Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 19 - Maryam

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Maryam 19:1

Kaaf-Haa -Yaa -Ayin-Swaad

Verse 2 — Surah Maryam 19:2

(Iyi) ni inkuru (ivuga) iby’impuhwe za Nyagasani wawe yagiriye umugaragu we Zakariya

Verse 3 — Surah Maryam 19:3

Ubwo yasabaga Nyagasani we mu ibanga, yiherereye

Verse 4 — Surah Maryam 19:4

Agira ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, amagufwa yanjye yaranegekaye (kubera gusaza),ndetse n’umutwe wanjye wuzuye imvi, kandi sinigeze ngusaba ngo unyime, Nyagasani wanjye

Verse 5 — Surah Maryam 19:5

Kandi mu by’ukuri, ndatinya ko bene wacu (bazareka inzira yawe)nyuma yanjye, kandi umugore wanjye ari urubereri. Bityo, mpa umuzungura uguturutseho

Verse 6 — Surah Maryam 19:6

Uzanzungura akanazungura umuryango wa Yakobo (si ubutunzi azazungura ahubwo ni ubutumwa). Nyagasani wanjye! Uzanamugire uwo wishimira

Verse 7 — Surah Maryam 19:7

Yewe Zakariya! Mu by’ukuri, tuguhaye inkuru nziza yo (kuzabyara umwana w’) umuhungu. Izina rye ni Yahaya kandi ntawe twigeze duha iryo zina mbere ye

Verse 8 — Surah Maryam 19:8

(Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana w’umuhungu kandi umugore wanjye atabyara, ndetse na njyengeze mu zabukuru

Verse 9 — Surah Maryam 19:9

(Malayika) aramubwira ati "Uko ni ko bizagenda!Nyagasani wawe aravuze ati "Ibyo kuri njye biroroshye. Kandi rwose mbere nkurema ntacyo waricyo

Verse 10 — Surah Maryam 19:10

(Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso". (Allah) aravuga ati "Ikimenyetso cyaweni uko utazavugisha abantu amajoro atatu kandi umeze neza

Verse 11 — Surah Maryam 19:11

Nuko (Zakariya) asohoka aho yasengeraga agana ku bantu be, maze ababwira abacira amarenga ko bagomba gusingiza (Allah) igitondo n’ikigoroba

Verse 12 — Surah Maryam 19:12

(Umuhungu we yarabwiwe ati) "Yewe Yahaya! Akirana imbaraga iki gitabo (Tawurati). Kandi twamuhaye ubushishozi akiri muto

Verse 13 — Surah Maryam 19:13

Ndetse twanamuhaye igikundiro nk’impuhwe ziduturutseho, tunamweza ibyaha kandi yubahaga Allah

Verse 14 — Surah Maryam 19:14

Ndetse yumviraga ababyeyi be kandi ntiyari umwirasi cyangwa ngo yigomeke (kuri Allah ndetse no ku babyeyi be)

Verse 15 — Surah Maryam 19:15

Amahoro ni abe kuri we umunsi yavukiyeho, umunsi azapfiraho ndetse n’umunsi azazurirwaho

Verse 16 — Surah Maryam 19:16

Babwire inkuru ya Mariyamu mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), ubwo yitaruraga umuryango we akajya ahagana iburasirazuba

Verse 17 — Surah Maryam 19:17

Maze agashyira urusika hagati ye na bo, nuko tumwoherereza Roho wacu (Malayika Gaburiyeri) amwiyereka mu ishusho ry’umugabo wiyubashye

Verse 18 — Surah Maryam 19:18

(Mariyamu) aravuga ati "Mu by’ukuri, niragije Nyagasani Nyirimpuhwe ngo andinde ikibi cyaguturukaho, niba koko wubaha Allah

Verse 19 — Surah Maryam 19:19

(Malayika) aravuga ati "Mu by’ukuri, ndi intumwa ya Nyagasani wawe ije kuguha (inkuru) y’impano y’umuhungu wejejwe (ibyaha)

