra 17:26
Ujye unaha uwo mufitanye isano, umukene n’uwashiriwe ari ku rugendo ibyo bakwiye. Ariko ntukajye waya
Verse 27 — Surah Al-Isra 17:27
Mu by’ukuri, abaya ni abavandimwe b’amashitani, kandi Shitani ntajya ashimira Nyagasani we
Verse 28 — Surah Al-Isra 17:28
Kandi nubirengagiza (ntugire icyo uha abo mufitanye isano, abakene n’abashiriwe bari ku rugendo) kubera ko ugishakisha impuhwe za Nyagasani wawe wizeye, ujye ubabwira amagambo yoroheje
Verse 29 — Surah Al-Isra 17:29
Kandi akaboko kawe ntukakagire nk’ (ak’umunyabugugu) gahambiriye mu ijosi ryawe, cyangwa ngo ukarambure cyane (nk’uwaya), utazavaho ugawa ukanagira ubukene bukabije
Verse 30 — Surah Al-Isra 17:30
Mu by’ukuri, Nyagasani wawe atuburira amafunguro uwo ashatse, akanatubiriza (uwo ashaka). Mu by’ukuri, azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be
Verse 31 — Surah Al-Isra 17:31
Ntimukanice abana banyu kubera gutinya ubukene, kuko bo namwe ari twe tubaha amafunguro. Mu by’ukuri, kubica ni icyaha gikomeye
Verse 32 — Surah Al-Isra 17:32
Ntimukanegere ubusambanyi. Mu by’ukuri, bwo ni icyaha gikomeye bukaba n’inzira mbi
Verse 33 — Surah Al-Isra 17:33
Kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje (kwica) uretse ku mpamvu y’ukuri. N’uzicwa arenganyijwe, rwose twahaye umuhagarariye ububasha (bwo kwihorera, kwaka icyiru cyangwa kubabarira). Ariko ntazarengere mu kwihorera, kuko mu by’ukuri, we arengerwa (n’amategeko)
Verse 34 — Surah Al-Isra 17:34
Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse igihe mugamije ineza (ifitiye inyungu iyo mfubyi), kugeza igeze mu gihe cy’ubukure. Kandi mujye mwuzuza isezerano kuko mu by’ukuri, isezerano muzaribazwa (ku munsi w’imperuka)
Verse 35 — Surah Al-Isra 17:35
Kandi mujye mwuzuza ibipimo igihe mupima, ndetse mupimishe iminzani itunganye. Ibyo ni byo byiza (kuri mwe ku isi) kandi ni byo (bizagira) iherezo ryiza (ku mperuka)
Verse 36 — Surah Al-Isra 17:36
Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri, amatwi, amaso n’umutima, ibyo byose bizabazwa
Verse 37 — Surah Al-Isra 17:37
Kandi ntukagende ku isi wibona kuko mu by’ukuri, udashobora gutobora isi ndetse nta n’ubwo wareshya n’imisozi
Verse 38 — Surah Al-Isra 17:38
Ibibi muri ibyo byose (byavuzwe), Nyagasani wawe arabyanga
Verse 39 — Surah Al-Isra 17:39
Ibi ni (bimwe) mu buhanga Nyagasani wawe yaguhishuriye (yewe Muhamadi). Kandi ntuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose, utazavaho ukajugunywa mu muriro wa Jahanamu, ugawa ndetse unirukanywe (mu mpuhwe za Allah)
Verse 40 — Surah Al-Isra 17:40
Ese (mwa babangikanyamana mwe)! Nyagasani wanyu yabahaye umwihariko (wo kubyara) abahungu, maze we yigenera Abamalayika b’abakobwa? Mu by’ukuri, imvugo yanyu ni mbi bikabije
Verse 41 — Surah Al-Isra 17:41
Kandi rwose twasobanuye (byinshi) muri iyi Qur’an, kugira ngo (abantu) babashe kwibuka, ariko (ababangikanyamana) nta cyo bibongerera usibye guhunga (ukuri)
Verse 42 — Surah Al-Isra 17:42
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo haza kuba hariho izindi mana (zibangikanye) na we (Allah) nk’uko (ababangikanyamana) babivuga, zari gushaka inzira izigeza kwa (Nyagasani) nyir’intebe y’icyubahiro (kugira ngo zimurwanye)
Verse 43 — Surah Al-Isra 17:43
Ubutagatifu ni ubwe (Allah), kandi ntaho ahuriye n’ibyo bavuga (ko abangikanye n’izindi mana)
Verse 44 — Surah Al-Isra 17:44
Ibirere birindwi n’isi ndetse n’ibibirimo biramusingiza (Allah), kandi nta na kimwe kidasingiza ikuzo rye. Ariko ntimusobanukirwa uko bimusingiza. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha
