N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, ndetse no kuba mu by’ukuri, Allah ari we wakira ukwicuza, Ushishoza; (umubeshyi muri mwe yari kugerwaho n’ibyo yisabiye)
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe hano ku isi ndetse no ku mperuka, mwari kugerwaho n’ibihano kubera ibyo mwavuze. bihambaye
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe, no kuba mu by’ukuri, we ari Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi, (yari kwihutisha ibihano ku bigomeka ku mategeko ye)
Yemwe abemeye! Ntimugakurikire inzira za Shitani. Kandi ukurikiye inzira za Shitani, (amenye ko) mu by’ukuri itegeka gukora ibiteye isoni ndetse n’ibibi. N’iyo bitaza kuba ingabire za Allahn’impuhwe ze kuri mwe, nta n’umwe wari kwezwa ibyaha. Ariko Allahyeza uwo ashaka, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu mazu atari ayanyu mutabanje gukomanga no gusuhuza bene yo. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah)
Nta cyaha kuri mwe kwinjira (nta burenganzira mubisabiye) mu mazu adatuwemo (nko mu masoko,amasomero n’ahandi) igihe arimo ibyo mukeneye. Allah azi neza ibyo mugaragaza ndetse n’ibyo muhisha
Kandi mujye mushyingira ingaragu muri mwe, (munashyingire) abagaragu n’abaja banyu barangwa n’imico myiza. Nibaba ari abakene, Allah azabakungahaza ku bw’ingabire ze. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
(Urwo rumuri ruboneka) mu mazu (imisigiti) Allah yategetse ko yubakwa, maze izina rye rikambarizwamo, ndetse akanasingirizwamo mu gitondo na nimugoroba
Naho babandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni nako umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange ntabyo), ahubwo azahasanga Allahamuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura
Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, ndetse n’inyoni igihe zirambuye amababa (ziguruka mu kirere) bisingiza Allah? Rwose buri (kiremwa) cyose (Allah) yacyigishije uko gisenga n’uko gisingiza. Kandi Allah ni Umumenyi w’ibyo bikora
Kandi buri kigenda (ku isi) cyose, Allah yakiremye mu mazi (intanga). Muri byo, hari ibikururanda, no muri byo hari ibigendera ku maguru abiri, ndetse no muri byo hari ibigendera ku (maguru) ane. Allah arema ibyo ashatse. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
Ese bafite uburwayi mu mitima yabo? Cyangwa se barashidikanya? Cyangwa batinya ko Allah n’intumwa ye batabakiranura mu kuri? Ahubwo ni bo nkozi z’ibibi
Mu by’ukuri, imvugo y’abemeye igihe bahamagariwe kugana Allah n’intumwa ye kugira ngo babakiranure, ni ukuvuga bati "Turumvise kandi turumviye". Abo ni bo bakiranutsi (bazaba mu Ijuru ubuziraherezo)
Barahira mu izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko (wowe Muhamadi) nuramuka ubategetse gusohoka (bajya guharanira inzira ya Allah, bazajyayo). Vuga uti "Mwirahira; uko kumvira kwanyu kurazwi (si ukuri)". Mu by’ukuri, Allahazi byimazeyo ibyo mukora
Yemwe abemeye! (Mutegeke) abacakara banyu ndetse na babandi bataragimbuka muri mwe, kujya babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo.Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Kandi abato muri mwe nibagera igihe cyo kugimbuka, bajye basaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) nk’uko bakuru babo barusaba. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Naho abagore bacuze batagifite icyizere cyo kurongorwa (kubera izabukuru), nta cyaha kuri bo kuba bakwambura imyitero yabo ariko batagaragaza imirimbo (iri ahihishe), nyamara baramutse biyubashye (ntibayikuremo) byaba ari byo byiza kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Si bibi ku muntu utabona, uwamugaye, umurwayi cyangwa mwe ubwanyu kuba mwarya mu ngo zanyu, mu ngo za ba so, mu ngo za ba nyoko, mu ngo z’abavandimwe banyu, mu ngo za bashiki banyu, mu ngo za baso wanyu, mu ngo za ba nyogosenge, mu ngo za ba nyokorome, mu ngo za ba nyoko wanyu, mu ngo mufitiye imfunguzo (mwarindishijwe) cyangwa (mu ngo z’) inshuti zanyu. Ndetse si n’ikosa kuri mwe kuba mwasangirira hamwe cyangwa se mukarya intatane. Ariko igihe mwinjiye mu mazu (atuwe ndetse n’adatuwe), mujye musuhuzanya mu ndamutso nziza ituruka kwa Allah kandi yuje imigisha (Assalamu alayikum wa rah’matullahi wa barakatuhu). Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye, kugira ngo musobanukirwe
Mu by’ukuri, abemeramana nyabo ni babandi bemeye Allah n’Intumwa ye (Muhamadi). Kandi igihe bari kumwe na yo mu gikorwa kibahuza, ntaho bajya batabanje kuyisaba uruhushya. Mu by’ukuri, abo bagusaba uruhushya ni bo bemera Allah n’Intumwa ye (by’ukuri). Bityo, nibaramuka bagusabye uruhushya ku bw’impamvu zabo bwite, ujye uruha uwo ushatse muri bo kandi unabasabire Allah imbabazi. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri ku isi ni ibya Allah. Rwose azi neza ibyo muri mo, kandi (azi) n’umunsi bazasubizwa iwe maze akababwira ibyo bakoze. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose