Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 32 - As-Sajdah

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah As-Sajdah 32:1

Verse 2 — Surah As-Sajdah 32:2

(Qur’an) ni igitabo kidashidikanywaho cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 3 — Surah As-Sajdah 32:3

Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) ari we wayihimbye? (Siko bimeze), ahubwo yo ni ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe ngo uyifashishe mu kuburira abantu batagezweho n’umuburizi uwo ari we wese mbere yawe, kugira ngo bayoboke

Verse 4 — Surah As-Sajdah 32:4

Allah ni we waremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma aganza ku ntebe y’icyubahiro (Ar’shi). Nta wundi murinzi cyangwa umuvugizi muzagira utari we. Ese ubwo ntimutekereza

Verse 5 — Surah As-Sajdah 32:5

Ayoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi, maze zikazamuka zigana iwe mu munsi umwe ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (ku isi)

Verse 6 — Surah As-Sajdah 32:6

Uwo (Allah) ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

Verse 7 — Surah As-Sajdah 32:7

We watunganyije buri kintu yaremye, akanarema umuntu mu ibumba utari uriho

Verse 8 — Surah As-Sajdah 32:8

Hanyuma agira amazi asuzuguritse (intanga) inkomoko y’ukororoka kwe

Verse 9 — Surah As-Sajdah 32:9

Maze aramutunganya, amuhuhamo roho imuturutseho; abaha ukumva, amaso n’imitima. Ariko ni gake mushimira

Verse 10 — Surah As-Sajdah 32:10

Baranavuga bati "Ese (nidupfa) tukaburira mu gitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?"Ahubwo bo bahakana kuzahura na Nyagasani wabo

Verse 11 — Surah As-Sajdah 32:11

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa

Verse 12 — Surah As-Sajdah 32:12

(Wari kubona bikomeye) iyaba wari kuzabona inkozi z’ibibi zubitse imitwe imbere ya Nyagasani wazo (zigira ziti) "Nyagasani! Twabonye kandi twumvise (ukuri kw’ibyo twahakanaga). Bityo, dusubize (ku isi) dukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, (ubu) twamenye ukuri

Verse 13 — Surah As-Sajdah 32:13

N’iyo tuza kubishaka buri wese twari kumuha ukuyoboka kwe, ariko ijambo (ry’ibihano) rinturutseho ni impamo ko rwose nzuzuza umuriro wa Jahanamu amajini n’abantu bose hamwe

Verse 14 — Surah As-Sajdah 32:14

Ngaho nimusogongere (ibihano) kubera kwibagirwa ko muzahura n’uyu munsi wanyu. Mu by’ukuri, natwe twabibagiwe; bityo nimusogongere ibihano bizahoraho kubera ibyo mwajyaga mukora

Verse 15 — Surah As-Sajdah 32:15

Mu by’ukuri, abemera amagambo yacu, ni babandi igihe bayibukijwe bitura hasi bakubama, banasingiza ishimwe n’ikuzo bya Nyagasani wabo, kandi batibona

Verse 16 — Surah As-Sajdah 32:16

Begura imbavu zabo muburyamo bwabo kugira ngo basabe Nyagasani wabo batinya (ibihano) kandi bizera (ingororano ze), ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye

Verse 17 — Surah As-Sajdah 32:17

Nta n’umwe uzi ibyo bahishiwe bishimishije, bizaba ingororano z’ibyo bajyaga bakora

Verse 18 — Surah As-Sajdah 32:18

Ese uwemera (Allah) ni kimwe n’inkozi y’ibibi? Ntibashobora kureshya (imbere ya Allah)

Verse 19 — Surah As-Sajdah 32:19

Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubuturo mu ijuru nk’izimano ry’ibyo bajyaga bakora

Verse 20 — Surah As-Sajdah 32:20

Naho inkozi z’ibibi, ubuturo bwazo buzaba umuriro; buri uko bazajya bashaka kuwuvamo, bazajya bawusubizwamo maze babwirwe bati "Ngaho nimusogongere ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana

Verse 21 — Surah As-Sajdah 32:21

Kandi rwose tuzabasogongeza ku bihano byoroheje (bya hano ku isi) mbere y’ibihano bikomeye (byo ku mperuka) kugira ngo bisubireho

Verse 22 — Surah As-Sajdah 32:22

Ni na nde nkozi y’ibibi kurusha uwibutswa amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo? Mu by’ukuri, tuzahana inkozi z’ibibi

Verse 23 — Surah As-Sajdah 32:23

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati). Bityo, ntuzagire ugushidikanya ko kuzahura na we 103. Kandi twakigize umuyoboro kuri bene Isiraheli

Verse 24 — Surah As-Sajdah 32:24

Kandi bamwe muri bo (bene Isiraheli) twabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, ubwo bihanganaga bakanemera amagambo yacu batayashidikanyaho

Verse 25 — Surah As-Sajdah 32:25

Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe

Verse 26 — Surah As-Sajdah 32:26

Ese ntibibabera ikimenyetso iyo bibajije umubare w’ibisekuru twarimbuye mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabyo? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso; ese ntibumva

Verse 27 — Surah As-Sajdah 32:27

Ese ntibabona uko twohereza amazi ku butaka bwumagaye, tukayeresha ibimera bitanga amafunguro ku matungo yabo ndetse na bo ubwabo? Ese ntibabona

Verse 28 — Surah As-Sajdah 32:28

Baranavuga bati "Ese uko kudukiranura kuzaba ryari, niba muri abanyakuri

Verse 29 — Surah As-Sajdah 32:29

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku munsi w’urubanza, ukwemera kwa babandi bahakanye ntacyo kuzabamarira kandi ntibazarindirizwa (kugira ngo bicuze)

Verse 30 — Surah As-Sajdah 32:30

Bityo, birengagize unategereze (ibizababaho), mu by’ukuri, na bo bategereje (ibizakubaho)