Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 21 - Al-Anbiya

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Anbiya 21:1

Ibarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah)

Verse 2 — Surah Al-Anbiya 21:2

Nta rwibutso rushya rubageraho ruturutse kwa Nyagasani wabo ngo barwumve batarukerensa

Verse 3 — Surah Al-Anbiya 21:3

Imitima yabo ihugiye (mu bibi). Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti "Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona

Verse 4 — Surah Al-Anbiya 21:4

(Muhamadi) aravuga ati "Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 5 — Surah Al-Anbiya 21:5

Ahubwo baravuze bati "(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite)

Verse 6 — Surah Al-Anbiya 21:6

Nta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera

Verse 7 — Surah Al-Anbiya 21:7

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) batari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi

Verse 8 — Surah Al-Anbiya 21:8

Kandi (intumwa)ntitwazihaye imibiri idakenera ibyo kurya, ndetse ntizanabayeho ubuziraherezo

Verse 9 — Surah Al-Anbiya 21:9

Hanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashakaga, maze tworeka abanyabyaha

Verse 10 — Surah Al-Anbiya 21:10

Rwose twabahishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo urwibutso rwanyu. Ese nta bwenge mugira

Verse 11 — Surah Al-Anbiya 21:11

Ni imidugudu ingahe yakoraga ibikorwa bibi twarimbuye, maze nyuma yayo tukazana abandi bantu

Verse 12 — Surah Al-Anbiya 21:12

Nuko babonye ibihano byacu, (bagerageza) kwirukababihunga

Verse 13 — Surah Al-Anbiya 21:13

(Babwirwa bannyegwa bati) "Mwihunga! Ahubwo nimusubire mu buzima bw’umunezerono mu ngo zanyu, kugira ngo mukomeze musabwe (nk’uko byari bisanzwe)

Verse 14 — Surah Al-Anbiya 21:14

Baravuga bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi

Verse 15 — Surah Al-Anbiya 21:15

Ayo ni yo yakomeje kuba amaganya yabo, kugeza ubwo tubagize nk’imyaka yarandaguwe, ikazima

Verse 16 — Surah Al-Anbiya 21:16

Ntabwo twaremye ikirere n’isi n’ibiri hagatiyabyo dukina

Verse 17 — Surah Al-Anbiya 21:17

Iyo tuza kuba dushaka ibitunezeza (kugira umwana cyangwa umugore), twari kubyitoranyiriza iwacu (mu ijuru) iyo koko tuza kuba turi ababikora

Verse 18 — Surah Al-Anbiya 21:18

Ahubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka. Kandi muzahanishwa ibihanobikaze kubera ibyo mwitirira Allah (muvuga ko afite umugore n’umwana)

Verse 19 — Surah Al-Anbiya 21:19

Ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Kandi abari iwe (abamalayika) ntibagira ubwibone bwo kumusenga ndetsentibananirwa

Verse 20 — Surah Al-Anbiya 21:20

Basingiza (Allah) ijoro n’amanywa, (kandi) ntibarambirwa

Verse 21 — Surah Al-Anbiya 21:21

Ese ni gute (ababangikanyamana) bishyiriyeho ibigirwamana bidashobora kuzura (abapfuye) bibakuye mu butaka

Verse 22 — Surah Al-Anbiya 21:22

Iyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari guhungabana. Ubutungane ni ubwa Allah, Nyagasani nyir’intebe y’icyubahiro, ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira

Verse 23 — Surah Al-Anbiya 21:23

(Allah) ntabazwaibyo akora, nyamara bo (ibiremwa) bazabazwa (ibyo bakora)

Verse 24 — Surah Al-Anbiya 21:24

Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho izindi mana zitari we? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemera), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye(kuko ibitabo byayibanjirije nabyo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ahubwo barakwirengagiza

Verse 25 — Surah Al-Anbiya 21:25

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari njye (Allah).Bityo nimungaragire (njyenyine)

Verse 26 — Surah Al-Anbiya 21:26

Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati "(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe

Verse 27 — Surah Al-Anbiya 21:27

Ntacyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye

Verse 28 — Surah Al-Anbiya 21:28

(Abo bamalayika, Allah) azi ibibabaho n’ibizababaho, kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya

Verse 29 — Surah Al-Anbiya 21:29

N’uwo ariwe wese muri bo (abamalayika) uzavuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)"; uwo tuzamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi

Verse 30 — Surah Al-Anbiya 21:30

Ese abahakanye ntibamenye ko ibirere n’isi byari bifatanye nyuma tukabitandukanya, kandi ko buri kinyabuzima cyose twakiremye mu mazi? Ese ubwo ntibemera

Verse 31 — Surah Al-Anbiya 21:31

Nuko dushyira imisozi ishimangiye ku isi kugira ngo itabanyeganyeza, ndetse tunayishyiramo inzira kugira ngo bamenye aho banyura

Verse 32 — Surah Al-Anbiya 21:32

N’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamarabirengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri)

Verse 33 — Surah Al-Anbiya 21:33

Ni na we waremye ijoro, amanywa, izuba ndetse n’ukwezi; buri cyose kigenda kizenguruka mu mwanya wacyo

Verse 34 — Surah Al-Anbiya 21:34

Kandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kurama. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo

Verse 35 — Surah Al-Anbiya 21:35

Buri wese azasogongera ku rupfu, kandi tuzabagerageresha ibibi n’ibyiza. Ndetse iwacu ni ho muzasubizwa

Verse 36 — Surah Al-Anbiya 21:36

N’iyo abahakanye bakubonye (yewe Muhamadi), nta kindi bagukorera uretse kukunnyega (babwirana bati) "Ese uyu ni we uvuga (nabi) imana zanyu?" Nyamara n’iyo havuzwe(Allah) Nyirimpuhwe, barahakana

Verse 37 — Surah Al-Anbiya 21:37

Umuntu yaremanywe kamere yo kugira ubwira. (Vuba aha) nzabereka ibimenyetso byanjye (ibihano), bityo mwinsaba kubyihutisha

Verse 38 — Surah Al-Anbiya 21:38

(Abahakanyi) baravuga bati "Ese isezerano (ryo guhanwa) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri

Verse 39 — Surah Al-Anbiya 21:39

Iyo abahakanyi baza kumenya (uko bazaba bameze), igihe bazaba badashobora gukumira umuriro kugera mu buranga bwabo cyangwa mu migongo yabo,cyangwa ngo bamenye ko batazatabarwa (ntibari kuguma mu buhakanyi)

Verse 40 — Surah Al-Anbiya 21:40

Ahubwo (imperuka) izabageraho ibatunguye, ibateshe umutwe, kandi ntibazashobora kuyikumira ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa (kugira ngo bicuze)

Verse 41 — Surah Al-Anbiya 21:41

(Niba bakerensa ubutumwa bwawe, yewe Muhamadi, ntukagire agahinda) kuko mu by’ukuri n’intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, maze abazisuzuguye bagerwaho n’ibihano by’ibyo basuzuguraga

Verse 42 — Surah Al-Anbiya 21:42

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ushobora kubarinda ibihano bya (Allah) Nyirimpuhwe ijoro n’amanywa (aramutse ashatse kubahana)? Ariko (abahakanyi) birengagizakwibuka Nyagasani wabo

Verse 43 — Surah Al-Anbiya 21:43

Ese baba bafite izindi mana zabarinda zitari twe? Mu by’ukuri, nazo ubwazo ntizishobora kwitabara, ndetse nta n’uwazidukiza (turamutse dushatse kuzihana)

Verse 44 — Surah Al-Anbiya 21:44

Ahubwo abo (bahakanyi) n’abakurambere babo twabahaye umunezero kugeza ubwo babayeho igihe kirekire (barirara). Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Ese koko (abahakanyi b’i Maka) ni bo bazatsinda

Verse 45 — Surah Al-Anbiya 21:45

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye mbaburira nshingiye ku byo mba nahishuriwe na Allah. Arikoibipfamatwi iyo biburirwa ntibyumva

Verse 46 — Surah Al-Anbiya 21:46

Kandi iyo (abahakanyi) baza kugerwaho n’igihano gito giturutse kwa Nyagasani wawe, bari kuvuga bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi

Verse 47 — Surah Al-Anbiya 21:47

Ndetse tuzashyira (ahagaragara) iminzani y’ubutabera ku munsi w’imperuka, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa,kabone n’iyo (ibikorwa bye) bizaba bifite uburemere bunganank’ubw’akanyampeke gato cyane, tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura

Verse 48 — Surah Al-Anbiya 21:48

Kandi mu by’ukuri, twahaye Musa na Harunaigitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (Tawurati) kikaba urumuri n’urwibutso ku batinya Allah

Verse 49 — Surah Al-Anbiya 21:49

Babandi batinya Nyagasani wabo batamubona, kandi bagaterwa ubwoba n’umunsi w’imperuka

Verse 50 — Surah Al-Anbiya 21:50

Kandi uru ni urwibutso rwuje imigisha twahishuye. Nonese ni gute (mwatinyuka) kuruhakana

Verse 51 — Surah Al-Anbiya 21:51

Kandi rwose Ibrahimu twamuhaye kuyoboka mbere (ya Musa na Haruna),ndetse twari tumuzi neza (ko abikwiye)

Verse 52 — Surah Al-Anbiya 21:52

(Wibuke) ubwo yabwiraga se ndetse n’abantu be ati "Ibi ni bigirwamana ki muhora musenga

Verse 53 — Surah Al-Anbiya 21:53

Baravuga bati "Twasanze abakurambere bacu babisenga

Verse 54 — Surah Al-Anbiya 21:54

(Ibrahimu) aravuga ati "Mu by’ukuri, mwe n’abakurambere banyu, muri mu buyobe bugaragara

Verse 55 — Surah Al-Anbiya 21:55

Baravuga bati "Ese utuzaniye ukuri cyangwa urikinira

Verse 56 — Surah Al-Anbiya 21:56

(Ibrahimu) aravuga ati "Ahubwo Nyagasani wanyu (mbahamagarira gusenga) ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ari na we wabihanze; kandi ibyo nanjye ndi umwe mu babihamya

Verse 57 — Surah Al-Anbiya 21:57

Kandi ndahiye ku izina rya Allah! Rwose ndaza kugirira nabi ibigirwamana byanyu nyuma y’uko mugenda

Verse 58 — Surah Al-Anbiya 21:58

Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo (nibagaruka) bakibaza (uwagiriye nabi imana zabo)

Verse 59 — Surah Al-Anbiya 21:59

(Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati "Ni nde wagize atyaimana zacu?Mu by’ukuri, ni umwe mu bagizi ba nabi

Verse 60 — Surah Al-Anbiya 21:60

Baravuga bati "Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu

Verse 61 — Surah Al-Anbiya 21:61

Baravuga bati "Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa)

Verse 62 — Surah Al-Anbiya 21:62

Baravuga bati "Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu

Verse 63 — Surah Al-Anbiya 21:63

Aravuga ati "Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga

Verse 64 — Surah Al-Anbiya 21:64

Nuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati "Mu by’ukuri, ni mwe nkozi z’ibibi

Verse 65 — Surah Al-Anbiya 21:65

Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati "(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga

Verse 66 — Surah Al-Anbiya 21:66

(Ibrahimu) aravuga ati "Nonese ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara

Verse 67 — Surah Al-Anbiya 21:67

Ni igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira

Verse 68 — Surah Al-Anbiya 21:68

Baravuga bati "Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora

Verse 69 — Surah Al-Anbiya 21:69

Nuko twe (Allah) turavuga tuti "Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu

Verse 70 — Surah Al-Anbiya 21:70

Bashatse kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba aribo bahinduka abanyagihombo

Verse 71 — Surah Al-Anbiya 21:71

Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyanamu gihugu (cya Shami79) twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha

Verse 72 — Surah Al-Anbiya 21:72

Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongererahoYakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane

Verse 73 — Surah Al-Anbiya 21:73

Twanabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, tunabahishurira (ko bagomba) gukora ibyiza, guhozaho amasengesho no gutanga amaturo.Kandi ni twe (Allah, twenyine) basengaga

Verse 74 — Surah Al-Anbiya 21:74

Na Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri, (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke

Verse 75 — Surah Al-Anbiya 21:75

Twanamushyize mu mpuhwe zacu. Mu by’ukuri,umwe yari mu ntungane

Verse 76 — Surah Al-Anbiya 21:76

Kandi (wibuke yewe Muhamadi) ubwo Nuhu yatakambaga mbere. Twakiriye ubusabe bwe,tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye

Verse 77 — Surah Al-Anbiya 21:77

Twanamukijije abantu bahakanye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri, bari abantu babi maze tubaroha (mu mazi) bose uko bakabaye

Verse 78 — Surah Al-Anbiya 21:78

Kandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe n’intamaza bamwe mu bantu mu ijoro. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije

Verse 79 — Surah Al-Anbiya 21:79

Nuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi byose ni twe twabikoze

Verse 80 — Surah Al-Anbiya 21:80

Twanamwigishije kubacurira ingabo kugira ngo zibarinde ku rugamba. Ese mujya mushimira

Verse 81 — Surah Al-Anbiya 21:81

Kandi twategetse umuyaga (kumvira) Sulayimani(ukajya umutwara) ku bw’itegekorye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi

Verse 82 — Surah Al-Anbiya 21:82

No mu majini harimo ayo twategetse guca bugufi (akumvira Sulayimani). Hari amwe yajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukoreran’indi mirimo itari iyo; kandi ni twetwayagenzuraga

Verse 83 — Surah Al-Anbiya 21:83

Kandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati "Mu by’ukuri, nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni wowe Munyempuhwe usumba abandi

Verse 84 — Surah Al-Anbiya 21:84

Nuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nkabyo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku batugaragira

Verse 85 — Surah Al-Anbiya 21:85

(Unibuke kandi) Isimayili na Idirisa (Enoki) na Dhulikifili, bose bari mu bihangana

Verse 86 — Surah Al-Anbiya 21:86

Twanabahundagajeho impuhwe zacu. Mu by’ukuri, bari bamwe mu bakora ibikorwa byiza

Verse 87 — Surah Al-Anbiya 21:87

(Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati "Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri, njye nari umwe mu nkozi z’ibibi

Verse 88 — Surah Al-Anbiya 21:88

Nuko twakira ugutakamba kwe maze tumukiza ingorane n’akababaro. Uko ni na ko turokora abemeramana

Verse 89 — Surah Al-Anbiya 21:89

Kandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza

Verse 90 — Surah Al-Anbiya 21:90

Nuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuhakumubyarira umwana). Mu by’ukuri, bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho

Verse 91 — Surah Al-Anbiya 21:91

Kandi (unibuke) wawundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose

Verse 92 — Surah Al-Anbiya 21:92

Mu by’ukuri, uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkabaNyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine)

Verse 93 — Surah Al-Anbiya 21:93

Ariko (abantu) bacitsemo ibice mu idini ryabo81, nyamara bosebazagaruka iwacu

Verse 94 — Surah Al-Anbiya 21:94

Bityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri, tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye)

Verse 95 — Surah Al-Anbiya 21:95

Kandi kirazirako umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho)

Verse 96 — Surah Al-Anbiya 21:96

Kugeza ubwo Yaajujana Maajuja bazafungurirwa (urukuta),maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi)

Verse 97 — Surah Al-Anbiya 21:97

Icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, naho amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi

Verse 98 — Surah Al-Anbiya 21:98

Mu by’ukuri, mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo musengabitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; muzawinjiramo. kandi mwese

Verse 99 — Surah Al-Anbiya 21:99

Iyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo

Verse 100 — Surah Al-Anbiya 21:100

(Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye)

Verse 101 — Surah Al-Anbiya 21:101

Mu by’ukuri, babandi bagezweho n’ibyiza byacu mbere, abo bazaba bari kure y’umuriro

Verse 102 — Surah Al-Anbiya 21:102

Ntibazumva ukugurumana kwawo kandi bazaba babayeho mu buryo bifuza ubuziraherezo

Verse 103 — Surah Al-Anbiya 21:103

Ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandibazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati "Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe

Verse 104 — Surah Al-Anbiya 21:104

(Wibuke) umunsi tuzazinga ikirere nk’uko impapuro z’ibitabo zizingwa. Nk’uko twatangiye irema rya mbere ni nako tuzarisubiramo. Ni isezerano twiyemeje kandi muby’ukuri, tuzaryuzuza

Verse 105 — Surah Al-Anbiya 21:105

Kandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza

Verse 106 — Surah Al-Anbiya 21:106

Mu by’ukuri, muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu basenga (Allah)

Verse 107 — Surah Al-Anbiya 21:107

Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose

Verse 108 — Surah Al-Anbiya 21:108

Vuga uti "Mu by’ukuri, nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Nonese muri abicisha bugufi (Abayisilamu)

Verse 109 — Surah Al-Anbiya 21:109

Ariko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti "Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe ntawe nzise; kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure

Verse 110 — Surah Al-Anbiya 21:110

Mu by’ukuri, we (Allah) azi ibyo muvuga mwerura, ndetse azi n’ibyo muhisha

Verse 111 — Surah Al-Anbiya 21:111

Kandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe bikaba n’umunezerow’akanya gato

Verse 112 — Surah Al-Anbiya 21:112

(Intumwa Muhamadi) iravuga iti "Nyagasani wanjye! Kiranura mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, uwo kwishingikirizwa mu byo muvuga