Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 36 - Ya-Sin

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Ya-Sin 36:1

Verse 2 — Surah Ya-Sin 36:2

Ndahiriye kuri iyi Qur’an yuje ubushishozi

Verse 3 — Surah Ya-Sin 36:3

Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri umwe mu ntumwa (za Allah)

Verse 4 — Surah Ya-Sin 36:4

(Kandi uri) mu nzira igororotse (ari yo ya Isilamu)

Verse 5 — Surah Ya-Sin 36:5

(Iyi Qur’an) yahishuwe na (Allah), Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

Verse 6 — Surah Ya-Sin 36:6

Kugira ngo uburire abantu (ibyo) abakurambere babo batigeze baburirwa, bityo bakaba bararindagiye

Verse 7 — Surah Ya-Sin 36:7

Rwose ijambo (ry’ibihano) ryasohoreye kuri benshi muri bo, ariko ntibemera

Verse 8 — Surah Ya-Sin 36:8

Mu by’ukuri, twashyize iminyururu mu majosi yabo igeze ku twananwa, ari nayo mpamvu bazaba bararamye

Verse 9 — Surah Ya-Sin 36:9

Kandi twashyize urusika imbere yabo n’inyuma yabo, maze turabapfukirana, bituma batabona

Verse 10 — Surah Ya-Sin 36:10

Wababurira utababurira, kuri bo byose ni kimwe, ntibazemera

Verse 11 — Surah Ya-Sin 36:11

Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) uwo ushobora kuburira ni ukurikira urwibutso akanatinya (Allah) Nyirimpuhwe atamubona. Muhe inkuru nziza yo kubabarirwa ibyaha no kuzagororerwa ibihembo byiza (Ijuru)

Verse 12 — Surah Ya-Sin 36:12

Rwose ni twe tuzura abapfuye, tukanandika ibyo bakoze n’ibyo basize (ibyiza n’ibibi), kandi buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse

Verse 13 — Surah Ya-Sin 36:13

Unabahe urugero rw’abantu bo mu mudugudu (wa Antakiya) ubwo intumwa zabageragaho

Verse 14 — Surah Ya-Sin 36:14

Ubwo twabohererezaga intumwa ebyiri bakazihinyura; maze tukazishyigikiza iya gatatu, nuko zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twoherejwe kuri mwe

Verse 15 — Surah Ya-Sin 36:15

(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mwe nta cyo muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe, ndetse nta na kimwe Nyirimpuhwe yahishuye. Ahubwo mwe muri abanyabinyoma

Verse 16 — Surah Ya-Sin 36:16

(Intumwa) ziravuga ziti "Nyagasani wacu azi ko rwose twaboherejweho

Verse 17 — Surah Ya-Sin 36:17

Kandi nta kindi dushinzwe kitari ugusohoza ubutumwa busobanutse

Verse 18 — Surah Ya-Sin 36:18

(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mu by’ukuri, mwaradushingiriye (tubura imvura); nimutarekera aho, rwose tuzabatera amabuye, kandi ibihano bibabaza biduturutseho bizabageraho

Verse 19 — Surah Ya-Sin 36:19

(Intumwa) ziravuga ziti "Ni mwe mwishingiriye ! Ese iyo mwibukijwe (muvuga ko ari ukubashingirira)? Ahubwo muri abantu barengera (mu gukora ibyaha)

Verse 20 — Surah Ya-Sin 36:20

Nuko haza umuntu (Habibu An- Najar) yihuta aturutse (kure) mu nkengero z’umujyi, aravuga ati "Bantu banjye! Nimukurikire intumwa

Verse 21 — Surah Ya-Sin 36:21

Nimukurikire abatabasaba ibihembo, kandi banayobotse

Verse 22 — Surah Ya-Sin 36:22

Kuki ntasenga uwandemye kandi iwe ari naho muzasubizwa

Verse 23 — Surah Ya-Sin 36:23

Ese nakihitiramo izindi mana zitari we (Allah)? Nyirimpuhwe aramutse ashatse ko ikibi kimbaho, ntacyo ubuvugizi bwazo bwamarira ndetse nta n’ubwo zandokora

Verse 24 — Surah Ya-Sin 36:24

Mu by’ukuri, ubwo naba ndi mu buyobe bugaragara

Verse 25 — Surah Ya-Sin 36:25

Mu by’ukuri, nemeye Nyagasani wanyu, bityo nimunyumve

Verse 26 — Surah Ya-Sin 36:26

(Nuko baramwica, maze abamalayika) baramubwira bati "Injira mu Ijuru". Aravuga ati "Iyaba abantu banjye bamenyaga

Verse 27 — Surah Ya-Sin 36:27

Uburyo Nyagasani wanjye yambabariye akananshyira mu bubahitse

Verse 28 — Surah Ya-Sin 36:28

Kandi nyuma ye (Habib an Najar) ntitwigeze twohereza ingabo ziturutse mu kirere (zo kurimbura) abantu be, ndetse nta n’ubwo byari ngombwa ko tuzohereza

Verse 29 — Surah Ya-Sin 36:29

Ukurimburwa kwabo kwabaye (gukubitwa n’) urusaku rumwe; nuko barazima (barapfa)

Verse 30 — Surah Ya-Sin 36:30

Mbega akababaro ku bantu! Nta ntumwa yabageragaho ngo babure kuyisuzugura

Verse 31 — Surah Ya-Sin 36:31

Ese ntibabona ibisekuru twarimbuye mbere yabo uko bingana? (Ntibabona ko) mu by’ukuri, batagaruka (ngo bongere kubana nabo)

Verse 32 — Surah Ya-Sin 36:32

Kandi rwose, bose bazazanwa imbere yacu

Verse 33 — Surah Ya-Sin 36:33

Kandi ikimenyetso kuri bo ni ubutaka bwapfuye (bwakakaye) dusubiza ubuzima, maze tukabukuramo imyaka bafungura

Verse 34 — Surah Ya-Sin 36:34

Ndetse twanabushyizeho imirima y’imitende ndetse n’imizabibu, tunashyiramo n’imigezi

Verse 35 — Surah Ya-Sin 36:35

Kugira ngo bafungure mu musaruro wayo ndetse no mu byo amaboko yabo atakoze. Ese ntibashobora gushimira

Verse 36 — Surah Ya-Sin 36:36

Ubutagatifu ni ubw’Uwaremye ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore) mu bintu byose bimera mu butaka, muri bo ubwabo (abantu) ndetse no mu byo batazi

Verse 37 — Surah Ya-Sin 36:37

Kandi ikimenyetso kuri bo ni ijoro. Turikuraho (umucyo w’) amanywa maze bakaba mu mwijima

Verse 38 — Surah Ya-Sin 36:38

Kandi izuba rigendera mu mwanya waryo (ni ikimenyetso kuri bo). Uko ni ukugena k’Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 39 — Surah Ya-Sin 36:39

Ndetse n’ukwezi (ni ikimenyetso kuri bo). Twagushyiriyeho ibyiciro kunyuramo, kugeza ubwo kongeye kuba nk’ishami ry’umutende rishaje

Verse 40 — Surah Ya-Sin 36:40

Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo

Verse 41 — Surah Ya-Sin 36:41

N’ikindi kimenyetso kuri bo ni uko twatwaye urubyaro rwabo mu bwato (bwa Nuhu) bwikoreye

Verse 42 — Surah Ya-Sin 36:42

Twanabaremeye ibindi bisa na bwo bagenderaho

Verse 43 — Surah Ya-Sin 36:43

Kandi tubishatse twabaroha, maze ntibabone ubatabara cyangwa ngo barokorwe

Verse 44 — Surah Ya-Sin 36:44

Uretse ku bw’impuhwe ziduturutseho, n’ibyishimo by’igihe gito

Verse 45 — Surah Ya-Sin 36:45

N’iyo babwiwe bati "Nimutinye ibiri imbere yanyu (ibihano byo ku isi) n’ibiri inyuma yanyu (ibihano byo ku mperuka), kugira ngo mugirirwe impuhwe (ntibumva)

Verse 46 — Surah Ya-Sin 36:46

Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo cyabageragaho ngo babure kugitera umugongo

Verse 47 — Surah Ya-Sin 36:47

N’iyo babwiwe bati "Nimutange mu byo Allah yabahaye, abahakanye babwira abemera bati "Ese muragira ngo dufungurire uwo Allah yari gufungurira iyo aza kubishaka? Mwe nta handi muri hatari mu buyobe bugaragara

Verse 48 — Surah Ya-Sin 36:48

Baranavuga bati "Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri

Verse 49 — Surah Ya-Sin 36:49

Nta kindi bategereje usibye urusaku rumwe (rw’impanda ya mbere) ruzabakubita bahugiye mu mpaka

Verse 50 — Surah Ya-Sin 36:50

Nuko ntibashobore kugira umurage basiga habe no gusubira mu miryango yabo

Verse 51 — Surah Ya-Sin 36:51

Nuko impanda ivuzwe (bwa kabiri), maze bahite basohoka mu mva (zabo) bagana kwa Nyagasani wabo bihuta

Verse 52 — Surah Ya-Sin 36:52

Bavuga bati "Mbega ishyano tubonye! Ni nde udukanguye akadukura mu buryamo bwacu?" (Bazabwirwa bati) "Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi intumwa zavuze ukuri

Verse 53 — Surah Ya-Sin 36:53

(Izurwa ryabo) rizaterwa n’urusaku rumwe (rw’impanda), nuko ubwo bahite bazanwa imbere yacu

Verse 54 — Surah Ya-Sin 36:54

(Babwirwe bati) "Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bugire icyo ahuguzwa, kandi nta kindi muri buhemberwe usibye ibyo mwakoraga

