Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 25 - Al-Furqan

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Furqan 25:1

Ubutagatifu ni ubw’uwahishuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose

Verse 2 — Surah Al-Furqan 25:2

We Nyir’ubwami bw’ibirere n’isi, utarigeze agira umwana ndetse ntanagire n’umufasha mu bwami (bwe). Yanaremye buri kintu cyose kandi agiha ikigero kigikwiriye

Verse 3 — Surah Al-Furqan 25:3

(Abahakanyi) bishyiriyeho ibigirwa- mana bitari we (Allah), bitigeze bigira icyo birema na kimwe, ahubwo nabyo ubwabyo byararemwe. Nta kibi byakwikiza ndetse nta n’icyiza byakwimarira, kandi ntibifite ubushobozi bwo kwica cyangwa gutanga ubuzima, habe n’ubwo kuzura (abapfuye)

Verse 4 — Surah Al-Furqan 25:4

Abahakanye baravuze bati "Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari ikinyoma (Muhamadi) yahimbye abifashijwemo n’abandi bantu. Rwose (ibyo bavuga) ni bibi cyane kandi ni n’ikinyoma

Verse 5 — Surah Al-Furqan 25:5

Baranavuze bati "(Qur’an) ni inkuru z’abo hambere (Muhamadi) yandukuye; akaba azisomerwa mu gitondo na nimugoroba

Verse 6 — Surah Al-Furqan 25:6

Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Qur’an) yahishuwe n’uzi amabanga yo mu birere n’isi (Allah). Mu by’ukuri, we ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 7 — Surah Al-Furqan 25:7

Baranavuze bati "Iyi ni ntumwa ki, irya ibiryo ikanarema amasoko (nkatwe)? Kuki itamanuriwe umumalayikango ayifashe kuburira (abantu)

Verse 8 — Surah Al-Furqan 25:8

Cyangwa (kubera iki iyo ntumwa) itamanuriwe ubutunzi, cyangwa ngo igire umurima ikuramo amafunguro?" Kandi abahakanyi baranavuze bati "Uwo mukurikiye ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu warozwe

Verse 9 — Surah Al-Furqan 25:9

Reba uko baguha ingero (zidafite aho zihuriye nawe)! Ahubwo barayobye, kandintibashobora kugera mu nzira (igororotse)

Verse 10 — Surah Al-Furqan 25:10

Ubutagatifu ni ubwe (Allah), aramutse abishatse yaguha ibyiza biruta ibyo; (yaguha) imirima itembamo imigezi (ku isi) ndetse akanaguha ingoro (zihambaye)

Verse 11 — Surah Al-Furqan 25:11

Nyamara bahakanye imperuka, kandi abahakanaimperuka twabateganyirije umuriro utwika

Verse 12 — Surah Al-Furqan 25:12

(Umuriro) nubabonera kure, bazumva ijwi ry’uburakari bwawo no kugurumana kwawo

Verse 13 — Surah Al-Furqan 25:13

N’igihe bazajugunywa mu nfunganwa zawo baboshye, aho ni ho bazisabira kurimbuka (ngo bakire ububabare bwawo)

Verse 14 — Surah Al-Furqan 25:14

(Maze babwirwe bati) "Uyu munsi mwisaba kurimbuka inshuro imwe, ahubwo nimusabe kurimbuka kenshi (kuko ntacyo biri bubamarire)

Verse 15 — Surah Al-Furqan 25:15

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese uwo (muriro) ni wo mwiza, cyangwa ijuru rihoraho abatinya (Allah) basezeranyijwe ngo ribe igihembo cyabo ndetse n’iherezo ryabo (ni ryo ryiza)

Verse 16 — Surah Al-Furqan 25:16

Bazaribonamo ibyo bazifuza byose kandi bazabamo ubuziraherezo. Iryo ni isezerano rya Nyagasani wawe rigomba gusohora

Verse 17 — Surah Al-Furqan 25:17

Kandi umunsi (Allah) azabakoranyiriza hamwe n’ibyo basengaga bitari Allah, azavuga ati "Ese ni mwe mwayobeje aba bagaragu banjye, cyangwa ni bo ubwabo bayobye inzira (y’ukuri)

Verse 18 — Surah Al-Furqan 25:18

(Ababangikanyijwe na Allah) bazavuga bati "Ubutagatifu ni ubwawe! Ntabwo byari bikwiye ko tugira izindi mana zitari wowe, ahubwo bo n’ababyeyi babo wabahaye umunezero kugeza ubwo bibagiwe urwibutso (rwawe), nuko baba abantu barimbutse

Verse 19 — Surah Al-Furqan 25:19

(Ababangikanyamana bazabwirwa bati) "Rwose (ibigirwamana mwasengaga) byabanyomoje mu byo mubivugaho (ko ari byo mana zanyu), bityo ntimushobora kwikiza(ibihano) cyangwa ngo mubone ubutabazi. N’uzaramuka abangikanyije (Allah) muri mwe, tuzamusogongeza ibihano bikaze

Verse 20 — Surah Al-Furqan 25:20

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo zibure kuba zararyaga ibyo kurya ndetse zikarema n’amasoko. Kandi bamwe muri mwe twabagize ibigeragezo ku bandi; esemushobora kwihangana? Kandi Nyagasani wawe ni Ubona bihebuje (buri kintu)

Verse 21 — Surah Al-Furqan 25:21

Naho babandi batizera kuzahura natwe, baravuze bati "Kuki tutohererezwa Abamalayika (bo kutubwira ko uri intumwa y’ukuri) cyangwango tubone Nyagasani wacu?" Rwose bishyize hejuru bikabije baranarengera

Verse 22 — Surah Al-Furqan 25:22

Umunsi bazabona Abamalayika, nta nkuru nziza (abo bamalayika bazaba bazaniye) inkozi z’ibibi kuri uwo munsi, (ahubwo) bazazibwira bati "Mukumiriwe (kwinjira mu ijuru) bidasubirwaho

Verse 23 — Surah Al-Furqan 25:23

Maze ibikorwa bakoze tubigireumukungugu utumuka

Verse 24 — Surah Al-Furqan 25:24

Kuri uwo munsi, abo mu ijuru bazaba bafite icyicaro cyiza n’aho kuruhukira hahebuje

Verse 25 — Surah Al-Furqan 25:25

(Unibuke) umunsi ikirere kizasatagurika (mu myenge yacyo hagaragaramo) ibicu, maze abamalayika bakamanurwa ari benshi

Verse 26 — Surah Al-Furqan 25:26

Ubwami nyabwo kuri uwo munsi buzaba ari ubwa Nyirimpuhwe (Allah), kandi uzaba ari umunsi ukomeye ku bahakanyi

Verse 27 — Surah Al-Furqan 25:27

(Unibuke) umunsi inkozi y’ibibi izirumagura intoki (yicuza ibyo yakoze) igira iti "Iyo nza kuba narayobotse inzira y’intumwa (Muhamadi)

Verse 28 — Surah Al-Furqan 25:28

Mbega ibyago byanjye! Iyo nza kuba ntaragize kanaka inshuti magara

Verse 29 — Surah Al-Furqan 25:29

Rwose yaranyobeje (ambuza gukurikira) urwibutso (Qur’an), nyuma yuko rwari rwarangezeho. Kandi Shitani atererana umuntu

Verse 30 — Surah Al-Furqan 25:30

Nuko Intumwa (Muhamadi) iravuga iti "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, abantu banjye ntibahaye agaciro iyi Qur’an

Verse 31 — Surah Al-Furqan 25:31

Uko ni nako buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi bakomoka mu nkozi z’ibibi. Ariko Nyagasani wawe arahagije kuba Uyobora ndetse n’Umutabazi

Verse 32 — Surah Al-Furqan 25:32

Na babandi bahakanye baravuze bati "Kuki (Muhamadi) atahishuriwe Qur’anicyarimwe ari imbumbe?" (Allah aravuga ati) "Uko (kuyihishura itatanye) ni ukugira ngo tuyikoreshe tugukomeza umutima (yewe Muhamadi). Kandi twayiguhishuriye buhoro buhoro (kugira ngo yorohere abayisoma)

Verse 33 — Surah Al-Furqan 25:33

Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza

Verse 34 — Surah Al-Furqan 25:34

Babandi bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu bagenza uburanga bwabo, ni bo bazaba bari mu rwego rubi kandi barayobye inzira (y’ukuri) bikabije

Verse 35 — Surah Al-Furqan 25:35

Kandi mu by’ukuri, twahaye Musa igitabo (Tawurati), tunamugenera umuvandimwe we Haruna (Aroni) kugira ngo amufashe

Verse 36 — Surah Al-Furqan 25:36

Nuko turababwira tuti "Nimujye ku bantu bahakanye amagambo yacu (maze bajyayo barabigisha ariko bakomeza guhakana), nuko turabarimbura bihambaye

Verse 37 — Surah Al-Furqan 25:37

Ndetse n’abantu ba Nuhu (Nowa) ubwo bahinyuraga Intumwa, twabaroshye (mu mazi) maze tubagira ikimenyetso ku bantu. Kandi inkozi z’ibibi twaziteguriye ibihano bibabaza

Verse 38 — Surah Al-Furqan 25:38

(Twanarimbuye) aba Adi87 ndetse n’aba Thamudu88, n’abari baturiye iriba rya Rasi, ndetse n’ibisekurubyinshi byabayeho hagati aho

Verse 39 — Surah Al-Furqan 25:39

Kandi buri wese (muri bo) twamuhaye ingero zihagije, maze bose (banga kwemera) tubarimbura bihambaye

Verse 40 — Surah Al-Furqan 25:40

Kandi rwose (Ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga banyura ku mudugudu (w’abantu ba Lutwi) wamanuriweho imvura mbi (y’amabuye). Ese ntibawubonaga (ngo bibahe isomo)? Ahubwo ntibizeraga izuka

Verse 41 — Surah Al-Furqan 25:41

N’iyo bakubonye (yewe Muhamadi) baragukerensa (bagira bati) "Ese uyu ni we Allah yatumye ngo abe intumwa

Verse 42 — Surah Al-Furqan 25:42

Yari hafi yo kutuyobya ngo adukure ku mana zacu, iyo tutaza kwihangana ngo tuzikomereho!" Ariko igihe bazabona ibihano nibwo bazamenya uwayobye cyane inzira (y’ukuri)

Verse 43 — Surah Al-Furqan 25:43

Ese (yewe Muhamadi) wabonye uwafashe irari rye akarigira imana ye? Nonesewamubera umwishingizi (wo kumugarura ku kwemera)

Verse 44 — Surah Al-Furqan 25:44

Cyangwa wibaza ko abenshi muri bo bumva cyangwa basobanukirwa (amagambo ya Allah)? Ahubwo bameze nk’amatungo ndetse bo bayobye inzira (kuyarusha)

Verse 45 — Surah Al-Furqan 25:45

Ese ntubona uko Nyagasani wawe arambura igicucu? N’iyo aza kubishaka yari kukigumisha hamwe. Hanyuma izuba twarigize ikimenyetso cyacyo

Verse 46 — Surah Al-Furqan 25:46

Maze tukagenda tukigabanya tukigarura iwacu buhoro buhoro

Verse 47 — Surah Al-Furqan 25:47

Kandi ni we wabagiriye ijoro kuba nk’umwambaro (ubahishira), ibitotsi abigira ikiruhuko ndetse n’amanywa ayagira igihe cyo gushakisha imibereho

Verse 48 — Surah Al-Furqan 25:48

Ni nawe wohereza imiyaga itanga icyizere, ibanziriza impuhwe ze (imvura); kandi tumanura mu kirere amazi asukuye

Verse 49 — Surah Al-Furqan 25:49

Kugira ngo dusubize ubuzima ubutaka bwapfuye (bwakakaye), kandi tunayanywesha byinshi mu byo twaremye; (yaba) amatungo ndetse n’abantu

Verse 50 — Surah Al-Furqan 25:50

Kandi rwose (imvura) twarayibasaranganyije kugira ngo batekereze (inema za Allah), ariko abenshi mu bantu baranze bahitamo guhakana

Verse 51 — Surah Al-Furqan 25:51

N’iyo dushaka twari kohereza umuburizi muri buri mudugudu

Verse 52 — Surah Al-Furqan 25:52

Bityo ntuzumvire abahakanyi, ahubwo ujye uhangana nabo (ubigisha) uyifashishije (Qur’an)

Verse 53 — Surah Al-Furqan 25:53

Kandi (Allah) ni we wahuje inyanja ebyiri; ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, naho indi ikaba urwunyunyu rukaze. Maze ashyira urubibi hagati yazo rutuma zitivanga

Verse 54 — Surah Al-Furqan 25:54

Ndetse ni nawe waremye umuntu amukomoye mu mazi (intanga), anamushyiriraho uburyo azajya agira amasano binyuze mu maraso ndetse no gushyingiranwa. Kandi Nyagasani wawe ni Ushobora byose

Verse 55 — Surah Al-Furqan 25:55

(Abahakanyi) basenga ibitari Allahbitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara. Kandi umuhakanyi afatanya (na Shitani) kwigomeka kuri Nyagasani we

Verse 56 — Surah Al-Furqan 25:56

Kandi nta kindi twakoherereje usibye kuba utanga inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazumvira Allah) ndetse n’umuburizi (ku bazigomeka)

Verse 57 — Surah Al-Furqan 25:57

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, ariko uzashaka gukurikira inzira imuganisha kwa Nyagasani we (yemerewe kugira icyo atanga mu nzira ya Allah ku bushake bwe)

Verse 58 — Surah Al-Furqan 25:58

Ujye uniringira Uhoraho, Udapfa, unasingize ishimwe rye. Kandi arahagije kuba azi byimazeyo ibyaha by’abagaragu be

Verse 59 — Surah Al-Furqan 25:59

We waremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma Nyirimpuhwe (Allah) aganza ku ntebe y’icyubahiro (Arishi). Bityo (yewe Muhamadi) mubaze ibijyanye nawe (akwibwire)

Verse 60 — Surah Al-Furqan 25:60

N’iyo (abahakanyi) babwiwe bati "Nimwubamire Nyirimpuhwe!" Baravuga bati "Nyirimpuhwe ni nde? Ese tugomba kubamira uwo (wowe Muhamadi) udutegetse?" Nuko ibyo bikabongerera guhunga (ukuri)

Verse 61 — Surah Al-Furqan 25:61

Ubutagatifu ni ubwa (Allah) washyize mu kirere inyenyeri nini, akanashyiramo itara ryaka (izuba) ndetse n’ukwezi kumurika

Verse 62 — Surah Al-Furqan 25:62

Ni na we washyizeho ugusimburana kw’ijoro n’amanywa (kugira ngo bibere isomo) wawundi ushaka gutekereza cyangwa gushimira

Verse 63 — Surah Al-Furqan 25:63

Kandi abagaragu ba Nyirimpuhwe ni babandi bagenda ku isi biyoroheje. N’iyo injiji zibavugishije (amagambo mabi) baravuga bati "Amahoro

Verse 64 — Surah Al-Furqan 25:64

Ni nabo barara amajoro (basingiza) Nyagasani wabo bubamye, banahagaze

Verse 65 — Surah Al-Furqan 25:65

Ni nabo bavuga bati "Nyagasani wacu! Dukize ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kubera ko mu by’ukuri, ibihano byawo bizahoraho

Verse 66 — Surah Al-Furqan 25:66

Mu by’ukuri, (umuriro) ni ho hantu habi ho kuba no gutura

Verse 67 — Surah Al-Furqan 25:67

Ni nabo igihe batanze (mu byo batunze), ntibasesagura cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi

Verse 68 — Surah Al-Furqan 25:68

Ni nabo batabangikanya Allahn’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibaza)

Verse 69 — Surah Al-Furqan 25:69

Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse

Verse 70 — Surah Al-Furqan 25:70

Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 71 — Surah Al-Furqan 25:71

Kandi uwicujije akanakora ibyiza, mu by’ukuri, aba yicujije kuri Allah ukwicuza nyako

Verse 72 — Surah Al-Furqan 25:72

(Abagaragu ba Nyirimpuhwe kandi) ni nabobatajya bahamya ibinyoma, kandi iyo banyuze ku bidafite akamaro, babinyuraho biyubashye

Verse 73 — Surah Al-Furqan 25:73

Ni nabo kandi igihe bibukijwe amagambo ya Nyagasani wabo, batifata nk’abatumva cyangwa nk’abatabona

Verse 74 — Surah Al-Furqan 25:74

Ni nabo kandi bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe kunezezwa n’abagore bacu ndetse n’urubyaro rwacu, kandi utugire kuba abayobozi b’abagandukiramana

Verse 75 — Surah Al-Furqan 25:75

Abo nibo bazahembwa imyanya yo hejuru (mu ijuru) kubera ukwihangana kwabo. Bazakirizwamo indamutso n’amagambo by’amahoro

Verse 76 — Surah Al-Furqan 25:76

Bazabemo ubuziraherezo. Ni ho hantu heza ho kuba no gutura

Verse 77 — Surah Al-Furqan 25:77

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye ntiyari kubitaho iyo bitaza kuba ugusaba kwanyu, arikomwahinyuye (Intumwa ye). Bityo ibihano byanyu bizahoraho