Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 33 - Al-Ahzab

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Ahzab 33:1

Yewe Muhanuzi! (Komeza) gutinya Allah, kandi ntukumvire abahakanyi ndetse n’indyarya. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 2 — Surah Al-Ahzab 33:2

Kandi jya ukurikira ibyo uhishurirwa bituruka kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

Verse 3 — Surah Al-Ahzab 33:3

Uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umurinzi

Verse 4 — Surah Al-Ahzab 33:4

Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije murahirira kutazongera kubonana nabo 104. Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu. Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na we uyobora inzira (itunganye)

Verse 5 — Surah Al-Ahzab 33:5

(Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, (mujye mubita) abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mwibeshye, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 6 — Surah Al-Ahzab 33:6

Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo biranditse mu gitabo

Verse 7 — Surah Al-Ahzab 33:7

(Unibuke) ubwo twahaga abahanuzi isezerano rikomeye, ndetse nawe (Muhamadi), Nuhu, Ibrahimu, Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twabahaye isezerano rikomeye cyane

Verse 8 — Surah Al-Ahzab 33:8

Kugira ngo (Allah) azabaze abanyakuri ibijyanye n’ukuri kwabo. Kandi yateganyirije abahakanyi ibihano bibabaza

Verse 9 — Surah Al-Ahzab 33:9

Yemwe abemeye! Nimwibuke ingabire za Allah yabahundagajeho, ubwo ingabo zabateraga, tukazoherezamo umuyaga n’ingabo mutabonaga (Abamalayika). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

Verse 10 — Surah Al-Ahzab 33:10

Ubwo zabateraga zibaturutse haruguru no hepfo yanyu mukanuye amaso, imitima yabageze mu ngoto (kubera ubwoba), mutangiye gukekera Allah byinshi

Verse 11 — Surah Al-Ahzab 33:11

Aho abemera barahageragerejwe, banahindishwa umushyitsi ukomeye cyane

Verse 12 — Surah Al-Ahzab 33:12

(Unazirikane) ubwo indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo gushidikanya) bavugaga bati "Ibyo Allah n’Intumwa ye badusezeranyije ni ibinyoma

Verse 13 — Surah Al-Ahzab 33:13

Kandi (wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati "Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati "Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho", kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga (urugamba)

Verse 14 — Surah Al-Ahzab 33:14

N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zose zawo (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’abari kuwusigaramo usibye bake

Verse 15 — Surah Al-Ahzab 33:15

Ndetse rwose bari barasezeranyije Allah mbere, ko batazahunga urugamba. Kandi isezerano rya Allah bazaribazwa

Verse 16 — Surah Al-Ahzab 33:16

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Guhunga ntacyo byabamarira mubaye muhunga urupfu cyangwa kwicwa, kandi ntimwanezezwa (n’ubuzima bw’isi) usibye igihe gito (mwagenewe cyo kubaho)

Verse 17 — Surah Al-Ahzab 33:17

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde wabarinda Allah aramutse ashatse kubahana cyangwa (ngo akumire) impuhwe ze (aramutse kuzibahundagazaho)? ashatse Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah

Verse 18 — Surah Al-Ahzab 33:18

Rwose Allah azi abagandisha abandi muri mwe ndetse n’ababwira abavandimwe babo bati "Nimuze ku ruhande rwacu (mureke kujyana na Muhamadi)". Kandi ntibakunda kujya ku rugamba usibye gake cyane (kugira ngo babeshye abemeramana)

Verse 19 — Surah Al-Ahzab 33:19

Babagirira ubugugu maze bagerwaho n’ubwoba (bw’intambara) ukabona bakureba bakanaguzwa amaso nk’urimo gusamba; ariko iyo ubwoba bushize, babasesereza bakoresheje indimi zabo zityaye. Bagira ubugugu bwo gukora ibyiza. Abo ntibigeze bemera, bityo ibikorwa byabo Allah yabigize impfabusa. Kandi ibyo kuri Allah biroroshye

Verse 20 — Surah Al-Ahzab 33:20

(Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi ntaho twagiye; nyamara (utwo) dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza kuba (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye bake (muri bo)

Verse 21 — Surah Al-Ahzab 33:21

Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku ntumwa ya Allah (Muhamadi), ibyo ni kuri wawundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi

Verse 22 — Surah Al-Ahzab 33:22

Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati "Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri". Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah)

Verse 23 — Surah Al-Ahzab 33:23

Mu bemeramana harimo abagabo basohoje ibyo basezeranyije Allah. Muri bo hari abatabarutse, ndetse no muri bo hari abagitegereje, kandi ntibigeze bahindura (isezerano ryabo) na mba

Verse 24 — Surah Al-Ahzab 33:24

Kugira ngo Allah azagororere abanyakuri kubera ukuri kwabo, kandi nabishaka azahane indyarya cyangwa azibabarire. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 25 — Surah Al-Ahzab 33:25

Nuko Allah asubiza inyuma babandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Utsinda

Verse 26 — Surah Al-Ahzab 33:26

Naho babandi babashyigikiye mu bahawe igitabo105, (Allah) abakura mu birindiro byabo, anabateza ubwoba mu mitima. Bityo, bamwe murabica abandi mubagira ingaruzwamuheto

Verse 27 — Surah Al-Ahzab 33:27

Maze (Allah) abaha kwigarurira igihugu cyabo, amazu yabo, imitungo yabo, ndetse n’ubutaka mutigeze mukandagiraho (bwa Khayibari). Kandi Allah ni Ushobora byose

Verse 28 — Surah Al-Ahzab 33:28

Yewe muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe uti "Niba mwifuza ubuzima bw’iyi si n’imitako yayo, nimuze mbakorere ibyo mwifuza maze mbasende, dutane ku neza

Verse 29 — Surah Al-Ahzab 33:29

Ariko niba mushaka (kwishimirwa na) Allah n’intumwa ye ndetse (munashaka) ubuturo bw’imperuka (Ijuru), mu by’ukuri (mumenye ko) Allah yateguriye ibihembo bihambaye abakora ibyiza muri mwe

Verse 30 — Surah Al-Ahzab 33:30

Yemwe bagore b’umuhanuzi (Muhamadi)! Muri mwe uzitwara nabi mu buryo bugaragara, ibihano bye bizikuba kabiri, kandi ibyo kuri Allah biroroshye

Verse 31 — Surah Al-Ahzab 33:31

Kandi muri mwe uzumvira Allah n’intumwa ye akanakora ibikorwa byiza, tuzamugororera ibihembo byikubye kabiri, kandi (ku mperuka) twanamuteguriye amafunguro meza

Verse 32 — Surah Al-Ahzab 33:32

Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Ntabwo mumeze nk’abandi bagore basanzwe. Niba mwumvira (Allah), muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye

Verse 33 — Surah Al-Ahzab 33:33

Mujye munaguma mu ngo zanyu kandi ntimukagaragaze imitako yanyu nk’uko (abagore bo mu bihe) by’ubujiji babikoraga. Mujye muhozaho amasengesho, mutange amaturo kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye. Mu by’ukuri, yemwe bantu bo mu rugo (rw’Intumwa)! Allah arashaka kubakuriraho (ibibi n’ibyaha) ndetse (arashaka) kubasukura byimazeyo

Verse 34 — Surah Al-Ahzab 33:34

Munazirikane amagambo ya Allah n’amagambo y’intumwa bisomerwa mu ngo zanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ugenzabuhoro, Umumenyi uhebuje

Verse 35 — Surah Al-Ahzab 33:35

Mu by’ukuri, Abayisilamu n’Abayisilamukazi, abemera n’abemerakazi, abagabo n’abagore bibombarika (kuri Allah), abagabo n’abagore b’abanyakuri, abagabo n’abagore bihangana, abagabo n’abagore bicisha bugufi, abagabo n’abagore batanga amaturo, abagabo n’abagore basiba (Swawumu), abagabo n’abagore barinda ubwambure bwabo, abagabo n’abagore basingiza Allah kenshi; Allah yabateguriye kuzabababarira ibyaha no kuzabaha igihembo gihambaye (Ijuru)

Verse 36 — Surah Al-Ahzab 33:36

Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemerakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara

Verse 37 — Surah Al-Ahzab 33:37

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga (Zayidi mwene Haritha) Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza), ugira uti "Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah". Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore w’umwana wawe) kandi Allah ari we ukwiriye gutinya. Nuko ubwo Zayidu yari amaze kubona atakimukeneye (amaze kumusenda), ko turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye nabo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa

Verse 38 — Surah Al-Ahzab 33:38

Nta cyaha kuba umuhanuzi (Muhamadi yakora) ibyo Allah yamutegetse (kurongora umugore w’umwana yareze), ibyo ni umugenzo wa Allah ku (ntumwa) zabayeho mbere. Kandi itegeko rya Allah ni ihame ridakuka

Verse 39 — Surah Al-Ahzab 33:39

Babandi basohoza ubutumwa bwa Allah bakanamutinya, ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Kandi Allah arahagije kuba ari uhebuje mu kubarura

Verse 40 — Surah Al-Ahzab 33:40

Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ariwe wese muri mwe, ahubwo ni intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose

Verse 41 — Surah Al-Ahzab 33:41

Yemwe abemeye! Nimusingize Allah kenshi

Verse 42 — Surah Al-Ahzab 33:42

Kandi munamuhimbaze mu gitondo no ku gicamunsi

Verse 43 — Surah Al-Ahzab 33:43

Ni we ubagirira impuhwe n’Abamalayika be (bakabasabira kubabarirwa ibyaha), kugira ngo abakure mu mwijima (ubuhakanyi) abaganisha ku rumuri (ukwemera). Kandi (Allah) ni Nyirimbabazi ku bemera

Verse 44 — Surah Al-Ahzab 33:44

Indamukanyo yabo umunsi bazahura na we, ni Salamu (amahoro). Kandi yabateganyirije ibihembo bishimishije

Verse 45 — Surah Al-Ahzab 33:45

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri, twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, ndetse ukaba n’umuburizi

Verse 46 — Surah Al-Ahzab 33:46

Uhamagarira (abantu) kuyoboka Allah ku bw’uburenganzira bwe, ndetse no kuba itara rimurika

Verse 47 — Surah Al-Ahzab 33:47

Kandi uhe inkuru nziza abemera y’uko bafite ingabire zihambaye zituruka kwa Allah

Verse 48 — Surah Al-Ahzab 33:48

Ntuzanumvire abahakanyi n’indyarya, kandi ntukite ku bibi byabo (ngo bikubuze gusohoza ubutumwa), ndetse ujye uniringira Allah. Kandi Allah arahagije kuba umurinzi

Verse 49 — Surah Al-Ahzab 33:49

Yemwe abemeye! Nimurongora abemeramanakazi hanyuma mukabasenda mbere y’uko mukorana imibonano, (icyo gihe) nta Eda106 mugomba kubabarira. Bityo mujye mubaha ibibanezeza (mu mitungo yanyu) hanyuma mubasezerere ku neza

Verse 50 — Surah Al-Ahzab 33:50

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri, twakuziruriye (kurongora) abagore bawe wahaye inkwano, abaja utunze Allah yaguhaye nk’iminyago, abakobwa ba so wanyu, abakobwa ba ba nyogosenge, abakobwa ba nyokorome, abakobwa ba ba nyoko wanyu bimukanye nawe (muva i Maka mujya i Madina), ndetse n’umugore (uwo ariwe wese) w’umwemeramanakazi aramutse yishyingiye umuhanuzi (Muhamadi), hanyuma umuhanuzi akemera kumurongora (nta nkwano amutanzeho, yabikora); (ariko ibyo) ni umwihariko wawe ntibireba abandi bemeramana. Rwose tuzi neza ibyo twabategetse (mu kurongora) abagore babo (batarenze bane) ndetse n’abaja babo, (ibyo ni) ukugira ngo bitazakubera imbogamizi (igihe ugize abo washaka kurongora). Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 51 — Surah Al-Ahzab 33:51

Ushobora kwigizayo igihe cyo kujya kurara k’uwo ushaka muri bo (abo bagore), ukanigiza bugufi uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo utari uherutse, icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo nibyo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi Uworohera (abagaragu be). uhebuje

Verse 52 — Surah Al-Ahzab 33:52

Ntabwo uziruriwe (kurongora) abandi bagore nyuma y’abo (ufite), cyangwa kubagurana abandi bagore, kabone n’ubwo washimishwa n’ubwiza bwabo; usibye gusa abaja bawe. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu

Verse 53 — Surah Al-Ahzab 33:53

Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri, ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri, ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah

Verse 54 — Surah Al-Ahzab 33:54

Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose

Verse 55 — Surah Al-Ahzab 33:55

Nta cyaha kuri bo (abagore b’intumwa, baramutse batikwije) imbere ya ba se, abahungu babo, basaza babo, abahungu ba basaza babo, abahungu ba bakuru babo cyangwa barumuna babo, abagore bagenzi babo cyangwa abaja babo. Kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu

Verse 56 — Surah Al-Ahzab 33:56

Mu by’ukuri, Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro

Verse 57 — Surah Al-Ahzab 33:57

Mu by’ukuri, babandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza

Verse 58 — Surah Al-Ahzab 33:58

Na babandi babuza amahoro abemeramana n’abemeramanakazi nta kibi bakoze, rwose baba bikoreye ikinyoma n’icyaha kigaragara

Verse 59 — Surah Al-Ahzab 33:59

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe, abakobwa bawe n’abagore b’abemeramana (bambare) imyambaro yabo bikwije; ibyo ni byo bizatuma bamenyekana (nk’abagore biyubashye), bityo ntibasagarirwe. Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 60 — Surah Al-Ahzab 33:60

Indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo kurarikira ubusambanyi) ndetse n’abakwirakwiza ibihuha mu mujyi wa Madina, nibatabireka, rwose tuzagushishikariza kubatera, hanyuma ntibazongere kuwuturanamo nawe usibye igihe gito

Verse 61 — Surah Al-Ahzab 33:61

(Abo) ni ibivume. Aho bazasangwa hose bazafatwe maze bicwe

Verse 62 — Surah Al-Ahzab 33:62

Uwo ni umugenzo wa Allah kuri babandi (indyarya) babayeho mbere. Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah

Verse 63 — Surah Al-Ahzab 33:63

(Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese n’iki cyakubwira ko yaba itari bugufi

Verse 64 — Surah Al-Ahzab 33:64

Mu by’ukuri, Allah yavumye abahakanyi, anabateganyiriza umuriro ugurumana

Verse 65 — Surah Al-Ahzab 33:65

Bazabamo ubuziraherezo. Ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi

Verse 66 — Surah Al-Ahzab 33:66

Umunsi uburanga bwabo buzagaragurwa mu muriro, bakavuga bati "Iyo tuza kuba twarumviye Allah tukanumvira n’Intumwa (ye)

Verse 67 — Surah Al-Ahzab 33:67

Bazanavuga bati "Nyagasani! Mu by’ukuri, twumviye abayobozi bacu n’abakuru bacu, maze batuyobya inzira (itunganye)

Verse 68 — Surah Al-Ahzab 33:68

Nyagasani wacu! Bahe ibihano byikubye kabiri, unabavume umuvumo ukomeye

Verse 69 — Surah Al-Ahzab 33:69

Yemwe abemera! Ntimuzabe nka babandi babujije amahoro (intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho 107. Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah

Verse 70 — Surah Al-Ahzab 33:70

Yemwe abemeye! Nimutinye Allah kandi mujye muvuga amagambo y’ukuri

Verse 71 — Surah Al-Ahzab 33:71

(Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye

Verse 72 — Surah Al-Ahzab 33:72

Mu by’ukuri, twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri, ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye

Verse 73 — Surah Al-Ahzab 33:73

(Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemera- manakazi. Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi