Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 35 - Fatir

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Fatir 35:1

Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

Verse 2 — Surah Fatir 35:2

Impuhwe Allah afungurira abantu nta wazikumira, ndetse n’izo yahagaritse ntawazirekura usibye we. Kandi ni we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 3 — Surah Fatir 35:3

Yemwe bantu! Nimwibuke ingabire za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari we. Ese ni gute mureka ukuri

Verse 4 — Surah Fatir 35:4

Kandi nibaramuka baguhinyuye, (umenye ko) rwose n’intumwa zakubanjirije zahinyuwe, ndetse ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubizwa

Verse 5 — Surah Fatir 35:5

Yemwe bantu! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo, ubuzima bw’isi ntibuzabarangaze, kandi rwose Shitani ntizabashuke (ngo ibakure mu nzira ya) Allah

Verse 6 — Surah Fatir 35:6

Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi wanyu; bityo nimumufate nk’umwanzi. Ahamagarira abambari be kugira ngo babe mu bantu bo mu muriro ugurumana

Verse 7 — Surah Fatir 35:7

Babandi bahakanye bazahanishwa ibihano bikaze; naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha ndetse banagororerwe ingororano zihebuje (Ijuru)

Verse 8 — Surah Fatir 35:8

Ese uwakundishijwe ibikorwa bye bibi, maze akabona ko ari ibyiza (ahwanye n’uwo Allah yayoboye akabasha gutandukanya ikibi n’icyiza)? Mu by’ukuri, Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Bityo, umutima wawe ntuzababazwe nabo; kuko mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora

Verse 9 — Surah Fatir 35:9

Kandi Allah ni we wohereza imiyaga igatatanya ibicu, maze tukabyerekeza ku butaka bwapfuye (bigatanga imvura), tukayibuhesha ubuzima nyuma yo gupfa kwabwo. Ni nk’uko izuka rizagenda

Verse 10 — Surah Fatir 35:10

Ushaka icyubahiro (azagishakire kwa Allah) kuko icyubahiro cyose ari icya Allah. Amagambo meza (yose) azamuka iwe, ndetse n’ibikorwa byiza arabizamura. Naho babandi bacura imigambi mibisha bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi imigambi mibisha yabo izaba impfabusa

Verse 11 — Surah Fatir 35:11

Kandi Allah ni we wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma abagira ibitsina bitandukanye (gabo na gore). Kandi nta gitsina gore gitwita cyangwa ngo kibyare (Allah) atabizi. Ndetse nta n’ubaho igihe kirekire cyangwa igito bitari mu gitabo (cy’igeno). Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye

Verse 12 — Surah Fatir 35:12

Kandi inyanja ebyiri ntizishobora kumera kimwe: ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, n’indi y’urwunyunyu rukaze. No muri (izo nyanja) zombi mubonamo inyama murya z’umwimerere (amafi), mukanakuramo imitako mwambara. Kandi ubona amato muri zo agenda azibeyura kugira ngo mushakishe ingabire ze, ndetse no kugira ngo mubashe gushimira

Verse 13 — Surah Fatir 35:13

(Allah) yinjiza ijoro mu manywa akaninjiza amanywa mu ijoro. Yanacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa); buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; ubwami ni ubwe. Naho ibyo musenga bitari we, ntacyo bitunze habe n’agashishwa k’urubuto rw’itende

Verse 14 — Surah Fatir 35:14

Munabisabye ntibyakumva ubusabe bwanyu, biramutse binumvise ntibyabasubiza, ndetse ku munsi w’imperuka bizahakana ibangikanya ryanyu. Kandi nta wakubwira inkuru y’ukuri nk’Umumenyi wa byose (Allah)

Verse 15 — Surah Fatir 35:15

Yemwe bantu! Muri abakene imbere ya Allah. Ariko Allah ni we Mukungu, Ushimwa cyane

Verse 16 — Surah Fatir 35:16

Abishatse yabakuraho maze akazana ibindi biremwa bishya (bimwumvira kubarusha)

Verse 17 — Surah Fatir 35:17

Kandi ibyo kuri Allah ntibigoye

Verse 18 — Surah Fatir 35:18

Ntawe uzikorera umutwaro w’undi, kandi nihagira utabaza aremerewe n’ibyaha agira ngo yakirwe uwo mutwaro, nta na kimwe azakirwaho kabone n’iyo (azaba atabaje) abo bafitanye isano. Mu by’ukuri (yewe Muhamadi), uburira abatinya Nyagasani wabo batamubona ndetse bakanahozaho amasengesho. N’uwiyejeje (yitandukanya n’ibyaha byose), mu by’ukuri aba yiyejeje k’ubwe. Kandi kwa Allah ni ho byose bizasubira

Verse 19 — Surah Fatir 35:19

Kandi impumyi (udasobanukiwe amategeko y’idini) ntishobora kumera nk’ubona (uri mu nzira itunganye)

Verse 20 — Surah Fatir 35:20

Nta n’ubwo umwijima (ubuyobe) ushobora kumera nk’urumuri (ukuyoboka)

Verse 21 — Surah Fatir 35:21

Ndetse n’igicucu ntigishobora kumera nk’ubushyuhe

Verse 22 — Surah Fatir 35:22

Nta n’ubwo abazima (abemeramana) bamera nk’abapfu (abahakanyi). Mu by’ukuri, Allah aha kumva (ukuri) uwo ashaka, ariko (wowe Muhamadi) ntushobora kumvisha abari mu mva

