Mu by’ukuri, Farawo yishyize hejuru mu gihugu (cya Misiri), anacamo ibice abantu baho, akandamiza bamwe muri bo (Abayisiraheli), abicira abana b’abahungunaho abakobwa babo akabareka. Mu by’ukuri, yari umwe mu bangizi
No kubaha ubushobozi mu gihugu, ndetse no kugira ngo twereke Farawo na Hamana ndetse n’ingabo zabo, ibyo bajyaga batinya biturutse kuri bo (Abayisiraheli)
Umugore wa Farawo abwira (Farawo) ati "(Uyu mwana) azaba ibyishimo byanjye na we! Ntimumwice! Hari ubwo yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana. Ariko (Farawo n’abantu be) ntibiyumvishaga (ko ari we uzaba impamvu yo korama kwabo)
Umutima wa nyina wa Musa wasigaye nta kindi kiwurimo (usibye gutekereza umwana we). Haburaga gato ngo amugaragaze (ko ari uwe) iyo tutamukomeza umutimakugira ngo abe mu bemera (isezerano ryacu)
Maze tumusubiza kwa nyina kugira ngo (nyina) yishime ntanagire agahinda, kandi amenye ko isezerano rya Allah ari ukuri. Ariko abenshi muri bo ntibabizi
Maze haza umugabo yihuta, aturutse mu nkengero z’umujyi, aravuga ati "Yewe Musa! Rwose ibyegera (bya Farawo) biragucurira umugambi wo kukwica, bityo hunga! Mu by’ukuri, ndi umwe mu bakugira inama
Nuko Musa abagejejeho ibitangaza byacu bigaragara, baravuga bati "Ibi nta kindi biricyo uretse ko ari uburozi bw’ubuhimbano, kandi ibi (uduhamagarira) ntitwigeze tubyumva ku babyeyi bacu bo hambere
Musa aravuga ati "Nyagasani wanjye ni we uzi neza uwazanye umuyoboro umuturutseho, kandi ni na we uzi uzagira iherezo ryiza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda
Nuko Farawo aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Nta yindi mana nzi mufite itari njye, bityo ntwikira amatafari yewe Hamana, maze unyubakire umunara muremure kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa. Kuko mu by’ukuri, nkeka ko (Musa) ari umwe mu banyabinyoma
Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wawundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
N’iyo bayisomewe baravuga bati "Turayemera! Mu by’ukuri, ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu)
(Abahakanyi b’i Maka) baranavuga bati "Nituramuka dukurikiye umuyoboro (wazanye, tukaba) hamwe na we, tuzagirirwa nabi mu gihugu cyacu!" Ese ntitwabatuje ahantu hatagatifu kandi hatekanye (Maka), hazanwa imbuto z’ubwokobwose zikaba ari amafunguro aba aduturutseho? Nyamara abenshi muri bo ntibabizi
Ese ni imidugudu ingahe yigometsetukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’intumwa ze)? Ngayo amazu yaboatarongeye guturwamo nyuma ya bo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri, ni twe twari abazungura
Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo. Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge
Those upon whom the word will have come into effect will say, "Our Lord, these are the ones we led to error. We led them to error just as we were in error. We declare our disassociation [from them] to You. They did not used to worship us
And it will be said, "Invoke your 'partners' " and they will invoke them; but they will not respond to them, and they will see the punishment. If only they had followed guidance
And He is Allah; there is no deity except Him. To Him is [due all] praise in the first [life] and the Hereafter. And His is the [final] decision, and to Him you will be returned
Say, "Have you considered: if Allah should make for you the night continuous until the Day of Resurrection, what deity other than Allah could bring you light? Then will you not hear
Say, "Have you considered: if Allah should make for you the day continuous until the Day of Resurrection, what deity other than Allah could bring you a night in which you may rest? Then will you not see
Mu by’ukuri, Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi, ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati "Ntukibone. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abibona
Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye, ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri, Allah ntakunda abononnyi
(Qaruna) aravuga ati "Mu by’ukuri, ibi nabihawe kuberaubumenyi mfite". Ese (Qaruna) ntiyamenye ko Allah yarimbuye ibisekuru mbere ye byamurushaga imbaraga no kurundanya imitungo? Kandi inkozi z’ibibi ntizizabazwa ibijyanye n’ibyahabyazo (kuko Allah abizi neza)
Maze (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, nuko babandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati "Iyaba twari dufite (imitungo) nk’iyahaweQaruna. Mu by’ukuri, we ni umunyamahirwe ahambaye
Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) uwaguhishuriye Qur’an azanagusubiza mu gihugu (cyawe cya Maka). Vuga uti "Nyagasani wanjye ni we uzi neza uwazanye umuyoboro ndetse n’uri mu buyobe bugaragara
Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ariwe wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari we. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye we (Allah). Niwe ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi iwe ni ho muzasubizwa