Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 43 - Az-Zukhruf
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Az-Zukhruf 43:1
Haa Miim
Verse 2 — Surah Az-Zukhruf 43:2
Ndahiriye ku gitabo gisobanutse
Verse 3 — Surah Az-Zukhruf 43:3
Mu by’ukuri, (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa
Verse 4 — Surah Az-Zukhruf 43:4
Kandi mu by’ukuri, iyo (Qur’an) iri mu gitabo gihatse ibindi byose (Lawuhu Mahfudh), ifite agaciro gakomeye kandi yuje ubuhanga
Verse 5 — Surah Az-Zukhruf 43:5
Nonese tubihorere, nuko tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu b’inkozi z’ibibi (mwanze kurwemera)
Verse 6 — Surah Az-Zukhruf 43:6
Ese ni abahanuzi bangahe twohereje mu babayeho mbere yawe (yewe Muhamadi)
Verse 7 — Surah Az-Zukhruf 43:7
Nta muhanuzi n’umwe wabageragaho ngo babure kumunnyega
Verse 8 — Surah Az-Zukhruf 43:8
Nuko turimbura abari abanyembaraga kubarusha (abahakanyi b’i Maka), kandi urugero rw’abo tworetse mbere rwaratambutse
Verse 9 — Surah Az-Zukhruf 43:9
Kandi iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi"? Rwose baravuga bati "Byaremwe na (Allah) Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 10 — Surah Az-Zukhruf 43:10
We wabashyiriyeho isi ishashe, akanabashyiriraho amayira kugira ngo muyanyuremo mugere ku ntego zanyu
Verse 11 — Surah Az-Zukhruf 43:11
Ni nawe wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Ndetse uko ni ko muzazurwa
Verse 12 — Surah Az-Zukhruf 43:12
Ni nawe waremye amoko y’ibiremwa bitandukanye. Yanabashyiriyeho amato n’amatungo mugendaho
Verse 13 — Surah Az-Zukhruf 43:13
Kugira ngo mwicare hejuru yayo, maze muzirikane ingabire za Nyagasani wanyu muvuga muti "Ubutagatifu ni ubwa Allah, we watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera
Verse 14 — Surah Az-Zukhruf 43:14
Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira
Verse 15 — Surah Az-Zukhruf 43:15
(Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) babita abakobwa be. Mu by’ukuri, umuntu ni indashima ku buryo bugaragara
Verse 16 — Surah Az-Zukhruf 43:16
Ese (Allah) yakwigenera mu biremwa bye abakobwa120, maze mwe akabaha umwihariko w’abahungu
Verse 17 — Surah Az-Zukhruf 43:17
N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara
Verse 18 — Surah Az-Zukhruf 43:18
Ese uwabyirukiye mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)
Verse 19 — Surah Az-Zukhruf 43:19
Kandi bafashe abamalayika babita abagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa
Verse 20 — Surah Az-Zukhruf 43:20
Baranavuze bati "Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari gusenga ibigirwamana". Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo barabeshya
Verse 21 — Surah Az-Zukhruf 43:21
Ese twaba twarabahaye igitabo mbere yayo (Qur’an) bakaba ari cyo bashingiraho (ibyo bavuga)
Verse 22 — Surah Az-Zukhruf 43:22
Ahubwo baravuga bati "Mu by’ukuri, twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira
Verse 23 — Surah Az-Zukhruf 43:23
Uko ni nako byagenze mbere, nta muhanuzi n’umwe twohereje mu mudugudu mbere yawe (wowe Muhamadi), ngo ibikomerezwa byawo bibure kuvuga biti "Mu by’ukuri, twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo (yo gusenga ibigirwamana), bityo natwe turabigana
Verse 24 — Surah Az-Zukhruf 43:24
(Uwo muhanuzi) akababwira ati "Ese n’iyo naba mbazaniye inzira iruta iyo mwasanganye abakurambere banyu (mwampakana)?" Baravuga bati "Mu by’ukuri, ibyo mutuzaniye turabihakanye
Verse 25 — Surah Az-Zukhruf 43:25
Nuko turabibahanira. Bityo, nimurebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze
Verse 26 — Surah Az-Zukhruf 43:26
Kandi wibuke ubwo Ibrahimu yabwiraga se ndetse n’abantu be ati "Mu by’ukuri, njye nitandukanyije nibyo musenga
Verse 27 — Surah Az-Zukhruf 43:27
Usibye uwampanze (ni we nzasenga wenyine), kuko ari we uzanyobora
Verse 28 — Surah Az-Zukhruf 43:28
Maze iryo jambo (ryo gusenga Allah wenyine) Ibrahimu ariraga abazamukomokaho, kugira ngo bagarukire (Allah)
Verse 29 — Surah Az-Zukhruf 43:29
Ariko abo (babangikanyamana) n’ababyeyi babo twabahaye umunezero w’igihe gito kugeza ubwo bagezweho n’ukuri ndetse n’intumwa ibasobanurira
Verse 30 — Surah Az-Zukhruf 43:30
Nuko bamaze kugerwaho n’ukuri baravuze bati "Ubu ni uburozi kandi turabuhakanye
Verse 31 — Surah Az-Zukhruf 43:31
Baranavuze bati "Iyo iyi Quran (iba ari ukuri),yariguhishurirwa umugabo w’igikomerezwa ukomoka muri umwe mu mijyi ibiri (Maka na Twaifu)
Verse 32 — Surah Az-Zukhruf 43:32
Ese ni bo bagaba impuhwe (ubutumwa) za Nyagasani wawe (aho bihitiyemo)? Ahubwo ni twe twabagabiye imibereho yabo mu buzima bw’iyi si. Tunazamura mu ntera bamwe muri bo, kugira ngo bamwe bakorere abandi (imirimo). Kandi impuhwe za Nyagasani wawe ni zo nziza kuruta izo bakusanya
Verse 33 — Surah Az-Zukhruf 43:33
Kandi n’iyo abantu baza kuba umuryango umwe (w’abahakanyi), twari guha abahakana Allah Nyirimpuhwe, inzu zifite ibisenge bya feza n’ingazi buririraho
Verse 34 — Surah Az-Zukhruf 43:34
N’amazu yabo tukayaha inzugi n’intebe zegamirwaho (byose bya Feza)
Verse 35 — Surah Az-Zukhruf 43:35
Ndetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abatinya Allah
Verse 36 — Surah Az-Zukhruf 43:36
Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti (magara)
Verse 37 — Surah Az-Zukhruf 43:37
Mu by’ukuri, (shitani) zibakumira kugana inzira igororotse, bakanibwira ko ari bo bayobotse
Verse 38 — Surah Az-Zukhruf 43:38
Kugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze abwire (shitani yamuyobeje) ati "Iyo hagati yanjye na we haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’iburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi
Verse 39 — Surah Az-Zukhruf 43:39
Maze (babwirwe bati) "Ntacyo (ukwicuza kwanyu) uyu munsi kwabamarira kuko mwakoze ibibi, mu by’ukuri, murafatanya ibihano
Verse 40 — Surah Az-Zukhruf 43:40
Ese wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara
Verse 41 — Surah Az-Zukhruf 43:41
N’ubwo twakujyana (ugapfa mbere y’uko ubona ibihano byabo tuzabahanisha, wowe Muhamadi), mu by’ukuri, tuzabaryoza (ibyo bakoze)
Verse 42 — Surah Az-Zukhruf 43:42
Cyangwa tukakwereka (ibihano) twabasezeranyije. Mu by’ukuri, twe tubafiteho ubushobozi
Verse 43 — Surah Az-Zukhruf 43:43
Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri, uri mu nzira igororotse
Verse 44 — Surah Az-Zukhruf 43:44
Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso kuri wowe no ku bantu bawe kandi muzayibazwa
Verse 45 — Surah Az-Zukhruf 43:45
Kandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe
Verse 46 — Surah Az-Zukhruf 43:46
Kandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 47 — Surah Az-Zukhruf 43:47
Ariko ubwo yabageragaho azanye ibitangaza byacu, baramusetse barabinnyega
Verse 48 — Surah Az-Zukhruf 43:48
Kandi buri gitangaza twerekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga (kigaragaza ukuri kwa Mussa) kuruta kigenzi cyacyo cya kibanjirije (ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire (Allah)
Verse 49 — Surah Az-Zukhruf 43:49
Nuko babwira (Musa) bati "Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka
Verse 50 — Surah Az-Zukhruf 43:50
Maze tubakijije ibihano, bica isezerano
Verse 51 — Surah Az-Zukhruf 43:51
Nuko Farawo ahamagara abantu be, agira ati "Yemwe bantu banjye! Ese sinjye nyir’ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona
Verse 52 — Surah Az-Zukhruf 43:52
Ese sinjye muntu mwiza kuruta uyu (Musa) usuzuguritse, udashobora no kwisobanura
Verse 53 — Surah Az-Zukhruf 43:53
Kuki atamanuriwe ibikomo bya zahabu, cyangwa ngo aze aherekejwe n’abamalayika (bo kumushyigikira)
Verse 54 — Surah Az-Zukhruf 43:54
Nuko (Farawo) aba ahinduye abantu be abasazi arabayobya maze baramwumvira. Mu by’ukuri, bari abantu b’inkozi z’ibibi
Verse 55 — Surah Az-Zukhruf 43:55
Nuko bamaze kuturakaza twarihoreye, maze tubaroha (mu mazi) bose
Verse 56 — Surah Az-Zukhruf 43:56
Nuko tubagira icyitegererezo n’iciro ry’umugani (ngo babe isomo) ku bazaza nyuma
Verse 57 — Surah Az-Zukhruf 43:57
Kandi ubwo (ababangikanyamana) batangagaho urugero121 mwene Mariyamu (Issa), icyo gihe abantu bawe (yewe Muhamadi) bararwishimiye
Verse 58 — Surah Az-Zukhruf 43:58
Maze baravuga bati "Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?" Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana
Verse 59 — Surah Az-Zukhruf 43:59
(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli
Verse 60 — Surah Az-Zukhruf 43:60
Iyo tuza kubishaka (yemwe bantu) twari kubasimbuza abamalayika basimburana ku isi
Verse 61 — Surah Az-Zukhruf 43:61
Mu by’ukuri, (kugaruka kwa Issa) ni ikimenyetso cy’imperuka. Bityo, ntimukagishidikanyeho ahubwo nimunkurikire. Iyo ni yo nzira itunganye
Verse 62 — Surah Az-Zukhruf 43:62
Kandi rwose Shitani ntikabakumire (kugana iyo nzira), kuko mu by’ukuri, ari umwanzi wanyu ugaragara
Verse 63 — Surah Az-Zukhruf 43:63
Maze ubwo Issa yazaniraga (bene Isiraheli) ibitangaza, arababwira ati "Rwose mbazaniye ubutumwa ndetse no kugira ngo mbasobanurire bimwe mutavugaho rumwe. Ngaho nimutinye Allah kandi munyumvire
Verse 64 — Surah Az-Zukhruf 43:64
Mu by’ukuri, Allah ni we Nyagasani wanjye akaba ari na we Nyagasani wanyu, ngaho nimumusenge. Iyi niyo nzira itunganye
Verse 65 — Surah Az-Zukhruf 43:65
Nuko amatsinda (mu bahawe igitabo) ntiyavuga rumwe (ku nkuru ya Issa). Bityo ibihano bikaze ku munsi ubabaza (imperuka) bizaba ku nkozi z’ibibi (zihimbira Yesu ibinyoma)
Verse 66 — Surah Az-Zukhruf 43:66
Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibatunguye batabizi
Verse 67 — Surah Az-Zukhruf 43:67
Kuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abatinya (Allah)
Verse 68 — Surah Az-Zukhruf 43:68
(Bazabwirwa bati) "Bagaragu banjye! Uyu munsi ntimugire ubwoba ndetse n’agahinda
Verse 69 — Surah Az-Zukhruf 43:69
Babandi bemeye amagambo yacu kandi bakicisha bugufi (bakaba Abayisilamu)
Verse 70 — Surah Az-Zukhruf 43:70
(Bazabwirwa bati) "Nimwinjire mu Ijuru, mwe n’abagore banyu munezerewe
Verse 71 — Surah Az-Zukhruf 43:71
Bazazengurutswamo amasahane n’ibikombe bya zahabu (birimo ibiribwa n’ibinyobwa byiza), kandi muri ryo (Ijuru) bazabonamo ibishimishije kandi biryoheye amaso, muzanaribamo ubuziraherezo
Verse 72 — Surah Az-Zukhruf 43:72
(Babwirwe bati) "Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga
Verse 73 — Surah Az-Zukhruf 43:73
Muzahabwamo imbuto nyinshi muzajya murya
Verse 74 — Surah Az-Zukhruf 43:74
Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo
Verse 75 — Surah Az-Zukhruf 43:75
Ntibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye
Verse 76 — Surah Az-Zukhruf 43:76
Nta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo bari inkozi z’ibibi
Verse 77 — Surah Az-Zukhruf 43:77
Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti "Yewe Maliki (Malayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe adukureho burundu". Azavuga ati "Mu by’ukuri, muzabamo ubuziraherezo
Verse 78 — Surah Az-Zukhruf 43:78
Rwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe banze ukuri
Verse 79 — Surah Az-Zukhruf 43:79
Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri, ni twe twemeza ikigomba gukorwa
Verse 80 — Surah Az-Zukhruf 43:80
Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika
Verse 81 — Surah Az-Zukhruf 43:81
Vuga uti "Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamusenga
Verse 82 — Surah Az-Zukhruf 43:82
Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani Nyir’intebe y’icyubahiro! Ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira
Verse 83 — Surah Az-Zukhruf 43:83
Bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe
Verse 84 — Surah Az-Zukhruf 43:84
Ni we (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na we Mana yonyine ku isi. Kandi ni nawe Ushishoza, Umumenyi uhebuje
Verse 85 — Surah Az-Zukhruf 43:85
Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni nawe uzi iby’imperuka, kandi ni nawe muzagarurwaho
Verse 86 — Surah Az-Zukhruf 43:86
Naho ibyo basenga bitari we, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye babandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi)
Verse 87 — Surah Az-Zukhruf 43:87
Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati " Allah". Nonese ni gute bateshwa (gusenga Allah wabaremye)
Verse 88 — Surah Az-Zukhruf 43:88
(Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, aba ni abantu batemera
Verse 89 — Surah Az-Zukhruf 43:89
Bityo, bababarire unavuge uti "Salamu (Amahoro) !" Rwose bidatinze bazamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo). Yahishuriwe i Maka, ig Ku izina rya Allah, Nyiri