Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 20 - Ta-Ha

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Ta-Ha 20:1

Verse 2 — Surah Ta-Ha 20:2

(Yewe Muhamadi) ntabwo twaguhishuriye Qur’an kugira ngo ikubere umuzigo

Verse 3 — Surah Ta-Ha 20:3

Ahubwo (twayihishuye kugira ngo ibe) urwibutso kuri babandi batinya (Allah)

Verse 4 — Surah Ta-Ha 20:4

(Iyo Qur’an) yahishuwe iturutse ku waremye isi n’ibirere bihanitse

Verse 5 — Surah Ta-Ha 20:5

(Allah) Nyirimpuhwe aganje ku ntebe y’icyubahiro

Verse 6 — Surah Ta-Ha 20:6

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi, n’ibiri hagati yabyondetse n’ibiri munsi y’ubutaka ni ibye

Verse 7 — Surah Ta-Ha 20:7

Kandi n’ubwo warangurura ijwi (cyangwa ukavuga bucece, byose ni kimwe kuko) mu by’ukuri, (Allah) azi amabanga ndetse n’ibyihishe cyane (kurenza ayo mabanga)

Verse 8 — Surah Ta-Ha 20:8

Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Afite amazina meza

Verse 9 — Surah Ta-Ha 20:9

Ese (yewe Muhamadi) waba waragezweho n’inkuru ya Musa

Verse 10 — Surah Ta-Ha 20:10

Ubwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati "Mugume aha! Mu by’ukuri, ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira)

Verse 11 — Surah Ta-Ha 20:11

Nuko awugezeho, yumva ijwi rimuhamagara riti "Yewe Musa

Verse 12 — Surah Ta-Ha 20:12

Mu by’ukuri, ndi Nyagasani wawe, bityo kwetura inkweto zawe kuko uri mu kibaya gitagatifu cya Tuwa

Verse 13 — Surah Ta-Ha 20:13

Kandi nagutoranyije (ngo ube intumwa). Bityo, tega amatwi ibyo uhishurirwa

Verse 14 — Surah Ta-Ha 20:14

Mu by’ukuri, ndi Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa itari njye. Bityo, jya unsenga kandi unahozeho amasengesho kugira ngo unyibuke

Verse 15 — Surah Ta-Ha 20:15

Mu by’ukuri, imperuka izaba. Nayihishe bikomeye kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze

Verse 16 — Surah Ta-Ha 20:16

Bityo, uramenye umuntu utayemera (imperuka) agakurikira ibyo umutima we ukunda, ntazakubuze kuyemera bitazakuviramo kurimbuka

Verse 17 — Surah Ta-Ha 20:17

(Allah aramubaza ati) "Ese icyo ni iki kiri mu kuboko kwawe kw’iburyo, yewe Musa

Verse 18 — Surah Ta-Ha 20:18

(Musa) aravuga ati "Ni inkoni yanjye nishingikiriza, nkanayimanuza amababi y’ibiti ngaburira intama zanjye, kandi mfite n’ibindi nyikoresha

Verse 19 — Surah Ta-Ha 20:19

(Allah) aravuga ati "Yinage hasi, yewe Musa

Verse 20 — Surah Ta-Ha 20:20

Nuko ayinaga hasi, ihita ihinduka inzoka ikururuka

Verse 21 — Surah Ta-Ha 20:21

(Allah) aravuga ati "Yifate kandi ntutinye! Turongera tuyigire (inkoni) nk’uko yari imeze

Verse 22 — Surah Ta-Ha 20:22

Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi; icyo kiraba ari ikindi gitangaza

Verse 23 — Surah Ta-Ha 20:23

(Ibyo) ni ukugira ngo tukwereke bimwe mu bitangaza byacu bihambaye

Verse 24 — Surah Ta-Ha 20:24

(Allah aramubwira ati) "Jya kwa Farawo (umuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri, akabije kwigomeka

Verse 25 — Surah Ta-Ha 20:25

(Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Agura igituza cyanjye (kugira ngo mbashe gusohoza ubutumwa bwawe)

Verse 26 — Surah Ta-Ha 20:26

Kandi unyorohereze inshingano zanjye (umpaye)

Verse 27 — Surah Ta-Ha 20:27

Unagobotore ururimi rwanjye

Verse 28 — Surah Ta-Ha 20:28

Kugira ngo babashe gusobanukirwa amagambo yanjye

Verse 29 — Surah Ta-Ha 20:29

Kandi umpe umwunganizi ukomoka mu muryango wanjye

Verse 30 — Surah Ta-Ha 20:30

(Ari we) Haruna (Aroni), umuvandimwe wanjye

Verse 31 — Surah Ta-Ha 20:31

Munshyigikize mu kunyongerera imbaraga

Verse 32 — Surah Ta-Ha 20:32

Kandi umuhe gufatanya nanjye mu nshingano zanjye (zo gusohoza ubutumwa bwawe)

Verse 33 — Surah Ta-Ha 20:33

Kugira ngo tubashe kugusingiza cyane

Verse 34 — Surah Ta-Ha 20:34

Verse 35 — Surah Ta-Ha 20:35

Mu by’ukuri, wowe utubona bihebuje

Verse 36 — Surah Ta-Ha 20:36

(Allah) aravuga ati "Rwose ubusabe bwawe bwakiriwe, yewe Musa

Verse 37 — Surah Ta-Ha 20:37

Kandi rwose, twongeye kuguhundagazaho ingabire zacu nanone (nk’uko twabigenje mbere)

Verse 38 — Surah Ta-Ha 20:38

Ubwo twahishuriraga nyoko ibyo twamuhishuriye (tugira) tuti

Verse 39 — Surah Ta-Ha 20:39

Shyira (uwo mwana) mu isanduku maze uyinage mu mugezi, hanyuma umugezi uzayigeza ku nkombe, maze izatoragurwe n’umwanzi wanjye (Farawo) ari na we mwanzi we. Kandi naguhundagajeho urukundo rwanjye (yewe Musa), kugira ngo ukurire mu maso yanjye (nkurinze)

Verse 40 — Surah Ta-Ha 20:40

(Wibuke) ubwo mushiki wawe yagendaga (agukurikiye maze akabwira abagutoraguye) ati "Ese mbarangire uwamurera?" Nuko tukugarura kwa nyoko kugira ngo yishime kandi ntakomeze kugira agahinda. Hanyuma uza kwica umuntu (w’umunyamisiri, utabigambiriye), tugukiza akababaro (igihe wicuzaga tukakubabarira, tukanagukiza imigambi y’abashakaga kukwica), nuko tukunyuza mu bigeragezo bikomeye. Nyuma (waje guhungira) mu bantu b’i Madiyani imyaka myinshi, nuko uza kugaruka (mu Misiri) nk’uko byagenwe, yewe Musa

Verse 41 — Surah Ta-Ha 20:41

Kandi narakwitoranyirije (ngo ube intumwa yanjye)

Verse 42 — Surah Ta-Ha 20:42

(Yewe Musa!) "Genda wowe n’umuvandimwe wawe (Haruna) mwitwaje ibitangaza byanjye, kandi ntimuzadohoke mu kunsingiza

Verse 43 — Surah Ta-Ha 20:43

(Allah arababwira ati) "Nimujye kwa Farawo (mumuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri, akabije kwigomeka

Verse 44 — Surah Ta-Ha 20:44

Mumubwire amagambo yoroheje, wenda ashobora kwibuka (akemera Allah) cyangwa agatinya (ibihano)

Verse 45 — Surah Ta-Ha 20:45

(Musa na Haruna) baravuga bati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, turatinya ko yahita atugirira nabi cyangwa agakomeza kwigomeka

Verse 46 — Surah Ta-Ha 20:46

(Allah) aravuga ati "Ntimutinye! Mu by’ukuri, ndi kumwe namwe; ndumva nkanabona

Verse 47 — Surah Ta-Ha 20:47

Mumugereho maze mumubwire muti "Mu by’ukuri,turi intumwa za Nyagasani wawe, (udutumye) ngo urekure bene Isiraheli tujyane kandi ntubatoteze, kuko rwose twaje twitwaje igitangaza giturutse kwa Nyagasani wawe! Kandi amahoro nabe k’uwakurikiye umuyoboro (utunganye)

Verse 48 — Surah Ta-Ha 20:48

Mu by’ukuri,twahishuriwe ko ibihano bizaba ku wahinyuye akanatera umugongo (amategeko ya Allah)

Verse 49 — Surah Ta-Ha 20:49

(Farawo) aravuga ati "Nonese Nyagasani wanyu ni nde, yewe Musa

Verse 50 — Surah Ta-Ha 20:50

(Musa) aravuga ati "Nyagasani wacu ni uwahaye buri kintu ishusho n’imiterere, maze akakiyobora

Verse 51 — Surah Ta-Ha 20:51

(Farawo) aravuga ati "Nonese ababayeho mbere (bakaba barahakanye mbere yacu) bizabagendekera bite

Verse 52 — Surah Ta-Ha 20:52

(Musa) aravuga ati "Ubumenyi bwabyo buri mu gitabo kwa Nyagasani wanjye. Nyagasani wanjye ntajya yibeshya cyangwa ngo yibagirwe

Verse 53 — Surah Ta-Ha 20:53

Ni we wabagiriye isi nk’isaso, anabashyiriramo amayira menshi ndetse anabamanurira amazi mu kirere (imvura), maze tuyameresha amoko y’ibimera atandukanye

Verse 54 — Surah Ta-Ha 20:54

Ngaho nimurye (muri ibyo bimera) munabiragiremo amatungo yanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku banyabwenge

Verse 55 — Surah Ta-Ha 20:55

Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni nacyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni nacyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa)

Verse 56 — Surah Ta-Ha 20:56

Mu by’ukuri, (Farawo) twamweretse ibitangaza byacu byose, ariko yarabihinyuye yanga no kwemera

Verse 57 — Surah Ta-Ha 20:57

(Farawo) aravuga ati "Ese wazanywe no kutwirukana mu gihugu cyacu ukoresheje uburozi bwawe, yewe Musa

Verse 58 — Surah Ta-Ha 20:58

Rwosenatwe tuzakuzanira uburozi bumeze nka bwo; bityo tanga igihe n’ahantu hakwiye ho kuzahurira nawe, ku buryo ntawe uzabura muri twese

Verse 59 — Surah Ta-Ha 20:59

(Musa) aravuga ati "Tuzahure ku munsi mukuru mwaserutse, kandi (icyo gihe) abantu bazakoranywe ari mu gitondo ku gasusuruko

Verse 60 — Surah Ta-Ha 20:60

Nuko Farawo aragenda, maze acura imigambi ye mibisha, nyuma agaruka (kuri wa munsi mukuru bumvikanye)

Verse 61 — Surah Ta-Ha 20:61

Musa arababwira ati "Muramenye mutorama! Ntimuhimbire Allah ikinyoma atavaho akabarimbuza ibihano. Kandi rwose abahimbiye (Allah) ikinyoma bazorama

Verse 62 — Surah Ta-Ha 20:62

Nuko (abarozi ba Farawo) bajya impaka hagati yabo, bongorerana ku cyo bagomba gukora

Verse 63 — Surah Ta-Ha 20:63

(Abarozi) baravuga bati "Aba bombi (Musa na Haruna) ni abarozi. Umugambi wabo ni uwo kubikurana mu gihugu cyanyu bakoresheje uburozi bwabo, bakabakura ku myemerere yanyu ntangarugero

Verse 64 — Surah Ta-Ha 20:64

(Barabwirana bati) "Ngaho nimwegeranye imigambi yanyu, maze muze ku murongo. Kandi uri burushe abandi uyu munsini we uri butsinde

Verse 65 — Surah Ta-Ha 20:65

Baravuga bati "Yewe Musa!Hitamo kubanzakunaga (inkoni yawe) cyangwa abe ari twe tubanza kunaga

Verse 66 — Surah Ta-Ha 20:66

(Musa) aravuga ati "Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo

Verse 67 — Surah Ta-Ha 20:67

Nuko Musa yiyumvamo ubwoba

Verse 68 — Surah Ta-Ha 20:68

Turavuga tuti "Witinya!Mu by’ukuri, ni wowe uri butsinde

Verse 69 — Surah Ta-Ha 20:69

Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri, ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda uko yaba ameze kose

Verse 70 — Surah Ta-Ha 20:70

(Nuko Musa anaga inkoni hasi maze ihinduka inzoka nini, imiragura ibyo bari bakoze) abarozi bitura hasi barubama, baravuga bati "TwemeyeNyagasani wa Haruna na Musa

Verse 71 — Surah Ta-Ha 20:71

(Maze Farawo) aravuga ati "(Musa) mumwemeyembere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri, ni we muyobozi wanyu mukuru wabigishije uburozi. Rwose ndabaca amaboko n’amaguru imbusane, maze mbabambe ku biti by’imitende, hanyuma muraza kumenya muri twembi; (njye Farawo n’Imana ya Musa) ushobora gutanga ibihano bikomeye kandi bihoraho

Verse 72 — Surah Ta-Ha 20:72

(Abarozi) baravuga bati "Ntidushobora kuguhitamo turetse ibyo (Musa) yatugejejeho (by’ibitangaza) bigaragara, (cyangwa se ngo) tureke Uwaduhanze! Ngaho ca iteka uko ubishaka kuko mu by’ukuri, iteka uca ni iry’ububuzima bw’isi

Verse 73 — Surah Ta-Ha 20:73

Mu by’ukuri, twemeye Nyagasani wacu kugira ngo atubabarire amakosa yacu n’uburozi waduhatiye gukora. Kandi Allah ni mwiza (kukurusha wowe Farawo) ndetse ahoraho

Verse 74 — Surah Ta-Ha 20:74

Mu by’ukuri, uzajya kwa Nyagasani we ari inkozi y’ibibi, azashyirwa mu muriro wa Jahanamu,kandi ntazigera awuboneramo urupfu n’ubuzima (bwiza)

Verse 75 — Surah Ta-Ha 20:75

Ariko uzamusanga ari umwemeramana kandi yarakoze ibikorwa byiza, abo bazaba bari mu nzego zo hejuru

Verse 76 — Surah Ta-Ha 20:76

(Mu) busitani buhoraho, buzaba butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’abiyejeje (birinda gukora ibyo Allah yaziririje)

Verse 77 — Surah Ta-Ha 20:77

Kandi rwose twahishuriye Musa (tugira) tuti "Jyana abagaragu banjye nijoro, unabacire inzira yumutse mu nyanja udatinya ko (Farawo) yakugeraho (ngo akugirire nabi), cyangwa ngo utinye (kurohama)

Verse 78 — Surah Ta-Ha 20:78

Nuko Farawo n’ingabo ze barabakurikira, maze (Farawo n’izo ngabo) barengerwa n’inyanja uko bakabaye

Verse 79 — Surah Ta-Ha 20:79

Kandi Farawo yayobeje abantu be (abaganisha mu buhakanyi), ndetse ntiyabayoboye (inzira y’ukuri)

Verse 80 — Surah Ta-Ha 20:80

Yemwe bene Isiraheli! Rwose twabakijije umwanzi wanyu (Farawo), tunabasezeranya (kugera amahoro) iruhanderw’iburyo bw’Umusozi(wa Sinayi), nuko tunabamanurira (amafunguro ya) Manu na Saluwa

Verse 81 — Surah Ta-Ha 20:81

(Tugira tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye kandi ntimuzarengere, mutazavaho mugerwaho n’uburakari bwanjye, kuko rwose ugezweho n’uburakari bwanjye aba yoramye

Verse 82 — Surah Ta-Ha 20:82

Kandi mu by’ukuri, mbabarira uwicujije, akemera, agakora ibikorwa byiza, hanyumaakayoboka (inzira igororotse)

Verse 83 — Surah Ta-Ha 20:83

(Allah abwira Musa ati) "Yewe Musa! Ni iki cyatumye wihuta ugasiga abantu bawe

Verse 84 — Surah Ta-Ha 20:84

(Musa) aravuga ati "Bari inyuma yanjye barankurikiye; nihutiye kugusanga Nyagasani, kugira ngo wishime

Verse 85 — Surah Ta-Ha 20:85

(Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, abantu bawe twabahaye ikigeragezo nyuma y’uko ugiye, nuko Samiriyu arabayobya )abashishikariza gusenga akamasa

Verse 86 — Surah Ta-Ha 20:86

Nuko Musa agaruka mu bantu be arakaye kandi anababaye. Aravuga ati "Bantu banjye! Ese Nyagasani wanyu ntiyabahaye isezerano ryiza (ryo kubahishurira Tawurati)? Ese igihe cy’isezerano cyababanye kirekire (murarambirwa)? Cyangwa mwashatse ko uburakari bwa Nyagasani wanyu bubageraho, muca ukubiri n’isezerano ryanjye (muhitamo gusenga akamasa muretse Allah)

Verse 87 — Surah Ta-Ha 20:87

Baravuga bati "Ntitwaciye ukubiri n’isezerano ryawe ku bushake bwacu, ahubwo twikorejwe imitwaro y’imitako y’abantu (ba Farawo) nuko tuyijugunya (mu muriro) nk’uko Samiriyu yabigenje

Verse 88 — Surah Ta-Ha 20:88

Nuko (muri ya mitako yajugunywe mu muriro, Samiriyu) ababumbiramo akamasa kameze nk’akabira, maze (bamwe muri bo) baravuga bati "Iyi ni yo mana yanyu,ikaba ari na yo mana ya Musa, uretse ko (Musa)yibagiwe (imana ye)

Verse 89 — Surah Ta-Ha 20:89

Ese ntibabona ko (iyo mana) itagira ijambo (na rimwe) yabasubiza, ndetse ko nta n’ubushobozi ifite bwo kugira ikibi yabatwara cyangwa ngo igire icyiza yabamarira

Verse 90 — Surah Ta-Ha 20:90

Kandi rwose Haruna yari yarabibabwiye na mbere, ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwaguye mu kigeragezo (cyo gusenga akamasa), kandi mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni (Allah) Nyirimpuhwe; bityo nimunkurikire kandi mwumvire itegeko ryanjye

Verse 91 — Surah Ta-Ha 20:91

Baravuga bati "Ntituzigera tureka kuyisenga (ako kamasa) kugeza igihe Musa azagarukira

Verse 92 — Surah Ta-Ha 20:92

(Ubwo Musa yari agarutse) yaravuze ati "YeweHaruna! Ubwo wabonaga bamaze kuyoba, ni iki cyakubujije

Verse 93 — Surah Ta-Ha 20:93

Kunkurikira (kugira ngo uze ubimbwire)? Ese wigometse ku itegeko ryanjye

Verse 94 — Surah Ta-Ha 20:94

(Haruna) aravuga ati "Mwana wa mama! Winkurura ubwanwa unanjegeza umutwe! Mu by’ukuri, natinye ko uzavuga ko natandukanyije bene Isiraheli, nkaba ntaranubahirije ijambo ryawe

Verse 95 — Surah Ta-Ha 20:95

(Musa) aravuga ati "Wabitewe ni iki, yewe Samiriyu

Verse 96 — Surah Ta-Ha 20:96

(Samiriyu) aravuga ati "Nabonye ibyo batabashije kubona, nuko mfata mu kiganza igitaka cy’aho (ifarasi ya Malayika Gaburiyeli) yakandagiye nkinaga (mu muriro). Uko ni ko nibwiye

Verse 97 — Surah Ta-Ha 20:97

Musa aravuga ati "Hoshi genda! Kandi (igihano cyawe) mu buzima, kizaba kubaho uvuga uti "Ntunkoreho (uzabaho uri igicibwa)! Kandi ufite n’isezerano (ryo guhanwa) utazagira aho uhungira. Ikindi kandi reba iki kigirwamana cyawe wahoraga usenga, turagitwika ntakabuza, maze dute ivu ryacyo mu nyanja

Verse 98 — Surah Ta-Ha 20:98

Rwose (mwa bantu mwe) Imana yanyu ni Allah wenyine. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Azi buri kintu cyose

Verse 99 — Surah Ta-Ha 20:99

Nguko uko tukubarira inkuru z’abakubanjirije (yewe Muhamadi). Kandi mu by’ukuri, twaguhaye urwibutso ruduturutseho (Qur’an ntagatifu)

Verse 100 — Surah Ta-Ha 20:100

Uzarutera umugongo (ntarwemere ndetse ntanakurikize ibirurimo), mu by’ukuri, azikorera umutwaro (w’ibyaha) ku munsi w’imperuka

Verse 101 — Surah Ta-Ha 20:101

Bazabana nawo ubuziraherezo, kandi uzaba ariwo mutwaro mubikuri bo ku munsi w’imperuka

Verse 102 — Surah Ta-Ha 20:102

Umunsi impanda izavuzwa, tuzakoranya inkozi z’ibibi kuri uwo munsi zisa n’ibara ry’ubururu (kubera ubwoba bukabije)

Verse 103 — Surah Ta-Ha 20:103

Bazaba bongorerana hagati yabobagira bati "Ku isi mwahamaze (iminsi) icumi gusa

Verse 104 — Surah Ta-Ha 20:104

(Allah azavuga ati) "Tuzi neza ibyo bazavuga, ubwo ubarusha ubwenge muri bo azavuga ati "(Ku isi) mwahamaze igihe kitarenze umunsi umwe

Verse 105 — Surah Ta-Ha 20:105

Baranakubaza ku byerekeye (iherezo ry’) imisozi (ku munsi w’imperuka). Vuga uti "Nyagasani wanjye azayiritura ihinduke ivumbi ritumuka

Verse 106 — Surah Ta-Ha 20:106

Nuko (isi)ayisige ari ikibaya kiringaniye (kitagira ikimera)

Verse 107 — Surah Ta-Ha 20:107

Utabonaho ikoni cyangwa ahegutse n’ahacuramye

Verse 108 — Surah Ta-Ha 20:108

Kuri uwo munsi (abantu bose) bazakurikira (ijwi ry’) umuhamagazi (uzaba abahamagarira kujya ku gihagararo cy’imperuka) ntawe unyuranyije nawe. Ndetse amajwi (yose) azaca bugufi imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe, kandi nta yandi majwi uzaba wumvauretse kongorerana

Verse 109 — Surah Ta-Ha 20:109

Kuri uwo munsi nta buvugizi buzagira akamaro usibye gusa uwo (Allah) Nyirimpuhwe azaha uburenganzira (bwo gukora ubuvugizi), kandi akanamwemerera kuvuga

Verse 110 — Surah Ta-Ha 20:110

(Allah) azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku munsi w’imperuka), kandi bo ntibashobora kumumenya wese

Verse 111 — Surah Ta-Ha 20:111

Kandi uburanga bwose (ku munsi w’imperuka) buzaba bwaciye bugufi imbere ya (Allah), Uhoraho akanabeshaho ibiriho byose. Kandi inkozi z’ibibi zizakorwa n’ikimwaro

Verse 112 — Surah Ta-Ha 20:112

N’ukora ibyiza kandi ari umwemera, ntazigera atinya kurenganywa cyangwa kwamburwa (ibyiza yakoze)

Verse 113 — Surah Ta-Ha 20:113

Uko ni ko twahishuye Qur’an mu rurimi rw’Icyarabu, tunayisobanuramo ibibaburira kugira ngo barusheho gutinya (Allah) cyangwababikuremo isomo

Verse 114 — Surah Ta-Ha 20:114

Ubutungane ni ubwa Allah, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’anmbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti "Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi

Verse 115 — Surah Ta-Ha 20:115

Kandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), dusanga atarazirikanye (isezerano ryacu)

Verse 116 — Surah Ta-Ha 20:116

Unibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti "Mwubamire Adamu!" Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze

Verse 117 — Surah Ta-Ha 20:117

Nuko turavuga tuti "Yewe Adamu! Mu by’ukuri, uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa

Verse 118 — Surah Ta-Ha 20:118

Mu by’ukuri, nta nzara uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzariburiramo icyo kwambara

Verse 119 — Surah Ta-Ha 20:119

Kandinta nyota uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzicwa n’izuba

Verse 120 — Surah Ta-Ha 20:120

Nuko shitani imwoshya igira iti "Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti (waryaho) ukazabaho iteka ndetse (ukazanagira) ubwami budashira

Verse 121 — Surah Ta-Ha 20:121

Nuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo bujya ahagaragara, bityo batangira kubutwikirizaamababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba yigometse kuri Nyagasaniwe, maze arayoba

Verse 122 — Surah Ta-Ha 20:122

Hanyuma Nyagasani we aramutoranya, yakira ukwicuza kwe aranamuyobora

Verse 123 — Surah Ta-Ha 20:123

(Allah) aravuga ati "Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe bazaba abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wa bo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe

Verse 124 — Surah Ta-Ha 20:124

Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri, azagira ubuzima bw’inzitanendetse no ku munsi w’imperukatuzamuzura ari impumyi

Verse 125 — Surah Ta-Ha 20:125

Azavuga ati "Nyagasani wanjye! Ni kuki unzuye ndi impumyi kandi (ku isi) narabonaga

Verse 126 — Surah Ta-Ha 20:126

(Allah) azavuga ati "Uko ni ko bigomba kumera, (kuko) ibimenyetso byacu byakugezeho ukabyiyibagiza; nonenawe uyu munsi uribagiranye

Verse 127 — Surah Ta-Ha 20:127

Uko ni nako duhana uwarengereye ntiyemere ibimenyetso bya Nyagasani we. Kandi rwose ibihano byo ku munsi w’imperukani byo bikazendetse bizahoraho

Verse 128 — Surah Ta-Ha 20:128

Ese ntibibagaragarira ko tworetse ibisekuru byinshi mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabo?Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge

Verse 129 — Surah Ta-Ha 20:129

Kandi iyo bitaza kubaijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho) ndetse ntihanabeho igihe cyagenwe (cyo guhanwa), byari kuba ihame ko bacirwaho iteka (hano ku isi)

Verse 130 — Surah Ta-Ha 20:130

Bityo, ujye wihanganira ibyo bavuga (yewe Muhamadi), unatagatifuze ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga, ndetse ujye unatagatifuza (ikuzo rye) mu bihe by’ijoro no mu mpera z’amanywa; kugira ngo uzagire ibyishimo (by’ingororano za Nyagasani wawe)

Verse 131 — Surah Ta-Ha 20:131

Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye amatsinda anyuranye muri bo (ababangikanyamana) bishimishe, (kuko) kugira ari ngo imitako y’ubuzima bw’isi (twabahaye) ngo tuyibageragereshe. Kandi ingororanoNyagasani wawe azatanga (mu ijuru) ni zo nziza ndetse zizahoraho

Verse 132 — Surah Ta-Ha 20:132

Kandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gukora amasengesho ndetse unayahozeho. Ntitujya tugusaba amafunguro, kuko ari twe tuyaguha. Kandiiherezo ryizani iry’abatinya (Allah)

Verse 133 — Surah Ta-Ha 20:133

(Abahakanye) baravuga bati "Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?" Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje (Tawurati n’Ivanjili)

Verse 134 — Surah Ta-Ha 20:134

N’iyo tuza kubarimbuzaibihano mbere ye (Muhamadi), mu by’ukuri, bari kuvuga bati "Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza intumwa, twari gukurikira amagambo yawe mbere y’uko dusuzugurika ngo tunasebe

Verse 135 — Surah Ta-Ha 20:135

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Buri wese arategereje, bityo namwe nimutegereze, muzamenya abari mu nzira igororotse kandi bayobotse