Verse 55 — Surah Ya-Sin 36:55

Mu by’ukuri, abazinjira mu ijuru kuri uwo munsi bazaba bahugijwe n’umunezero

Verse 56 — Surah Ya-Sin 36:56

Bo n’abagore babo bazaba bari mu gicucu, bicaye begamye mu ntebe nziza

Verse 57 — Surah Ya-Sin 36:57

Bazarihererwamo imbuto (z’ubwoko bwose) ndetse banabonemo ibyo bifuza byose

Verse 58 — Surah Ya-Sin 36:58

(Bazabwirwa bati) "Salamu" (mugire amahoro)! Ijambo riturutse kwa Nyagasani, Nyirimbabazi

Verse 59 — Surah Ya-Sin 36:59

Inkozi z’ibibi (zizabwirwa ziti) "Uyu munsi nimwitandukanye (n’abemeramana)

Verse 60 — Surah Ya-Sin 36:60

Ese yemwe bene Adamu! Sinabategetse ko mutagomba gusenga Shitani kuko mu by’ukuri, ari umwanzi wanyu ugaragara

Verse 61 — Surah Ya-Sin 36:61

Kandi ko mugomba gusenga njye (njyenyine). Iyo ni yo nzira igororotse

Verse 62 — Surah Ya-Sin 36:62

Rwose (Shitani) yayobeje abenshi muri mwe. Ese nta bwenge mwagiraga

Verse 63 — Surah Ya-Sin 36:63

Uyu ni wo muriro wa Jahanamu mwajyaga musezeranywa

Verse 64 — Surah Ya-Sin 36:64

Nimuwinjiremo uyu munsi kubera ibyo mwahakanaga

Verse 65 — Surah Ya-Sin 36:65

Uyu munsi turafunga iminwa yabo maze amaboko yabo atubwire, ndetse n’amaguru yabo ahamye ibyo bakoraga

Verse 66 — Surah Ya-Sin 36:66

Kandi n’iyo tuza kubishaka twari kubagira impumyi maze bagatanguranwa (kugana) inzira (yacu); ese ubwo bari kuyibona bate

Verse 67 — Surah Ya-Sin 36:67

N’iyo dushaka twari kubahindura (ibindi bintu) bakaguma aho bari, ntibashobore kugenda cyangwa ngo bagaruke

Verse 68 — Surah Ya-Sin 36:68

Kandi uwo duhaye kuramba, tumusubiza inyuma mu miremekere (agasubira ibwana). Ese nta bwenge bagira

Verse 69 — Surah Ya-Sin 36:69

Kandi (Muhamadi) ntitwamwigishije ibisigo ndetse ntibinamukwiye; ahubwo ibyo avuga ni urwibutso bikaba na Qur’an isobanutse

Verse 70 — Surah Ya-Sin 36:70

Kugira ngo iburire abafite imitima mizima, kandi ijambo (ryo guhanwa) ribe impamo ku bahakanyi

Verse 71 — Surah Ya-Sin 36:71

Ese (abahakanyi) ntibabona ko twabaremeye amatungo, bakaba bayatunze

Verse 72 — Surah Ya-Sin 36:72

Ndetse tukanayabacishiriza bugufi, amwe muri yo bakayagendaho andi bakayarya

Verse 73 — Surah Ya-Sin 36:73

Banayakuramo (izindi) nyungu ndetse n’ibyo kunywa (bitandukanye). Ese ntibashimira

Verse 74 — Surah Ya-Sin 36:74

Banishyiriyeho izindi mana zitari Allah biringiye ko bazatabarwa (nazo)

Verse 75 — Surah Ya-Sin 36:75

Ntizizashobora kubatabara, ahubwo zizazanwa ari ingabo zo kubarwanya

Verse 76 — Surah Ya-Sin 36:76

(Yewe Muhamadi) ntugaterwe agahinda n’amagambo yabo. Mu by’ukuri, twe tuzi ibyo bakora mu ibanga no ku mugaragaro

Verse 77 — Surah Ya-Sin 36:77

Ese umuntu (uhakana izuka) ntabona ko twamuremye mu ntanga, maze nyuma akaba umunyempaka ugaragara

Verse 78 — Surah Ya-Sin 36:78

Yaduhaye urugero109 yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati "Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira

Verse 79 — Surah Ya-Sin 36:79

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Azazurwa n’uwayaremye bwa mbere, kandi ni we mumenyi uhebuje wa buri kiremwa

Verse 80 — Surah Ya-Sin 36:80

We wabashoboje gukura umuriro mu giti kibisi, hanyuma mukawucana

Verse 81 — Surah Ya-Sin 36:81

Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nkabo? Nibyo koko! Kandi ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje

Verse 82 — Surah Ya-Sin 36:82

Mu by’ukuri, itegeko rye -iyo ashatse ko ikintu kiba- arakibwira ngo "Ba!" nuko kikaba

Verse 83 — Surah Ya-Sin 36:83

Bityo, ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, kandi iwe ni ho muzasubizwa