Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 42 - Ash-Shura

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Ash-Shura 42:1

Verse 2 — Surah Ash-Shura 42:2

Verse 3 — Surah Ash-Shura 42:3

Nk’uko Allah yaguhishuriye (Qur’an) ni nako yahishuriye abakubanjirije, akaba ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 4 — Surah Ash-Shura 42:4

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi ni we Uwikirenga, Uhambaye

Verse 5 — Surah Ash-Shura 42:5

Ibirere byenda gusandara, kimwe hejuru y’ikindi (kubera igitinyiro cya Allah), abamalayika batagatifuza ishimwe rya Nyagasani wabo, bakanasabira imbabazi abari ku isi. Mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 6 — Surah Ash-Shura 42:6

Na babandi bishyiriraho ibigirwamana baretse we, Allah ni we murinzi wabo, kandi wowe ntabwo ubashinzwe

Verse 7 — Surah Ash-Shura 42:7

(Uko twaguhishuriye mbere, yewe Muhamadi) ni nako twaguhishuriye Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu, kugira ngo uburire abatuye Umul Qura(Maka) n’abari mu nkengero zayo, kandi unaburire (abantu ibihano by’) umunsi w’ikoraniro udashidikanywaho. Ubwo itsinda rimwe rizaba riri mu ijuru, irindi riri mu muriro ugurumana

Verse 8 — Surah Ash-Shura 42:8

N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango (umat) umwe (uyoboka idini rimwe), ariko yinjiza mu mpuhwe ze abo ashatse. Kandi abahakanyi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi

Verse 9 — Surah Ash-Shura 42:9

Ese (ababangikanyamana) bishyiriraho abarinzi mu cyimbo cya (Allah)? Nyamara Allah ni we Murinzi akaba ari na we uzura abapfuye, ndetse ni na we Ushoborabyose

Verse 10 — Surah Ash-Shura 42:10

Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah (mu gitabo cye). Uwo ni Allah, Nyagasani wanjye, ni we niringiye kandi ni nawe nicuzaho

Verse 11 — Surah Ash-Shura 42:11

Umuhanzi w’ibirere n’isi; wabaremeye abagore ababakomoyemo, ndetse no mu matungo akaremamo ay’igitsina gabo n’igitsina gore; ni muri ubwo buryo mwororokamo. Ntagira icyo asa na cyo, kandi we ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

Verse 12 — Surah Ash-Shura 42:12

Ni we nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Atuburira amafunguro uwo ashatse akanayatubiriza (uwo ashatse). Mu by’ukuri, ni Umumenyi wa byose

Verse 13 — Surah Ash-Shura 42:13

Ibyo yabategetse mu idini ni nabyo yategetse Nuhu, ndetse n’ibyo twaguhishuriye (yewe Muhamadi), n’ibyo yategetse Ibrahimu, Musa na Issa, avuga ko mugomba gutunganya idini mwirinda kunyuranya naryo. Ababangikanyamana baremererwa n’ibyo mubahamagarira (byo gusenga Imana imwe). Allah yihitiramo uwo ashatse, Uwicuza. akanayobora inzira ye

Verse 14 — Surah Ash-Shura 42:14

Kandi (abayoboke b’intumwa za mbere) batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi (Qur’an) bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje ryo (kudahaniraho) kugeza igihe kizwi (imperuka), bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri, babandi bahawe igitabo (Tawurati na Injili) nyuma y’abo (bahakanyi) bagishidikanyaho mu buryo buteye amakenga

Verse 15 — Surah Ash-Shura 42:15

Bityo, ibyo abe ari byo uhamagarira (abantu), kandi ukomeze utungane nk’uko wabitegetswe, ntuzanakurikire irari ryabo. Uvuge uti "Nemera ibyo Allah yahishuye mu bitabo (byahawe intumwa), kandi nategetswe gukoresha ubutabera muri mwe. Allah ni we Nyagasani wacu akaba ari na we Nyagasani wanyu. Dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu. Nta mpaka zikwiye kuba hagati yacu na mwe. Allah azaduhuriza hamwe twese (aducire imanza). Kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese)

Verse 16 — Surah Ash-Shura 42:16

Na babandi bajya impaka ku (idini rya) Allah nyuma y’uko iyobokwa (n’abantu), impaka zabo nta shingiro zifite kwa Nyagasani wabo. Bazagerwaho n’uburakari (bwa Allah), kandi bazahanishwa ibihano bikaze

Verse 17 — Surah Ash-Shura 42:17

Allah ni we wahishuye igitabo (gikubiyemo) ukuri n’ubutabera. Ese n’iki cyakubwira ko imperuka itari hafi

Verse 18 — Surah Ash-Shura 42:18

Ariko abatayemera (bifuza ko) yakwihutishwa, naho babandi bayemera barayitinya kandi bazi neza ko ari ukuri. Mumenye ko mu by’ukuri, abajya impaka ku mperuka bari mu buyobe bwa kure

Verse 19 — Surah Ash-Shura 42:19

Allah agenza buhoro abagaragu be, aha amafunguro uwo ashatse kandi ni Umunyembaraga, Utsinda

Verse 20 — Surah Ash-Shura 42:20

Ugamije gushaka ibihembo by’umunsi w’imperuka, tuzamwongerera ibihembo bye, n’ugamije gushaka ibihembo by’isi, tuzamuhaho ariko ku munsi w’imperuka nta mugabane azagira

Verse 21 — Surah Ash-Shura 42:21

Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze ahera uburenganzira (abantu)? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri, abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 22 — Surah Ash-Shura 42:22

(Ku munsi w’imperuka) uzabona abahakanyi batewe ubwoba (n’ibihano) by’ibyo bakoze, kandi bigomba kubageraho nta kabuza. Nyamara babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazaba bari mu busitani bwo mu ijuru, bahabwa ibyo bashatse kwa Nyagasani wabo. Izo ni zo ngabire z’ikirenga

Verse 23 — Surah Ash-Shura 42:23

Iyo ni yo nkuru nziza Allah aha abagaragu be bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Kubagezaho ubutumwa) simbibasabira igihembo (yemwe bantu ba Maka), usibye gusa urukundo rw’isano (mfitanye namwe). Kandi uzakora icyiza, tuzamutuburira (ibihembo) byacyo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)

Verse 24 — Surah Ash-Shura 42:24

Bavuga ko (Muhamadi) yahimbiye Allah ikinyoma, ariko iyo Allah aza kubishaka yari kadanangira umutima wawe (iyo uramuka ubikoze). Kandi Allah akuraho ibitari ukuri agashimangiza ukuri amagambo ye. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

Verse 25 — Surah Ash-Shura 42:25

Ni nawe wakira ukwicuza kw’abagaragu be, akanababarira ibibi. Kandi azi neza ibyo mukora

Verse 26 — Surah Ash-Shura 42:26

Yakira ubusabe bwa babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse akanabongerera mu ngabire ze. Kandi abahakanyi ibihano bikaze. bazahanishwa

Verse 27 — Surah Ash-Shura 42:27

N’iyo Allah aza gutuburira amafunguro abagaragu be, bari kwigomeka ku isi, ariko abamanurira (amafunguro) ku rugero ashatse. Mu by’ukuri, azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be (bakora)

Verse 28 — Surah Ash-Shura 42:28

Ni na we umanura imvura nyuma y’uko (abantu) biheba, maze agasakaza impuhwe ze. Kandi ni Umurinzi, Ushimwa cyane

Verse 29 — Surah Ash-Shura 42:29

No mu bimenyetso bye, ni iremwa ry’ibirere n’isi ndetse n’inyamaswa yakwirakwijemo. Kandi ashoboye kuzabakoranya igihe azashakira

Verse 30 — Surah Ash-Shura 42:30

Ikibi cyose kibageraho ni ingaruka z’ibyo mukora ubwanyu. Kandi (Allah) ababarira byinshi

Verse 31 — Surah Ash-Shura 42:31

Kandi ntabwo mwananira (Allah) ku isi, ndetse nta n’umurinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah

Verse 32 — Surah Ash-Shura 42:32

Na bimwe mu bimenyetso bye ni amato manini ameze nk’imisozi agendera mu nyanja

Verse 33 — Surah Ash-Shura 42:33

(Allah) aramutse abishatse yahagarika umuyaga, maze (amato) akaguma areremba hejuru yayo. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira

Verse 34 — Surah Ash-Shura 42:34

Cyangwa akayoreka kubera ibyo (ba nyir’amato) bakoze. Kandi (Allah) ababarira byinshi

Verse 35 — Surah Ash-Shura 42:35

Babandi bajya impaka ku magambo yacu, bazi neza ko nta buhungiro bazagira

Verse 36 — Surah Ash-Shura 42:36

Icyo muhawe cyose mu buzima bw’isi, kiba ari umunezero w’igihe gito, naho ibiri kwa Allah ni byo byiza kandi bizahoraho kuri babandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo

Verse 37 — Surah Ash-Shura 42:37

Na babandi birinda ibyaha bikomeye n’ibiteye isoni, kandi barakara bakababarira

Verse 38 — Surah Ash-Shura 42:38

Na babandi bumvira Nyagasani wabo, bagahozaho amasengesho, bakajya inama ku byo bakora, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye

Verse 39 — Surah Ash-Shura 42:39

Ndetse na babandi bitabara igihe bagiriwe akarengane

Verse 40 — Surah Ash-Shura 42:40

Kandi inyiturano y’ikibi ni ikibi nka cyo, ariko ubabariye akaniyunga (n’uwamugiriye nabi), uwo ibihembo bye biri kwa Allah. Mu by’ukuri, (Allah) ntakunda abarenganya abandi

Verse 41 — Surah Ash-Shura 42:41

Naho abazitabara nyuma yo kurenganywa, abo nta nkurikizi zizababaho

Verse 42 — Surah Ash-Shura 42:42

Ahubwo abo inkurikizi zizabaho ni babandi barenganya abantu bakanakora ubwangizi ku isi. Abo bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 43 — Surah Ash-Shura 42:43

Kandi uzihangana akanababarira, mu by’ukuri ibyo biri mu butwari bukomeye

Verse 44 — Surah Ash-Shura 42:44

N’uwo Allah arekeye mu buyobe, nta wundi utari we (Allah) wamutabara (ngo amuyobore). Kandi (wowe Muhamadi) uzabona inkozi z’ibibi ubwo zizaba zibonye ibihano zikavuga ziti "Ese hari uburyo twasubira ku isi

Verse 45 — Surah Ash-Shura 42:45

Kandi uzababona bajyanywe mu muriro, baciye bugufi basuzuguritse, bahengereza umuriro. Maze babandi bemeye bavuge bati "Rwose abanyagihombo nyabo ku munsi w’imperuka, ni abivukije (kujya mu ijuru) bakanarivutsa imiryango yabo". Mumenye ko rwose inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bihoraho

Verse 46 — Surah Ash-Shura 42:46

Kandi ntibazagira ababarinda (ibihano) batari Allah. N’uwo Allah arekeye mu buyobe nta buryo yabuvamo

Verse 47 — Surah Ash-Shura 42:47

Nimwumvire Nyagasani wanyu mbere y’uko mugerwaho numunsi udasubizwa inyuma wagenwe na Allah. Kuri uwo munsi nta buhungiro muzagira ndetse nta n’ubwo muzashobora guhakana (ibyaha mwakoze)

Verse 48 — Surah Ash-Shura 42:48

Ariko nibaramuka birengagije (kumvira Allah), umenye ko (yewe Muhamadi) tutakohereje kuba umugenzuzi (w’ibikorwa byabo); ahubwo icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa. Kandi mu by’ukuri, iyo dusogongeje umuntu ku byiza biduturutseho, arabyishimira; ariko bagerwaho n’ikibi kubera ibyo bakoze (bagahita bibanda ku bibi byabagezeho). Mu by’ukuri, umuntu ni indashima

Verse 49 — Surah Ash-Shura 42:49

Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine. Arema ibyo ashatse. Aha impano (yo kubyara) abakobwa uwo ashatse, ndetse akanaha impano yo kubyara abahungu uwo ashatse

Verse 50 — Surah Ash-Shura 42:50

Cyangwa akabagenera kubyara abahungu n’abakobwa, ndetse uwo ashatse akamwima urubyaro. Mu by’ukuri, (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose

Verse 51 — Surah Ash-Shura 42:51

Ntibibaho ko Allah yavugisha umuntu bitanyuze mu guhishurirwa cyangwa kumva ijwi rimuvugisha, cyangwa (Allah) yabishaka akamwoherereza intumwa ikamuhishurira ibyo (Allah) ashaka. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwikirenga, Ushishoza

Verse 52 — Surah Ash-Shura 42:52

(Nk’uko twahishuriye intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni nako twaguhishuriye Qur’an ku bw’itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntabwo wari uzi igitabo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wari usobanukiwe ukwemera. Ariko (Qur’an) twayigize urumuri tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu. Mu by’ukuri, wowe uyobora (abantu) inzira igororotse

Verse 53 — Surah Ash-Shura 42:53

Inzira ya Allah, we Mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Mumenye ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubira. Yahishuriwe i Maka, ig