Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 45 - Al-Jathiyah
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Jathiyah 45:1
Haa Miim
Verse 2 — Surah Al-Jathiyah 45:2
Ihishurwa ry’iki gitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza
Verse 3 — Surah Al-Jathiyah 45:3
Mu by’ukuri, (ukuremwa) kw’ibirere n’isi ni ibimenyetso ku bemeramana
Verse 4 — Surah Al-Jathiyah 45:4
No mu iremwa ryanyu ndetse n’uburyo (Allah) akwirakwiza inyamaswa (ku isi), ni ibimenyetso ku bantu bemera badashidikanya
Verse 5 — Surah Al-Jathiyah 45:5
No mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa ndetse n’amafunguro (imvura) Allah amanura mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara), ndetse n’ihindagurika ry’imiyaga; ni ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge
Verse 6 — Surah Al-Jathiyah 45:6
Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi). Ese ni ayahe magambo yandi bakemera nyuma y’amagambo ya Allah ndetse n’ibimenyetso bye
Verse 7 — Surah Al-Jathiyah 45:7
Ibihano bikaze bizaba kuri buri wese uhimba ibinyoma, w’umunyabyaha
Verse 8 — Surah Al-Jathiyah 45:8
Wawundi usomerwa amagambo ya Allah, maze agatsimbarara, agatera umugongo yibona nk’aho atayumvise. (Yewe Muhamadi) muhe inkuru y’ibihano bibabaza
Verse 9 — Surah Al-Jathiyah 45:9
N’iyo hari icyo amenye mu magambo yacu arayacyerensa. Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Verse 10 — Surah Al-Jathiyah 45:10
Kandi n’imbere yabo hari umuriro wa Jahanamu, kandi ibyo bakoze cyangwa izindi mana bishyiriyeho zitari Allah ntacyo bizabamarira. Ndetse bazahanishwa ibihano bihambaye
Verse 11 — Surah Al-Jathiyah 45:11
(Iyi Qur’an) ni wo muyoboro. Naho babandi bahakanye amagambo ya Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza
Verse 12 — Surah Al-Jathiyah 45:12
Allah ni we waborohereje inyanja kugira ngo amato ayigendemo ku itegeko rye, no kugira ngo mushakishe ingabire gushimira. ze ndetse munabashe
Verse 13 — Surah Al-Jathiyah 45:13
Yanaborohoreje ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bimuturutseho. Mu by’ukuri, muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu batekereza
Verse 14 — Surah Al-Jathiyah 45:14
(Yewe Muhamadi!) Bwira abemeye bababarire babandi badatinya iminsi ya Allah (azabahaniraho kubera ibibi bakora), kugira ngo azagororere abantu ibyo bakoraga
Verse 15 — Surah Al-Jathiyah 45:15
Ukoze ibikorwa byiza aba abyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa
Verse 16 — Surah Al-Jathiyah 45:16
Kandi rwose twahaye bene Isiraheli igitabo, ubushishozi n’ubuhanuzi. Twanabahaye amafunguro meza, tunabarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo)
Verse 17 — Surah Al-Jathiyah 45:17
Ndetse twabahaye amategeko asobanutse. Kandi batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano hagati yabo. Rwose Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe
Verse 18 — Surah Al-Jathiyah 45:18
Hanyuma (yewe Muhamadi) tugushyira ku murongo w’amategeko y’idini (asobanutse). Bityo, wukurikire kandi ntuzakurikire irari ry’abadasobanukiwe
Verse 19 — Surah Al-Jathiyah 45:19
Mu by’ukuri, ntacyo bakumarira imbere ya Allah (aramutse ashatse kuguhana). Rwose bamwe mu nkozi z’ibibi ni inshuti magara z’abandi, ariko Allah ni umukunzi w’abamwubaha
Verse 20 — Surah Al-Jathiyah 45:20
Iyi (Qur’an) ni urumuri ku bantu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bizera badashidikanya
Verse 21 — Surah Al-Jathiyah 45:21
Ese abakora ibibi bakeka ko twabafata kimwe n’abemeye bakanakora ibikorwa byiza; haba mu mibereho yabo yo ku isi ndetse na nyuma yo gupfa? Rwose ibyo bibwira si ukuri
Verse 22 — Surah Al-Jathiyah 45:22
Kandi Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri, no kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze, kandi ntibazigera barenganywa
Verse 23 — Surah Al-Jathiyah 45:23
Ese ntiwabonye wawundi wagize irari rye nk’imana ye, maze Allah akamurekera mu buyobe abizi neza (ko azayoba), nuko akamuziba amatwi, akadanangira umutima we, ndetse akanashyira igikingirizo ku maso ye? Ese nyuma ya Allah ni nde wundi wamuyobora? Mbese ubu ntimushobora kwibuka
Verse 24 — Surah Al-Jathiyah 45:24
Kandi baravuze bati "Ubuzima nta kindi buri cyo usibye kuba ku isi, tugapfa tukanabaho, kandi nta kindi kitworeka kitari igihe. Ibyo nta bumenyi babifitiye, usibye gukeka gusa
Verse 25 — Surah Al-Jathiyah 45:25
N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, urwitwazo rwabo ruba kuvuga bati "Ngaho nimugarure abakurambere bacu niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye)
Verse 26 — Surah Al-Jathiyah 45:26
Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we ubaha ubuzima hanyuma akabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Nyamara abenshi mu bantu ntibabizi
Verse 27 — Surah Al-Jathiyah 45:27
Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine, kandi umunsi w’imperuka nugera, kuri uwo munsi abanyabinyoma bazahomba
Verse 28 — Surah Al-Jathiyah 45:28
(Ku munsi w’imperuka) uzanabona buri muryango (Umat) upfukamye, na buri muryango uhamagarwa ngo ujye (gusoma) igitabo cyawo (cy’ibikorwa, maze babwirwe bati) "Uyu munsi murahemberwa ibyo mwajyaga mukora
Verse 29 — Surah Al-Jathiyah 45:29
Iki gitabo cyacu kibavugaho ukuri. Rwose twandikaga ibyo mwajyaga mukora (byose)
Verse 30 — Surah Al-Jathiyah 45:30
Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi igaragara
Verse 31 — Surah Al-Jathiyah 45:31
Naho babandi bahakanye (babwirwe bati) "Ese ntimwasomerwaga amagambo yacu? Nyamara mwishyize hejuru maze muba abagizi ba nabi
Verse 32 — Surah Al-Jathiyah 45:32
N’iyo mubwiwe muti "Rwose isezerano rya Allah ni ukuri, kandi ko imperuka idashidikanywaho; muravuga muti "Ntituzi imperuka icyo ari cyo kandi icyo dukora ni ugukeka gusa, ndetse nta n’ubwo twakwemeza (ko uwo munsi uzabaho)
Verse 33 — Surah Al-Jathiyah 45:33
Kandi ibibi by’ibyo bakoze bizabagaragarira, ndetse bazanagerwaho (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa
Verse 34 — Surah Al-Jathiyah 45:34
Bazanabwirwa bati "Uyu munsi turabibagirwa nk’uko mwibagiwe guhura n’uyu munsi wanyu. Ndetse n’ubuturo bwanyu ni umuriro (wa Jahanamu), kandi ntimuzagira ababatabara
Verse 35 — Surah Al-Jathiyah 45:35
Ibyo (bibabayeho) ni ukubera ko mwakerensaga amagambo ya Allah ndetse mukanashukwa n’ubuzima bw’isi. Bityo, uyu munsi ntibawukurwamo (umuriro), kandi nta n’ubwo bazasubizwa ku isi (ngo bicuze)
Verse 36 — Surah Al-Jathiyah 45:36
Bityo, ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibirere, Nyagasani w’isi, akaba na Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 37 — Surah Al-Jathiyah 45:37
Ni nawe (wenyine) w’ikirenga mu birere n’isi, kandi ni we Munyembaraga uhebuje, Ushishoza