Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 23 - Al-Muminun

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Muminun 23:1

Mu by’ukuri, abemeramana baratsinze

Verse 2 — Surah Al-Muminun 23:2

Babandi bakora amasengesho yabo bibombaritse

Verse 3 — Surah Al-Muminun 23:3

Na babandi birengagiza ibidafite akamaro (mu mvugo no mu bikorwa)

Verse 4 — Surah Al-Muminun 23:4

Verse 5 — Surah Al-Muminun 23:5

Na babandi barinda ibitsina byabo (ntibishobore mu busambanyi)

Verse 6 — Surah Al-Muminun 23:6

Uretse gusa kubagore babo cyangwaku bo bafiteho ububasha (abaja)86, kuko kuri bo batabigayirwa

Verse 7 — Surah Al-Muminun 23:7

Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye

Verse 8 — Surah Al-Muminun 23:8

Na babandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahirizaamasezerano

Verse 9 — Surah Al-Muminun 23:9

Na babandi bahozaho amasengesho (y’itegeko, bakayakorera ku bihe byagenwe)

Verse 10 — Surah Al-Muminun 23:10

Verse 11 — Surah Al-Muminun 23:11

Bazazungura Firidawusi (Ijuru risumba ayandi), bakazaribamo ubuziraherezo

Verse 12 — Surah Al-Muminun 23:12

Kandi mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) tumukomoye mu ibumba ry’umwimerere

Verse 13 — Surah Al-Muminun 23:13

Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuzemu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)

Verse 14 — Surah Al-Muminun 23:14

Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje

Verse 15 — Surah Al-Muminun 23:15

Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri, muzapfa

Verse 16 — Surah Al-Muminun 23:16

Hanyuma (nanone), muzazurwa ku munsi w’imperuka

Verse 17 — Surah Al-Muminun 23:17

Rwose twaremye ibirere birindwi (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo twirengagiza cyangwa ngo turangarane ibiremwa (byacu)

Verse 18 — Surah Al-Muminun 23:18

Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri, dushoboye no kuyakamya

Verse 19 — Surah Al-Muminun 23:19

Muri ayo mazi, tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, musangamo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya

Verse 20 — Surah Al-Muminun 23:20

(Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera (mu kibaya) cy’Umusozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura

Verse 21 — Surah Al-Muminun 23:21

Kandi mu by’ukuri, mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya

Verse 22 — Surah Al-Muminun 23:22

Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu)

Verse 23 — Surah Al-Muminun 23:23

Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah).Ese ntimutinya (ibihano bye)

Verse 24 — Surah Al-Muminun 23:24

Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati "Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allahaza gushaka (kohereza intumwa) yari kohereza Malayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere

Verse 25 — Surah Al-Muminun 23:25

Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire)

Verse 26 — Surah Al-Muminun 23:26

(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)

Verse 27 — Surah Al-Muminun 23:27

Nuko tumuhishurira tugira tuti "Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe)". Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri,bo bagomba kurohama

Verse 28 — Surah Al-Muminun 23:28

Maze wowe n’abo muri kumwe mu nkuge nimumara gutuza, uzavuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we waturokoye abantu b’abahakanyi

Verse 29 — Surah Al-Muminun 23:29

Uzanavuge uti "Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari wowe uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro)

Verse 30 — Surah Al-Muminun 23:30

Mu by’ukuri, muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri, tugerageza (abantu)

Verse 31 — Surah Al-Muminun 23:31

Nuko nyuma yabo turema ikindi gisekuru (aba Adi bo ku bwa Hudu)

Verse 32 — Surah Al-Muminun 23:32

Maze tuboherereza intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) "Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari we. Ese ntimutinya (ibihano bye)

Verse 33 — Surah Al-Muminun 23:33

Maze abanyacyubahiro mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, (baravuga bati) "Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa

Verse 34 — Surah Al-Muminun 23:34

Kandi nimuramuka mwumviye umuntu nka mwe,mu by’ukuri, muzaba mubaye abanyagihombo

Verse 35 — Surah Al-Muminun 23:35

Ese abasezeranya ko nimuramuka mupfuye mugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) muzazurwa

Verse 36 — Surah Al-Muminun 23:36

Ibyo musezeranywa (na Hudu) biri kure, kure cyane

Verse 37 — Surah Al-Muminun 23:37

Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa

Verse 38 — Surah Al-Muminun 23:38

(Hudu) nta cyo ari cyo, usibye kuba ari umuntu uhimbira Allah ibinyoma, kandi ntabwo tuzamwemera

Verse 39 — Surah Al-Muminun 23:39

(Hudu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)

Verse 40 — Surah Al-Muminun 23:40

(Allah) aravuga ati "Rwose mu kanya gato baraba bicuza (impamvu bahakanye)

Verse 41 — Surah Al-Muminun 23:41

Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka ni kube ku bahakanyi

Verse 42 — Surah Al-Muminun 23:42

Nuko nyuma yabo turema ibindi bisekuru

Verse 43 — Surah Al-Muminun 23:43

Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze

Verse 44 — Surah Al-Muminun 23:44

Hanyuma twohereza intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka ni kube ku bantu batemera

Verse 45 — Surah Al-Muminun 23:45

Hanyuma twoherezaMusa n’umuvandimwe we Haruna, tubahayeibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara

Verse 46 — Surah Al-Muminun 23:46

(Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru

Verse 47 — Surah Al-Muminun 23:47

Baravuga bati "Ese twemere abantu babiri bameze nka twe, kandi abantu babo ari abacakara bacu

Verse 48 — Surah Al-Muminun 23:48

Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe

Verse 49 — Surah Al-Muminun 23:49

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke

Verse 50 — Surah Al-Muminun 23:50

Twanagize mwene Mariyamu (Issa)na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi

Verse 51 — Surah Al-Muminun 23:51

Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

Verse 52 — Surah Al-Muminun 23:52

Kandi mu by’ukuri, uyu muryango wanyu (idini rya Islam) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse)

Verse 53 — Surah Al-Muminun 23:53

Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako

Verse 54 — Surah Al-Muminun 23:54

Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano)

Verse 55 — Surah Al-Muminun 23:55

Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi)

Verse 56 — Surah Al-Muminun 23:56

Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Siko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya

Verse 57 — Surah Al-Muminun 23:57

Mu by’ukuri, babandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo

Verse 58 — Surah Al-Muminun 23:58

Na babandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo

Verse 59 — Surah Al-Muminun 23:59

Na babandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo

Verse 60 — Surah Al-Muminun 23:60

Ndetse na babandi batanga (amaturo) mu byo bahawe, imitima yabo ifite ubwoba kuko (batekereza ko) bazasubira kwa Nyagasani wabo

Verse 61 — Surah Al-Muminun 23:61

Abo ni bo bihutira gukora ibyiza,kandi ni na bo baza imbere muri byo

Verse 62 — Surah Al-Muminun 23:62

Kandi ntawe dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa

Verse 63 — Surah Al-Muminun 23:63

Ahubwo imitima yabo iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo

Verse 64 — Surah Al-Muminun 23:64

Kugeza ubwo duhannye abakungu muri bo, bagatangira guca bugufi batabaza

Verse 65 — Surah Al-Muminun 23:65

Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri, ntitubatabara

Verse 66 — Surah Al-Muminun 23:66

Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo

Verse 67 — Surah Al-Muminun 23:67

(Muvugako Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu ntawawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an)

Verse 68 — Surah Al-Muminun 23:68

Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere

Verse 69 — Surah Al-Muminun 23:69

Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana

Verse 70 — Surah Al-Muminun 23:70

Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Siko bimeze), ahubwo yabazaniye ukuri (idini ya Isilamu) ariko abenshi muri bo banga ukuri

Verse 71 — Surah Al-Muminun 23:71

Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ibibirimo byari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo

Verse 72 — Surah Al-Muminun 23:72

Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Siko bimeze!) Ahubwo, ibihembo byaNyagasani wawe nibyo byiza, kandi ni we uhebuje mu batanga amafunguro

Verse 73 — Surah Al-Muminun 23:73

Kandi mu by’ukuri, ubahamagarira kugana inzira igororotse

Verse 74 — Surah Al-Muminun 23:74

Kandi rwose babandi batemera umunsi w’imperukabayobye cyane iyo nzira

Verse 75 — Surah Al-Muminun 23:75

N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira

Verse 76 — Surah Al-Muminun 23:76

Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse

Verse 77 — Surah Al-Muminun 23:77

Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye

Verse 78 — Surah Al-Muminun 23:78

Kandi (Allah) ni we wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira

Verse 79 — Surah Al-Muminun 23:79

Ni na we wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa

Verse 80 — Surah Al-Muminun 23:80

Kandi ni we utanga ubuzima akanatanga n’urupfu, ndetse ni na we ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge

Verse 81 — Surah Al-Muminun 23:81

Ahubwo bavuga nk’ibyo abo hambere bavugaga

Verse 82 — Surah Al-Muminun 23:82

Baravuze bati "Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa

Verse 83 — Surah Al-Muminun 23:83

Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere

Verse 84 — Surah Al-Muminun 23:84

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi

Verse 85 — Surah Al-Muminun 23:85

Bazavuga bati "Niibya Allah". Vuga uti "Nonese ubwo ntimwibuka

Verse 86 — Surah Al-Muminun 23:86

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani w’intebe y’ubwami ihambaye (Arshi)

Verse 87 — Surah Al-Muminun 23:87

Bazavuga bati "Ni ibya Allah".Vuga uti "Nonese ubwo ntimutinya

Verse 88 — Surah Al-Muminun 23:88

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari nawe urinda (umwikinzeho) mu gihe ntawarinda (uwo yageneye ibihano), niba mubizi

Verse 89 — Surah Al-Muminun 23:89

Bazavuga bati "Ni ibya Allah".Vuga uti "Nonese ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)

Verse 90 — Surah Al-Muminun 23:90

Ahubwo twabazaniye ukuri, ariko mu by’ukuri (ababangikanyamana) ni abanyabinyoma

Verse 91 — Surah Al-Muminun 23:91

Ntabwo Allahagira umwana kandi nta yindi manaabangikanye nawe. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

Verse 92 — Surah Al-Muminun 23:92

Ni Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

Verse 93 — Surah Al-Muminun 23:93

Vuga (yewe Muhamadi) uti"Nyagasani wanjye!Ni biba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe

Verse 94 — Surah Al-Muminun 23:94

Nyagasani wanjye! Ntuzanshyire mu bantu b’ababangikanyamana

Verse 95 — Surah Al-Muminun 23:95

Kandi mu by’ukuri, kukwereka ibyo twabasezeranyije turabishoboye

Verse 96 — Surah Al-Muminun 23:96

Jya ukumira ikibi ukoresheshe icyiza. Twe tuzi neza ibyo bavuga

Verse 97 — Surah Al-Muminun 23:97

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde ibishuko by’amashitani

Verse 98 — Surah Al-Muminun 23:98

Nanakwikinzeho Nyagasani wanjye! Ngo uyandinde ntanyegere

Verse 99 — Surah Al-Muminun 23:99

(Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze akavuga ati "Nyagasani wanjye!Ngarura (ku isi)

Verse 100 — Surah Al-Muminun 23:100

Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri, ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho

Verse 101 — Surah Al-Muminun 23:101

Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba yitaye ku wundi

Verse 102 — Surah Al-Muminun 23:102

Bityo, ab’iminzani yabo (y’ibikorwa by’iza) izaremera; abo ni bo bakiranutsi

Verse 103 — Surah Al-Muminun 23:103

Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo

Verse 104 — Surah Al-Muminun 23:104

Umuriro uzatwika uburanga bwabo (iminwa iveho), maze bawubemo bashinyitse

Verse 105 — Surah Al-Muminun 23:105

(Babwirwe bati) "Ese ntimwajyaga musomerwa amagambo yanjye mazemukayahinyura

Verse 106 — Surah Al-Muminun 23:106

Bazavuga bati "Nyagasani wacu! Twaganjijwe n’irari ryacu maze tuba mu bantu bayobye

Verse 107 — Surah Al-Muminun 23:107

Nyagasani wacu!Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri,tuzaba turi inkozi z’ibibi

Verse 108 — Surah Al-Muminun 23:108

(Allah) avuge ati "Nimuwubemo (musuzuguritse) kandi ntimugire icyo mwongera kumbwira

Verse 109 — Surah Al-Muminun 23:109

Mu by’ukuri, hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti "Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe

Verse 110 — Surah Al-Muminun 23:110

Ariko mwarabasuzuguraga kugeza ubwo babibagije kunyibuka, kandi mwajyaga mubaseka

Verse 111 — Surah Al-Muminun 23:111

Mu by’ukuri, uyu munsi mbahembye (Ijuru) kubera kwihangana kwabo, ndetse ni nabo batsinze

Verse 112 — Surah Al-Muminun 23:112

(Allah) azabwira (inkozi z’ibibi) ati "Ese mwamaze imyaka ingahe ku isi

Verse 113 — Surah Al-Muminun 23:113

Bazavuga bati "Twahamaze umunsi cyangwaigice cy’umunsi. Ngaho baza abazi kubara

Verse 114 — Surah Al-Muminun 23:114

(Allah) avuge ati "Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye)

Verse 115 — Surah Al-Muminun 23:115

Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu

Verse 116 — Surah Al-Muminun 23:116

Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyagasani w’intebe y’icyubahiro

Verse 117 — Surah Al-Muminun 23:117

N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri, abahakanyi ntibazatsinda

Verse 118 — Surah Al-Muminun 23:118

Unavuge (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe