Allah yadanangiye imitima yabo n’ukumva kwabo, ndetse no ku maso yabo hari igikingirizo (ibyo byose bituma batemera ukuri), kandi bazahanishwa ibihano bihambaye
Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yabongerereye uburwayi; kandi bazahanishwa ibihano bibabazakubera ko barangwaga no kubeshya
N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati "Twaremeye". Nyamara ba- kwiherera bari kumwe na za shitani zabo (abayobozi babo mu buhakanyi), bakavuga bati "Rwose turi kumwe namwe, naho bo mu by’ukuri tuba tubannyega
Umurabyo wenda kubakuramo amaso, buri uko ubamurikiye bagatambuka, wabazimiraho bagahagarara. Kandi n’iyo Allah aza kubishaka yari kubambura ukumva kwabo no kubona kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
Mu by’ukuri, Allah ntaterwa isoni no gutanga urugero urwo ari rwo rwose n’iyo rwaba urw’umubu cyangwa ikiwuruta. Ariko kuri babandi bemeye, bamenya ko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, mu gihe abahakanye bavuga bati " Allah yariagamije iki mu gutanga uru rugero?" Aruyobesha benshi akanaruyoboresha benshi; kandi nta bandi aruyobesha batari inkozi z’ibibi gusa
Babandi bica isezerano rya Allah3 nyuma yo kuryemeza, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa4 kandi bagakora ubwangizi ku isi; abo ni bo banyagihombo
Aravuga ati "Yewe Adamu! Babwire amazina yabyo". Nuko amaze kubabwira amazina yabyo, (Allah) aravuga ati "Ese sinababwiye ko nzi ibyihishe mu birere no mu isi, kandi nkaba nzi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha
Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihuguje ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu,maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo)9; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka)". Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu10 na Saluwa11, (tubabwira tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye," (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bahuguje ahubwo ni bo ubwabo bihuguje
Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Mu by’ukuri, Allah abategetse kubaga inka". Baravuga bati "Ese uradukinisha?" (Mussa) aravuga ati "Nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji
Baravuga bati "Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire iyo ari yo, kuko rwose inka (zimeze zityo ni nyinshi) zaduteye urujijo, kandi mu by’ukuri Allah nabishaka turayimenya
Aravuga ati "Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itaratojwe guhinga ndetse no kuhira imyaka, ni inziranenge itagira icyasha". (Nyuma yo kuyibona) baravuga bati "Noneho uvuze ukuri". Nuko barayibaga, n’ubwobari hafi yo kutabikora
Turababwira tuti "(Uwishwe) nimumukubite bimwe mu bice byayo (inka), (babimukubitishije arazuka)". Uko ni ko Allah azura abapfuye, kandi akabereka ibitangaza bye kugira ngo musobanukirwe
Ese (mwe abemera) mwizera ko (abo bayahudi) bakwemera idini ryanyu, kandi bamwe muri bo (abamenyi babo) barajyaga bumva amagambo ya Allah (Tawurati) bakayahindura ku bwende nyuma yo kuyasobanukirwa
No muri bo (Abayahudi) hari abatazi gusoma no kwandika, ntibanamenye igitabo (Tawurati), uretse ukwizera kujyanye n’ibyifuzo bidafite ishingiro; ahubwo barangwa no gukeka gusa
(Abayisiraheli) baranavuze bati "Umuriro ntuzadukoraho uretse iminsi mbarwa". Vuga uti "Ese mwagiranye isezerano na Allah atagomba gutatira, cyangwa muvuga ibyo mutazi kuri Allah
Nyuma mwe ubwanyu (mubirengaho) muricana, munamenesha bamwe muri mwe mu ngo zabo, munashyigikirana mu kubakorera ubuhemu n’ubugome. N’iyo babagannye barafatiwe ku rugamba mubatangira ingurane zo kubabohora kandi ari ikizira kuri mwe kubamenesha 13. Ese mwemera bimwe mu gitabo (Tawurati) mugahakana ibindi? Nta kindi gihembo cy’ukora ibyo muri mwe uretse igisebo mu buzima bwo ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazashyirwa mu bihano bikomeye cyane. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora
N’iyo babwiwe bati "Nimwemere ibyo Allah yahishuye (ubutumwa bwa Muhamadi)", baravuga bati "Twemera ibyo Ntumwa twahishuriwe" zacu); (binyuze bagahakana ku ibyahishuwe nyuma (Qur’an) kandi ari ukuri bishimangira ibyo bafite (Tawurati). Babwire (yewe Muhamadi) uti "Niba koko mwari abemera by’ukuri, kuki mbere mwicaga abahanuzi ba Allah
Babwire uti "Niba ubuturo bw’imperuka (ijuru) buri kwa Allah ari umwihariko wanyu nta bandi bantu (babugenewe), ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri
Kandi uzasanga (Abayahudi) ari bo bashishikariye ubuzima (bwo ku isi) cyane kurusha abandi bantu ndetse no kurusha ababangikanyamana. Buri wese muri bo yifuza ko yarama imyaka igihumbi, nyamara kurama si byo byamurokora ibihano. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Uwaba ari umwanzi wa Malayika Jibril (kubera ko ari we wanzaniye ubutumwa), mu by’ukuri (amenye ko Jibril) yayimanuye (Qur’an)akayishyira mu mutima wawe ku burenganzira bwa Allah, kugira ngo ishimangire ibyayibanjirije (Ibitabo), ibe umuyoboro n’inkuru nziza ku bemera
Banakurikiye ibyo amashitani yabwiraga (abarozi) ku ngomaya Sulayimani (Umuhanuzi Salomo), nyamara Sulayimanintiyigeze aba umuhakanyi (ntiyize kuroga), ariko amashitani yo yabaye amahakanyi, yigisha abantu uburozi n’ibyamanuriwe abamalayika babiri; aribo Haruta na Maruta i Babil (Babiloni).Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati "Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi". Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babukoresheje bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagiraku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya
Abahakanye mu bahawe ibitabo n’ababangikanyamana,ntibifuza ko hari icyiza cyabageraho (mwe abemera) giturutse kwa Nyagasani wanyu. Ariko Allah aharira impuhwe ze uwo ashatse, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye
Ntidusimbuza umurongo (Ayat) cyangwa ngo tuwibagize, ahubwo tuzana umwiza (kuri mwe) kuwurusha cyangwa uhwanye na wo. Ese ntuzi ko Allah ari Ushobora byose
Abenshi mu bahawe igitabo bifuza ko babahindura mukongera kuba abahakanyi nyuma y’uko mwemeye na nyuma y’uko ukuri (kw’intumwa Muhamadi) kubagaragariye, kubera ishyari bafite mu mitima yabo. Ku bw’ibyo, nimubabarire munarenzeho kugeza ubwo Allah azazana itegeko rye. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
Munahozeho amasengesho, munatange amaturo, kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere muzagisanga kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Abayahudi kandi baravuze bati "Abakirisitu nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)", n’Abakirisitu baravuga bati "Abayahudi nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)"; nyamara bose basoma igitabo (Tawurati n’Ivanjili). Iyo ni nayo mvugo abatabizi (ababangikanyamana b’Abarabu) bavuze. Allah ni we uzabakiranuraku munsi w’izuka mu byo batumvikanagaho
Ni na nde muhemu kurusha ubuza ko imisigiti ya Allah isingirizwamo izina rye, agaharanira kuyisenya? Abo ntibakwiye kuyinjiramo keretse bafite ubwoba. Bafite igisebo ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye
(Abayahudi, Abakirisitu n’ababa- ngikanyamana) baravuze bati " Allah afite umwana". Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo ibiri mu birere no mu isi byose ni ibye kandi byose bimwicishaho bugufi
Abadasobanukiwe (mu bahawe igitabo n’abahakanyi b’Abarabu) baravuze bati "Kuki Allah atatwibwirira (ko uri intumwa ye) cyangwa ngo tugerweho n’igitangaza (gihamya ukuri kwawe)?" Uko ni ko n’abababanjirije bavuze imvugo nk’iyabo. Imitima yabo irasa. Mu by’ukuri, twagaragaje ibitangaza ku bantu bemera badashidikanya
Kandi Abayahudi n’Abakirisitu, ntibazigera bakwishimira keretse ukurikiye inzira yabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo". Kandi uramutse ukurikiye irari ryabo nyuma y’uko ubumenyi (ubutumwa) bukugezeho, nta wundi Murinzi cyangwa Umutabazi wazagira kwa Allah
Abo twahaye igitabo bakagisoma uko kigomba gusomwa ni bo bacyemera (bemera ibyavuzwe muri cyo, bihanura Intumwa Muhamadi). abagihakana ni bo banyagihombo. Naho
Unibuke ubwo Nyagasani wa Aburahamu yamugeragereshaga amategeko, akayubahiriza. (Nyagasani) aravuga ati "Mu by’ukuri, ngiye kukugira umuyobozi w’abantu." (Aburahamu) aravuga ati "No mu rubyaro rwanjye?" (Nyagasani) aravuga ati "(Nibyo,ariko) isezerano ryanjye ntirizagera ku bahuguza
Ni nde wakwanga idini rya Aburahamu (Isilamu) uretse uwigize injiji? Mu by’ukuri, twamuhisemo ku isi (ngo abe intumwa n’umuhanuzi) kandi ku mperuka azaba mu ntungane
Ese mwari muhari igihe urupfu rwageraga kuri Yakobo, maze akabwira abana be ati "Muzasengande nyuma yanjye? Baravuga bati "Tuzasenga Imana yawe ari na yo Mana y’abakurambere bawe: Ibrahimu, Ismail na Is’haqa. Imana imwe kandi ni na yo twicishaho bugufi
Bityo, nibemera nk’ibyo mwemeye bazaba bayobotse, ariko nibabitera umugongo, bazaba bari mu macakubiri. Allah azabagutsindira kandi ni na we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese muratugisha impaka kuri Allah kandi ari we Nyagasani wacu akaba na Nyagasani wanyu? Kandi dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu, ndetse ni na we twiyegurira
Cyangwa muvuga ko mu by’ukuri, Ibrahim, Ismail, Is’haq, Yaqub n’urubyaro rwe bari Abayahudi cyangwa Abakirisitu? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ni mwe mubizi cyane cyangwa ni Allah (ubizi kubarusha)?" Ni nde muhemu kurusha uhisha ubuhamya afite (buri mu bitabo bye) buturuka kwa Allah? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora
Bamwe mu bantu badafite ubwenge bazavuga bati "Ni iki cyateye (Abayisilamu) kurekaicyerekezo cyabo (Qibla)17 bari basanzwe berekeramo basenga?" Vuga uti "Uburasirazuba n’Uburengerazuba (bwombi) ni ubwa Allah; ayobora uwo ashatse mu nzira igororotse
Mu by’ukuri, tubona uburanga bwawe buhora bwerekera hirya no hino mu kirere. Rwose tuzakwerekeza mu cyerekezo wishimiye. Ngaho erekezauburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba i Maka) n’aho muzaba muwerekezaho muri hose uburanga mujye bwanyu. Kandi mu by’ukuri, abahawe igitabo (Abayahudi n’Abakirisitu) bazi neza ko (kwerekera kuri Al Ka’aba) ari ukuri guturuka kwa Nyagasani wabo (kuri mu bitabo byabo), kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo bakora
Na buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basenga), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
Mu by’ukuri, Swafa na Maruwa19ni bimwe mu bimenyetso bya Allah. Bityo uzakora umutambagiro mutagatifu wa Hija20 cyangwa Umura21 kuri iyo nzu; ntacyo bitwaye kuri we kuyitambagira yombi (iyo misozi ya Swafa na Maruwa). N’uzakora ibyiza ku bushake bwe, mu by’ukuri Allah ni Ushima, Umumenyi uhebuje
Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni nanjye Uwakira ukwicuza,Nyirimbabazi
No mu bantu hari abishyiriraho ibigirwamana mu kimbo cya Allah, bakabikunda urukundo nk’urwo bakunda Allah. Nyamara abemera bakunda Allah urukundo rukomeye. Kandi abahuguje (imitima yabo babangikanya Allah) iyo baza kumenya- ubwo bazaba babona ibihano (ku munsi w’imperuka)- ko imbaraga zose ari iza Allah, kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Nyir’ibihano bikaze, (ntibari kubangikanya Allah)
Na babandi bakurikiye (ababayobeje)bazavuga bati "Iyaba twari dufite uko twagaruka (ku isi) maze ngo tubihakane nk’uko na bo batwihakanye". Nguko uko Allah azabereka ibikorwa byabo bibe agahinda kuri bo, kandi ntibazava mu muriro
Niyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye", baravuga bati "Ahubwo dukurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu". Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)
Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) icyipfushije, ikiremve, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ibitari Allah (mu mihango yibangikanyamana). Ariko uzasumbirizwa (akarya kuri ibyo) atari ukwigomeka cyangwa kurenza urugero, nta cyaha kuri we. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Mu by’ukuri, babandi bahisha ibyo Allah yahishuye mu bitabo, maze bakabigurana igiciro gito, abo nta kindi bashyira mu nda zabo usibye umuriro, kandi ku munsi wimperuka ntabwo Allah azabavugisha, nta n’ubwo azabeza (ibyaha), ndetse bazahanishwa ibihano bibabaza
Ibyo (bihano) ni ukubera ko Allah yahishuye ibitabo bikubiyemo ukuri (bakabihakana). Rwose abataravuze rumwe ku gitabo, bari mu mpaka n’ubushyamirane biri kure (y’ukuri)
Mwategetsweko igihe umwe muri mwe abona yegereje urupfu kandi hari umutungo afite,ajye atangairage ku babyeyi23 no kubo bafitanye isano ya hafi mu buryo bwiza (hakurikijwe amategeko y’idini ya Islamu). (Ibyo) ni ngombwa ku batinya (Allah)
Muziruriwe kugirana imibonano mpuzabitsinan’abagore banyu mu ijoro ry’igisibo; bo ni umwambaro wanyu namwe mukaba umwambaro wabo. Allah yari azi neza ko mwajyaga mwihemukira (murenga ku itegeko mukabonana nabo mwiyibye), nuko yakira ukwicuza kwanyu (aranaborohereza). Ngaho nimujye mubonana nabo munashake ibyo Allah yabageneye (urubyaro). Kandi mujye murya munanywe kugeza igihe mubasha gutandukanya urudodo rw’umweru (amanywa) n’urudodo rw’umukara (ijoro) igihe umuseke utambitse. Maze mwuzuze igisibo kugeza ijoro ryinjiye. Ntimukabonane nabo mu gihe muri mu mwiherero wo kwiyegereza Imana (itikafu) mu misigiti. Izo ni imbago za Allah ntimuzazegere. Uko ni ko Allah asobanuririra abantu amagambo ye kugira ngo bamutinye
Kandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe, munayitangaho ruswa mu bacamanza kugira ngo murye imwe mu mitungo y’abantumu mahugu kandi mubizi (ko ari ikizira)
Kandi (ababateye) mubice aho mubasanze hose,munabirukane mu byanyu babameneshejemo (i Maka), kubera ko ibangikanyamana ryabo no kubagirira urwango (Fitina) ari byo bibi kurusha kwica. Ntimuzanaba- rwanyirize mu musigiti mutagatifu (Al Kaba) keretse ari bo bababanje, ariko nibawubarwanyirizamo muzabice. Icyo ni cyo gihembo cy’abahakanyi
(Muziririjwe intambara) mu mezi matagatifu25, ariko (ababangikanya- mana nibabatera) bakarengera ubusugire bw’ayo mezi matagatifu, namwe muzihorere. Bityo,uzabagirira nabi namwe muzamwiture inabi nk’iyo yabagiriye. Kandi mutinye Allah munamenye ko mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abamutinya
Umutambagiro mutagatifu wa Hija ukorwa mu mezi azwi. Bityo, uzaba yiyemeje kuyakoramo umutambagiro mutagatifu wa Hija, kirazira kuri we gukora imibonano mpuzabitsina, gukora ibyaha ndetse no kujya impaka mu mutambagiro mutagatifu wa Hija. N’icyiza mukoze Allah arakimenya. Kandi mutegure impamba, ariko mu by’ukuri impamba nziza ni ugutinya Allah. Ngaho nimuntinye, yemwe banyabwenge
Nta cyaha kuri mwekuba mwashaka ingabire za Nyagasani wanyu (gukora ubucuruzi mu gihe cy’umutambagiro mutagatifu). Nimukubuka ku musozi wa Arafati, mujye musingiza Allah mugeze ahantu hatagatifu hitwa Muzidalifa, munamusingize kubera ko yabayoboye, nyamara mbere yaho mwari mu bayobye
Nimurangiza imigenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija, musingize Allah nk’uko muvuga ibigwi by’abakurambere mujye musingiza banyu, (Allah) ahubwo cyane kurushaho. No mu bantu hari (abantu b’abangikanyamana) bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe (ibyiza) hano ku isi". Kandi abo nta mugabane (w’ibihembo) bazagira ku munsi w’imperuka
Kandi no muri bo hari (ab’abemera) bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe ibyiza hano ku isi no ku munsi w’imperuka(uzaduhe) ibyiza, kandi uzanaturinde ibihano by’umuriro
Munasingize Allah mu minsi mbarwa 27. Ariko uzigira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, kandi n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wawundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa
No mu bantu, hari ugushimisha (yewe Muhamadi) kubera imvugo ye (ashaka indonke) z’ubuzima bw’isi, anatangaho Allah umuhamya mu biri mu mutima we, kandi nyamara ari we munyempaka wa cyane (umwanzi ukomeye w’ubuyisilamu)
N’iyo abwiwe ati "Tinya Allah", ubwibone bumugusha mu cyaha. Ubwo rero, Umuriro wa Jahanamu uramuhagije (kumukosora). Kandi mu byukuri,ni na yo saso mbi
Ese hari ikindi bategereje kitari uko Allah abageraho n’Abamalayika mu gicucu cy’ibicu (ku munsi w’imperuka), maze urubanza (rwabo) rugacibwa? Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa
Baza bene Isiraheli "Ni ibimenyetso bingahe bigaragara twabahaye (mu bitabo byabo bakabihakana)? Kandi uhindura inema ya Allah(idini ya Islamu) nyuma y’uko imugeraho ( Allah azamuhana). Mu by’ukuri, Allah ni nyir’ibihano bikaze
Abahakanye batakiwe ubuzima bw’isi, banannyega abemeye, nyamara abatinya Allah bazaba bari mu rwego rwo hejuru y’urwabo ku munsi w’imperuka.Kandi Allah afungurira uwo ashaka nta kubara
Ese mukeka ko muzinjira mu ijuru mutabanje kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyabaye kuri babandi babayeho mbere yanyu? Bagezweho n’amakuba n’ingorane baranatigiswa kugeza ubwo intumwa n’abemeye bavuze bati "Ni ryari inkunga ya Allah izaza?" Mumenye ko mu by’ukuri inkunga ya Allah iri hafi
Mwategetswe kurwana mu nzira ya Allah (Jihadi) n’ubwo mutabyishimira. Nyamara hari igihe mushobora kwanga ikintu ari cyo cyiza kuri mwe, hari n’igihemushobora gukunda ikintu kandi ari cyo kibi kuri mwe. Allah ni we uzi (ibibafitiye akamaro) na ho mwebwe ntabyo muzi
Barakubaza (Abahakanyi) ku byerekeye kurwana mu nzira ya Allah (Jihadi) mu mezi matagatifu. Vuga uti "Kuyarwanamo ni icyaha gikomeye, ariko gukumira abantu kugana inzira ya Allah, kumuhakana, kubuza (abantu) kugera ku musigiti mutagatifu (Al kaba) no kuwirukanamo abawuturiye ni cyo cyaha gikomeye cyane imbere ya Allah. Kandi kubangikanya Allah (mukora) birahambaye kurusha kwica (kurwana mu mezi matagatifu)". Ntibazahwema kubarwanya kugeza ubwo babakuye mu idini ryanyu, nibabishobora. N’uzava mu idini rye muri mwe agapfa ari umuhakanyi, abo ibikorwa byabo bizaba impfabusa ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi abo ni abo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
Mu by’ukuri, babandi bemeye n’abimutse (kubera idini ryabo) bakanaharanira inzira ya Allah, abo nibo biringiye kuzabona impuhwe za Allah, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Ku isi no ku munsi w’imperuka. Baranakubaza ku byerekeye impfubyi. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Kuzigirira neza ni byo byiza, kandi nimunavanga (ibyanyu n’ibyazo), ni abavandimwe banyu (ntimuzabahemukire). Kandi Allah azi uwangiza n’utunganya. Niyo Allah abishaka yari kubagora (ababuza kuvanga ibyanyu n’ibyimpfubyi).Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeranye n’imihango y’abagore? Vuga uti "ni umwanda". Bityo mujye mwitarura cy’imihango, abagore mu gihe ntimuzabegere (ntimuzakorane na bo imibonano) kugeza igihe imihango ihagarariye. Imihango nihagarara bakisukura, muzabonane na bo nkuko Allah yabategetse. Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura
Abagore banyu ni imirima yanyu. Ngaho nimujye mu mirima yanyu uko mushaka28, muniteganyirize (ibyiza) munagandukire Allah. Kandi rwose mumenye ko muzahura na we. Unageze (yewe Muhamadi)inkuru nziza ku bemeramana
Ntimuzakoreshe izina rya Allah mu ndahiro zanyu nk’urwitwazo rwo kutagira ineza, gutinya (Allah) no kunga abantu. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Allah ntabahora indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahora izo mwagambiriye mu mitima yanyu (ntimuzubahirize). Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be
Ubutane (bwemerera umugabo gusubirana n’umugore we) ni inshuro ebyiri, nyuma yaho (nyuma ya buri butane) ni ugusubirana bakabana ku neza, cyangwa gutandukana ku neza. Nta n’ubwo (abagabo) mwemerewe kugira icyo mwisubiza mu byo mwabahaye (abagore), keretse bombi (umugabo n’umugore) batinya kutubahiriza imbago za Allah. Nimutinya ko batazubahiriza imbago za Allah, nta cyaha kuri bombi kuba umugore yagira icyo atanga (asubiza inkwano) kugira ngo yicungure (asaba ubutane). Izo ni imbago za Allah, ntimukazirengere. Kandi abarengera imbago za Allah, abo ni bo banyamahugu
Kandi namusenda (ku nshuro ya gatatu), icyo gihe ntabwo azaba amuziruriwe nyuma yaho kugeza ubwo ashyingiranywe n’undi mugabo. Uwo (mugabo) wundi na we namusenda, nta cyaha kuri bombi kuba basubirana (n’umugabo wa mbere) niba bizeye kubahiriza imbago za Allah. Kandi izo ni imbago za Allah agaragariza abantu basobanukiwe
Kandi igihe muzasenda abagore igihe cyabo kikarangira, ntimuzababuze (yemwe bahagararizi b’abagore) gusubirana masezerano n’abagabo mashya) babo (ku igihe babyumvikanyeho ku neza. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka muri mwe. Ibyo ni byo byiza binasukuye kuri mwe.Kandi Allah ni we uzi (ibibafitiye akamaro) na ho mwebwe ntabyo muzi
Ababyeyi bagomba konsa abana babo imyaka ibiri yuzuye k’ushaka kuzuza igihe cyo konsa. Kandi se w’umwana ategetswe kugaburira no kwambika abagore (bahawe ubutane) ku buryo bwiza. Kandi nta muntu utegekwa gukora ibyo adashoboye. Nyina w’umwana ntagomba kugirirwa nabi kubera umwana we, ndetse na se w’umwana ntazagirirwe nabi kubera umwana we. Kandi n’umuzungura wa se w’umwana afata inshingano nk’iz’uwo azunguye. Baramutse bashaka gucutsa (mbere y’imyaka ibiri) ku bwumvikane bwabo no kujya inama nta cyaha kuri bo. Kandi nibashaka konkerezwa abana babo, nta cyaha kuri bo igihe batanze ibyo bumvikanye (n’ababonkereza) ku neza. Bityo mutinye Allah kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubona bihebuje ibyo mukora
Kandi nta cyaha kuri mwe kuba mwaca amarenga murambagiza abagore (bapfakaye n’abahawe ubutane bwa burundu batararangiza igihe cyabo cyo kuguma mu ngo) cyangwa mukabihisha mu mitima yanyu, Allah azi neza ko muzabatekerezaho. Cyakora ntimuzagire isezerano mubaha mu ibanga (mugamije ubusambanyi cyangwa kwemeranywa gushyingiranwa igihe bategereza kitararangira), keretse kuba mwavuga ijambo ryiza (rimwumvisha ko umugore nkawe agikenewe n’abagabo). Kandi ntimugakore isezerano ryo gushyingiranwa kugeza igihe cyategetswe (abagore bagomba gutegereza) kirangiye. Munamenye ko Allah azi neza ibiri mu mitima yanyu; bityo mumutinye, munamenye komu by’ukuri, Allah ari Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) inkuru y’abantu bavuye mu ngo zabo ari ibihumbi bahunga urupfu? Maze Allah akababwira ati "Nimupfe" (maze bahita bapfira icyarimwe), nuko nyuma yaho akabazura (kugira ngo buzuze igihe cyo kubaho kwabo, binababere isomo kandi bicuze). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiringabire ku bantu, nyamara abenshi mu bantu ntibashimira
Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (gutanga umutungo mu bikorwa byiza) maze akazayimuhembera ayikubye inshuro nyinshi? Allah ni we utanga bike akanatanga byinshi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa
Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye inkuru y’ibikomerezwa muri bene Isiraheli (babayeho) nyuma ya Musa, igihe babwiraga umuhanuzi wabo (Samuel) bati "Twimikire umwami (watuyobora) kugira ngo turwane mu nzira ya Allah? Arababwira ati "Ese ntimushobora kwanga kurwana muramutse mubitegetswe? Baravuga bati "Ni iki cyatubuza kurwana mu nzira ya Allah kandi twarameneshejwe mu ngo zacu, tukanatandukanwa n’urubyaro rwacu?" Nuko aho bategekewe kurwana, bahunze urugamba uretse bake muri bo. Kandi Allah azi neza abahemu
Nuko umuhanuzi wabo arababwira ati "Mu by’ukuri, ikimenyetso cy’ubwami bwe ni uko azabazanira isanduku itwawe n’Abamalayika irimo ikimenyetso kibaha ituze riturutse kwa Nyagasani wanyu inarimo bimwe mu byasizwe n’abo mu muryango wa Musa n’uwa Haruna (Aroni). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera
Nuko Twalutu (Sawuli) amaze kujyana ingabo, aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah azabaha ikigeragezo cy’umugezi (muzambuka). Bityo uzawunywaho, ntazaba ari mu banjye. Naho utazawunywaho azaba ari mu banjye ndetse n’uzadahisha ikiganza cye inshuro imwe gusa". Nuko bawunywaho usibye bake muri bo. Nuko (Twalutu) amaze kuwambuka we n’abemeye hamwe na we, baravuga bati "Uyu munsi nta bushobozi dufite bwo guhangana na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze". Nuko babandi bizera ko bazahura na Allah baravuga bati "Ni kangahe itsinda rito ryatsinze itsinda rinini ku bushake bwa Allah!?" Kandi Allah ari kumwe n’abihangana
Nuko barabanesha ku bushake bwa Allah, maze Dawudi yica Jalutu, Allah anamugabira ubwami n’ubushishozi, anamwigisha ibyo ashaka. Kandi rwose iyo Allah ataza gukoresha abantu (baharanira ukuri) mu gukumira abandi (abagizi ba nabi) isi yari kwangirika. Ariko Allah ni Nyir’ingabire ku biremwa byose
Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni nde wagira uwo atakambira iwe uretse ku bushake bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashatse. Aho ashyira ibirenge hakwiriye ibirere n’isi kandintananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na we Uwikirenga, Uhambaye
Nta gahato mu kwinjira mu idini (ya Islamu); inzira y’ukuri yamaze kugaragara itandukana n’ubuyobe. Bityo uhakana ibigirwamana akemera Allah, aba afashe umurunga ukomeye (inzira y’ukuri), udashobora gucika. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Allah ni umukunzi wa babandi bemeye; abakura mu mwijima abaganisha mu rumuri. Naho babandi bahakanye, abakunzi babo ni ibigirwamana; bibakura mu rumuri bibaganisha mu mwijima. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Nyereka uko uzura ibyapfuye". Allah aravuga ati "Ese ntiwari wemera?" (Aburahamu) aravuga ati "Yego, ndemera, ariko ni ukugira ngo umutima wanjye utuze". Allah aravuga ati "Ngaho fata inyoni enye uzicagagure, hanyuma ushyire igice kuri buri musozi, maze uzihamagare ziraza zikugana zihuta". Kandi unamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Urugero rw’abatanga imitungo yabo mu nziraya Allah, ni nk’impeke yeze amahundo arindwi, kuri buri hundo hariho impeke ijana. Allah atuburira (ingororano)uwo ashaka, kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
Babandi batanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, hanyuma ibyo batanze ntibabikurikize incyuro cyangwa inabi, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba kuri bo nta n’ubwobazagira agahinda
Yemwe abemeye! Nimutange mu byiza mutunze, no mu byo twabakuriye mu butaka. Ntimuzanagambirire gutanga ikibi muri byo, kandi namwe mudashobora kucyemera keretse (mugihawe) muhumirije. Kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umukungu, Ushimwa cyane
Nimutanga amaturo ku mugaragaro ni byiza. Ndetse nimunayatanga mu ibanga mukayaha abakene ni akarusho kuri mwe. Kandi (Allah) abahanaguraho ibyaha byanyu, Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora
Babandi batanga imitungo yabo ijoro n’amanywa, mu ibanga ndetse no ku mugaragaro, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda
Ibyo nimutabikora, mumenye ko mutangaje intambara hagati yanyu na Allah n’intumwa ye. Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuza ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Kandi n’iyo mwagaragaza ibiri mu mitima yanyu cyangwa mukabihisha, Allah azabibabarurira. Nuko ababarire uwo ashaka ndetse anahane uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose