Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 29 - Al-Ankabut
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Ankabut 29:1
Alif Laam Miim
Verse 2 — Surah Al-Ankabut 29:2
Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati"Twaremeye
Verse 3 — Surah Al-Ankabut 29:3
Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; kugira ngo Allah agaragaze abanyakuri, ndetse anagaragaze abanyabinyoma
Verse 4 — Surah Al-Ankabut 29:4
Ese babandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika?Rwose ibyo bibwira ni bibi
Verse 5 — Surah Al-Ankabut 29:5
Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri, igihe ntarengwa Allah yagennye kiregereje. Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 6 — Surah Al-Ankabut 29:6
Kandi uzarwana mu nzira ya (Allah), uwo azaba yigiriye ubwe. Mu by’ukuri, Allaharihagije ntacyo akeneyeku biremwa byose
Verse 7 — Surah Al-Ankabut 29:7
Kandi babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga
Verse 8 — Surah Al-Ankabut 29:8
Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora
Verse 9 — Surah Al-Ankabut 29:9
Na babandi bemeye bakanakora ibyiza, rwose tuzabinjiza mu ntungane (mu ijuru)
Verse 10 — Surah Al-Ankabut 29:10
No mu bantu hari abavuga bati "Twemeye Allah!" Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah(bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twari kumwe na mwe". Ese Allah si we uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose
Verse 11 — Surah Al-Ankabut 29:11
Kandi Allahazi neza abemeye ndetse azi neza indyarya
Verse 12 — Surah Al-Ankabut 29:12
Na babandi bahakanye babwiye abemeye bati "Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu". Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma
Verse 13 — Surah Al-Ankabut 29:13
Kandi rwose bazirengera imitwaro yabo hamwe n’imitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose ku munsi w’imperuka bazabazwa ibyo bahimbaga
Verse 14 — Surah Al-Ankabut 29:14
Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana nabo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure ari inkozi z’ibibi
Verse 15 — Surah Al-Ankabut 29:15
Nuko turamurokora we n’abari mu nkuge, maze tubigira ikimenyetso ku biremwa byose
Verse 16 — Surah Al-Ankabut 29:16
(Unibuke yewe Muhamadi) ubwo Ibrahimu yabwiraga abantu be ati "Nimusenge Allah munamutinye. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi
Verse 17 — Surah Al-Ankabut 29:17
Rwose ibyo musenga bitari Allah ni ibigirwamana, maze mugahimba ikinyoma (mubyita Imana). Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah, si byo bigenga amafunguro yanyu. Bityo nimushakire amafunguro kwa Allah, mumusenge kandi mumushimire. Iwe ni ho muzasubizwa
Verse 18 — Surah Al-Ankabut 29:18
Kandi nimuramuka muhinyuye (intumwa, mumenye ko) rwose imiryango (umat) yabayeho mbere yanyu nayo yahinyuye (intumwa zayo). Nta n’ikindi intumwa ishinzwe usibye gusohoza ubutumwa bugaragara
Verse 19 — Surah Al-Ankabut 29:19
Ese (abahakanyi) ntibabona uko Allahyaremye ibiremwa (bitari biriho) hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye
Verse 20 — Surah Al-Ankabut 29:20
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko (Allah) yaremye ibiremwa (bitari biriho), hanyuma Allahakazongera kurema bwa nyuma (ku izuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
Verse 21 — Surah Al-Ankabut 29:21
Ahana uwo ashatse, akanagirira impuhwe uwo ashatse; kandi iwe ni ho muzagarurwa
Verse 22 — Surah Al-Ankabut 29:22
Kandi ntabwo mwananira (Allah) haba ku isi cyangwa mu kirere. Nta n’undi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah
Verse 23 — Surah Al-Ankabut 29:23
Na babandi bahakanye amagambo ya Allah no kuzahura na we, ni bo bataye icyizere cyo kuzabona impuhwe zanjye, kandi ni nabo bazahanishwa ibihano bibabaza
Verse 24 — Surah Al-Ankabut 29:24
Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati "Mumwice cyangwa mumutwike!" Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera
Verse 25 — Surah Al-Ankabut 29:25
Nuko (Ibrahimu) aravuga ati "Mu by’ukuri, mwishyiriyeho ibigirwamana mumwanya wa Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira
Verse 26 — Surah Al-Ankabut 29:26
Nuko Lutwi (Loti) yemera (ubutumwa bwa Ibrahimu). Maze (Ibrahimu) aravuga ati "Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko we ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Verse 27 — Surah Al-Ankabut 29:27
Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane
Verse 28 — Surah Al-Ankabut 29:28
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati "Mu by’ukuri, murakora ibikorwa by’urukozasonibitigeze bikorwa n’uwo ariwe wese mu biremwa
Verse 29 — Surah Al-Ankabut 29:29
Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati "Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri
Verse 30 — Surah Al-Ankabut 29:30
(Lutwi) aravuga ati "Nyagasani! Ndinda abantu b’abangizi
Verse 31 — Surah Al-Ankabut 29:31
Maze ubwo intumwa zacu (Abamalayika) zageraga kuri Ibrahimu zimuzaniye inkuru nziza, zaravuze ziti "Mu by’ukuri, tugiye kurimburaabatuye uyu mudugudu, kuko rwose abawutuye ari inkozi z’ibibi
Verse 32 — Surah Al-Ankabut 29:32
(Ibrahimu) aravuga ati "Nonese (murawurimbura) kandi harimo Lutwi ?" Baravuga bati "Twe tuzi neza abawurimo, rwose turamurokorana n’umuryango we, usibye umugore we uri bube mu basigara (mu bihano)
Verse 33 — Surah Al-Ankabut 29:33
Nuko ubwo intumwa zacu zageraga kwa Lutwi, byamuteye agahinda ahagarika umutima (atinya ko nazo zakorerwa ibyamfurambi), maze ziravugaziti "Ntugire ubwoba ndetse ntunagire agahinda! Rwose turakurokorana n’umuryango wawe usibye umugore wawe uri busigare (mu bihano)
Verse 34 — Surah Al-Ankabut 29:34
Mu by’ukuri, turamanurira ku batuye uyu mudugudu igihano giturutse mu kirere kubera ubwononnyi bakora
Verse 35 — Surah Al-Ankabut 29:35
Kandi rwose twawusizemo ikimenyetso kigaragara ku bantu bafite ubwenge
Verse 36 — Surah Al-Ankabut 29:36
N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyana twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu. Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kandi mwizere (ibihembo byanyu) ku munsi w’imperuka. Ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi
Verse 37 — Surah Al-Ankabut 29:37
Nuko baramuhinyura maze baterwa n’umutingito ukaze, bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo
Verse 38 — Surah Al-Ankabut 29:38
Kandi (twarimbuye) abantu bo mu bwoko bwa Adi n’abo mu bwoko bwa Thamudu, ndetse rwose ibyo byabagaragariye k’ukuntu amazu yabo (yabaye amatongo). Shitani yanabakundishije ibikorwa byabo (bibi) maze abakumira kugana inzira y’ukuri, kandi mu by’ukuri bari abanyabwenge
Verse 39 — Surah Al-Ankabut 29:39
(Twanarimbuye) Qaruna, Farawo na Hamana. Kandi rwose Musa yabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bagaragaje ubwibone ku isi; nyamara ntibaducitse
Verse 40 — Surah Al-Ankabut 29:40
Bityo, buri tsinda twarihaniye ibyaha byaryo; muri bo hari abo twoherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (abantu ba Lutwi), hari abakubiswe n’urusaku rw’ibihano (abantu ba Swalehe n’aba Shuwayibu), hari abo twarigitishije mu butaka (Qaruna), ndetse hari n’abo twaroshye (abantu ba Nuhu na Farawo n’ingabo ze). Kandi Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye
Verse 41 — Surah Al-Ankabut 29:41
Abishyiriraho izindi mana zitari Allah(biringiye ko hari icyo zabamarira) bagereranywa nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (kiringiye ko ikomeye ntacyagihungabanya); ariko mu by’ukuri, inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi
Verse 42 — Surah Al-Ankabut 29:42
Mu by’ukuri, Allah azi ibyo basaba bitari we. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Ushishoza
Verse 43 — Surah Al-Ankabut 29:43
N’izo ni ngero duha abantu, ariko nta bandi bazisobanukirwa usibye abamenyi
Verse 44 — Surah Al-Ankabut 29:44
Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso ku bemera
Verse 45 — Surah Al-Ankabut 29:45
Soma ibyo wahishuriwe mu gitabo (Qur’an), unahozeho amasengesho; mu by’ukuri amasengesho abuza gukora ibiteye isoni n’ibibi. Kandi rwose kwibuka Allahbiruta byose; ndetse Allah azi ibyo mukora
Verse 46 — Surah Al-Ankabut 29:46
Kandi ntimukajye impaka n’abahawe igitabo (mubahamagarira kugana inzira y’ukuri) mutabikoze mu buryo bwiza; uretse inkozi z’ibibi muri bo (babarwanya). Munababwire muti "Twemeye ibyo twahishuriwe (Qur’an) n’ibyo mwahishuriwe (Ivanjili na Tawurati(; ndetse Imana yacu ari yo Mana yanyu ni imwe rukumbi. Ariko twe tuyicishaho bugufi)
Verse 47 — Surah Al-Ankabut 29:47
Uko ni ko twaguhishuriye igitabo (Qur’an), kandi abo twahaye igitabo (Tawurati n’Ivanjili, mbere yawe) baracyemeye (bemeye Qur’an bayoboka Islamu); ndetse no muri abo (Abarabu) hari abacyemeye (Qur’an). Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi
Verse 48 — Surah Al-Ankabut 29:48
Kandi ntabwo wigeze usoma igitabo mbere yayo (Qu’an), ndetse nta n’ubwo wigeze ucyandikisha ukuboko kwawe kw’iburyo. (Iyo biza kugenda bityo) abahinyura ukuri bari kuyishidikanyaho (bavuga ko wayiyandikiye)
Verse 49 — Surah Al-Ankabut 29:49
Ahubwo yo (Qur’an) ni imirongo isobanutse iri mu bituza by’abahawe ubumenyi. Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi
Verse 50 — Surah Al-Ankabut 29:50
Kandi (ababangikanyamana) baravuze bati "Kuki (Muhamadi) atamanuriwe ibitangaza biturutse kwa Nyagasani we?" Vuga uti "Mu by’ukuri, ibitangaza (byose) biri kwa Allah; naho njye ndi umuburizi ugaragara
Verse 51 — Surah Al-Ankabut 29:51
Ese ntibibahagije kuba twaraguhishuriye igitabo (Qur’an) basomerwa? Mu by’ukuri, muri cyo harimo impuhwe n’urwibutso ku bantu bemera
Verse 52 — Surah Al-Ankabut 29:52
Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Naho babandi bemeye ikinyoma bakanahakana Allah, abo ni bo banyagihombo
Verse 53 — Surah Al-Ankabut 29:53
Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi
Verse 54 — Surah Al-Ankabut 29:54
Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi
Verse 55 — Surah Al-Ankabut 29:55
(Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati "Nimusogongere (ingaruka z’) ibyo mwajyaga mukora
Verse 56 — Surah Al-Ankabut 29:56
Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa gusenga Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri, isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari njye musenga njyenyine
Verse 57 — Surah Al-Ankabut 29:57
Buri roho izasogongera urupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa
Verse 58 — Surah Al-Ankabut 29:58
Na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora (neza)
Verse 59 — Surah Al-Ankabut 29:59
Babandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo
Verse 60 — Surah Al-Ankabut 29:60
Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari we ubiha amafunguro ndetse na mwe akayabaha? Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 61 — Surah Al-Ankabut 29:61
N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Nonese ni gute bareka ukuri bagakurikira ikinyoma
Verse 62 — Surah Al-Ankabut 29:62
Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya k’uwo ashaka. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose
Verse 63 — Surah Al-Ankabut 29:63
N’iyo ubabajije uti "Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira
Verse 64 — Surah Al-Ankabut 29:64
Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri, inzu yo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi
Verse 65 — Surah Al-Ankabut 29:65
N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya
Verse 66 — Surah Al-Ankabut 29:66
Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Vuba aha bazamenya (ingaruka z’ibyo bakoze)
Verse 67 — Surah Al-Ankabut 29:67
Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zabo abantu bashimutwa? Nonese bemera ibitari ukuri bagahakana inema za Allah
Verse 68 — Surah Al-Ankabut 29:68
Ni nde nkozi y’ibibikurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa awahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro cy’abahakanyi
Verse 69 — Surah Al-Ankabut 29:69
Kandi babandi baharanira inzira yacu kubera twe (Allah), rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abakora ibyiza