Verse 20 — Surah Maryam 19:20

(Mariyamu) aravuga ati "Ni gute nagira umuhungu kandi nta mugabo nigeze, ndetse nkaba ntarigeze niyandarika

Verse 21 — Surah Maryam 19:21

(Malayika) aramubwira ati "Uko ni ko bizagenda!Nyagasani wawe aravuze ati "Ibyo kuri njye biroroshye. (Turashaka) kumugira ikimenyetso ku bantu (kigaragaza ubushobozi bwacu) n’impuhwe ziduturutseho, kandi iryo ni iteka ryamaze gucibwa

Verse 22 — Surah Maryam 19:22

Nuko (Mariyamu) aramutwita (Issa), maze amwitarurana kure (y’abantu)

Verse 23 — Surah Maryam 19:23

Nuko ibise bimujyana ku giti cy’umutende, aravuga ati "Mbega ububabare! Iyo nza kuba narapfuye mbere y’ibi, nkanibagirana burundu

Verse 24 — Surah Maryam 19:24

Nuko (yumva ijwi) munsi ye rimuhamagara rigira riti "Ntugire agahinda! Rwose Nyagasani wawe yashyize isoko y’amazi munsi yawe

Verse 25 — Surah Maryam 19:25

Unanyeganyeze igiti cy’umutende, kirakumanurira itende nziza kandi zihishije

Verse 26 — Surah Maryam 19:26

Maze urye unanywe kandi unishime (kubera umwana). Nugira umuntu ubona, uvuge uti "Mu by’ukuri, njye ndi mu gisibo kubera Imana Nyirimbabazi, bityo uyu munsi nta muntu nza kuvugisha

Verse 27 — Surah Maryam 19:27

Nuko (Mariyamu) agera muri bene wabo amuteruye (uruhinja rwe), maze (bamubonye) baravuga bati "Yewe Mariyamu! Rwose wakoze amahano

Verse 28 — Surah Maryam 19:28

Yewe mushiki wa Haruna!So ntiyari umuntu mubi ndetse na nyoko ntiyiyandarikaga

Verse 29 — Surah Maryam 19:29

Maze aramwerekana (ngo bamwibarize). Baravuga bati "Ni gute twavugana n’uruhinja rukiri mu ngobyi

Verse 30 — Surah Maryam 19:30

Issa (Yesu)] aravuga ati "Mu by’ukuri ndi umugaragu wa Allah. Yampaye igitabo anangira umuhanuzi

Verse 31 — Surah Maryam 19:31

Yanampundagajeho imigisha aho nzaba ndi hose, anantegeka gusenga no gutanga amaturo igihe cyose nzaba ndiho

Verse 32 — Surah Maryam 19:32

(Yanantegetse) kumvira mama, kandi ntiyangize icyigomeke cyangwa ngo angire inkozi y’ibibi

Verse 33 — Surah Maryam 19:33

Amahoro ni abe kuri njye umunsi navutseho, umunsi nzapfiraho ndetse n’umunsi nzazurirwaho

Verse 34 — Surah Maryam 19:34

Uwo ni we Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Ni ijambo ry’ukuri (abenshi mu bantu) bashidikanyaho

Verse 35 — Surah Maryam 19:35

Ntibikwiye ko Allah yagira umwana (nk’uko hari benshi bavuga ko amufite). Ubutagatifu ni ubwe. Iyo aciye iteka ry’ikintu, arakibwira ati "Ba!" nuko kikaba

Verse 36 — Surah Maryam 19:36

Issa (Yesu) yaravuze ati] "Kandi mu by’ukuri, Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; bityo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse

Verse 37 — Surah Maryam 19:37

(Nyuma yaho) amatsinda (yo mu bahawe ibitabo) ntiyavuze rumwe (ku bya Yesu). Bityo, ibihano bikaze bizaba ku bahakanyi (igihe) bazahura n’umunsi uhambaye (imperuka)

Verse 38 — Surah Maryam 19:38

Mbega ukuntu(abahakanyi) ku munsi bazaza batugana, bazaba babona bakanumva neza! Ariko uyu munsi inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bugaragara

Verse 39 — Surah Maryam 19:39

Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho kandi batemera (Allah)

Verse 40 — Surah Maryam 19:40

Mu by’ukuri, tuzazungura isi n’ibiyiriho kandi iwacu ni ho bose bazagarurwa

Verse 41 — Surah Maryam 19:41

Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yari umuhanuzi w’umunyakuri

Verse 42 — Surah Maryam 19:42

(Ibuka) ubwo (Ibrahimu) yabwiraga se (Azara) ati "Dawe! Kuki ugaragira ibitumva, ntibibone ndetse bitanafite icyo byakumarira

Verse 43 — Surah Maryam 19:43

Dawe! Mu by’ukuri, njye nagezweho n’ubumenyi butigeze bugushyikira. Bityo, nkurikira nkuyobore inzira itunganye

Verse 44 — Surah Maryam 19:44

Dawe! Ntukagaragire Shitani kuko Shitani yigometse kuri (Allah) Nyirimpuhwe

Verse 45 — Surah Maryam 19:45

Dawe! Mu by’ukuri, ndatinya ko (wazapfira mu buhakanyi) ukagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe, maze ukaba inshuti magara ya Shitani (mu muriro)

Verse 46 — Surah Maryam 19:46

(Azara) aravuga ati "Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndakwirukanye igihe kirekire

Verse 47 — Surah Maryam 19:47

(Ibrahimu) aravuga ati "Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri,ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye

Verse 48 — Surah Maryam 19:48

Kandi nitandukanyije namwe ndetse n’ibyo musenga bitari Allah. Nzajya nsaba Nyagasani wanjye, kandi nizera ko Nyagasani wanjye atazanyima nimusaba

Verse 49 — Surah Maryam 19:49

Nuko amaze kwitandukanya na bo ndetse n’ibyo basengaga bitari Allah, tumuha Isihaq (Isaka) na Yaqubu (Yakobo) nk’impano, kandi buri wese twamugize umuhanuzi

Verse 50 — Surah Maryam 19:50

Twanabahundagajeho impuhwe zacu, ndetse tunabaha kuvugwa neza (mu bantu)

Verse 51 — Surah Maryam 19:51

Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yari intoranywa, ndetse akaba intumwa n’umuhanuzi

Verse 52 — Surah Maryam 19:52

Twanamuhamagariye mu ruhande rw’iburyo bw’umusozi wa Twuri (i Sinayi),turamwiyegereza kugira ngo tuvugane nawe mu ibanga

Verse 53 — Surah Maryam 19:53

Ku bw’impuhwe zacu, twamuhaye umuvandimwe we Haruna, (nawe) wari umuhanuzi ( ngo amufashe)

Verse 54 — Surah Maryam 19:54

Unababwire inkuru ya Isimayili (Ishimayeli) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yubahirizaga isezerano kandi yari intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi

Verse 55 — Surah Maryam 19:55

Yajyaga abwiriza abantu be gusenga no gutanga amaturo, kandi yari yishimiwe na Nyagasani we

Verse 56 — Surah Maryam 19:56

Unababwire inkuru ya Idrisa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yari umunyakuri akaba n’umuhanuzi

Verse 57 — Surah Maryam 19:57

Twanamuzamuye mu rwego rwo hejuru

Verse 58 — Surah Maryam 19:58

Abo ni bamwe mu bahanuzi Allah yahundagajeho ingabire ze, bakomoka ku rubyaro rwa Adamu, no ku bo twatwaye (mu bwato) hamwena Nuhu (Nowa), no ku rubyaro rwa Ibrahimu na Isiraheli (Yakobo), no ku bo twayoboye tukanabatoranya. Iyo basomerwaga amagambo ya (Allah) Nyirimpuhwe, bacaga bugufi bakubama (kubera Allah) kandi bakarira (ku bwo kumutinya)

Verse 59 — Surah Maryam 19:59

Nuko baje gukurikirwa n’abandi bantu baretse amasengesho, bakurikira ibyo imitima yabo ikunda. Abo bazahura n’ibihano bihambaye

Verse 60 — Surah Maryam 19:60

Uretse abazicuza, bakemera Allah ndetse bakanakora ibikorwa byiza; abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazarenganywa na gato

Verse 61 — Surah Maryam 19:61

(Bazinjira) mu busitani buhoraho, (Allah) Nyirimpuhwe yasezeranyije abagaragu be (bemeye ibyo) batabonye. Mu by’ukuri, isezerano rye rizasohora nta kabuza

Verse 62 — Surah Maryam 19:62

(Mu ijuru) ntibazigera bumvamo amagambo adafite umumaro; uretse (kumva) indamutso y’amahoro (Salamu). Kandi bazaba bafitemo amafunguro mu gitondo na nimugoroba

Verse 63 — Surah Maryam 19:63

Iryo ni ryo Juru tuzaraga abagaragu bacu batinyaga (Allah)

Verse 64 — Surah Maryam 19:64

Kandi (twe abamalayika) ntitujya tumanuka bitari ku itegeko rya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) 73. Ni we ugenga ibiri imbere yacu,ibiri inyuma yacu ndetse no hagati yabyo ubwabyo; kandi Nyagasani wawe ntajya yibagirwa

Verse 65 — Surah Maryam 19:65

Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umusenga (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira. Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we

Verse 66 — Surah Maryam 19:66

Kandi umuntu (w’umuhakanyi) aravuga ati "Ese nindamuka mpfuye, nzazurwa mbe muzima

Verse 67 — Surah Maryam 19:67

Ese umuntu ntiyibuka ko mbere y’ibyo, ari twe twamuremye kandi ntacyo yari cyo

Verse 68 — Surah Maryam 19:68

Ndahiye (ku izina rya) Nyagasani wawe! Rwose tuzabakoranya (abahakana izuka) hamwe n’amashitani, hanyuma tubazane ku nkengero z’umuriro wa Jahanamu bapfukamye

Verse 69 — Surah Maryam 19:69

Hanyuma rwose muri buri gatsiko tuzakuremo abarushije abandi kwigomeka kuri (Allah) Nyirimpuhwe (ari bo babanza guhanwa)

Verse 70 — Surah Maryam 19:70

Hanyuma mu by’ukuri, ni twe tuzi neza abakwiye kwinjira mu muriro kurusha abandi

Verse 71 — Surah Maryam 19:71

Nta n’umwe muri mwe utazayinyuraho (Siratwa74); iryo ni ihame ntakuka rya Nyagasani wawe

Verse 72 — Surah Maryam 19:72

Hanyuma tuzarokore babandi batinye (Allah, bayinyureho), maze tureke inkozi z’ibibi (zigwe mu muriro) zipfukamye

Verse 73 — Surah Maryam 19:73

N’iyo (abantu) basomewe amagambo yacu asobanutse, abahakanye babwira abemeye bati "Ese ni irihe tsinda muri aya yombi (abahakanye n’abemeye) rirusha irindi urwego rikanarirusha icyicaro cyiza

Verse 74 — Surah Maryam 19:74

Nonese ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo (abahakanyi bo ku gihe cy’intumwa Muhamadi), byabarushaga ibikoresho no kugaragara neza

Verse 75 — Surah Maryam 19:75

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Umuntu uri mu buyobe, (Allah) Nyirimpuhwe azamwongerera igihe (cyo gukomeza kuba muri ubwo buyobe) kugeza ubwo bazabona ibyo basezeranyijwe, byaba ibihano (ku isi) cyangwa imperuka. Ubwo nibwo bazamenya ufite umwanya mubi (ubuturo bubi) cyane n’ufite ingabo z’inyantege nke

Verse 76 — Surah Maryam 19:76

Kandi Allah yongerera kuyoboka babandi bayobotse. Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’iherezo Nyagasani wawe. ryiza kwa

Verse 77 — Surah Maryam 19:77

Ese wabonye wawundi wahakanye amagambo yacu, maze akavuga ati "Rwose (ku munsi w’imperuka) nzahabwa imitungo n’urubyaro

Verse 78 — Surah Maryam 19:78

Ese yaba yaramenye ibyihishe (akabona ko azahabwa imitungo n’urubyaro)? Cyangwa yagiranye isezerano na (Allah) Nyirimpuhwe (ry’uko azabihabwa)

Verse 79 — Surah Maryam 19:79

Siko bimeze! Ahubwo tuzandika ibyo avuga, maze tuzamwongerere ibihano

Verse 80 — Surah Maryam 19:80

Kandi tuzamuzungura ibyo avuga (imitungo n’urubyaro), maze atugereho ari wenyine

Verse 81 — Surah Maryam 19:81

Banishyiriyeho ibigirwamana (barabisenga) baretse Allah, kugira ngo bibarinde (ibihano bya Allah) kandi bibaheshe icyubahiro

Verse 82 — Surah Maryam 19:82

Siko bimeze! Ahubwo (ibyo bigirwamana) bizahakana uko kubisenga kwabo, maze bibabere abanzi (ku munsi w’imperuka)

Verse 83 — Surah Maryam 19:83

Ese ntubona ko twoherereje abahakanyi amashitani, kugira ngo abashishikarize kwigomeka

Verse 84 — Surah Maryam 19:84

Bityo, ntugire ubwira (bwo gushaka ko bahanwa), kuko mu by’ukuri tubabarira iminsi ntarengwa

Verse 85 — Surah Maryam 19:85

Umunsi tuzakoranya abatinya Allah, berekeza kwa(Allah) Nyirimpuhwe, bameze nk’abashyitsi b’imena

Verse 86 — Surah Maryam 19:86

Tukanashorera inkozi z’ibibi tuziganisha mu muriro wa Jahanamu, zishwe n’inyota

Verse 87 — Surah Maryam 19:87

Ntibazagira ubushobozi bwo kugira uwo bakorera ubuvugizi, uretse uzaba afite isezerano rya (Allah) Nyirimpuhwe (ryo gukora ubwo buvugizi)

Verse 88 — Surah Maryam 19:88

(Abahakanyi) baranavuze bati "(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana

Verse 89 — Surah Maryam 19:89

Rwose ibyo muvuga ni amahano

Verse 90 — Surah Maryam 19:90

Ibirere biba byenda gusandara, n’isi yenda gusatagurika, ndetse n’imisozi yenda kuranduka

Verse 91 — Surah Maryam 19:91

Kubera kobavuze ko (Allah) Nyirimpuhwe afite umwana

Verse 92 — Surah Maryam 19:92

Kandi bidakwiye ko (Allah) Nyirimpuhwe yagira umwana

Verse 93 — Surah Maryam 19:93

Nta na kimwe mu biri mu birere no ku isi kizagera imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe kitari umugaragu (uciye bugufi)

Verse 94 — Surah Maryam 19:94

Mu by’ukuri, (Allah) arabazi neza kandi yanababaruriye nyabyo

Verse 95 — Surah Maryam 19:95

Kandi ku munsi w’izuka, buri wese azamugana umwe umwe (nta muvugizi)

Verse 96 — Surah Maryam 19:96

Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibyiza, (Allah) Nyirimpuhwe azabahundagazaho urukundo rwe, (anabahe gukundwa n’abagaragu be)

Verse 97 — Surah Maryam 19:97

Mu by’ukuri, (Qur’an) twarayoroheje tuyishyira mu rurimi rwawe (yewe Muhamadi) kugira ngo uyikoreshe ugeza inkuru nziza ku batinya Allah, ndetse unayikoreshe uburira abantu b’abahakanyi

Verse 98 — Surah Maryam 19:98

Nonese ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo! Ese hari n’umwe muri bo ukibona cyangwa ngo wumve akoma