Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 27 - An-Naml
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah An-Naml 27:1
Twaa-Siin93; iyo ni imirongo ya Qur’an ikaba n’igitabo gisobanutse (kinashyira ibintu ku mugaragaro)
Verse 2 — Surah An-Naml 27:2
(Iyo mirongo) ni umuyoboro ndetse ikaba n’inkuru nziza ku bemera
Verse 3 — Surah An-Naml 27:3
Babandi bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo, kandi bakemera badashidikanya umunsi w’imperuka
Verse 4 — Surah An-Naml 27:4
Mu by’ukuri, babandi batemera imperuka, twabakundishije ibikorwa byabo (ibibi bakabibonamo ibyiza), bityo bakaba barindagira muri byo
Verse 5 — Surah An-Naml 27:5
Abo ni bo bazabona ibihano bibi (kuri iyi si), kandi ku munsi w’imperuka ni bo bazaba abanyagihombo gikabije
Verse 6 — Surah An-Naml 27:6
Kandi muby’ukuri, wowe (Muhamadi)wigishwa Qur’an iturutse kwa (Allah), Ushishoza, Umumenyi uhebuje
Verse 7 — Surah An-Naml 27:7
(Wibuke) ubwo Musa yabwiraga umuryango we (igihe yavaga i Mediyana ajya Misri) ati "Mu by’ukuri, njye ndabutswe umuriro; ndaje mbazanire amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa mbazanire igishirira cyaka kugira ngo mwote
Verse 8 — Surah An-Naml 27:8
Ubwo yawugeragaho, yarahamagawe (arabwirwa ati) "Yuje umugisha uri muri uyu muriro n’abari iruhande rwawo; kandi ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 9 — Surah An-Naml 27:9
Yewe Musa! Mu by’ukuri, ni njye Allah, Ushobora byose, Ushishoza
Verse 10 — Surah An-Naml 27:10
(Allah aravuga ati) "Ngaho naga inkoni yawe hasi!"Maze (Musa ayinaze) ayibona yinyagambura nk’inzoka, ahindukira yiruka ntiyagaruka inyuma. (Allah aramubwira ati) "Yewe Musa! Witinya! Mu by’ukuri,iwanjye intumwa ntizitinya
Verse 11 — Surah An-Naml 27:11
Uretse uwakoze ikibi hanyuma ikibi (yakoze) akagisimbuza icyiza. Mu by’ukuri, ndi Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Verse 12 — Surah An-Naml 27:12
Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, uragukuramo kwererana ntacyo kwabaye. (Iki ni kimwe) mu bitangaza icyenda (wahawe ngo ubyifashishe) kwa Farawo n’abantu be. Mu by’ukuri, bo ni abantu b’ibyigomeke
Verse 13 — Surah An-Naml 27:13
Ariko ubwo ibitangaza byacu byabageragaho ku buryo bugaragara, baravuze bati "Ubu ni uburozi bugaragara
Verse 14 — Surah An-Naml 27:14
Nuko barabihinyura bidakwiye ndetse baranibona, nyamara imitima yabo ibihamya (ko ari ukuri). Ngaho reba uko iherezo ry’abangizi ryagenze
Verse 15 — Surah An-Naml 27:15
Kandi rwose twahaye ubumenyi Dawudi na Sulayimani (Salomo), maze bombi baravuga bati "Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, we waturutishije benshi mu bagaragube b’abemera
Verse 16 — Surah An-Naml 27:16
Kandi Sulayimani yazunguye (ubuhanuzi, ubumenyi n’ubwami bwa) Dawudi, nukoaravuga ati "Yemwe bantu! Twigishijwe (kumva) imvugo z’inyoni kandi duhabwa buri kintu. Mu by’ukuri, izini ingabire zigaragara (ziturutse kwa Allah)
Verse 17 — Surah An-Naml 27:17
Nuko Sulayimani akoranyirizwa ingabo ze zo mu majini no mu bantu ndetse no mu nyoni, maze zishyirwa mu matsinda
Verse 18 — Surah An-Naml 27:18
Kugeza ubwo bageraga mu kibaya cy’inshishi, rumwe mu nshishi rukavuga ruti "Mwa nshishi mwe! Nimwinjire mu buturo bwanyu, Sulayimanin’ingabo ze batabasyonyora batabizi
Verse 19 — Surah An-Naml 27:19
Nuko (Sulayimani) aramwenyura asetswa n’iryo jambo ryarwo,maze aravuga ati "Nyagasani wanjye! Nshobozagushimira wampundagajeho, inema njye zawe n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira. Kandi unanyinjize mu bagaragu bawe beza ku bw’impuhwe zawe
Verse 20 — Surah An-Naml 27:20
Nuko agenzura inyoni maze aravuga ati"Ko ntabona Samusure? Cyangwa iri mu zidahari
Verse 21 — Surah An-Naml 27:21
Mu by’ukuri, ndayihanisha igihano gikaze cyangwa nyibage, cyeretse ninzanira impamvu zumvikana
Verse 22 — Surah An-Naml 27:22
Nuko (Samusure) imara akanya gato (iraza), mazeiravuga iti "Namenye ibyo utamenye kandi nje nturutse i Saba-i (Sheba muri Yemen), nkuzaniye inkuru y’impamo
Verse 23 — Surah An-Naml 27:23
Mu by’ukuri,nahasanze umugore (witwa Balqis ari we) ubategeka. Kandi yahawe buri kintu, ndetse afite n’intebe y’ubwami ihambaye
Verse 24 — Surah An-Naml 27:24
Nasanzewe n’abantu be bubamira izuba mu kimbo cya Allah. Kandi Shitani yabakundishije ibikorwa byabo (bibi), inabakumira kugana inzira (igororotse), bityo ntibayoboka
Verse 25 — Surah An-Naml 27:25
(Shitani yabakumiriye kugana inzira ya Allah) kugira ngo batubamira Allah, we ushyira ahagaragara ibyihishe mu birere no mu isi, ndetseazi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza
Verse 26 — Surah An-Naml 27:26
Allah, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri itari we, Nyagasani w’intebe y’ubwami ihambaye
Verse 27 — Surah An-Naml 27:27
(Sulayimani) aravuga ati "Turareba niba uvugisha ukuri cyangwa niba uri umwe mu banyabinyoma
Verse 28 — Surah An-Naml 27:28
Jyana uru rwandiko rwanjye urubanagire, nurangiza ubibete maze urebe icyo basubiza
Verse 29 — Surah An-Naml 27:29
(Samusure irarujyana irarunaga, Umwamikazi w’i Sheba) aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Mu by’ukuri, nazaniwe urwandiko rwubahitse
Verse 30 — Surah An-Naml 27:30
Mu by’ukuri, rwaturutse kwa Sulayimani, kandi rwose ruragira ruti "Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Verse 31 — Surah An-Naml 27:31
Ntimunyiboneho ahubwo munsange mwicishije bugufi
Verse 32 — Surah An-Naml 27:32
(Umwamikazi arongera) aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Nimungire inama muri iki kibazo. Ntabwo nari gufata umwanzuro mudahari ngo mungire inama
Verse 33 — Surah An-Naml 27:33
Baramusubiza bati "Twebweturi abanyembaraga kandi turi inkazi (ku rugamba). Itegeko ni iryawe, bityo reba icyo utegeka
Verse 34 — Surah An-Naml 27:34
(Umwamikazi) aravuga ati"Mu by’ukuri, iyo abami binjiye mu mudugudu (igihugu) barawangiza, ndetse bagasuzuguza abanyacyubahiro bawo. Uko niko bakora
Verse 35 — Surah An-Naml 27:35
Ahubwo ngiye kuboherereza impano maze ndebe icyo abo nohereje bagarukana
Verse 36 — Surah An-Naml 27:36
Nuko ubwo (intumwa zitwaye impano) zageraga kwa Sulayimani, yarazibwiye ati"Ese murashaka kumfashisha umutungo (wanyu) kandi ibyo Allah yampaye ari byo byiza kurusha ibyo yabahaye?Ahubwo mube ari mwe mwishimira impano yanyu
Verse 37 — Surah An-Naml 27:37
(Nuko Sulayimani arababwira ati)"Musubireyo! Rwose tuzaboherereza ingabo badashobora guhangana nazo, kandi rwose (igihugu cyabo) tuzakibasohoramo baciye bugufi kandi basuzuguritse
Verse 38 — Surah An-Naml 27:38
(Sulayimani) aravuga ati "Yemwe byegera! Ni nde muri mwe wanzanira intebe ye (umwamikazi) y’ubwami mbere y’uko baza bansanga baciye bugufi
Verse 39 — Surah An-Naml 27:39
Kabuhariwe mu majini aravuga ati "Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhaguruka mu cyicaro cyawe, kandi rwose kuri ibyo ndi umunyembaraga w’umwizerwa
Verse 40 — Surah An-Naml 27:40
Umwe mu bahawe ubumenyi bw’igitabo aravuga ati "Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhumbya!" (Nuko ahita ayizana!) Nuko (Sulayimani) ayibonye iteye imbere ye, aravuga ati "Ibi ni ku bw’ingabire za Nyagasani wanjye kugira ngo angerageze (arebe) niba nshimira cyangwa ntashimira! Kandi ushimira aba ashimira ku bw’inyungu ze, naho uhakana (aba yihemukiye). Mu by’ukuri, Nyagasani ni Umukungu, Umunyabuntu
Verse 41 — Surah An-Naml 27:41
(Sulayimani) aravuga ati "Nimuyoberanye intebe ye y’ubwami kugira ngo turebe niba ari buyimenye cyangwa se ari bube mu batari buyimenye
Verse 42 — Surah An-Naml 27:42
Nuko aje, arabazwa ati "Ese intebe y’ubwami yawe imeze itya?" Aravuga ati "Irasa nayo neza!" (Nuko Sulayimani aravuga ati) "Kandi twari twaramenyeshejwe (ko azayoboka Isilamu) mbere y’uko aza, ndetse twari abicisha bugufi (Abayisilamu)
Verse 43 — Surah An-Naml 27:43
Kandi ibyo yajyaga agaragira bitari Allah byamubujije (kuyoboka), kuko yari mu bantu bahakanye
Verse 44 — Surah An-Naml 27:44
(Umwamikazi) yarabwiwe ati "Injira mu ngoro!" Nuko ayibonye akeka ko ari amazi menshi (azamura imyambaro) agaragaza imirundi ye. (Sulayimani) aravuga ati "Mu by’ukuri, (ibi ubona) ni ingoro ishashemo ibirahuri!" (Umwamikazi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, narihemukiye none nifatanyije na Sulayimani kwicisha bugufi kuri Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 45 — Surah An-Naml 27:45
Kandi rwose twoherereje abantu bo mu bwoko bwa Thamudu umuvandimwe wabo Swalehe, (ababwira ati) "Mugaragire Allah(wenyine)".Nuko bacikamo amatsinda abiri ashyamiranye (irimwemera n’irimuhakana)
Verse 46 — Surah An-Naml 27:46
(Swalehe abwira itsinda ryamuhakanye) ati "Yemwe bantu banjye! Kuki mushaka kwihutisha ikibi (ibihano bya Allah) mbere y’icyiza (impuhwe za Allah)? Kuki mudasaba Allahimbabazi kugira ngo mugirirwe impuhwe
Verse 47 — Surah An-Naml 27:47
Baravuga bati "Wowe n’abo muri kumwe tubabonamo abateramwaku". Aravuga ati "Ibyago byanyu bituruka kwa Allah; ahubwo mwe muri abantu bari mu bigeragezo
Verse 48 — Surah An-Naml 27:48
No muri uwo mujyi hari agatsiko k’abantu icyenda bawukoreragamo ubwangizi aho kugira ngo batunganye
Verse 49 — Surah An-Naml 27:49
(Bamwe muri bo babwira abandi) bati "Murahire ku izina rya Allahko turi bumwubikire mu ijoro,we n’abantu be (tukabica), maze tukazabwira abo mu muryango we tuti "Ntitwabonye icyoretse umuryango we, kandi rwose turavuga ukuri
Verse 50 — Surah An-Naml 27:50
Nuko bacura umugambi mubisha, maze natwe tuburizamo umugambi wabo batabizi
Verse 51 — Surah An-Naml 27:51
Ngaho reba uko iherezo ry’umugambi wabo mubisha ryagenze! Mu by’ukuri,twabarimburanye n’abantu babo bose
Verse 52 — Surah An-Naml 27:52
Izi ni ingo zabo zahindutse amatongo kubera ibikorwa byabo bibi. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso ku bantu bafite ubumenyi
Verse 53 — Surah An-Naml 27:53
Nuko turokora abemeye kandi bari abagandukiramana
Verse 54 — Surah An-Naml 27:54
(Unibuke) ubwo Lutwi (Loti) yabwiraga abantu be ati "Ese murakora igikorwa cy’urukozasoni kandi mubona (ububi bwacyo)
Verse 55 — Surah An-Naml 27:55
Ese koko muryamana (mukora imibonano) n’abagaboku bw’irari ryanyu muretse abagore? Ahubwo mwe muri abantub’injiji
Verse 56 — Surah An-Naml 27:56
Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati "Mumeneshe abantu ba Lutwi (Loti) mu mudugudu wanyu. Mu by’ukuri, ni abantu bashaka kwigiraabere
Verse 57 — Surah An-Naml 27:57
Nuko tumurokorana n’umuryango we usibye umugore we twageneye kuba mu barimbuwe
Verse 58 — Surah An-Naml 27:58
Tubanyanyagizaho imvura (y’amabuye), nuko iba imvura mbi kubaburiwe (ntibumvire)
Verse 59 — Surah An-Naml 27:59
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, kandi amahoro abe ku bagaragu be yahisemo. Ese Allah ni we mwiza cyangwa ibyo bamubangikanya (nawe ni byo byiza)
Verse 60 — Surah An-Naml 27:60
Ese uwaremye ibirere n’isi, akabamanurira amazi mu kirere, maze tukayameresha imirima igatoha (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Mwebwe ntimushobora kumeza ibiti byayo. Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? (Ntayo), ahubwo ni abantu batannye (babangikanya Allah)
Verse 61 — Surah An-Naml 27:61
Ese uwagize isi aho gutura, akayishyiramo imigezi, akayishyiraho imisozi, ndetseakanashyira urubibi hagati y’inyanja ebyiri (ifite amazi y’urwunyunyu n’ifite ay’urubogobogo; si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ariko abenshi muri bo ntibabizi
Verse 62 — Surah An-Naml 27:62
Ese uwakira ubusabe bw’uri mu makuba igihe amusabye, akanakiza ikibi ndetse akabagira abasigire ku isi (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ni gake mwibuka
Verse 63 — Surah An-Naml 27:63
Ese ubayobora mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja, akaboherereza imiyaga itanga inkuru nziza ibanziriza impuhwe ze (imvura, si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Allah ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
Verse 64 — Surah An-Naml 27:64
Ese uwatangije irema akazanarisubiramo (azura abapfuye), akabaha amafunguro aturutse mu kirere no mu isi (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ko Allah afite uwo abangikanye nawe) niba koko muri abanyakuri
Verse 65 — Surah An-Naml 27:65
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nta n’umwe mu bari mu birere no ku isi uzi ibyihishe uretse Allah, kandi ntibazi igihe bazazurirwa
Verse 66 — Surah An-Naml 27:66
Ahubwo bazasobanukirwa neza ku munsi w’imperuka; ariko bawushidikanyaho, ndetse ni n’impumyi kubiwerekeyeho
Verse 67 — Surah An-Naml 27:67
Na babandi bahakanye baravuze bati "Ese twe n’abakurambere bacu (nidupfa) tukaba igitaka, mu by’ukuri tuzazurwa
Verse 68 — Surah An-Naml 27:68
Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’abakurambere bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere
Verse 69 — Surah An-Naml 27:69
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze
Verse 70 — Surah An-Naml 27:70
Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukababazwe n’imigambi mibisha bacura
Verse 71 — Surah An-Naml 27:71
(Abahakanyi) baravuga bati "Ese ni ryari iri sezerano rizasohora niba muri abanyakuri
Verse 72 — Surah An-Naml 27:72
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Hari ubwo bimwe mu (bihano) musaba kwihutishwa byaba biri hafi yanyu
Verse 73 — Surah An-Naml 27:73
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Nyiringabire ku bantu, ariko abenshi muri bo ntibashimira
Verse 74 — Surah An-Naml 27:74
Ndetse mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe kandi azi n’ibyo bagaragaza
Verse 75 — Surah An-Naml 27:75
Nta na kimwe cyihishe mu kirere no ku isi kitari mu gitabo gisobanutse
Verse 76 — Surah An-Naml 27:76
Mu by’ukuri, iyi Qur’an iha bene Isiraheli inkuru nyinshibatavugaho rumwe
Verse 77 — Surah An-Naml 27:77
Kandi rwose yo (Qur’an) ni umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana
Verse 78 — Surah An-Naml 27:78
Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azabakiranura akoresheje itegeko rye. Kandi we ni Nyirimbaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 79 — Surah An-Naml 27:79
Bityo (yewe Muhamadi) jya wiringira Allah! Mu by’ukuri, wowe uri mu kuri kugaragara
Verse 80 — Surah An-Naml 27:80
Mu by’ukuri, ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanakumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo bagenda
Verse 81 — Surah An-Naml 27:81
Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abowumvisha ni abemera amagambo yacu, bakaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu)
Verse 82 — Surah An-Naml 27:82
N’igihe ijambo (ry’ibihano) rizabasohoreraho (abahakanyi), tuzabasohorera inyamaswa mu butaka ibabwira ko abantu batajyaga bizera amagambo yacu
Verse 83 — Surah An-Naml 27:83
(Unibuke) umunsi tuzakoranya muri buri muryango (umat) itsinda ry’abahakanyeamagambo yacu, maze bakerekezwa (ku rubuga rw’ibarura)
Verse 84 — Surah An-Naml 27:84
Kugeza ubwo bazagera (imbere ya Allah) akavuga ati "Ese mwahakanye amagambo yanjye, kandi mutari muyasobanukiwe (ngo mumenye niba ari ukuri cyangwa ibinyoma), cyangwa mwakoraga iki (kindi)
Verse 85 — Surah An-Naml 27:85
Nuko ijambo (ry’ibihano) ribasohoreraho kubera ibibi byabo, kandi ntibazashobora kugira icyo bavuga (biregura)
Verse 86 — Surah An-Naml 27:86
Ese ntibabona ko twabashyiriyeho ijoro kugira ngo bariruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho)? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera
Verse 87 — Surah An-Naml 27:87
(Unibuke) umunsi impanda izavuzwa, maze ibiri mu birere no mu isi bigakangarana, uretse uwo Allah azashaka (guhumuriza). Kandi bose bazamugana bicishije bugufi
Verse 88 — Surah An-Naml 27:88
Uzanabona imisozi wibwire ko iri hamwe, nyamara izaba igenda yihuta nk’ibicu. Ibyo ni ibikorwa na Allah, we watunganyije buri kintu. Mu by’ukuri, we azi byimazeyo ibyo mukora
Verse 89 — Surah An-Naml 27:89
(Kuri uwo munsi) uzaba yarakozeicyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruse, kandi kuri uwo munsi bazaba batekanye, nta bwoba bafite
Verse 90 — Surah An-Naml 27:90
Naho uzaba yarakoze ikibi, uburanga bwabo buzacurikirwa mu muriro (maze babwirwe bati) "Ese mushobora guhembwa ibitariibyo mwajyaga mukora
Verse 91 — Surah An-Naml 27:91
Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) nategetswe gusenga Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), we wawutagatifuje kandi akaba ari na we mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)
Verse 92 — Surah An-Naml 27:92
(Ntegekwa) no gusoma Qur’an. Bityo uzayoboka, mu by’ukuri, ni we bizagirira akamaro. N’uzayoba, uzavuge uti "Mu by’ukuri, njye ndi umwe mu baburira
Verse 93 — Surah An-Naml 27:93
Kandi (yewe Muhamadi) uvuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah. Azabereka ibimenyetso bye mubimenye". Kandi Nyagasani wawe ntabwo ayobewe ibyo mukora