Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 46 - Al-Ahqaf

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Ahqaf 46:1

Verse 2 — Surah Al-Ahqaf 46:2

Ihishurwa ry’iki gitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

Verse 3 — Surah Al-Ahqaf 46:3

Ntitwaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri, ndetse binagenerwa igihe ntarengwa (bizabaho). Nyamara babandi bahakanye, ibyo baburirwa barabyirengagiza

Verse 4 — Surah Al-Ahqaf 46:4

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimunyereke icyo ibyo musenga bitari Allah byaremye ku isi? Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere? Ngaho nimunzanire igitabo cyahishuwe mbere y’iki (Qur’an) cyangwa ibisigisigi by’ubumenyi (bigaragaza ukuri kw’ibyo musenga), niba koko muri abanyakuri

Verse 5 — Surah Al-Ahqaf 46:5

Ni nde wayobye kurusha wawundi usenga ibitari Allah, bitanashobora kumusubiza kuzageza ku munsi w’imperuka? Ndetse bikaba bitanamenya ko babisaba

Verse 6 — Surah Al-Ahqaf 46:6

N’igihe abantu bazakoranywa (ku munsi w’imperuka, ibyo basenga) bizababera abanzi, ndetse binabihakane

Verse 7 — Surah Al-Ahqaf 46:7

N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, babandi bahakanye igihe ukuri (Qur’an) kubagezeho baravuga bati "Ubu ni uburozi bugaragara

Verse 8 — Surah Al-Ahqaf 46:8

Cyangwa bakavuga ko (Muhamadi) yayihimbye (Qur’an)! Vuga uti "Niba narayihimbye, ntacyo mwamarira kuri Allah. Niweuzi neza ibyo muyinenga. (Allah) arahagije kuba umuhamya hagati yanjye na mwe, kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 9 — Surah Al-Ahqaf 46:9

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi ntacyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara

Verse 10 — Surah Al-Ahqaf 46:10

Vuga uti "Nimumbwire! Ese niba (Qur’an) ituruka kwa Allah, mwe mukaba muyihakana nyamara umwe muri bene Isiraheli127 ahamya ko (ari ukuri) nka (Tawurati) akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)". Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

Verse 11 — Surah Al-Ahqaf 46:11

Na babandi bahakanye babwiye abemeye bati "Iyo (ubutumwa bwa Muhamadi) buza kuba ari bwiza, (ababwemeye) ntibari kudutanga kubwemera". Hanyuma iyo batemeye ko (ubwo butumwa) bubayobora baravuga bati "iki ni ikinyoma gishaje

Verse 12 — Surah Al-Ahqaf 46:12

Na mbere yayo (Qur’an) hari igitabo cya Musa (Tawurat) cyari ubuyobozi n’impuhwe. Naho iki (igitabo cya Qur’an) ni ibyakibanjirije, igitabo kiri mu gihamya rurimi rw’Icyarabu, kigamije kuburira inkozi zibibi no gutanga inkuru nziza ku bakora ibyiza

Verse 13 — Surah Al-Ahqaf 46:13

Mu by’ukuri, babandi bavuze bati "Nyagasani wacu ni Allah, hanyuma bagashikama (ku kuri), nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira

Verse 14 — Surah Al-Ahqaf 46:14

Abo ni abantu bo mu Ijuru, bazaribamo ubuziraherezo nk’ingororano z’ibyo bajyaga bakora

Verse 15 — Surah Al-Ahqaf 46:15

Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye umuruho wiyongera ku wundi; kumutwita no kumucutsa mu gihe kingana n’amezi mirongo itatu, kugeza ubwo agera mu gihe cy’ubukure akanagera ku myaka mirongo ine; maze akavuga ati "Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira ingabire zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira, kandi unantunganyirize urubyaro. Mu by’ukuri, nkwicujijeho kandi rwose ndi mu bicisha bugufi (Abayisilamu)

Verse 16 — Surah Al-Ahqaf 46:16

Abo ni bo twakirira ibyiza bakora tukanirengagiza ibibi byabo. (Bazaba ari) abantu bo mu Ijuru ku bw’isezerano ry’ukuri basezeranyijwe

Verse 17 — Surah Al-Ahqaf 46:17

Ariko wawundi wabwiye ababyeyi be amagambo yo kubinuba (ubwo bamuhamagariraga kwemera Allah n’izuka) agira ati "Ese muransezeranya ko nzazurwa mu gihe hari ibisekuru byahise mbere yanjye (bitigeze bizurwa)? Mu gihe (ababyeyi be) bitabaza Allah bamubwira bati "Nya korama! Emera! Rwose isezerano rya Allah ni ukuri". Ariko we akavuga ati "Ibi nta kindi biricyo usibye ko ari inkuru z’abo hambere

Verse 18 — Surah Al-Ahqaf 46:18

Abo ni bo bahamwe n’ijambo (ry’ibihano) nk’iryahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri, ni abanyagihombo

Verse 19 — Surah Al-Ahqaf 46:19

Kandi bose bafite inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, kugira ngo (Allah) azabagororere ingororano zabo zuzuye kubera ibikorwa byabo. Kandi ntibazigera bahuguzwa

Verse 20 — Surah Al-Ahqaf 46:20

Uzirikane n’umunsi babandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati "Mwapfushije ubusa ibyiza byanyu mu buzima bw’isi mubyinezezamo. Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera uko mwajyaga mwibona ku isi bitari mu kuri, no kubera ko mwajyaga mwigomeka (ku mategeko ya Allah)

Verse 21 — Surah Al-Ahqaf 46:21

Unibuke (yewe Muhamadi) umuvandimwe wa ba Adi (Hudu) ubwo yaburiraga abantu be bari batuye Ah’qaf -kandi bari baraburiwe mbere ye na nyuma ye- avuga ati "Ntimukagire undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri, ndatinya ko muzabona ibihano byo ku munsi uhambaye (nimukomeza guhakana)

Verse 22 — Surah Al-Ahqaf 46:22

Baravuga bati "Ese uje kudukura ku mana zacu? (Turabyanze!) Ngaho tuzanire ibyo udusezeranya (ibihano) niba koko uri umwe mu banyakuri

Verse 23 — Surah Al-Ahqaf 46:23

(Hudu) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubumenyi (bw’ibyo bihano) buri kwa Allah. Kandi ibyo mbagezaho n’ibyo natumwe, ariko rwose mbona muri abantu b’injiji

Verse 24 — Surah Al-Ahqaf 46:24

Maze babonye (igicu cy’ibihano) gikwiriye mu kirere kigana mu bibaya byabo (bari batuyemo, baracyishimira) maze baravuga bati "Iki gicu kiraduha imvura". (Hudu) arababwira ati "Ahubwo ni ibyo mwasabaga kwihutishwa. Ni umuyaga urimo ibihano bibabaza

Verse 25 — Surah Al-Ahqaf 46:25

Urimbura buri kintu cyose (uhuye nacyo) ku bw’itegeko rya Nyagasani wawo. Nuko bucya nta kindi kigaragara usibye amatongo yabo. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi

Verse 26 — Surah Al-Ahqaf 46:26

Kandi rwose (aba Adi) twabahaye ubutware tutigeze tubaha mwebwe (Abakurayishi). Tunabaha amatwi, amaso n’imitima (kugira ngo batekereze), nyamara amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imitima yabo, ntacyo byabamariye kubera ko bahakanaga amagambo ya Allah. Bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bakerensaga

Verse 27 — Surah Al-Ahqaf 46:27

Kandi rwose (nyuma y’iyo midugudu y’aba Adi), twarimbuye imidugudu ibakikije (yemwe bantu ba Maka), kandi (twakomeje) kubagaragariza ibitangaza kugira ngo bisubireho (ariko baranangira)

Verse 28 — Surah Al-Ahqaf 46:28

Ese izo mana zabo basengaga mu cyimbo cya Allah (bibwira ko) zabamwegereza zaba zarabatabaye? Ahubwo zarabatengushye (mu gihe bahanwaga). Ibyo ni (ingaruka z)’ikinyoma cyabo ndetse n’iz’ibyo bahimbaga

Verse 29 — Surah Al-Ahqaf 46:29

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twakohererezaga itsinda ry’amajini kugira ngo ryumve Quran, ubwo yahageraga yaravuze ati "Nimuceceke". Nuko imaze (gusomwa), (amajini) asubira kuburira bene wayo

Verse 30 — Surah Al-Ahqaf 46:30

Aravuga ati "Yemwe bagenzi bacu! Rwose twumvise igitabo cyahishuwe nyuma ya Musa, cyemeza ibyabaye ndetse kiyobora ku kuri no mu nzira igororotse

Verse 31 — Surah Al-Ahqaf 46:31

Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire intumwa ya Allah (ibyo ibahamagarira), kandi munayemere. (Allah) azababarira ibyaha byanyu anabarinde ibihano bibabaza

Verse 32 — Surah Al-Ahqaf 46:32

Kandi na wawundi utazumvira intumwa ya Allah, ntabwo ananiye (Allah kuba yamuhana akiri) ku isi. Kandi nta bandi barinzi azagira mu cyimbo cya (Allah). Abo bari mu buyobe bugaragara

Verse 33 — Surah Al-Ahqaf 46:33

Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi akaba atarananijwe no kubirema, ko ari we ushobora guha ubuzima ibyapfuye? Yego! Rwose ni we ufite ubushobozi kuri buri kintu

Verse 34 — Surah Al-Ahqaf 46:34

Uzirikane n’umunsi babandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati "Ese ibi (ibihano murimo) si ukuri?" Bavuge bati "Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu". (Allah) ababwire ati "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu

Verse 35 — Surah Al-Ahqaf 46:35

Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) nk’uko intumwa zari zifite umuhate zihanganye. Ntuzihutire kubasabira (ibihano). Umunsi bazabona ibyo basezeranyijwe (ibihano), bazaba nk’aho nta gihe bamaze ku isi usibye isaha imwe y’amanywa. Ibi (mubwiwe) ni ubutumwa (mugejejweho). Ese hari abandi bakorekwa uretse abantu b’inkozi z’ibibi