Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 37 - As-Saffat
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah As-Saffat 37:1
Ndahiriye (ku bamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga)
Verse 2 — Surah As-Saffat 37:2
No ku (bamalayika) bajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka)
Verse 3 — Surah As-Saffat 37:3
No ku (bamalayika) basoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo)
Verse 4 — Surah As-Saffat 37:4
Mu by’ukuri, Imana yanyu ni imwe
Verse 5 — Surah As-Saffat 37:5
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati ya byo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose
Verse 6 — Surah As-Saffat 37:6
Mu by’ukuri, ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri
Verse 7 — Surah As-Saffat 37:7
Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro)
Verse 8 — Surah As-Saffat 37:8
Ntirishobora kumviriza (ibivugwa n’abamalayika) mu ijuru, kubera ko riterwa (ibishashi) mu mpande zose
Verse 9 — Surah As-Saffat 37:9
Bigamije kuryirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) rizahanishwa ibihano bihoraho
Verse 10 — Surah As-Saffat 37:10
Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro
Verse 11 — Surah As-Saffat 37:11
Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira
Verse 12 — Surah As-Saffat 37:12
Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) ndetse banannyega (ubutumwa bwawe)
Verse 13 — Surah As-Saffat 37:13
N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntacyo bibamarira
Verse 14 — Surah As-Saffat 37:14
N’ iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) baragisuzugura
Verse 15 — Surah As-Saffat 37:15
Maze bakavuga bati "Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara
Verse 16 — Surah As-Saffat 37:16
Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko
Verse 17 — Surah As-Saffat 37:17
N’abakurambere bacu (bazazurwa) se
Verse 18 — Surah As-Saffat 37:18
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego muzazurwa, kandi muzaba musuzuguritse
Verse 19 — Surah As-Saffat 37:19
Mu by’ukuri, impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranijwe)
Verse 20 — Surah As-Saffat 37:20
Nuko bavuge bati "Mbega ishyano tubonye ! Uyu ni umunsi w’ibarura n’ibihembo
Verse 21 — Surah As-Saffat 37:21
Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura
Verse 22 — Surah As-Saffat 37:22
(Abamalayika bazababwira) bati "Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga
Verse 23 — Surah As-Saffat 37:23
Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira ibaganisha mu muriro ugurumana
Verse 24 — Surah As-Saffat 37:24
Munabahagarike kuko mu by’ukuri, bagomba (kubanza) kubazwa
Verse 25 — Surah As-Saffat 37:25
(Bazabwirwa bati) "Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ) ku isi
Verse 26 — Surah As-Saffat 37:26
Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse)
Verse 27 — Surah As-Saffat 37:27
Nuko bamwe bahindukirirane abandi babazanye
Verse 28 — Surah As-Saffat 37:28
Bavuga bati "Mu by’ukuri, ni mwe mwatugeragaho muduhatira ubuyobe
Verse 29 — Surah As-Saffat 37:29
Babasubize bati "Ahubwo ntabwo mwari abemeramana
Verse 30 — Surah As-Saffat 37:30
Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah)
Verse 31 — Surah As-Saffat 37:31
None ijambo (ry’ibihano) rya Nyagasani wacu ridusohoreyeho ko mu by’ukuri (tugomba) gusogongera (ibihano)
Verse 32 — Surah As-Saffat 37:32
Twarabayobeje kuko mu by’ukuri, natwe twari twarayobye
Verse 33 — Surah As-Saffat 37:33
Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano
Verse 34 — Surah As-Saffat 37:34
Mu by’ukuri, uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi
Verse 35 — Surah As-Saffat 37:35
Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga
Verse 36 — Surah As-Saffat 37:36
Bakanavuga bati "Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi
Verse 37 — Surah As-Saffat 37:37
Ahubwo (Intumwa Muhamadi ) yazanye ukuri inahamya intumwa (zayibanjirije)
Verse 38 — Surah As-Saffat 37:38
Mu by’ukuri, mwe (ababangikanyamana ) mugiye gusogongera ibihano bibabaza
Verse 39 — Surah As-Saffat 37:39
Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoreye
Verse 40 — Surah As-Saffat 37:40
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera
Verse 41 — Surah As-Saffat 37:41
Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru)
Verse 42 — Surah As-Saffat 37:42
Imbuto; kandi bazaba bubashywe
Verse 43 — Surah As-Saffat 37:43
Mu busitani bwuje inema (Ijuru)
Verse 44 — Surah As-Saffat 37:44
Bari ku bitanda berekeranye
Verse 45 — Surah As-Saffat 37:45
Bazengurutswamo ibirahuri by’ibinyobwa byiza
Verse 46 — Surah As-Saffat 37:46
Byererana, biryoheye ababinywa
Verse 47 — Surah As-Saffat 37:47
Nta ngaruka bizabagiraho ndetse nta n’ubwo bizatuma bata ubwenge
Verse 48 — Surah As-Saffat 37:48
Kandi bazaba bafite abagore biyubashye, b’amaso meza manini
Verse 49 — Surah As-Saffat 37:49
Bameze nk’amagi yarinzwe neza
Verse 50 — Surah As-Saffat 37:50
Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye
Verse 51 — Surah As-Saffat 37:51
Umwe muri bo azavuga ati "Mu by’ukuri, nari mfite inshuti magara (ku isi)
Verse 52 — Surah As-Saffat 37:52
Yajyaga ivuga iti "Ese wowe koko uri mu bemera (izuka)
Verse 53 — Surah As-Saffat 37:53
Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufwa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko
Verse 54 — Surah As-Saffat 37:54
Avuge ati "Ese mushobora kureba (mu muriro)
Verse 55 — Surah As-Saffat 37:55
Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana
Verse 56 — Surah As-Saffat 37:56
Avuge ati "Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyobya
Verse 57 — Surah As-Saffat 37:57
Iyo bitaza kuba ku bw’ingabire ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro kimwe nawe)
Verse 58 — Surah As-Saffat 37:58
(Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati)"Ese ntabwo tuzongera gupfa
Verse 59 — Surah As-Saffat 37:59
Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru)
Verse 60 — Surah As-Saffat 37:60
Mu by’ukuri, iyi ni intsinzi ihambaye
Verse 61 — Surah As-Saffat 37:61
Ku bw’ibyo, ngaho abakora (ibyiza) nibakore
Verse 62 — Surah As-Saffat 37:62
Ese kwakirwa gutyo niko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya cya Zaqum(ni byo byiza)
Verse 63 — Surah As-Saffat 37:63
Mu by’ukuri, (icyo giti ) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi
Verse 64 — Surah As-Saffat 37:64
Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana
Verse 65 — Surah As-Saffat 37:65
Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani
Verse 66 — Surah As-Saffat 37:66
Mu by’ukuri, bazazirya bazuzuze inda
Verse 67 — Surah As-Saffat 37:67
Maze barenzeho uruvange rw’amazi yatuye
Verse 68 — Surah As-Saffat 37:68
Hanyuma igarukiro ryabo rizabe mu muriro ugurumana
Verse 69 — Surah As-Saffat 37:69
Mu by’ukuri, basanze abakurambere babo barayobye
Verse 70 — Surah As-Saffat 37:70
Nuko nabo bihutira kugera ikirenge mu cyabo
Verse 71 — Surah As-Saffat 37:71
Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye
Verse 72 — Surah As-Saffat 37:72
Kandi mu by’ukuri, twaranaboherereje ababurizi
Verse 73 — Surah As-Saffat 37:73
Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze
Verse 74 — Surah As-Saffat 37:74
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera
Verse 75 — Surah As-Saffat 37:75
Mu by’ukuri, Nuhu yaratwiyamabaje kandi ni twe beza bo kwiyambazwa
Verse 76 — Surah As-Saffat 37:76
Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye
Verse 77 — Surah As-Saffat 37:77
Maze dusigaza abamukomokaho
Verse 78 — Surah As-Saffat 37:78
Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye
Verse 79 — Surah As-Saffat 37:79
Amahoro ni abe kuri Nuhu mu biremwa byose
Verse 80 — Surah As-Saffat 37:80
Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza
Verse 81 — Surah As-Saffat 37:81
Mu by’ukuri, yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye)
Verse 82 — Surah As-Saffat 37:82
Hanyuma turoha abandi (bahakanye)
Verse 83 — Surah As-Saffat 37:83
Mu by’ukuri, no mu bamukurikije harimo Ibrahimu
Verse 84 — Surah As-Saffat 37:84
Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye
Verse 85 — Surah As-Saffat 37:85
Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati "Ibi musenga ni ibiki
Verse 86 — Surah As-Saffat 37:86
Ese murashaka gusenga ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah
Verse 87 — Surah As-Saffat 37:87
Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 88 — Surah As-Saffat 37:88
Nuko ( Ibrahimu ) yitegereza inyenyeri
Verse 89 — Surah As-Saffat 37:89
Maze aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndarwaye" (Ibyo yabikoze ari amayeri yo kugira ngo asigare aho basengeraga ibigirwamana byabo kugira ngo abijanjagure, ndetse no kugira ngo atajyana nabo mu mihango yabo ya gipagani)
Verse 90 — Surah As-Saffat 37:90
Nuko barahindukira barigendera
Verse 91 — Surah As-Saffat 37:91
Maze yinyabya ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati "Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)
Verse 92 — Surah As-Saffat 37:92
Bite byanyu ko mutavuga
Verse 93 — Surah As-Saffat 37:93
Maze arabyadukira abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo
Verse 94 — Surah As-Saffat 37:94
Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta
Verse 95 — Surah As-Saffat 37:95
Arababwira ati "Ese musenga ibyo mwihangiye
Verse 96 — Surah As-Saffat 37:96
Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mwikorera
Verse 97 — Surah As-Saffat 37:97
Baravuga bati "Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana
Verse 98 — Surah As-Saffat 37:98
Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza
Verse 99 — Surah As-Saffat 37:99
Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati "Mu by’ukuri, ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora
Verse 100 — Surah As-Saffat 37:100
Nyagasani wanjye! Mpa (umwana ) uzaba umwe mu ntungane
Verse 101 — Surah As-Saffat 37:101
Nuko tumuha inkuru nziza yo (kuzabyara) umuhungu witonda (ari we Isimayili)
Verse 102 — Surah As-Saffat 37:102
Maze (umuhungu we) amaze kugera aho bagendana, (ise) aravuga ati "Mwana wanjye! Mu by’ukuri, narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona?" Aravuga ati "Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana
Verse 103 — Surah As-Saffat 37:103
Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage)
Verse 104 — Surah As-Saffat 37:104
Maze turamuhamagara tuti "Yewe Ibrahimu
Verse 105 — Surah As-Saffat 37:105
Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri, uko ni ko duhemba abakora neza
Verse 106 — Surah As-Saffat 37:106
Mu by’ukuri, iki ni cyo kigeragezo kigaragara
Verse 107 — Surah As-Saffat 37:107
Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama)
Verse 108 — Surah As-Saffat 37:108
Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye
Verse 109 — Surah As-Saffat 37:109
Amahoro ni abe kuri Ibrahimu
Verse 110 — Surah As-Saffat 37:110
Uko ni ko tugorerera abakoze neza
Verse 111 — Surah As-Saffat 37:111
Mu by’ukuri, (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemera
Verse 112 — Surah As-Saffat 37:112
Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane
Verse 113 — Surah As-Saffat 37:113
Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara
Verse 114 — Surah As-Saffat 37:114
Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa)
Verse 115 — Surah As-Saffat 37:115
Maze tubarokorana n’abantu babo amakuba ahambaye (yo kurohama)
Verse 116 — Surah As-Saffat 37:116
Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda
Verse 117 — Surah As-Saffat 37:117
Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse
Verse 118 — Surah As-Saffat 37:118
Tunabayobora inzira igororotse
Verse 119 — Surah As-Saffat 37:119
Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo
Verse 120 — Surah As-Saffat 37:120
Amahoro nabe kuri Musa na Haruna
Verse 121 — Surah As-Saffat 37:121
Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza
Verse 122 — Surah As-Saffat 37:122
Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemera
Verse 123 — Surah As-Saffat 37:123
Kandi mu by’ukuri, Iliyasi yari umwe mu ntumwa
Verse 124 — Surah As-Saffat 37:124
Ubwo yabwiraga abantu be ati "Ese ntimutinya (Allah)
Verse 125 — Surah As-Saffat 37:125
Ese musenga (ikigirwamana) Ba’ala muretse Umuremyi uhebuje
Verse 126 — Surah As-Saffat 37:126
Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu
Verse 127 — Surah As-Saffat 37:127
Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri, bazazanwa (kugira ngo bahanwe)
Verse 128 — Surah As-Saffat 37:128
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera
Verse 129 — Surah As-Saffat 37:129
Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye
Verse 130 — Surah As-Saffat 37:130
Amahoro nabe kuri Iliyasi n’ab’iwe
Verse 131 — Surah As-Saffat 37:131
Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza
Verse 132 — Surah As-Saffat 37:132
Mu by’ukuri (Iliyasi) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemera
Verse 133 — Surah As-Saffat 37:133
Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa
Verse 134 — Surah As-Saffat 37:134
Ubwo twamurokoranaga n’ab’iwe bose
Verse 135 — Surah As-Saffat 37:135
Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mubasigaye (mu bihano)
Verse 136 — Surah As-Saffat 37:136
Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura
Verse 137 — Surah As-Saffat 37:137
Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo
Verse 138 — Surah As-Saffat 37:138
Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza
Verse 139 — Surah As-Saffat 37:139
Kandi mu by’ukuri, Yunusu yari umwe mu ntumwa
Verse 140 — Surah As-Saffat 37:140
Wibuke ubwo yahungiraga mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu)
Verse 141 — Surah As-Saffat 37:141
Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo)
Verse 142 — Surah As-Saffat 37:142
Nuko ifi iramumira kuko yari yakoze igikorwa kigayitse (cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah)
Verse 143 — Surah As-Saffat 37:143
Iyo ataza kuba ari umwe mu basingiza Allah
Verse 144 — Surah As-Saffat 37:144
Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho
Verse 145 — Surah As-Saffat 37:145
Ariko twamujugunye ku nkombe ameze nk’umurwayi
Verse 146 — Surah As-Saffat 37:146
Maze dutegeka ko (aho yari ari) hamera uruyuzi rwera ibihaza kugira ngo ajye abirya
Verse 147 — Surah As-Saffat 37:147
Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga
Verse 148 — Surah As-Saffat 37:148
Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito
Verse 149 — Surah As-Saffat 37:149
Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti "Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu
Verse 150 — Surah As-Saffat 37:150
Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)
Verse 151 — Surah As-Saffat 37:151
Mu by’ukuri, no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati)
Verse 152 — Surah As-Saffat 37:152
Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)" Nyamara rwose ni abanyabinyoma
Verse 153 — Surah As-Saffat 37:153
Nonese (ni ukubera iki) yaba yarahisemo abakobwa mu kimbo cy’abahungu
Verse 154 — Surah As-Saffat 37:154
Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki
Verse 155 — Surah As-Saffat 37:155
Ese ntimutekereza
Verse 156 — Surah As-Saffat 37:156
Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara
Verse 157 — Surah As-Saffat 37:157
Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri
Verse 158 — Surah As-Saffat 37:158
Kandi banashyize isano hagati ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza)
Verse 159 — Surah As-Saffat 37:159
Ubutagatifu ni ubwa Allah, ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira
Verse 160 — Surah As-Saffat 37:160
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira)
Verse 161 — Surah As-Saffat 37:161
Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo musenga bitari Allah
Verse 162 — Surah As-Saffat 37:162
Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya
Verse 163 — Surah As-Saffat 37:163
Uretse abazajya mu muriro ugurumana
Verse 164 — Surah As-Saffat 37:164
Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru)
Verse 165 — Surah As-Saffat 37:165
Mu by’ukuri, twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusenga nk’uko Abayislamu babigenza)
Verse 166 — Surah As-Saffat 37:166
Kandi mu by’ukuri, ni twe dusingiza (Allah)
Verse 167 — Surah As-Saffat 37:167
(Kandi mu by’ukuri, ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati
Verse 168 — Surah As-Saffat 37:168
Iyo tuza kugira urwibutso nk’urw’abo hambere (mbere y’uko intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa)
Verse 169 — Surah As-Saffat 37:169
Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera
Verse 170 — Surah As-Saffat 37:170
Nyamara (nyuma y’uko Qor’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazamenya (ukuri)
Verse 171 — Surah As-Saffat 37:171
Kandi rwose, isezerano ryacu ryaje mbere ku bagaragu bacu b’intumwa
Verse 172 — Surah As-Saffat 37:172
Ko mu by’ukuri, ari bo bazatsinda
Verse 173 — Surah As-Saffat 37:173
Kandi ko mu by’ukuri, ingabo zacu ari zo zizatsinda
Verse 174 — Surah As-Saffat 37:174
Bityo rero (yewe Muhamadi) birengagizeho igihe gito
Verse 175 — Surah As-Saffat 37:175
Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano)
Verse 176 — Surah As-Saffat 37:176
Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha
Verse 177 — Surah As-Saffat 37:177
Bityo, ubwo bizamanukira hafi yabo, kizaba ari igitondo kibi kuri babandi baburiwe
Verse 178 — Surah As-Saffat 37:178
Bityo, birengagize igihe gito (yewe Muhamadi)
Verse 179 — Surah As-Saffat 37:179
Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano)
Verse 180 — Surah As-Saffat 37:180
Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira
Verse 181 — Surah As-Saffat 37:181
Kandi amahoro nabe ku ntumwa
Verse 182 — Surah As-Saffat 37:182
Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose