Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 18 - Al-Kahf
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Kahf 18:1
Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wahishuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo (Qur’an), hanyuma ntiyagishyiramo inenge (iyo ari yo yose)
Verse 2 — Surah Al-Kahf 18:2
(Yakigize igitabo) kigororotse kugira ngo kiburire (abahakanyi) ibihano bikomeye bituruka kuri we (Allah), ndetse no kugira ngo gihe inkuru nziza abemeramana; babandi bakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ibihembo byiza (Ijuru)
Verse 3 — Surah Al-Kahf 18:3
Bazabamo ubuziraherezo
Verse 4 — Surah Al-Kahf 18:4
No kugira ngo kiburire babandi bavuga bati "Allah agira umwana
Verse 5 — Surah Al-Kahf 18:5
Yaba bo ndetse n’abakurambere babo, nta bumenyi babifiteho. Mbega ijambo rikomeye risohoka mu minwa yabo (ko Allah afite umwana)! Ibyo bavuga ni ibinyoma
Verse 6 — Surah Al-Kahf 18:6
(Yewe Muhamadi) ushobora kuzicwa n’agahinda ku bwo gutera umugongo kwabo (bitandukanya na we), kuko batemera iby’iyi nkuru (Qur’an)
Verse 7 — Surah Al-Kahf 18:7
Mu by’ukuri, ibiri ku isi twabigize umutako wayo kugira ngo tubagerageze (abantu), maze tugaragaze abarusha abandigukora ibikorwa byiza
Verse 8 — Surah Al-Kahf 18:8
Kandi mu by’ukuri, ibiyiriho (isi) tuzabigira ubutaka bugundutse
Verse 9 — Surah Al-Kahf 18:9
Ese ukeka ko abantu bo mu buvumo n’urubaho rwanditsweho (amazina yabo) byari igitangaza mu bigize ibimenyetso byacu
Verse 10 — Surah Al-Kahf 18:10
Ibuka ubwo abasore bahungiraga mu buvumo, bakavuga bati "Nyagasani wacu! Duhundagazeho impuhwe ziguturutseho, unaduhe gutungana mu byo dukora
Verse 11 — Surah Al-Kahf 18:11
Maze tubapfuka amatwi (turabasinziriza cyane, baguma) mu buvumoimyaka myinshi
Verse 12 — Surah Al-Kahf 18:12
Hanyuma turabakangura kugira ngo mu matsinda abiri (yagiye impaka ku gihe bamaze mu buvumo), tumenye iryabashije kumenya igihe bamazemo kurusha irindi
Verse 13 — Surah Al-Kahf 18:13
Tugutekerereza inkuru yabo mu kuri. Rwose, bari abasore bemeye Nyagasani wabo, nuko tubongerera ukuyoboka
Verse 14 — Surah Al-Kahf 18:14
Twanakomeje imitima yabo ubwo bahagurukaga (imbere y’umwami wabo w’umuhakanyi) bakavuga bati "Nyagasani wacu ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ntituzigera dusenga indimana itari we; turamutse tubikoze, rwose twaba tuvuze ijambo ry’ubuyobe
Verse 15 — Surah Al-Kahf 18:15
Abo bantu bacu bahisemo gusenga izindi mana zitari we (Allah). Kuki zitajya zibazanira ibimenyetso bigaragara (ngo zerekane ko ari imana koko)? Ese ni nde munyabyaha kurusha uhimbira Allah ikinyoma
Verse 16 — Surah Al-Kahf 18:16
(Ba basore barabwirana bati) "Ubwo mwitandukanyije nabo ndetse n’ibyo basenga bitari Allah, ngaho nimuhungire mu buvumo, Nyagasani wanyu azabahundagazaho impuhwe ze, anabahe gutungana mu byo mukora
Verse 17 — Surah Al-Kahf 18:17
Kandi iyo izuba ryarasaga wabonaga ribogamira iburyo bw’ubuvumo bwabo, ryaba rirenga rikabajya kure ahagana ibumoso; kandi bari ahisanzuye muri ubwo buvumo. Ibyo ni bimwe mu bitangaza bya Allah.Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntuzamubonera umurinzi umuyobora
Verse 18 — Surah Al-Kahf 18:18