Verse 45 — Surah Al-Isra 17:45
N’igihe usoma Qur’an (yewe Muhamadi), dushyira urusika rutagaragara hagati yawe n’abatemera imperuka (kugira ngo batayisobanukirwa)
Verse 46 — Surah Al-Isra 17:46
Twanashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Ndetse n’iyo uvuze Nyagasani wawe wenyine muri Qur’an, batera umugongo bahunga kubera kutabyishimira
Verse 47 — Surah Al-Isra 17:47
Tuzi neza ibyo baba bumva iyo baguteze amatwi. N’igihebaba bongorerana, inkozi z’ibibi (muri bo)ziba zivuga ziti "Uwo mukurikira ni umuntu warozwe
Verse 48 — Surah Al-Isra 17:48
Dore uko bakugereranya(bakwita umusazi, uwarozwe, umunyabinyoma,...). Bityo barayobye kandi ntibashobora kuzayoboka inzira y’ukuri
Verse 49 — Surah Al-Isra 17:49
Baranavuga bati "Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufwa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya
Verse 50 — Surah Al-Isra 17:50
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimube amabuye cyangwa ibyuma
Verse 51 — Surah Al-Isra 17:51
Cyangwa ikindi kiremwa mutekereza ko cyaba gikomeye (n’ubwo mwaba mumeze mutyo muzazurwa). Bazavuga bati "Ni nde uzadusubiza ubuzima?" Vuga uti "Muzabusubizwa n’uwabaremye bwa mbere". Bazakuzunguriza imitwe bahakana, bavuge bati "Ibyo bizaba ryari?" Vuga uti "Wenda biri bugufi
Verse 52 — Surah Al-Isra 17:52
Umunsi (Allah) azabahamagara (kugira ngo muve mu mva zanyu) maze mukitaba mumusingiza. Icyo gihe muzakeka ko mwabaye (ku isi) igihe gito
Verse 53 — Surah Al-Isra 17:53
Bwira abagaragu banjye, bajye bavuga amagambo meza, kuko rwose (nibatabikora) Shitani izabateranya. Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi ugaragara w’umuntu
Verse 54 — Surah Al-Isra 17:54
Nyagasani wanyu arabazi neza; nabishaka azabagirira impuhwe, kandi nabishaka azabahana. Kandi (yewe Muhamadi) ntitwabakoherejeho ngo ubabere umugenzuzi (kugeza ubwo ubahatira kuyoboka)
Verse 55 — Surah Al-Isra 17:55
Kandi Nyagasani wawe azi neza abari mu birere no mu isi. Kandi rwose bamwe mu bahanuzi twabarutishije abandi, ndetse Dawudi(igitabo cya) Zaburi. twanahaye
Verse 56 — Surah Al-Isra 17:56
Vuga (yewe Muhamadi) uti"Nimuhamagare abo mwise imana mu cyimbo cye ( Allah, kugira ngo babatabare). Nta bushobozi bafite bwo kubakiza ingorane, cyangwa ngo bazihinduremo (ibyiza)
Verse 57 — Surah Al-Isra 17:57
Abo basenga (bababangikanyije na Allah) nabo ubwabo (basenga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse
Verse 58 — Surah Al-Isra 17:58
Nta mudugudu n’umwe (wahakanye Allah) tutarimbura mbere y’umunsi w’imperuka, cyangwa ngo tuwuhanishe ibihano bikaze. Mu by’ukuri, ibyo byaranditswe mu gitabo (gikubiyemo ibizaba)
Verse 59 — Surah Al-Isra 17:59
Nta n’ikindi kitubuza kohereza ibitangaza (abahakanyi basaba), uretse kuba abo hambere (barabisabye) bakabihakana (nuko tukabarimbura; bityo n’abandi babihawe bakabihakana twabarimbura). Kandi twahaye abantu bo mu bwoko bwa Thamudu ingamiya ari igitangazakigaragara, nuko baragihinyura (iyo ngamiya barayica). Ndetse nta kindi gituma twohereza ibitangaza bitari ukuburira (abantu) no kubatinyisha (ibihano by’Imana)
Verse 60 — Surah Al-Isra 17:60
Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo twakubwiraga tuti "Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi abantu byimazeyo (abafiteho ubushobozi bwose). Kandi ibyo twakweretse(mu rugendo rw’ijoro wakoze ujya i Yeruzalemu no mu Ijuru), twarugize ikigeragezo ku bantu (kugira ngo dutandukanye abemera n’abahakana), ndetse n’igiti cyavumwe (kivugwa) muri Qur’an (nacyo twakigize ikigeragezo ku bantu). Turababurira tukanabatinyisha (ibihano), ariko nta cyo bibongerera uretse kurushaho kwigomeka
Verse 61 — Surah Al-Isra 17:61
Kandi wibuke ubwo twabwiraga Abamalayika tuti "Nimwubamire Adamu", nuko bakubama bose uretse Ibilisi (Shitani) wavuze ati "Ese nakubamira uwo waremye mu cyondo
Verse 62 — Surah Al-Isra 17:62
(Shitani) aravuga ati "Ntureba uyu wubahishije kundusha, nuramuka undetse nkakomeza kubaho kugeza ku munsi w’imperuka, rwose nzigarurira urubyaro rwe (nduyobye) uretse bake (muri bo)
Verse 63 — Surah Al-Isra 17:63
(Allah) aravuga ati "Genda! Uzagukurikira muri bo, mu by’ukuri, umuriro wa Jahanama uzaba ari cyo gihembo cyanyu mwese; igihembo gikwiye
Verse 64 — Surah Al-Isra 17:64
Uzigarurira abo ushoboye muri bo ukoresheje ijwi ryawe, maze ubakoranyirize ingabo zawe zigendera ku ifarasi n’izigenza amaguru, wifatanye nabo mu mitungo (ubashishikariza kuyishaka mu nzira zaziririjwe) n’abana (ubashishikariza kubabyara mu nzira zitemewe), kandi ubahe amasezerano (y’ibinyoma). Ariko ibyo Shitani asezeranya ni ibishuko
Verse 65 — Surah Al-Isra 17:65
Mu by’ukuri, abagaragu banjye (b’abemeramana nyakuri) nta bushobozi uzabagiraho. Kandi Nyagasani wawe arahagije kuba umurinzi
Verse 66 — Surah Al-Isra 17:66
Nyagasani wanyu ni we ubagenzereza amato mu nyanja, kugira ngo mushakishe ingabire ze. Mu by’ukuri, ni Nyirimpuhwe kuri mwe
Verse 67 — Surah Al-Isra 17:67
Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza imusozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima
Verse 68 — Surah Al-Isra 17:68
Ese mwibwira ko mutekanye ku buryo (Allah) atabarigitisha mu butaka cyangwa ngo aboherereze inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye, maze ntimubone ubatabara
Verse 69 — Surah Al-Isra 17:69
Cyangwa mwibwira ko mutekanye ku buryo atabasubiza mu nyanja bwa kabiri, akaboherereza inkubi y’umuyaga, ukabaroha kubera ubuhakanyi bwanyu? Hanyuma ntimugire utubaza impamvu twabahannye
Verse 70 — Surah Al-Isra 17:70
Kandi rwose twubahishije bene Adamu tubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, tubaha amafunguro meza, ndetse tunabarutisha byinshi mu byo twaremye
Verse 71 — Surah Al-Isra 17:71
(Unibuke) umunsi tuzahamagara abantu bose (buri tsinda) riri kumwe n’umuyobozi waryo (ryakurikiraga ku isi). Bityo, abazahabwa igitabo cyabo (gikubiyemo ibikorwa bakoze) mu kuboko kw’iburyo, bazasoma igitabo cyabo (bishimye), kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende
Verse 72 — Surah Al-Isra 17:72
N’uzaba ari impumyi (y’umutima) kuri iyi si (atabona ububasha bw’Imana ngo ayemere), no ku mperuka azaba ari impumyi (atabona inzira imuganisha mu ijuru), kandi azanarushaho kuyoba iyo nzira
Verse 73 — Surah Al-Isra 17:73
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi, ababangikanyamana) bendaga kugutesha ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kugira ngo uduhimbire ibindi bitari yo; ubwo (iyo ubikora) bari kukugira inshuti magara
Verse 74 — Surah Al-Isra 17:74
Kandi iyo tutaza kugukomeza, rwose wari hafi yo kubabogamiraho gato
Verse 75 — Surah Al-Isra 17:75
Iyo uza kubikora, twari kukumvisha ku bihano byikubye kabiri ku isi n’ibihano byikubye kabiri nyuma y’urupfu. Kandi ntiwari kubona umutabazi ukudukiza
Verse 76 — Surah Al-Isra 17:76
Kandi (abahakanyi) bari hafi yo kukumenesha mu gihugu (Maka). Ariko n’iyo baramuka babikoze, nabo ntibari kukibamo nyuma yawe, uretse igihe gito (kuko twari kubarimbura)
Verse 77 — Surah Al-Isra 17:77
Ibyo (byo kurimbura abamenesha intumwa zabo) byari umugenzo ku ntumwa zacu twohereje mbere yawe, kandi umugenzo wacu ntuzigera uhinduka
Verse 78 — Surah Al-Isra 17:78
Ujye uhozaho amasengesho ku manywa kuva izuba rirenze mu kirere hagati (ari cyo gihe cy’isengeshorya Adhuhuri n’irya Al’aswiri), kugeza haje umwijima w’ijoro (ari cyo gihe cy’isengesho rya Magharibi n’irya Al ishau). Ujye unasoma Qur’an igihe umuseke utambitse (isengesho rya Al Fajr). Mu by’ukuri Qur’an (isomwa mu isengesho ryo) mu museke iba yitabiriwe (n’abamalayika b’amanywa n’ab’ijoro)
Verse 79 — Surah Al-Isra 17:79
Kandi na nijoro ujye uyisoma (Qur’an) mu isengesho ryo mu gicuku (Tahajudi) nk’isengesho ry’inyongerakuri wowe (Muhamadi), kugira ngo Nyagasani wawe azakuzure uri mu rwego uzashimirwa
Verse 80 — Surah Al-Isra 17:80
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uvuga uti "Nyagasani wanjye! Mpa kwinjira kwanjye (mu mujyi wa Madina) kube kwiza, kandi no gusohoka kwanjye (mu mujyi wa Maka) kube kwiza. Unanshyigikize imbaraga ziguturutseho
Verse 81 — Surah Al-Isra 17:81
Unavuge uti "Ukuri (Idini rya Isilamu) kwaraje ikinyoma (ibangikanyamana) kirayoyoka. Mu by’ukuri, ikinyoma kizahora kiyoyoka
Verse 82 — Surah Al-Isra 17:82
Kandi twahishuye Qur’an irimoumuti ikaba n’impuhwe ku bemeramana, nyamara ntacyo yongerera inkozi z’ibibi uretse igihombo
Verse 83 — Surah Al-Isra 17:83
N’iyo umuntu tumuhundagajeho ingabire zacu, arirengagizaakishyira kure (y’amategeko yacu), ariko ikibi cyamugeraho akiheba cyane
Verse 84 — Surah Al-Isra 17:84
Vuga uti "Buri wese akora mu buryo bwe, ariko Nyagasani wanyu ni we uzi neza uwayobotse inzira y’ukuri
Verse 85 — Surah Al-Isra 17:85
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye na roho. Vuga uti "Ubumenyi bw’ibya roho bwihariwe na Nyagasani wanjye. Kandi (mwe abantu) mwahawe ubumenyi buke
Verse 86 — Surah Al-Isra 17:86
N’iyo tuza kubishaka, twari kukwambura ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kandi ntiwari kubona ukurengera ngo abitubuze
Verse 87 — Surah Al-Isra 17:87
(Ariko) kubera impuhwe za Nyagasani wawe (yayishimangiye mu mutima wawe).Mu by’ukuri, ingabire ze kuri wowe zirahambaye
Verse 88 — Surah Al-Isra 17:88
Vuga (yewe Muhamadi) uti "N’iyo abantu n’amajini baza kwishyira hamwe ngo bazane igisa nk’iyiQur’an, ntibari kuzana igisa nayo, kabone n’iyo baza kwifatanya
Verse 89 — Surah Al-Isra 17:89
Kandi rwose buri rugero (rugaragaza ko Imana iriho kandi ari nayo yonyine ikwiye gusengwa) twarusobanuriye abantu muri iyi Qur’an, nyamara abenshi mu bantu baranze barahakana
Verse 90 — Surah Al-Isra 17:90
Maze baravuga bati "Ntidushobora kukwemera (yewe Muhamadi) keretse utuvuburiye isoko y’amazi mu butaka
Verse 91 — Surah Al-Isra 17:91
Cyangwa ukaba ufite ubusitani bw’imitende n’ubw’imizabibu, maze ukavuburamo imigezi itemba hagati yabwo
Verse 92 — Surah Al-Isra 17:92
Cyangwa ukatugushaho ikirere ibice bice, nk’uko wabivuze, cyangwa se ukatuzanira Allahn’abamalayika tukababona imbona nkubone
Verse 93 — Surah Al-Isra 17:93
Cyangwa ukaba ufite inzu itatse zahabu, cyangwa ukazamuka mu kirere, kandi nta n’ubwo twakemera izamuka ryawe utatumanuriye igitabo (gihamya ko uri intumwa) tukagisoma. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye! Ese hari ikindi ndi cyo usibye kuba ndi umuntu watumwe
Verse 94 — Surah Al-Isra 17:94
Nta n’ikindi cyabujije abantu kwemera ubwo umuyoboro wabageragaho, uretse kuvuga bati "Ese Allah yokohereza ikiremwamuntu ngo kibe intumwa
Verse 95 — Surah Al-Isra 17:95
Vuga (yewe Muhamadi) uti "N’iyo ku isi haza kuba (hatuye) abamalayika bagenda batuje, twari kubamanurira umumalayika uturutse mu kirere akababera intumwa
Verse 96 — Surah Al-Isra 17:96
Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye na mwe. Mu by’ukuri, ni Uzi byimazeyo, akanaba Ubona abagaragu be bihebuje
Verse 97 — Surah Al-Isra 17:97
Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntiyagira abatabazi batari we (Allah); ndetse tuzanabazura ku munsi w’imperuka bagenza uburanga bwabo, ari impumyi, ibiragi, ndetse n’ibipfamatwi. Ubuturo bwabo buzaba umuriro wa Jahanamu. Buri uko ugabanyije imbaraga tuzajya tuwongerera ubukana
Verse 98 — Surah Al-Isra 17:98
Icyo ni cyo gihano cyabo kubera ko bahakanye amagambo yacu bakavuga bati "Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufwa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya
Verse 99 — Surah Al-Isra 17:99
Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi ashoboye kurema abameze nka bo? Kandi (Allah) yabashyiriyeho igihe kidashidikanywaho (cyo kuzazurwa nyuma yo gupfa), ariko abahakanyi baranze bakomeza guhakana
Verse 100 — Surah Al-Isra 17:100
Vuga (ubwira abahakanyi) uti "Iyo muza kugira ibigega by’impuhwe za Nyagasani wanjye, mwari kugundira mutinya gushirirwa, kandi umuntu ahora ari umunyabugugu
Verse 101 — Surah Al-Isra 17:101
Kandi rwose Musa twamuhaye ibitangaza icyenda bisobanutse. Ngaho baza bene Isiraheli ubwo yabageragaho, maze Farawo akamubwira ati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ndakeka ko warozwe
Verse 102 — Surah Al-Isra 17:102
(Musa) aravuga ati "Rwose uzi ko ibi bitangaza nta wundi wabimanuyeutari Nyagasani w’ibireren’isi, kugira ngo bibe gihamya (ko Imana ari imwe rukumbi). Kandi mu by’ukuri, ndemeza ko wowe Farawo wamaze korama
Verse 103 — Surah Al-Isra 17:103
Nuko (Farawo) ashaka kubaca mu gihugu (cya Misiri), maze turamuroha n’abari kumwe na we bose
Verse 104 — Surah Al-Isra 17:104
Nyuma ye twanabwiye bene Isiraheli tuti "Nimuture mu gihugu, ubwo isezerano ry’umunsi w’imperuka rizaza, tuzabazana muri uruvange (muri amahanga atandukanye)
Verse 105 — Surah Al-Isra 17:105
Twaranayihishuye (Qur’an) kugira ngo ukuri (kuganze ku isi), kandi twanayihishuye mu kuri. Ndetse nta kindi cyatumye tukohereza (yewe Muhamadi) bitari ukugira ngo utange inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazakurikira ubutumwa bwawe) ukaba n’umuburizi (uburira abazahakana ubutumwa bwawe ko bazahanishwa igihano cy’umuriro)
Verse 106 — Surah Al-Isra 17:106
Kandi Qur’an twayihishuye mu bice bice kugira ngo uyisomere abantu buhoro buhoro (babashe kuyisobanukirwa). Twanayihishuye mu byiciro (mu myaka makumyabiri n’itatu)
Verse 107 — Surah Al-Isra 17:107
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuyemere cyangwa ntimuyemere! Mu by’ukuri, abahawe ubumenyi mbere yayo (Qur’an), iyo bayisomewe baca bugufi bakubamira (Allah)
Verse 108 — Surah Al-Isra 17:108
Bakavuga bati "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu! Rwose isezerano rya Nyagasani wacu rirasohojwe
Verse 109 — Surah Al-Isra 17:109
Banubamira (Allah) barira, (Qur’an) ikabongerera kwicisha bugufi
Verse 110 — Surah Al-Isra 17:110
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza". No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho
Verse 111 — Surah Al-Isra 17:111
Unavuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we utagira umwana, ntagire uwo babangikanye mu bwami bwe, ndetse ntanagire umufasha (kubera ko atajya agira) intege nke". Ujye unamuha ikuzo rihambaye