Verse 23 — Surah Fatir 35:23

Ahubwo wowe uri umuburizi gusa

Verse 24 — Surah Fatir 35:24

Mu by’ukuri, twakohereje tuguhaye ukuri (Isilamu); utanga inkuru nziza (ku bemeramana) unaburira (abahakanyi). Kandi nta muryango (Umat) wabayeho utaragezweho n’umuburizi

Verse 25 — Surah Fatir 35:25

Kandi nibaguhinyura (uzamenye ko) rwose n’ababayeho mbere yabo bahinyuye. Intumwa zabo zabazaniye ibitangaza bigaragara, inyandiko (zikubiyemo ubutumwa) ndetse n’ibitabo bitanga urumuri (ariko barabihinyura)

Verse 26 — Surah Fatir 35:26

Hanyuma mfata babandi bahakanye (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze

Verse 27 — Surah Fatir 35:27

Ese ntubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere, tukayameresha imbuto z’amabara atandukanye? (Twanashyize) mu misozi ibiharabuge by’amabara yera n’atukura, bifite amabara atandukanye, ndetse (n’indi misozi) yirabura cyane

Verse 28 — Surah Fatir 35:28

Ni nk’uko (twaremye) abantu, inyamaswa n’amatungo mu mabara atandukanye. Mu by’ukuri, abatinya Allah (nyabyo) mu bagaragu be ni abamenyi. Rwose Allah ni Umunyembaraga, Ubabarira ibyaha

Verse 29 — Surah Fatir 35:29

Mu by’ukuri, babandi basoma igitabo cya Allah (Qur’an), bagahozaho amasengesho, bakanatanga (amaturo) mu ibanga ndetse no ku mugaragaro mu byo twabafunguriye, bizeye ubucuruzi butazahomba

Verse 30 — Surah Fatir 35:30

Kugira ngo azabagororere ingororano zabo zuzuye kandi anabongerere mu ngabire ze. Mu by’ukuri, ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)

Verse 31 — Surah Fatir 35:31

Kandi (yewe Muhamadi) ibyo twaguhishuriye mu gitabo (Qur’an) ni ko kuri gushimangira (ibyahishuwe) mbere yako. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose, Ubona bihebuje abagaragu be

Verse 32 — Surah Fatir 35:32

Maze duha umurage w’igitabo abo twatoranyije mu bagaragu bacu. Muri bo hari abihemukiye (bakora ibyiza n’ibibi), abandi baba hagati (yo kwemera no guhakana), naho abandi baza imbere mu gukora ibyiza ku bushake bwa Allah. Izo ni ingabire zihambaye

Verse 33 — Surah Fatir 35:33

Bazinjira mu busitani buhoraho (Ijuru), maze bazambikirwemo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo muri bwo izaba ari ihariri

Verse 34 — Surah Fatir 35:34

Bazanavuga bati "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we watumaze agahinda. Rwose Nyagasani wacu ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)

Verse 35 — Surah Fatir 35:35

We, ku bw’ingabire ze wadutuje mu nzu izahoraho, aho tutazagerwaho n’umuruho ndetse n’umunaniro

Verse 36 — Surah Fatir 35:36

Naho babandi bahakanye, bazahanishwa umuriro wa Jahanamu. Ntabwo uzabica ngo bapfe ndetse nta n’ubwo bazoroherezwa ibihano byawo. Uko ni ko duhemba buri muhakanyi uhambaye

Verse 37 — Surah Fatir 35:37

Bazanawuborogeramo (bagira bati) "Nyagasani wacu! Wudukuremo dukore ibikorwa byiza tutajyaga dukora". (Allah azabasubiza) ati "Ese ntitwabahaye kubaho igihe kirekire kugira ngo utekereza abashe gutekereza? Ndetse n'umuburizi yabagezeho. Ngaho nimusogongere (ibihano). Inkozi z’ibibi ntizizagira umutabazi

Verse 38 — Surah Fatir 35:38

Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi w’ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Rwose ni we Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

Verse 39 — Surah Fatir 35:39

Ni we wabagize abasigire ku isi. Bityo uzahakana ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka. Kandi abuhakanyi nta kindi bwongerera abahakanyi imbere ya Nyagasani wabo usibye kurakarirwa (na we); ndetse nta n’ikindi bubongerera usibye igihombo

Verse 40 — Surah Fatir 35:40

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ntimubona ibigirwamana byanyu musenga bitari Allah? Nimunyereke icyo byaremye ku isi. Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere, cyangwa ngo tube twarabahaye igitabo bakaba ari cyo bakomoramo ibimenyetso bigaragara bagenderaho? (Oya!) Ahubwo ibyo ababangikanyamana bamwe basezeranya abandi ni ibinyoma

Verse 41 — Surah Fatir 35:41

Mu by’ukuri, Allah ni we ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta w’undi wabifata utari we. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha

Verse 42 — Surah Fatir 35:42

Banarahiye ku izina rya Allah mu ndahiro zabo zikomeye ko rwose nibaramuka bagezweho n’umuburizi bazayoboka kurusha abandi bose; nyamara ubwo umuburizi (Muhamadi) yabageragaho, nta kindi byabongereye kitari uguhunga (ukuri)

Verse 43 — Surah Fatir 35:43

Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah

Verse 44 — Surah Fatir 35:44

Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze kandi bari bakomeye ndetse banafite imbaraga kubarusha? Nta cyananira Allah mu birere no ku isi. Mu by’ukuri, (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose

Verse 45 — Surah Fatir 35:45

N’iyo Allah aza kuba ari uhanira abantu ibyo bakoze, nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi yari gusigaho; ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe. Kandi igihe cyabo nikigera (ntawe uzamucika), kuko mu by’ukuri, Allah ari Ubona abagaragu be bihebuje. Yahishuriwe i Maka, ig