(N’iyo wababonaga) wakekaga ko bari maso kandi basinziriye. Tukabahindukiza iburyo n’ibumoso (kugira ngo ubutaka butonona imibiri yabo), naho imbwa yabo irambuye amaboko ku bwinjiriro (imeze nk’ibarinze). Iyo uza kubabona wari guhindukira ubahunga, kandi rwose wari kubagirira ubwoba
Verse 19 — Surah Al-Kahf 18:19
Uko ni na ko twabakanguye (tubakuye mu bitotsi by’igihe kirekire) kugira ngo babazanye. Umwe muri bo aravuga ati "Mumaze igihe kingana iki (aha)?" (Bamwe) baravuga bati "(Dushobora kuba) tumaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi". (Abandi) baravuga bati "Nyagasani wanyu ni we uzi neza igihe mumaze (aha)". Ngaho nimwohereze umwe muri mwe mu mujyi ajyane iki giceri cyanyu cya Feza, arebe ibiryo byiza kurusha ibindi maze abazaniremo amafunguro. Kandi yitwararike ntatume hagira ubamenya n’umwe
Verse 20 — Surah Al-Kahf 18:20
Mu by’ukuri, nibaramuka babamenye bazabatera amabuye cyangwa babasubize mu idini ryabo; kandi (nimubikora) ntimuzigera mukiranuka
Verse 21 — Surah Al-Kahf 18:21
Uko ni nako twaberetse (abantu b’icyo gihe) kugira ngo bamenye ko isezerano rya Allah (ryo kuzazura abapfuye) ari ukuri, kandi ko mu by’ukuri, imperuka izabaho nta gushidikanya. (Wibuke) ubwo (abantu bo mu mujyi) bajyaga impaka ku byerekeye abo (bantu bo mu buvumo), bamwe bakavuga bati "Nimwubake inyubako (imbere y’ubwinjiriro bw’ubuvumo bwabo)"; Nyagasani wabo ni we uzi neza ibyabo. Naho abarushije abandi ijambo (muri bo) baravuga bati "Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero
Verse 22 — Surah Al-Kahf 18:22
(Bamwe mu bahawe igitabo) bazavuga bati "Bari batatu n’imbwa yabo ikaba iya kane; naho (abandi) bavuge bati "Bari batanu n’imbwa yabo ikaba iya gatandatu, (ibyo) ari ugukekeranya ku byo batazi"; (abandi nabo) bavuge bati "Bari barindwi n’imbwa yabo ikaba iya munani". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye ni we uzi byimazeyo umubare wabo"; ntawe uzi umubare wabo (nyakuri) uretse bake. Bityo ntukajye impaka ku bijyanye (n’umubare wabo) keretse ufite ibimenyetso bigaragara (twaguhishuriye), kandi ntuzagire n’umwe (mu bahawe igitabo) ubaza inkuru yabo (kuko ntayo bazi)
Verse 23 — Surah Al-Kahf 18:23
Kandi rwose ntuzagire icyo ari cyo cyose uvuga (wemeza) uti "Nzagikora ejo
Verse 24 — Surah Al-Kahf 18:24
Usibye igihe (wongeyeho ijambo rigira riti) Allah nabishaka. Kandi ujye usingiza Nyagasani wawe igihe wibagiwe (kuvuga uti "Allah nabishaka"), unavuge uti "Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira iri hafi cyane yo kuyoboka kurusha iyi
Verse 25 — Surah Al-Kahf 18:25
Kandi bamaze mu buvumo bwabo imyaka magana atatu yiyongeraho (imyaka) icyenda
Verse 26 — Surah Al-Kahf 18:26
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Allah ni we uzi neza igihe bamaze (mu buvumo)". Ni we uzi ibitagaragara byo mu birere n’ibyo mu isi. Mbega ukuntuabona neza bitangaje akanumva (buri kintu)! Nta mugenga wundi bafite utari we (Allah), kandi bafatanyije mu guca iteka. ntawe
Verse 27 — Surah Al-Kahf 18:27
Unasome ibyo wahishuriwe mu gitabo cya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi). Ntawahindura amagambo ye, kandi nta handi wabona ubuhungiro hatari iwe
Verse 28 — Surah Al-Kahf 18:28
Ujye unihanganira kugumana na ba bandi (b’abakene) basenga Nyagasani wabo igitondo n’ikigoroba, bashaka kwishimirwa na we, ndetse ntukabirengagize (wita ku bikomerezwa)69 ushaka guha agaciro imitako y’ubuzima bwo ku isi. Kandi ntukumvire uwotwarekeye umutima we mu burangare maze agakurikira irari rye, nuko ibikorwa bye bikaba imfabusa
Verse 29 — Surah Al-Kahf 18:29
Unavuge (yewe Muhamadi) uti "Uku ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo uzashaka azemere n’uzashaka azahakane". Mu by’ukuri, twateguriye abahakanyi umuriro, bazaba bagoswe n’inkuta zawo. Kandi nibatabaza (basaba icyo kunywa), bazahabwa amazi yatuye nk’umushongi w’icyuma, uzabatwika uburanga. Mbega ikinyobwa kibi n’ubuturo bubi
Verse 30 — Surah Al-Kahf 18:30
Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose ntituzaburizamo ibihembo by’uwakoze ibikorwa bye neza
Verse 31 — Surah Al-Kahf 18:31
Abo ni bo bazagororerwa ijuru rihoraho, imigezi itemba munsi yabo. Bazanatakishwamo imitako ya zahabu (ku maboko), banambare imyambaro y’icyatsi kibisi ikozwe mu ihariri yorohereye n’iremereye, begamye ku bitanda bitatse. Mbega bihembo byiza n’ubuturobwiza
Verse 32 — Surah Al-Kahf 18:32
Unabahe urugero rw’abantu babiri (umwemera n’umuhakanyi); umwe muri bo (umuhakanyi) twamuhaye imirima ibiri tunayizengurutsa y’imizabibu, imitende, maze hagati ya yo dushyiramo ibihingwa (bitandukanye)
Verse 33 — Surah Al-Kahf 18:33
Iyo mirima yombi yeze neza ntiyarumba, tunashyira umugezi hagati yayo
Verse 34 — Surah Al-Kahf 18:34
Kandi (uwo muhakanyi) yari afite imitungo (myinshi), nuko abwira mugenzi we (w’umwemera) amuganiriza ati "Njye nkurusha umutungo nkanakurusha umuryango
Verse 35 — Surah Al-Kahf 18:35
Nuko (uwo muhakanyi) yinjira mu murima we arihemukira (kubera kutemera no kwirata),agira ati "Sinkeka ko ibi bizigera bishira
Verse 36 — Surah Al-Kahf 18:36
Kandi sinkeka ko imperuka izigera ibaho! Ndetse (iramutse inabayeho) ngasubizwa kwa Nyagasani wanjye, rwose nzasangayo ibyiza biruta ibi
Verse 37 — Surah Al-Kahf 18:37
Mugenzi we (w’umwemera) amubwira amuganiriza ati "Ese urahakana uwakuremye mu gitaka (cyaremwemo umukurambere wawe Adam), hanyuma (akakurema) mu ntanga (z’ababyeyi), maze akagutunganya akakugira umuntu
Verse 38 — Surah Al-Kahf 18:38
Ahubwo ku bwanjye, (uwakoze ibyo) ni Allah, Nyagasani wanjye, kandi ntawe nzigera mbangikanya na Nyagasani wanjye
Verse 39 — Surah Al-Kahf 18:39
(Byari kuba byiza kuri wowe) iyo uza kwinjira mu murima wawe ugira uti "Ibi ni ibyo Allah yanshoboje! Ntacyo nakwishoborera ku bwanjye bitari ku bushobozi bwa Allah. N’ubwo ubona ndi munsi yawe mu mutungo n’abana
Verse 40 — Surah Al-Kahf 18:40
Hari ubwo Nyagasani wanjye yampa ibiruta umurima wawe, (maze uwawe) akawutezaikiza giturutse mu kirere, maze ugahinduka imbuga nsa inyerera
Verse 41 — Surah Al-Kahf 18:41
Cyangwa amazi yawo (umurima) akarigita, ntuzashobore kuyagarura
Verse 42 — Surah Al-Kahf 18:42
Nuko umurima we uterwa n’ikiza (kirawararika), maze asigara yimyiza imoso (abitewe n’agahinda) kubera ibyo yawutanzeho, (abonye ibihingwa) byagwiriranye aravuga ati "Iyo nza kuba ntarabangikanyije Nyagasani wanjye n’uwo ari we wese
Verse 43 — Surah Al-Kahf 18:43
Kandi ntiyigeze agira itsinda ry’abantu bamutabara (ngo bamurinde) ibihano bya Allah, ndetse na we ubwe ntiyashoboye kwitabara
Verse 44 — Surah Al-Kahf 18:44
Mu bihe nk’ibyo, ubutabazi nyabwo buba ari ubwa Allah, Imana y’ukuri. Ni we uhebuje mu gutanga ingororano, ndetse ni na we uhebuje mu gutanga iherezo ryiza
Verse 45 — Surah Al-Kahf 18:45
Bahe urugero rw’ubuzima bwo ku isi ko ari nk’amazi twamanuye mu kirere, akuhira ibimera byo ku isi (bigatohagira), ariko nyuma bikumagara, bigatumurwa n’umuyaga. Kandi Allah ni Ushobora byose
Verse 46 — Surah Al-Kahf 18:46
Umutungo n’urubyaro ni imitako y’ubuzima bwo ku isi (buzarangira). Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’amizero meza kwa Nyagasani wawe
Verse 47 — Surah Al-Kahf 18:47
Unabibutse umunsi tuzakuraho imisozi, ukabona isi ishashe hose hagaragara, maze tukabakoranya bose nta n’umwe dusize
Verse 48 — Surah Al-Kahf 18:48
Bazanagezwa imbere ya Nyagasani wawe bari ku mirongo (babwirwe bati) "Rwose muje mudusanga (mumeze) nk’uko twabaremye bwa mbere, nyamara mwaribwiraga ko tutazasohoza isezerano (ryo kubazura no kubabarurira)
Verse 49 — Surah Al-Kahf 18:49
Kandi buri wese azahabwa igitabo (cy’ibikorwa bye), maze ubone inkozi z’ibibi zitewe ubwoba (n’ibibi) bigikubiyemo,nuko zivuge ziti "Mbega ukorama kwacu! Iki gitabo ni bwoko ki kidasiga (icyaha) gito n’ikinini kitakibaruye!" Bazanasanga ibyo bakoze byose birimo, kandi Nyagasani wawe ntaweajya arenganya
Verse 50 — Surah Al-Kahf 18:50
Ibuka ubwo twabwiraga abamalayika tuti "Nimwubamire Adamu", nuko bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wari umwe mu majini wigometse ku itegeko rya Nyagasani we. Ese ni gute mumugira inshuti magara we n’abamukomokahomundetse, kandi ari abanzi banyu? Mbega guhitamo nabi kw’inkozi z’ibibi
Verse 51 — Surah Al-Kahf 18:51
Ndema ibirere n’isi ntabwo (Ibilisi n’abamukomokaho) bari bahari, ndetse (nabo ubwabo) igihe nabaremaga (ntibari bahari). Kandi nifashisha abayobya abandi. sinigeze
Verse 52 — Surah Al-Kahf 18:52
Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azavuga ati "Ngaho nimuhamagare abo mwambangikanyaga na bo mwibwira ko dufatanyije (kugira ngo babakize ibihano)". Bazabahamagara ariko ntibazabitaba, ndetse hagati yabo tuzahashyira ikibaya cyo (mu muriro) tuzaborekeramo
Verse 53 — Surah Al-Kahf 18:53
Inkozi z’ibibi zizanabonaumuriro zimenye neza ko zigiye kuwugwamo, kandi ntizizabona aho ziwuhungira
Verse 54 — Surah Al-Kahf 18:54
Kandi rwose twagaragarije umuntu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an (kugira ngo azikuremo amasomo), ariko umuntu ni umunyempaka kurusha ibindi biremwa byose
Verse 55 — Surah Al-Kahf 18:55
Nta kindi cyabujije abantukwemera no gusaba imbabazi Nyagasani wabo ubwo umuyoboro (Qur’an) wabageragaho, usibye bwabo no gusaba intumwa ko) (ubwibone bagerwaho (n’ibihano) nk’ibyashyikiye abababanjirije, cyangwa bakagerwaho n’ibihano imbona nkubone
Verse 56 — Surah Al-Kahf 18:56
Kandi nta kindi gituma twohereza intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) ndetse zinababurire. Naho babandi bahakanye, bajya impaka z’ibinyoma kugira ngo baburizemo ukuri. Kandi amagambo yanjye ndetse n’ibyo (bihano) baburirwa babigize ibikinisho
Verse 57 — Surah Al-Kahf 18:57
Ni nde nkozi y’ibibi kurusha wa wundi wibukijwe amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo, akanibagirwa ibyo amaboko ye yakoze? Mu by’ukuri, twashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa (Qur’an), ndetse tunaziba amatwi yabo. N’ubwo wabahamagarira kuyoboka (inzira y’ukuri), ntibazigera bayoboka na rimwe
Verse 58 — Surah Al-Kahf 18:58
Kandi Nyagasani wawe ni Uhebuje mu kubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. Iyo aza kubahora ibyo bakora, rwose yari kubihutishiriza ibihano, ariko bafite igihe (cyabo ntarengwa) batazigera babonera ubuhungiro
Verse 59 — Surah Al-Kahf 18:59
Kandi n’iyi midugudu (y’abantu ba Loti na Hudu ndetse na Swalehe) twayoretse ubwo abayituye bakoraga ibibi. Kandi iyorekwa ryabo ryari ryarashyiriweho igihe ntarengwa
Verse 60 — Surah Al-Kahf 18:60
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga umukozi we ati "Sinzigera mpagarika urugendo ntageze ku masangano y’inyanja ebyiri cyangwa nkagenda imyaka n’imyaniko" (kugeza mpuye n’uwo nshaka)
Verse 61 — Surah Al-Kahf 18:61
Nuko bageze ku masangano yazo, bahibagirirwa isamaki yabo maze (ya samaki ihinduka nzima) yifatira inzira yo mu nyanja
Verse 62 — Surah Al-Kahf 18:62
Nuko ubwo bari bamaze kuharenga, (Musa) abwira umukozi we ati "Tuzanire ifunguro ryacu ryo ku manywa, rwose twahuye n’umunaniro muri uru rugendo rwacu
Verse 63 — Surah Al-Kahf 18:63
(Umukozi we) aramubwira ati "Uribuka ubwo twaruhukiraga ku rutare? Mu by’ukuri, ni ho nibagiriwe (ku kubwira ibya) ya samaki kandi nta wundi wabinyibagije utari Shitani. Yafashe inzira y’inyanja mu buryo butangaje cyane
Verse 64 — Surah Al-Kahf 18:64
(Musa) aravuga ati "Aho (byabereye) ni ho twashakaga". Nuko basubira inyuma bagana iyo baturutse (kuri rwa rutare)
Verse 65 — Surah Al-Kahf 18:65
Nuko bahasanga umwe mu bagaragu bacu (Al Khidri) twahundagajeho impuhwe ziduturutseho, kandi twigishije ubumenyi budukomokaho
Verse 66 — Surah Al-Kahf 18:66
Musa aramubwira ati "Ese ngukurikire kugira ngo unyigishe bimwe mu byo wigishijwe bijyanye no kuyoboka
Verse 67 — Surah Al-Kahf 18:67
(Al Khidri) aravuga ati "Mu by’ukuri, ntuzigera ushobora kunyihanganira (kubera ibyo uzabona nkora)
Verse 68 — Surah Al-Kahf 18:68
Ubundi se ni gute wakwihanganira ibyo utigeze umenya
Verse 69 — Surah Al-Kahf 18:69
(Musa) aravuga ati "Allah nabishaka uzasanga nihangana, kandi sinzigera nigomeka ku mabwiriza yawe
Verse 70 — Surah Al-Kahf 18:70
(Al Khidri) aravuga ati "Niba rero uhisemo kunkurikira, ntugire icyo umbaza kugeza igihe nza kugira icyo nkikubwiraho
Verse 71 — Surah Al-Kahf 18:71
Nuko bombi baragenda. Bamaze kurira ubwato, (Al Khidiri) arabutobora. (Musa) aramubaza ati "Ese ubwo ubutoboye kugira ngo ababurimo barohame? Rwose ukoze ikintu kibi cyane
Verse 72 — Surah Al-Kahf 18:72
(Al Khidiri) aramusubiza ati"Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira
Verse 73 — Surah Al-Kahf 18:73
(Musa) aramubwira ati "Ntumpore ibyo nibagiwe, kandi ntunanize ngo ungore mu rugendo turimo
Verse 74 — Surah Al-Kahf 18:74
Nuko bombi bakomeza urugendo kugeza ubwo bahuye n’umwana, maze (Al Khidiri) aramwica. (Musa) aramubwira ati "Wishe umuntu w’inzirakarengane utamuhoye ko hari uwo yishe! Rwose ukoze amahano
Verse 75 — Surah Al-Kahf 18:75
(Al Khidiri) aramusubiza ati"Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira
Verse 76 — Surah Al-Kahf 18:76
(Musa) aramubwira ati "Ningira icyo nkubaza nyuma y’ibi, ntukomezanye nanjye, rwose uraba ufite impamvu igaragara
Verse 77 — Surah Al-Kahf 18:77
Bombi baragenda bageze mu mudugudu bafunguza abawutuye ariko banga kubafungurira. Nuko bawusangamo urukuta rwenda guhirima (Al Khidri) ararwegura. (Musa) aravuga ati "Iyo ubishaka wari gusaba igihembo (cy’uyu murimo ukoze)
Verse 78 — Surah Al-Kahf 18:78
(Al Khidiri) aramubwira ati "Iki ni cyo gihe cyogutandukana kwanjye na we, (ariko) ngiye kugusobanurira ibyo utashoboye kwihanganira
Verse 79 — Surah Al-Kahf 18:79
Bwa bwato (natoboye), bwari ubw’abakene bakora mu nyanja. Nashatse kubutera ubusembwa kuko inyuma yabo hari umwami washimutaga buri bwato (budafite inenge)
Verse 80 — Surah Al-Kahf 18:80
Naho wa mwana (nishe), ababyeyi be bari abemera, twatinye ko yazabatera kwigomeka no guhakana
Verse 81 — Surah Al-Kahf 18:81
Maze dushaka ko Nyagasani wabo yabashumbusha utunganye kumurusha kandi unamurusha kubagirira impuhwe
Verse 82 — Surah Al-Kahf 18:82
Naho rwa rukuta (neguye), rwari urw’abana b’imfubyi babiri b’abahungu muri wa mudugudu, kandi munsi yarwo hari harimo umutungo wabo, kandi ise yari umuntu mwiza. Nyagasani wawe yashatse ko babanza bagakura, maze bakazakuramo umutungo wabo, ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe. Kandi (ibyo wabonye nkora) sinabikoze ku bwanjye (ahubwo byari ku itegeko rya Allah). Ngibyo ibisobanuro kwihanganira. by’ibyo utashoboye
Verse 83 — Surah Al-Kahf 18:83
Baranakubaza (yewe Muhamadi) k’uwitwa Dhul Qar’nayini 70. Vuga uti "Nzagira icyo mubabwiraho
Verse 84 — Surah Al-Kahf 18:84
Rwose twamuhaye ububasha ku isi, ndetse tunamuha uburyo bwo kugera ku byo ashaka
Verse 85 — Surah Al-Kahf 18:85
Nuko akurikira iyo nzira
Verse 86 — Surah Al-Kahf 18:86
Kugeza ubwo yageze aho izuba rirengera, akabona rirengera mu mugezi w’amazi ashyushye n’isayo ryirabura, nuko ahasanga abantu. Turamubwira tuti "Yewe Dhul Qar’nayini! Nushaka ubahane (kubera ko batemera Imana) cyangwa ubagirire neza (ubigishe)
Verse 87 — Surah Al-Kahf 18:87
(Dhul Qar’nayini) aravuga ati "Uwakoze ibikorwa bibi (agahakana Nyagasani we) tuzamuhana (hano ku isi), hanyuma azasubizwe kwa Nyagasani weamuhanishe igihano gihambaye
Verse 88 — Surah Al-Kahf 18:88
Naho uwemeye (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azagororerwa ibyiza (Ijuru), kandi tuzamworohereza (tumuha amategeko amworoheye)
Verse 89 — Surah Al-Kahf 18:89
Nuko ahindura inzira
Verse 90 — Surah Al-Kahf 18:90
Kugeza ubwo yageze aho izuba rirasira, asanga rirasira ku bantu tutahaye ubwugamo
Verse 91 — Surah Al-Kahf 18:91
Ni uko byagenze. Kandi rwose twari tuzi neza ibye (Dhul Qar’nayni)
Verse 92 — Surah Al-Kahf 18:92
Nuko akurikira indi nzira
Verse 93 — Surah Al-Kahf 18:93
Kugeza ubwo yageze hagati y’imisozi ibiri miremire, inyuma yayo ahasanga abantu batumvaga neza (ibyo babwirwa bitewe no kudasobanukirwa neza ururimi)
Verse 94 — Surah Al-Kahf 18:94
Baravuga bati "Yewe Dhul Qar’nayini! Mu by’ukuri, Yaajuja na Maajuja71 bakora ubwononnyi ku isi. Ese tuguhe igihembo kugira ngo wubake urukuta hagati yacu na bo
Verse 95 — Surah Al-Kahf 18:95
Arabasubiza ati "Ibyo Nyagasani wanjye yanshoboje (ubutunzi n’ububasha) ni byo byiza (kurusha ibyo mwampa)". Ahubwo nimumfashe mukoresheje imbaraga nubake urukuta hagati yanyu na bo
Verse 96 — Surah Al-Kahf 18:96
Nimunzanire ibice by’ibyuma (nuko abyubaka hagati ya ya misozi ibiri), bimaze kuringanira na yo, aravuga ati "Nimucanire (ibyo byuma), bimaze gutukura", aravuga ati"Nimunzanire umushongi w’umuringa nywusukeho
Verse 97 — Surah Al-Kahf 18:97
Nuko (Yaajuja na Maajuja) ntibongera gushobora kururenga, habe no kongera kurupfumura
Verse 98 — Surah Al-Kahf 18:98
(Dhul Qar’nayini) aravuga ati "(Uru rukuta) ni impuhwe za Nyagasani wanjye (ku biremwa), ariko isezerano rya Nyagasani wanjye (imperuka) nirisohora, azaruhindura ubushwange.Kandi isezerano rya Nyagasani wanjye ni ukuri
Verse 99 — Surah Al-Kahf 18:99
Nuko kuri uwo munsi (isezerano ryacu rizasohoreraho), tuzareka (Yaajuja na Maajuja) babyigane banyuranamo ari uruvunganzoka, maze nihavuzwa impanda, tuzabakoranyirize hamwe bose
Verse 100 — Surah Al-Kahf 18:100
Kuri uwo munsi kandi umuriro wa Jahanamu tuzawushyirira ahagaragara abahakanyi (bawubone imbona nkubone)
Verse 101 — Surah Al-Kahf 18:101
(Ba bahakanyi) amaso ya bo yari ariho igikingirizo cyababuzaga kubona urwibutso rwanjye (Qur’an), kandi ntibashobore no kumva (iyo Qur’an)
Verse 102 — Surah Al-Kahf 18:102
Ese abahakanye bibwira ko kugira abagaragu banjye ibigirwamana bandetse (hari icyo bizabamarira)? Mu by’ukuri, abahakanyi twabateganyirije umuriro wa Jahanamu ngo uzababere ubuturo
Verse 103 — Surah Al-Kahf 18:103
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese tubabwire abanyagihombo kurusha abandi mu bikorwa (bakoze)
Verse 104 — Surah Al-Kahf 18:104
Ni ba bandi ibikorwa byabo bakoze hano ku isi bizaba impfabusa (kubera kutemera Allah), nyamara bo baribwiraga ko barimo gukora ibyiza
Verse 105 — Surah Al-Kahf 18:105
Abo ni bo bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo no kuzahura na we (ku munsi w’imperuka). Bityo, ibikorwa byabo bizaba impfabusa, kandi ku munsi w’imperuka nta gaciro tuzabiha
Verse 106 — Surah Al-Kahf 18:106
Ku bw’ibyo, ingororano yabo izaba umuriro w’iteka (Jahanamu) kubera ko bahakanye ndetse ibimenyetso byanjye n’intumwa zanjye bakabihindura ibikinisho
Verse 107 — Surah Al-Kahf 18:107
Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani bwa Firidawusi (Ijuru risumbye ayandi)
Verse 108 — Surah Al-Kahf 18:108
Bazabubamo ubuziraherezo, batifuza kurikurwamo
Verse 109 — Surah Al-Kahf 18:109
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo inyanja iza kuba wino (ngo yandike) amagambo ya Nyagasani wanjye, rwose iyo nyanja yari gukama mbere y’uko amagambo ya Nyagasani wanjye arangira, kabone n’ubwo twari kuzana izindi (nyanja) nka yo ngo ziyunganire
Verse 110 — Surah Al-Kahf 18:110
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye ndi umuntu nkamwe. Nahishuriwe ko Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Bityo, uwiringiye kuzahura na Nyagasani we, ajye akora ibikorwa byiza, kandi ntazagire ikindi asenga akibangikanyije na Nyagasani we