Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 47 - Muhammad
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Muhammad 47:1
Babandi bahakanye (Allah n’ubutumwa bw’intumwa Muhamadi), ndetse bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, (Allah) azaburizamo ibikorwa byabo
Verse 2 — Surah Muhammad 47:2
Naho babandi bemeye (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanemera ibyahishuriwe (Intumwa) Muhamadi; kuko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, (Allah) azabahanaguraho ibyaha anabatu- nganyirize imibereho
Verse 3 — Surah Muhammad 47:3
Ibyo ni ukubera ko abahakanyi bakurikiye ikinyoma, naho abemeye bakurikira ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo. Uko ni ko Allah aha abantu ingero zabo
Verse 4 — Surah Muhammad 47:4
Nimuramuka muhuye na babandi bahakanye (ku rugamba rugamije guhesha Allah icyubahiro), mujye mubakubita ku bikanu. Nimubanesha, mujye mubagira imbohe kugeza intambara irangiye. Hanyuma intambara nirangira, muzabarekure (ntacyo batanze) cyangwa batange inshungu. N’iyo Allah aza kubishaka, yari kubatsinda (nta ruhare mubigizemo); ariko (ibyo yabikoze) kugira ngo agerageze bamwe muri mwe akoresheje abandi. Naho babandi bishwe mu nzira ya Allah, ntazigera aburizamo ibikorwa byabo
Verse 5 — Surah Muhammad 47:5
Azabayobora anatunganye imibereho yabo
Verse 6 — Surah Muhammad 47:6
Maze anabinjize mu ijuru yabamenyesheje
Verse 7 — Surah Muhammad 47:7
Yemwe abemeye! Nimuharanira inzira ya Allah, azabatabara anabakomereze igihagararo
Verse 8 — Surah Muhammad 47:8
Naho babandi bahakanye, bazarimbuka kandi ibikorwa byabo (Allah) abigire impfabusa
Verse 9 — Surah Muhammad 47:9
Ibyo ni ukubera ko bahakanye ibyo Allah yahishuye (Quran), maze nawe akaburizamo ibikorwa byabo
Verse 10 — Surah Muhammad 47:10
Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Allah yarabarimbuye, kandi abahakanyi bazabona (iherezo) nka ryo
Verse 11 — Surah Muhammad 47:11
Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari inshuti magara y’abemeramana, kandi ko abahakanyi nta nshuti magara bazagira
Verse 12 — Surah Muhammad 47:12
Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko babandi bahakanye, binezeza (kuri iyi si by’igihe gito), maze bakarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); nyamara umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo
Verse 13 — Surah Muhammad 47:13
Ese ni imidugudu ingahe yarushaga imbaraga umudugudu wawe (wa Maka) wakumenesheje; nyamara tukaba twarayoretse? Nta n’umutabazi yigeze ibona
Verse 14 — Surah Muhammad 47:14
Ese babandi bashingiye ku bimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wabo, bamera kimwe nka babandi (Shitani) yakundishije ububi bw’ibikorwa byabo, ndetse bakanakurikira irari ryabo
Verse 15 — Surah Muhammad 47:15
Imiterere y’Ijuru ryasezeranyijwe abatinya Allah (ni uko) ritembamo imigezi y’amazi adahindura impumuro n’uburyohe, imigezi y’amata atajya ahindura uburyohe, imigezi y’inzoga ziryoheye abanywi (zidasindisha), ndetse n’imigezi y’ubuki busukuye; kandi bateganyirijwemo buri bwoko bw’imbuto no kubabarirwa na Nyagasani wabo. Ese abo bameze kimwe nk’abazaba mu muriro ubuziraherezo, bahabwa amazi yatuye abacagagura amara
Verse 16 — Surah Muhammad 47:16
No muri bo hari abagutega amatwi (yewe Muhamadi), maze mwatandukana bakabwira abahawe ubumenyi bati "Yahoze avuga iki?" Abo ni babandi Allah yadanangiye imitima yabo, ndetse banakurikiye irari ryabo
Verse 17 — Surah Muhammad 47:17
Naho babandi bayobotse, (Allah) abongerera ukuyoboka ndetse akanabaha ugutinya
Verse 18 — Surah Muhammad 47:18
Ese (abahakanyi) hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibaguye gitumo? Nyamara ibimenyetso byayo byamaze gusohora; ese kwibuka byabamarira iki (imperuka) yamaze kubageraho
Verse 19 — Surah Muhammad 47:19
Bityo, (yewe Muhamadi) menya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, unasabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse (n’ibyaha) by’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah azi neza ibyo mukora (ku manywa) ndetse (n’ibyo mukora nijoro) aho mutuye
Verse 20 — Surah Muhammad 47:20
(Kubera ihohoterwa bakorerwaga), babandi bemeye baravuze bati "Kuki tudahishurirwa isura [(igice cya Qur’an) (iduha uburenganzira bwo kurwanya abaduhohotera)]?" Ariko iyo isura ihishuwe (igira ibyo isobanura cyangwa itegeka) hakavugwamo imirwano, ubona babandi bafite uburwayi mu mitima yabo bakureba indoro isa nk’iy’uwagushijwe igihumure n’urupfu. Nyamara icyangombwa kuri bo
Verse 21 — Surah Muhammad 47:21
Ni ukumvira (Allah) no kuvuga imvugo nziza. Nyamara biramutse bibaye ngombwa (ko bajya ku rugamba), hanyuma bakaba abanyakuri (mubyo basezeranyije) Allah, ni byo byaba ari byiza kuri bo
Verse 22 — Surah Muhammad 47:22
Nonese muramutse muteye umugongo (mukanga kumvira Allah n’intumwa ye), ntimwaba abangizi ku isi ndetse mugaca n’imiryango yanyu
Verse 23 — Surah Muhammad 47:23
Abo ni bo Allah yavumye, abagira ibipfamatwi ndetse anabahuma amaso
Verse 24 — Surah Muhammad 47:24
Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Cyangwa imitima yabo iradanangiye (ntibasha kumva ukuri)
Verse 25 — Surah Muhammad 47:25
Mu by’ukuri, babandi bahindukiye bagatera umugongo (ukwemera), nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, Shitani yabakundishije (ibikorwa byabo bibi) inabizeza kubaho igihe kirekire
Verse 26 — Surah Muhammad 47:26
(Uko kubizeza kubaho igihe kirekire) ni ukubera ko babwiye abanze ibyo Allah yahishuye (Abayahudi) bati "Tuzajya tubumvira ku bintu bimwe na bimwe gusa". Nyamara Allah azi neza amabanga yabo
Verse 27 — Surah Muhammad 47:27
Bizaba bimeze bite ubwo abamalayika bazabakuramo roho, babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo
Verse 28 — Surah Muhammad 47:28
Ibyo (bizaba bitewe) n’uko bakurikiye ibirakaza Allah bakanga ibimushimisha, maze ibikorwa byabo akabigira impfabusa
Verse 29 — Surah Muhammad 47:29
Ese babandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bibwira ko Allah atazigera agaragaza inzika zabo (bafitiye intumwa n’abemeramana)
Verse 30 — Surah Muhammad 47:30
Kandi tubishatse twabakwereka ukababwirwa n’ibimenyetso byabo, ndetse ukanababwirwa no kugobeka imvugo (kwabo). Nyamara Allah azi neza ibikorwa byanyu
Verse 31 — Surah Muhammad 47:31
Kandi rwose tuzabagerageza kugeza ubwo tumenye abaharanira inzira y’ukuri n’abihangana muri mwe, ndetse tuzanagaragaza ibikorwa byanyu (byose)
Verse 32 — Surah Muhammad 47:32
Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse bakananyuranya n’intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, ntacyo bazatwara Allah. Kandi ibikorwa byabo azabigira impfabusa
Verse 33 — Surah Muhammad 47:33
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa (Muhamadi). Kandi ibikorwa byanyu ntimukabigire impfabusa
Verse 34 — Surah Muhammad 47:34
Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, maze bagapfa ari abahakanyi, Allah ntazigera abababarira
Verse 35 — Surah Muhammad 47:35
Bityo, ntimuzacike intege (ngo mugire ubwoba) maze ngo mugahamagarire (abanzi banyu) guhagarika intambara kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), kandi Allah ari kumwe namwe ndetse ntazigera agabanya (ibihembo) by’ibikorwa byanyu
Verse 36 — Surah Muhammad 47:36
Mu by’ukuri, ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza (by’igihe gito). Ariko nimwemera (Allah) mukanamutinya, azabagororera ibihembo byanyu kandi ntazigera abasaba imitungo yanyu
Verse 37 — Surah Muhammad 47:37
Aramutse anayibasabye akabatitiriza, mwagira ubugugu (bwo kuyimuha), maze akagaragaza urwango rwanyu (mu kwanga kuyitanga)
Verse 38 — Surah Muhammad 47:38
Dore (yemwe bemeramana) ni mwe muhamagarirwa gutanga mu nzira ya Allah, nyamara muri mwe hari abashobora kugira ubugugu. Kandi uzagira ubugugu azaba yihemukiye. Ariko Allah ni we mukungu naho mwe muri abatindi. Kandi nimuramuka mwanze (gutanga mu nzira ya Allah), azabakuraho abasimbuze abandi batari mwe, hanyuma ntibabe nka mwe