Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 22 - Al-Hajj
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Hajj 22:1
Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu! Mu by’ukuri, umutingito wo ku munsi w’imperuka ni ikintu gihambaye
Verse 2 — Surah Al-Hajj 22:2
Umunsi muzawubona, buri wese wonsa azibagirwa uwo yonsaga, ndetse na buri wese utwite azakuramo inda. Uzanabona abantu babaye abasinzi kandi atari bo, kubera ko ibihano bya Allah bizaba bikomeye
Verse 3 — Surah Al-Hajj 22:3
No mu bantu hari abajya impaka kuri Allah nta bumenyi babifitiye, bakanakurikira buri shitani ryigometse
Verse 4 — Surah Al-Hajj 22:4
(Iryo shitani) ryaciriweho iteka ko uzarigira inshuti magara rizamuyobya, rikazanamuganisha mu muriro ugurumana
Verse 5 — Surah Al-Hajj 22:5
Yemwe bantu! Niba mushidikanya ko izuka rizabaho (nimutekereze uko twabaremye): mu by’ukuri, twabaremye tubakomoye mu gitaka (umukurambere wanyu Adamu), hanyuma (mwe tubarema) mu ntanga, hanyuma (zihinduka) urusoro rw’amaraso, hanyuma (zihinduka) ikinyama kigaragaza ishusho n’ikitayigaragaza; kugira ngo tubagaragarize (ubushobozi bwacu). Tunarekera muri nyababyeyi uwo dushaka kugeza ku gihe cyagenwe, maze tukabasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, (tukabakuza) kugira ngo muzagere mu gihe cyanyu cy’ubukure. No muri mwe, hari abapfa batarageza icyo gihe (cy’ubukure), ndetse no muri mwe hari n’abageramu zabukuru bakamera nk’ahobatigeze bagira icyo bamenya. Ndetse ubona ubutaka bwumaganye, maze twabumanuraho amazi (imvura) bukanyeganyega bukanarumbuka, bukanameraho ibimera binyuranye bishimishije
Verse 6 — Surah Al-Hajj 22:6
Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari ukuri, kandi ko ari we uha ubuzima ibyapfuye, ndetse ko ari weushobora byose
Verse 7 — Surah Al-Hajj 22:7
Kandi ko imperuka izaza nta gushidikanya, ndetse ko Allah azazura abari mu mva
Verse 8 — Surah Al-Hajj 22:8
No mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi (abifitiye), nta muyoboro ndetse nta n’igitabo kimumurikira (afite)
Verse 9 — Surah Al-Hajj 22:9
(Uwo muntu ujya impaka) anaga ijosi (kubera kwibona) kugira ngo ayobye (abantu) inzira ya Allah; azagira ikimwaro ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamusogongeza ibihano by’umuriro utwika
Verse 10 — Surah Al-Hajj 22:10
(Azabwirwa ati) "Ibyo ni ukubera ibyakozwe n’amaboko yawe, kandi mu by’ukuri, Allahntarenganya abagaragu be
Verse 11 — Surah Al-Hajj 22:11
Ndetse no mu bantu hari ugaragira Allah ashidikanya. Iyo icyiza kimugezeho aratuza, naho yagerwaho n’ikigeragezo agasubira mu buhakanyi (nyuma y’uko yari yarayobotse); ubwo akaba ahombye (ibyiza byo ku) isi n’imperuka. Icyo ni cyo gihombo kigaragara
Verse 12 — Surah Al-Hajj 22:12
Asenga ibitari Allahbitagira icyo bimutwara cyangwa ngo bigire icyo bimumarira. Uko ni ko kuyoba guhambaye (kutagira igaruriro)
Verse 13 — Surah Al-Hajj 22:13
Asenga icyo inabi yacyo iri hafi kurusha ineza yacyo, kandi rwose (ibyo bihitiyemo gusenga bitari Allah)ni byo barinzi babi ndetse bikaba n’inshuti mbi
Verse 14 — Surah Al-Hajj 22:14
Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allahazabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), kuko rwose Allah akora ibyo ashatse
Verse 15 — Surah Al-Hajj 22:15
Uwo ariwe wese wibwira ko Allah atazatabara (Intumwa Muhamadi) kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka,namanike umugozi ku gisenge maze awushyire mu ijosi, narangiza awuce (yiyahure) maze arebe ko umugambi we ukuraho uburakari bwe
Verse 16 — Surah Al-Hajj 22:16
Uko ni nako twahishuye imirongo isobanutse (igitabo cya Qur’an), kandi Allah ayobora uwo ashatse
Verse 17 — Surah Al-Hajj 22:17
Mu by’ukuri, babandi bemeye (Allah n’intumwa ye Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo batagize idini bayoboka), Abakirisitu [abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye], Abamajusi (abasenga umuriro) ndetse n’abasenga ibindi bitari Allah; rwose Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamyauhebuje wa buri kintu
Verse 18 — Surah Al-Hajj 22:18
Ese ntubona ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, izuba, ukwezi, inyenyeri, imisozi, ibiti, ibiremwa byose bigenda ku isi ndetse na benshi mu bantubyubamira Allah? Ariko abenshi (mu bantu) bakwiye ibihano. Kandi uwo Allah yasuzuguje ntawamwubaha, kuko mu by’ukuri Allah akora ibyo ashatse
Verse 19 — Surah Al-Hajj 22:19
Aya matsinda abiri (abemera n’abahakanyi) ntiyavuze rumwe kuri Nyagasani wayo; bityo babandi bahakanye bazadoderwa imyambaro yo mu muriro, maze basukwe amazi yatuye mu mitwe
Verse 20 — Surah Al-Hajj 22:20
(Ayo mazi yatuye) azayengesha ibyo mu nda zabo ndetse n’imibiri yabo
Verse 21 — Surah Al-Hajj 22:21
Kandi bazahondeshwainyundo z’ibyuma
Verse 22 — Surah Al-Hajj 22:22
Buri uko bazajya bashaka kuwuvamo kubera ububabare, bazajya bawusubizwamo; maze (babwirwe bati) "Ngaho nimusogongere ibihano bitwika
Verse 23 — Surah Al-Hajj 22:23
Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Bazambikirwamo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri
Verse 24 — Surah Al-Hajj 22:24
Kandi (ku isi) bayobowe ku ijambo ryiza (ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah), kandi bayoborwa inzira (Isilamu) y’ukwiye Ikuzo n’ishimwe (Allah)
Verse 25 — Surah Al-Hajj 22:25
Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu kuyoboka) inzira ya Allah no kugana ku Musigiti Mutagatifu83 twashyiriyeho abantu bose mu buryo bureshya; baba abawuturiye cyangwa abawugana (tuzabahanisha ibihano bihambaye). N’uzashakakuwukoreramo ikibi icyo ari cyo cyose, tuzamusogongeza ku bihano bibabaza
Verse 26 — Surah Al-Hajj 22:26
Kandi (wibuke) ubwo twerekaga Ibrahimu aho yubaka inzu ntagatifu (Al Kaabat, tumubwira tuti) "Ntuzambangikanye n’icyo aricyo cyose, unasukurire inzu yanjye abayizenguruka (bakora umutambagiro mutagatifu), abayihagararamo, abunama n’abubama(basenga)
Verse 27 — Surah Al-Hajj 22:27
Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose
Verse 28 — Surah Al-Hajj 22:28
(Ibyo) ni ukugira ngo babone ibibafitiye akamaro (ibihembo byo gukora Hija), ndetse banasingize izina rya Allah mu minsi izwi84 kubera amafunguro akomoka ku matungo yabahaye. Bityo nimurye kuri ayo mafunguro munayagaburireho abatishoboye
Verse 29 — Surah Al-Hajj 22:29
Hanyuma (abakora umutambagiro) bisukure, buzuze ibikorwa bisigaye, banasohoze ibyo bahize, maze bazenguruke ingoro yo hambere (Al Kaabat)
Verse 30 — Surah Al-Hajj 22:30
Ibyo (mwategetswe bigomba kubahirizwa) kandi uzubahiriza amategeko ya Allah,bizaba ari byiza kuri we imbere ya Nyagasani we. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayomwagaragarijwe(ko yaziririjwe). Bityo, nimwirinde (gusenga) ibigirwamana (kuko ari) umwanda, munirinde amagambo y’ibinyoma
Verse 31 — Surah Al-Hajj 22:31
Mugaragira Allah gusa kandi mutamubangikanya n’icyo aricyo cyose. Naho ubangikanya Allah, aba ameze nk’uwahanutsemu kirere maze inyoni zikamucagagura,cyangwa nk’uwatwawen’inkubi y’umuyaga ikamujugunya kure
Verse 32 — Surah Al-Hajj 22:32
Ibyo (Allah yategetse mu mirongo yatambutse, ya 27, 28, 29, 30, 31; ni byo umuntu ategetswe kubahiriza), kandi uwubahirije imigenzo ya Allah, mu by’ukuri, ni bimwe mu bituma imitima igandukira (Allah)
Verse 33 — Surah Al-Hajj 22:33
Ayo (amatungo atangwaho igitambo) abagirira akamaro kugeza igihe cyagenwe, hanyuma akajyanwa hafi y’ingoro yo hambere (Al Kaabat) kugira ngo atangweho igitambo
Verse 34 — Surah Al-Hajj 22:34
Na buri muryango w’abantu (Umat) twawushyiriyeho imigenzo kugira ngo bajye bavuga izina rya Allah(igihe cyo kubaga) amatungo yabahaye ngo ababere amafunguro. Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, bityo nimuyicisheho bugufi. Ndetse (yewe Muhamadi) uhe inkuru nziza abicisha bugufi
Verse 35 — Surah Al-Hajj 22:35
Babandi imitima yabo ikangarana igihe Allah avuzwe, bihanganira ibyababayeho, bahozaho amasengesho, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye
Verse 36 — Surah Al-Hajj 22:36
Kandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwemu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro,ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga)mujye muzivugiraho izina rya Allahigihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacirabugufi kugira ngo mushimire
Verse 37 — Surah Al-Hajj 22:37
Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumutinya kwanyu ni ko kumugeraho. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo musingize Allahkubera ko yabayoboye. Kandi (yewe Muhamadi) ha inkuru nziza abakora ibyiza
Verse 38 — Surah Al-Hajj 22:38
Mu by’ukuri, Allah arinda abemeye. Rwose Allah ntakunda umuhemu wese, w’umuhakanyi
Verse 39 — Surah Al-Hajj 22:39
(Abemeramana) bahawe uburenganzira bwo kwirwanaho igihe batewe, kubera ko barenganyijwe, kandi rwose Allahashoboye kubatabara
Verse 40 — Surah Al-Hajj 22:40
Babandi bameneshejwe mu ngo zabo bitanyuze mukuri, uretse gusa kuba bavuga bati "Nyagasani wacu ni Allah". Nyamara iyo Allah ataza kurinda abantu (akarengane) akoresheje abandi, inzu z’abihayimana, insengero, amasinagogi ndetse n’imisigiti ivugirwamo izina rya Allah kenshi, byari gusenywa. Kandi rwose Allah azatabara abaharanira (idini rye). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga uhebuje, Ushobora byose
Verse 41 — Surah Al-Hajj 22:41
Babandi, igihe tubahaye ubushobozi (bwo gutsinda abanzi babo) ku isi, bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo, bakabwiriza (abandi) gukora ibyiza ndetse bakabuzanya gukora ibibi. Kandi iherezo rya buri kintu ni kwa Allah
Verse 42 — Surah Al-Hajj 22:42
Kandi nibaguhinyura (yewe Muhamadi, umenye ko) na mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi n’aba Thamudu bahinyuye (intumwa zabo)
Verse 43 — Surah Al-Hajj 22:43
N’abantu ba Ibrahimu n’abantu ba Lutwi (nabo bahinyuye intumwa zabo)
Verse 44 — Surah Al-Hajj 22:44
N’abantu b’i Madiyani (bahinyuye intumwa Shuwayibu), ndetse na Musa yarahinyuwe. Nuko abahakanye mbaha igihe, maze ndabafata (ndabahana)! Mbega ukuntuibihano byanjye byari bikaze
Verse 45 — Surah Al-Hajj 22:45
Ese ni imidugudu ingahe yarangwaga n’ibikorwa bibi twarimbuye igahinduka amatongo, amariba akaba yarasibye, ndetse n’ingoro zikomeye zikaba zitagituwe
Verse 46 — Surah Al-Hajj 22:46
Ese (abo bahakanyi) ntibagenda ku isi (ngo birebere ibisigisigi by’abarimbuwe), bigatuma bagira imitima ibafasha gutekerezandetse n’amatwiabafasha kumva? Mu by’ukuri, amaso si yo ahuma, ahubwo hahuma imitima iri mu bituza
Verse 47 — Surah Al-Hajj 22:47
Banagusaba kwihutisha ibihano (wababuriye, yewe Muhamadi), nyamara Allah ntazigera yica isezerano rye (ryo kuzabahana ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, umunsi umwe kwa Nyagasani wawe, ungana n’imyakaigihumbi mu yo mubara (hano ku isi)
Verse 48 — Surah Al-Hajj 22:48
Ese ni imidugudu ingahe narindirije (sinyihanireho) kandi yararangwaga n’ibikorwa bibi, hanyuma nkayifata (nkayihana)? Kandi iwanjye ni ho byose bizasubira
Verse 49 — Surah Al-Hajj 22:49
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu!Mu by’ukuri, ndi umuburizi wanyu ugaragara
Verse 50 — Surah Al-Hajj 22:50
Bityo, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza
Verse 51 — Surah Al-Hajj 22:51
Naho babandi bashishikajwe no kurwanya amagambo yacu (Qur’an), abo ni abantu bo mu muriro wa Jahanamu
Verse 52 — Surah Al-Hajj 22:52
Nta ntumwa n’imwe cyangwaumuhanuzi twohereje mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo asome (ibyo yahishuriwe), maze ngo Shitani ibure gushyira urujijo mu byo yasomye (kugira ngo ibuze abantu gukurikiza ibyo basomewe). Nuko Allah agakuramo urwo rujijo Shitani yateje, hanyuma Allah agashimangira amagambo ye. Kandi Allah niUmumenyi uhebuje, Ushishoza
Verse 53 — Surah Al-Hajj 22:53
Kugira ngo urwo rujijo Shitani yateje, (Allah) arugire ikigeragezo kuri babandibafite uburwayi mu mitima (bw’uburyarya n’ubuhakanyi) ndetse n’abafite imitima inangiye. Kandi mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bukabije
Verse 54 — Surah Al-Hajj 22:54
No kugira ngo abahawe ubumenyi bamenye ko (Qur’an) ari ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe, maze bayemere kandi imitima yabo iyicisheho bugufi. Mu by’ukuri, Allah ni Uyobora inzira igororotse abemeramana
Verse 55 — Surah Al-Hajj 22:55
Ariko babandi bahakanye ntibazareka kuyishidikanyaho (Qur’an), kugeza igihe imperuka izabagereraho ibatunguye cyangwa bakagerwaho n’ibihano by’umunsi utagira icyiza na kimwe (umunsi w’imperuka)
Verse 56 — Surah Al-Hajj 22:56
Kuri uwo munsi ubwami buzaba ari ubwa Allahwenyine uzabacira imanza. Babandi bazaba baremeye bakanakora ibikorwa byiza bazaba mu busitani bwuje inema (Ijuru)
Verse 57 — Surah Al-Hajj 22:57
Naho babandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Verse 58 — Surah Al-Hajj 22:58
Babandi bimutse kubera Allah, hanyuma bakicwa cyangwa bagapfa (urupfu rusanzwe), mu by’ukuri Allah azabaha amafunguro meza.Kandi rwose, Allah ni we uhebuje mu batanga amafunguro
Verse 59 — Surah Al-Hajj 22:59
Rwose azabinjiza mu bwinjiriro bazaba bishimiye, kandi mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be)
Verse 60 — Surah Al-Hajj 22:60
Ibyo ni ko biri! Naho uzihorera bingana nk’uko yarenganyijwe, hanyuma akongera akarenganywa, rwose Allah azamutabara. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha
Verse 61 — Surah Al-Hajj 22:61
Ni n’uko Allah yinjiza ijoro mu manywa,akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi rwose, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Verse 62 — Surah Al-Hajj 22:62
Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari ukuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari we ari ibinyoma kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose
Verse 63 — Surah Al-Hajj 22:63
Ese ntubona ko Allahamanura amazi mu kirere (imvura, ikameza ibimera) maze isi igahinduka icyatsi kibisi? Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi wa byose
Verse 64 — Surah Al-Hajj 22:64
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi mu by’ukuri, Allahni Umukungu, Ukwiye gushimwa
Verse 65 — Surah Al-Hajj 22:65
Ese ntubona ko Allah yategetse ibiri mu isi kubacira bugufi ndetse ko n’amato agenda mu nyanja ku bw’itegeko rye? Anafashe ikirere kugira ngo kitagwa ku isi uretse igihe azabishakira. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe bihebuje, akaba na Nyirimbabazi ku bantu
Verse 66 — Surah Al-Hajj 22:66
Ni na we wabahaye ubuzima hanyuma akazabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabubasubiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ ukuri, umuntu ni indashima
Verse 67 — Surah Al-Hajj 22:67
Buri muryango w’abantu (Umat) twawuhaye imigenzo bagomba gukurikiza (mu gusenga n’indi mihango y’idini). Bityo, (abahakanyi) ntibazakugishe impaka kuri iryo hame, ahubwo ujye ubahamagarira kugana Nyagasani wawe. Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri mu muyoboro ugororotse (idini rya Isilamu)
Verse 68 — Surah Al-Hajj 22:68
Kandi nibaramuka bakugishije impaka, ujye uvuga uti " Allah ni we uzi neza ibyo mukora
Verse 69 — Surah Al-Hajj 22:69
Allah azabakiranura kumunsi w’imperuka ku byo mutavugagaho rumwe
Verse 70 — Surah Al-Hajj 22:70
Ese ntuzi ko Allah aziibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri, ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye
Verse 71 — Surah Al-Hajj 22:71
Kandi bagaragira ibindi bitari Allah, atigeze abahera gihamya ndetse batanafitiye ubumenyi. Kandi ababangikanyamana Umutabazi. ntibazagira
Verse 72 — Surah Al-Hajj 22:72
Kandi iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ubona mu buranga bw’abahakanye(hagaragaramo)kutayishi mira, bari hafi gusumira ababasomera amagambo yacu! Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mbabwire ibibi birusha ibyo? Ni umuriro Allah yasezeranyije babandi bahakanye, kandi iryo ni ryo herezo ribi
Verse 73 — Surah Al-Hajj 22:73
Yemwe bantu! Mwahawe urugero, ngaho nimurutege amatwi! Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah ntibishobora kurema n’isazikabone n’iyo byayiteraniraho. Kandi n’iyo iyo sazi yagira icyo ibyambura, ntibyashobora kukisubiza. Bityo, usaba n’usabwa bose ni abanyantege nke
Verse 74 — Surah Al-Hajj 22:74
(Ababangikanyamana) ntibahaye Allahicyubahiro kimukwiye. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushobora byose
Verse 75 — Surah Al-Hajj 22:75
Allah atoranya intumwa mu bamalayika no mu bantu. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Verse 76 — Surah Al-Hajj 22:76
Azi ibizababaho n’ibyababayeho. Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa
Verse 77 — Surah Al-Hajj 22:77
Yemwe abemeye! Nimwuname, mwubame, kandi mugaragire Nyagasani wanyu, ndetse munakore ibyiza kugira ngo muzakiranuke
Verse 78 — Surah Al-Hajj 22:78
Kandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri,mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni we wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni naryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni we (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse na mwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho amasengesho, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni we Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza