Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 5 - Al-Maidah
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Maidah 5:1
Yemwe abemeye! Mujye mwuzuza amasezerano. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo muza kugaragarizwa ko mwaziririjwe. Muziririjwe kandi guhiga igihe mwinjiye mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu (Hija). Mu by’ukuri, Allah ategeka ibyo ashaka
Verse 2 — Surah Al-Maidah 5:2
Yemwe abemeye! Ntimukubahuke ubutagatifu bw’ibimenyetso bya Allah (bijyanye n’umutambagiro mutagatifu), cyangwa ukwezi gutagatifu (mugukoramo urugamba), amatungo yagenewe kuba ibitambo (muyahohotera), n’abantu cyangwa amatungo biriho ibimenyetso (biranga ibigiye mu mutambagiro mutagatifu), cyangwa (guhohotera) abagana Ingoro Ntagatifu bashaka ingabire no kwishimirwa na Nyagasani wabo. Ariko nimusoza (umutambagiro mutagatifu) mwemerewe guhiga. Kandi urwango mufitiye abantu babakumiriye kugera ku Musigiti Mutagatifu ntiruzatume mugira nabi. Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri, Allah ni nyir’ibihano bikaze
Verse 3 — Surah Al-Maidah 5:3
Mwaziririjwe (kurya) icyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube, icyabagiwe ikitari Allah, ikishwe kinizwe, ikishwe gikubiswe, icyapfuye gihanutse, icyapfuye gitewe ihembe n’ikindi, n’icyariwehon’inyamaswa (kigapfa) uretse icyo mwabashije kubaga kitarapfa), ndetse n’icyabagiwe ibigirwamana. (Mwaziririjwe kandi) kuraguza (mushaka kumenya ibizababaho); ibyo byosekuri mwe ni ukwigomeka ku mategeko ya Allah. Kuri ubu, babandi bahakanye bataye icyizere (cy’uko mutakivuye) mu idini ryanyu, bityo ntimukabatinye, ahubwo abe ari njye mutinya. Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu. Ariko uzasumbirizwa n’inzara atari ukwigomeka (akarya ibyaziririjwe, nta cyaha kuri we), mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 4 — Surah Al-Maidah 5:4
Barakubaza (yewe Muhamadi)ku byerekeye ibyo baziruriwe (kurya). Vuga uti "Muziruriwe (kurya) ibyiza n’umuhigo mwafatiwe n’ibisiga ndetse n’imbwa mwatoje mukazigisha (guhiga) nk’uko Allah yabibigishije. Bityo, mujye murya ibyo zabafatiye mubivugireho izina rya Allah (igihe ariko muzohereje guhiga), kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura
Verse 5 — Surah Al-Maidah 5:5
Ubu muziruriwe (kurya) amafunguro meza. Muziruriwe kandi amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abakirisitu),ndetse nabo baziruriwe amafunguro yanyu. Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemerakazi n’abiyubashye muri babandi bahawe igitabo mbere yanyu, igihe mwabahaye inkwano zabo, kandi namwe mwiyubashye, mutiyandarika cyangwa ngo mugire inshoreke. Ariko uzahakana ukwemera, mu by’ukuri, ibikorwa bye bizaba impfabusa kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo
Verse 6 — Surah Al-Maidah 5:6
Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora isengesho, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore. Nimuba mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu, cyangwa mwasohotswemo n’intanga) mujye mwisukura (mwiyuhagira umubiri wose). Ariko nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore ntimubone amazi, mujye mukora Tayamamu mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye; mugihanaguze mu buranga bwanyu no ku maboko yanyu. Allah ntashaka kubashyiriraho ibibaremereye, ahubwo arashaka kubeza no kubasenderezaho inema ze kugira ngo mushimire
Verse 7 — Surah Al-Maidah 5:7
Munibuke inema za Allah kuri mwe n’isezerano rye rikomeye yabasezeranyije ubwo mwavugaga muti "Twumvise kandi twumviye". Kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibiri mu bituza byanyu
Verse 8 — Surah Al-Maidah 5:8
Yemwe abemeye! Mujye muhagarara mwemye (mwuzuza inshingano zanyu) kubera Allah, kandi mujye muba abahamya batabogama, ndetse urwango mufitiye abantu ntiruzatume mutabagirira ubutabera. Mujye murangwa n’ubutabera kuko ari byo byegereye gutinya Allah, kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora
Verse 9 — Surah Al-Maidah 5:9
Allah yasezeranyije babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzabababarira no kuzabagororera ibihembo bihambaye
Verse 10 — Surah Al-Maidah 5:10
Naho babandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo ni abantu bo mu muriro
Verse 11 — Surah Al-Maidah 5:11
Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo bamwe mu bantu bashakaga kubica, maze (Allah) akababarinda. Bityo nimutinye Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah
Verse 12 — Surah Al-Maidah 5:12
Rwose Allah yakiriye isezerano rya bene Isiraheli, maze tubatoranyamo abatware cumi na babiri. Nuko Allah aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi kumwe na mwe, nimuramuka muhojejeho amasengesho, mugatanga amaturo, mukemera intumwa zanjye mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Mu by’ukuri, nzabababarira ibyaha byanyu nzanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko muri mwe uzahakana nyuma y’ibyo, rwose azaba ayobye inzira igororotse
Verse 13 — Surah Al-Maidah 5:13
Bityo kubera kwica isezerano ryabo rikomeye, twarabavumye tunadanangira imitima yabo kuko bahindura amagambo (ya Allah ari muri Tawurati) bakayakura mu myanya yayo, kandi banirengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga. Ndetse ntuzahwema kubabonaho ubuhemu, uretse bake muri bo. Ku bw’ibyo, bababarire unirengagize (ibibi byabo). Mu by’ukuri, Allah akunda abakora ibyiza
Verse 14 — Surah Al-Maidah 5:14
No muri babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu", twakiriye isezerano ryabo, ariko birengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga, nuko tubateza ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka; kandi Allah azabamenyesha ibyo bajyaga bakora
Verse 15 — Surah Al-Maidah 5:15
Yemwe abahawe igitabo! Mwagezweho n’Intumwa yacu (Muhamadi) ibasobanurira byinshi mu byo mwahishaga mu gitabo (Tawurati n’Ivanjiri) ikanirengagiza byinshi (yabonaga ko bitari ngombwa). Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse (Qur’an) biturutse kwa Allah
Verse 16 — Surah Al-Maidah 5:16
(Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro babandi bashaka kwishimirwa nawe, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse
Verse 17 — Surah Al-Maidah 5:17
Rwose abavuze ko Imana ari yo Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), barahakanye. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde wagira ububasha bwo kugira icyo akora, Allah aramutse ashatse kurimbura Mesiya mwene Mariyamu, nyina, ndetse n’abari ku isi bose?" Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo, ni ibya Allah. Arema icyo ashatse. Kandi Allah ni Ushobora byose
Verse 18 — Surah Al-Maidah 5:18
Kandi Abayahudi n’Abakirisitu baravuga bati "Turi abana ba Allah tukaba n’abakunzi be". Vuga uti "Nonese kuki abahanira ibyaha byanyu?" Ahubwo mwe muri bamwe mu bantu yaremye, ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo ni ibya Allah; ndetse iwe ni ho (byose) bizasubira
Verse 19 — Surah Al-Maidah 5:19
Yemwe abahawe igitabo! Rwose intumwa yacu (Muhamadi) yabagezeho ibasobanurira (ukuri) nyuma y’igihe kirekire nta ntumwa yoherejwe (hagati ya Issa na Muhamadi), kugira ngo mutazagira urwitwazo muvuga muti "Ntawe utanga inkuru nziza cyangwa umuburizi watugezeho". Ariko ubu noneho utanga inkuru nziza akaba n’umuburizi yabagezeho. Kandi Allah ni Ushobora byose
Verse 20 — Surah Al-Maidah 5:20
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Mwibuke inema za Allah kuri mwe, ubwo yabatoranyagamo abahanuzi ndetse (namwe) akabagira abami (nyuma y’uko mwari abagaragu mu gihugu cya Farawo), akanabaha ibyo atahaye uwo ari wewese mu biremwa (byo ku gihe cyanyu)
Verse 21 — Surah Al-Maidah 5:21
Yemwe bantu banjye! Nimwinjire ku butaka butagatifu (Yerusalemu) Allah yabasezeranyije. Kandi ntimuzasubire inyuma (muhunga urugamba) mukaba abanyagihombo
Verse 22 — Surah Al-Maidah 5:22
Baravuga bati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, (kuri ubwo butaka) hari abantu b’ibihangange kandi ntabwo tuzahinjira batabanje kuhava; nibahava nibwo tuzahinjira
Verse 23 — Surah Al-Maidah 5:23
Abagabo babiri mu batinya (Allah) ndetse Allah yahaye ingabire baravuga bati"Nimubinjirane mu marembo; kuko nimuhabinjirana muzaba mubatsinze, kandi mwiringire Allah niba koko muri abemera
Verse 24 — Surah Al-Maidah 5:24
Baravuga bati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ntiduteze kuhinjira na rimwe igihe cyose bagihari. Bityo, genda wowe na Nyagasani wawe mubarwanye mwembi, rwose twebwetwiyicariye aha
Verse 25 — Surah Al-Maidah 5:25
(Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nta we ngenga uretse njye ubwanjye n’umuvandimwe wanjye; bityo, dutandukanye n’abantu b’ibyigomeke
Verse 26 — Surah Al-Maidah 5:26
(Allah) aravuga ati "Rwose (ubwo butaka) babuziririjwe imyaka mirongo ine, (bazayimara) barindagira mu isi; bityo b’ibyigomeke". ntuzababazwen’abantu
Verse 27 — Surah Al-Maidah 5:27
Kandi (yewe Muhamadi)ubabarire by’ukuri inkuru y’abana babiri ba Adamu (Gahini na Abeli), ubwo bombi batangaga ibitambo; icy’umwe muri bo (Abeli) kikakirwa ariko icy’undi (Gahini) nticyakirwe. (Gahini) aravuga ati "Rwose ndakwica". (Abeli) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah yakira (ibikorwa) by’abamutinya
Verse 28 — Surah Al-Maidah 5:28
Nuramuka undambuyeho ukuboko kwawe kugira ngo unyice, njye sinakuramburaho ukwanjye ngo nkwice, kuko mu by’ukuri njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 29 — Surah Al-Maidah 5:29
Njye ndashaka ko wikorera umutwaro w’ibyaha byanjye n’ibyawe, maze ukaba mu bantu bo mu muriro. Icyo ni cyo gihembo cy’abanyamahugu
Verse 30 — Surah Al-Maidah 5:30
Nuko umutima we umwoshya kwica umuvandimwe we, aramwica maze aba abaye mu banyagihombo
Verse 31 — Surah Al-Maidah 5:31
Nuko Allah yohereza icyiyoni gicukura mu butaka (gihamba kigenzi cyacyo), kugira ngo kimwereke uko ashyingura umuvandimwe we. (Gahini) aravuga ati "Mbega ibyago! Ubu koko nananiwe kuba nk’iki cyiyoni ngo nshyingure umuvandimwe wanjye?" Ubwo aba abaye mu bicuza (impamvu atabikoze)
Verse 32 — Surah Al-Maidah 5:32
Kubera ibyo, twategetse bene Isiraheli ko uzica umuntu atamuhoye ko yishe undi cyangwa ko yakoze ubwononnyi ku isi, azafatwa nk’uwishe ab’isi bose. N’uzarokora ubuzima bw’umuntu, azagororerwa nk’uwarokoye ab’isi bose. Kandi rwose intumwa zacu zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko abenshi muri bo nyuma yabyo bakomeje kuba abangizi ku isi
Verse 33 — Surah Al-Maidah 5:33
Mu by’ukuri, igihano cy’abarwanya Allah n’intumwa ye bakanakwiza ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bagacibwa bakabambwa, amaboko cyangwa n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu 43. Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye
Verse 34 — Surah Al-Maidah 5:34
Uretse babandi bicujije mbere y’uko mubafata (ngo bahanwe). Bityo mumenye ko Allahari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 35 — Surah Al-Maidah 5:35
Yemwe abemeye! Mutinye Allah munakore ibikorwa bituma mumwiyegereza, kandi muharanire inzira ye kugira ngo mukiranuke
Verse 36 — Surah Al-Maidah 5:36
Mu by’ukuri babandi bahakanye, n’iyo baba bafite ibiri mu isi byose n’ibindi nkabyo kugira ngo babyicunguze ibihano byo ku munsi w’imperuka, ntabwo bizemerwa kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
Verse 37 — Surah Al-Maidah 5:37
Bazifuza kuva mu muriro ariko ntibazigera bawuvamo, kandi bazanahanishwa ibihano bihoraho
Verse 38 — Surah Al-Maidah 5:38
Umujura w’umugabo n’umujura w’umugore mujye mubaca amaboko bibe igihano cy’ibyo bakoze, igihano ntangarugero giturutse kwa Allah. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Verse 39 — Surah Al-Maidah 5:39
Ariko uwicuza nyuma yo gukora icyaha ndetse akanakora ibikorwa byiza, rwose Allah aramubabarira. Mu by’ukuri, Allah niUbabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 40 — Surah Al-Maidah 5:40
Ese ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Ahana uwo ashaka akanababarira uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose
Verse 41 — Surah Al-Maidah 5:41
Yewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abihutira kujya mu buhakanyi muri babandi bavuze bati "Twaremeye" babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abaza kumviriza ibyo uvuga bagamije kujya ibinyoma, baza kumva ibyo uvuga kuvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe. Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati "Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge". Uwo Allah ashatse kugeragezantacyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni babandi Allah atashatse kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye
Verse 42 — Surah Al-Maidah 5:42
(Bakunda) gutega amatwi ibinyoma bakanakunda kurya ibyaziririjwe. Nibakugana (yewe Muhamadi) ujye ubakiranura cyangwa ubirengagize. Nubirengagiza nta cyo bazagutwara kandi nubakiranura, ujye ubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, Allah akunda abakoresha ubutabera
Verse 43 — Surah Al-Maidah 5:43
Ese ni gute bagusaba ko ubakiranura kandi bafite Tawurati ikubiyemo amategeko ya Allah? Nyamara nyuma y’ibyo bagatera umugongo. Abo rwose ntabwo ari abemera (nyakuri)
Verse 44 — Surah Al-Maidah 5:44
Mu by’ukuri, twahishuye Tawurati irimo umuyoboro n’urumuri. Ni na yo Abahanuzi biyeguriye Allah, Abihayimana n’abamenyi b’idini bifashisha mu gukiranura Abayahudi; kuko bahawe inshingano zo kubungabunga igitabo cya Allah, kandi bari n’abahamya bacyo. Bityo ntimugatinye abantu ahubwo mube ari njye mutinya, kandi ntimukagurane amagambo yanjye igiciro gito. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi
Verse 45 — Surah Al-Maidah 5:45
Kandi twabategetse muri yo (Tawurati) ko uwishe umuntu (abigambiriye) nawe yicwa, ukuyemo ijisho nawe akurwemo ijisho, uciye izuru nawe acibwe izuru, uciye ugutwi nawe acibwe ugutwi, ukuye iryinyo nawe akurwe iryinyo, n’ukomerekeje nawe akomeretswe. Ariko uzababarira (ntiyihorere), ibyo bizatuma ababarirwa ibyaha. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi
Verse 46 — Surah Al-Maidah 5:46
Kandi nyuma y’uruhererekane rwazo (intumwa z’Abayisiraheli), twabakurikije Issa mwene Mariyamu ashimangira ibyahishuwe mbere ye muri Tawurati, tunamuha Ivanjiri irimo umuyoboro n’urumuri inashimangira ibyo muri Tawurati yahishuwe mbere yayo, ikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinya Allah
Verse 47 — Surah Al-Maidah 5:47
Ngaho abahawe Ivanjilinibategekeshe ibyo Allah yayibahishuriyemo.Kandi abatazakiranura abantu bifashishijeibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi
Verse 48 — Surah Al-Maidah 5:48
Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse. Bityo, jya ubakiranura ukoresheje ibyo Allah yahishuye kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo ngo aguteshe ukuri kwakugezeho. Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira). Iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryangoumwe (Umat), ariko (si uko yabigenje) kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye; bityo nimurushanwe mu gukora ibyiza.Mwese muzagaruka kwa Allah, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe
Verse 49 — Surah Al-Maidah 5:49
Unabakiranuze ibyo Allah yahishuye, kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo, kandi unabirinde kugira ngo batagutesha bimwe mu byo Allah yaguhishuriye. Ariko nibatera umugongo, ubwo umenye ko Allah ashaka kubahanira bimwe mu byaha byabo. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bantu ni ibyigomeke
Verse 50 — Surah Al-Maidah 5:50
Nonese barashaka amategeko yo mu bihe by’ubujiji? Ese ni nde wakiranura neza kurusha Allah, ku bantu bizera nyabyo
Verse 51 — Surah Al-Maidah 5:51
Yemwe abemeye! Ntimukagire Abayahudi n’Abakirisitu inshuti zanyu magara (mubabitsa amabanga yanyu, kuko) bamwe ari inshuti magara z’abandi. Kandi uzabagira inshuti magara muri mwe, uwo azaba abaye umwe muri bo. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
Verse 52 — Surah Al-Maidah 5:52
Nuko ugasanga babandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bihutira kubagana bavuga bati "Turatinya ko twagerwaho n’amakuba". Nyamara Allah yazana intsinzi cyangwa ikindi giturutse iwe, bagatangira kwicuza kubera ibyo bagize ibanga mu mitima yabo
Verse 53 — Surah Al-Maidah 5:53
Naho babandi bemeye bazavuga bati "Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemera)?" Ibikorwa byabo byabaye impfabusa (kubera uburyarya bwabo) nukobaba abanyagihombo
Verse 54 — Surah Al-Maidah 5:54
Yemwe abemeye!Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi nabo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza kuwo ashaka. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
Verse 55 — Surah Al-Maidah 5:55
Mu by’ukuri, inshuti yanyu magara ni Allah, Intumwa ye n’abemeye; babandi bahozaho amasengesho bakanatanga amaturo bicishije bugufi (kuri Allah)
Verse 56 — Surah Al-Maidah 5:56
Kandi uzagira inshuti magara Allah, Intumwa ye, ndetse n’abemera; mu by’ukuri, itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda
Verse 57 — Surah Al-Maidah 5:57
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara babandi bagize idini ryanyu urunnyego n’igikinisho muri babandi bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’abahakanyi, kandi mutinye Allah niba koko muri abemera
Verse 58 — Surah Al-Maidah 5:58
N’iyo muhamagariye (abantu) kujya gusenga, babigira urunnyego n’igikinisho; ibyo ni ukubera ko ari abantu badatekereza
Verse 59 — Surah Al-Maidah 5:59
Vuga uti "Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke
Verse 60 — Surah Al-Maidah 5:60
Vuga uti "Ese mbabwire uzahembwa ibihembo bibi kwa Allah kurusha ibyo (by’inkozi z’ibibi)? Ni abavumwe na Allah akabarakarira, akagira bamwe muri bo inkende n’ingurube ndetse n’abagaragira ibigirwamana. Abo (ku munsi w’imperuka) bazaba bari ahantu habi kurusha ahandi (mu muriro), kandi bayobye nyabyo inzira igororotse
Verse 61 — Surah Al-Maidah 5:61
N’iyo (indyarya) zije zibagana, ziravuga ziti "Twaremeye", nyamara zinjirana aho muri (umugambi w’) ubuhakanyi zikanabusohakana. Kandi Allah azi neza ibyo zahishaga byose
Verse 62 — Surah Al-Maidah 5:62
Uzanabona abenshi muri bo (Abayahudi) bihutira kujya mu byaha, mu bugizi bwa nabi no kurya ibyaziririjwe. Rwose ibyo bakoraga ni bibi
Verse 63 — Surah Al-Maidah 5:63
Kuki abihayimana n’abamenyi (babo) batababuza imvugo yabo y’icyaha no kurya ruswa? Rwose ibyo bakoraga ni bibi
Verse 64 — Surah Al-Maidah 5:64
Kandi Abayahudi baravuze bati "Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira)". Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amabokoye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi
Verse 65 — Surah Al-Maidah 5:65
Kandi mu by’ukuri, iyo abahawe igitabo baza kwemera bakanatinya (Allah), rwose twari kubababarira ibyaha byabo, kandi twari kubinjiza mu busitani bwuje inema (Ijuru)
Verse 66 — Surah Al-Maidah 5:66
Nyamara iyo baza gushyira mu bikorwa ibyo Tawurati n’Ivanjili (bibigisha) ndetse n’ibyo bahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wabo (Qur’an), rwose bari guhabwa amafunguro aturutse hejuru yabo no mu nsi y’ibirenge byabo. Muri bo hari abantu b’abanyakuri, arikoabenshi muri bo bakora ibibi
Verse 67 — Surah Al-Maidah 5:67
Yewe Ntumwa (Muhamadi)! Sohoza ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nutabikora, ubwo uzaba udasohoje ubutumwa bwe. Kandi Allah azakurinda abantu. Mu by’ukuri, Allahntayobora abantu b’abahakanyi
Verse 68 — Surah Al-Maidah 5:68
Vuga uti "Yemwe abahawe igitabo! Nta cyo muzaba mushingiyeho (mu kwemera kwanyu) kugeza ubwo muzashyira mu bikorwa Tawurati, Ivanjilin’ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu (Qur’an)". Kandi rwose, ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Bityo ntukababazwen’abantu b’abahakanyi
Verse 69 — Surah Al-Maidah 5:69
Mu by’ukuri, babandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abakirisitu (abemeye ubutumwa bwa Yesu ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allahby’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, nta bwoba bazagira habe n’agahinda
Verse 70 — Surah Al-Maidah 5:70
Rwose twakiriye isezerano rya bene Isiraheli tunaboherereza intumwa. Buri uko intumwa yabazaniraga ibyo imitima yabo itararikiye, zimwe barazihinyuraga izindi bakazica
Verse 71 — Surah Al-Maidah 5:71
Bibwiraga ko batazahanwa, nuko barahuma (ntibabona ukuri) banaba ibipfamatwi (ntibumva ukuri); maze (baricuza) Allah arabababarira, nyuma nanone abenshi muri bo barongera barahuma baba n’ibipfamatwi. Kandi Allah abona bihebuje ibyo bakora
Verse 72 — Surah Al-Maidah 5:72
Rwose babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Imana ni yo Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)", barahakanye. Nyamara Mesiya yaravuze ati "Yemwe bene Isiraheli! Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu". Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara
Verse 73 — Surah Al-Maidah 5:73
Rwose babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah ni uwa gatatu muri batatu (mu butatu)", barahakanye. Nyamara nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Abahakanye muri bo nibatarekera aho ibyo bavuga, rwose bazagerwahon’ibihano bibabaza
Verse 74 — Surah Al-Maidah 5:74
Ese ubwo ntibakwiye kugarukira Allah ngo banamusabe imbabazi? Kandi Allah ni Uhebuje mu kubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 75 — Surah Al-Maidah 5:75
Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari intumwa y’Imana, kandi hari n’izindi ntumwa zahise mbere ye. Ndetse nanyina yari umunyakuri cyane (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri)
Verse 76 — Surah Al-Maidah 5:76
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni gute musenga (ibigirwamana) mu cyimbo cya Allah, nyamara bidashobora kugira icyo bibatwara cyangwa ngo bigire icyo bibungura? Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 77 — Surah Al-Maidah 5:77
Vuga uti "Yemwe abahawe igitabo! Ntimugakabye mu idini ryanyu (murishyiramo) ibitari ukuri, kandi ntimugakurikire amarangamutima y’abantu bayobye mbere, bakanayobya benshi, ndetse bakayoba inzira y’ukuri
Verse 78 — Surah Al-Maidah 5:78
Babandi bahakanye bo muri beneIsiraheli bavumwe binyuze ku rurimi rwa Dawudi n’urwa Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya). Ibyo ni ukubera ko bigometse kandi bakaba baranarengeraga
Verse 79 — Surah Al-Maidah 5:79
Ntabwo babuzanyaga ibibi bakoraga. Rwose ibyo bakoraga ni bibi
Verse 80 — Surah Al-Maidah 5:80
Uzasanga abenshi muri bo bagira inshuti magara babandi bahakanye. Rwose ibyo imitima yabo yashyize imbere ni bibi; ibyo byatumye Allah abarakarira, kandi bazaba mu bihano ubuziraherezo
Verse 81 — Surah Al-Maidah 5:81
Nyamara iyo baza kuba bemera Allah n’umuhanuzi (Muhamadi) ndetse n’ibyo yahishuriwe, ntibari kubagira inshuti magara; ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke
Verse 82 — Surah Al-Maidah 5:82
Rwose uzasanga Abayahudi n’ababangikanyamana ari bo barusha abandi kugirira abemera urwango rukomeye. Uzasanga kandi abiteguye gukunda abemera (Abayisilamu) ari abavuga bati "Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu". Ibyo ni uko muri bo harimo abamenyi n’abihaye Imana, kandi bakaba batagira ubwirasi (mu kwemera ukuri)
Verse 83 — Surah Al-Maidah 5:83
Kandi iyo bumvise ibyahishuriwe Intumwa (Muhamadi), ubona amaso yabo azenga amarira kubera ukuri bamenye; bakavuga bati "Nyagasani wacu! Turemeye; bityo dushyire mu bahamya (b’ukuri)
Verse 84 — Surah Al-Maidah 5:84
Ese ni iki cyatubuza kwemera Allahn’ukuri kwatugezeho (Qur’an), kandi twifuza ko Nyagasani wacu adushyira hamwe n’abantu b’intungane (mu ijuru)
Verse 85 — Surah Al-Maidah 5:85
Bityo, kubera ibyo bavuze, Allah yabagororeye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Kandi iyo ni yo ngororano y’abakora ibyiza
Verse 86 — Surah Al-Maidah 5:86
Naho babandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo bazaba abo mu muriro wa Jahanamu
Verse 87 — Surah Al-Maidah 5:87
Yemwe abemeye! Ntimukaziririze ibyiza Allah yabaziruriye, kandi ntimukarengere. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera
Verse 88 — Surah Al-Maidah 5:88
Kandi mujye murya mu mafunguro aziruwe kandi meza Allah yabahaye, ndetse munatinye Allah, we mwemera
Verse 89 — Surah Al-Maidah 5:89
Allah ntabahanira indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahanira indahiro mwagambiriye (ntimuzubahirize). (indahiro Icyiru cyayo yagambiriwe ntiyubahirizwe)ni ukugaburira abakene icumi amafunguro musanzwe mugaburira imiryango yanyu, cyangwa kubambika cyangwa kubohora umucakara; ariko utazabishobora azasibe iminsi itatu. Icyo ni cyo cyiru cy’indahiro zanyu igihe mwarahiye (ntimuzubahirize). Bityo, mujye murinda indahiro zanyu (ntimukarahire cyane, kandi nimuramuka murahiye mujye muzubahiriza). Uko ni ko Allahabasobanurira amategeko ye kugira ngo mushimire
Verse 90 — Surah Al-Maidah 5:90
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, gusenga ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke
Verse 91 — Surah Al-Maidah 5:91
Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, kubateshakwibuka Allah ndetse no gusenga. Nonese ubwo ntimukwiye kubireka
Verse 92 — Surah Al-Maidah 5:92
Munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi), munirinde (kunyuranya n’amategeko ye). Nimutera umugongo, mumenye ko nta kindi Intumwa yacu ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara
Verse 93 — Surah Al-Maidah 5:93
Babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza,nta cyaha kuri bogituruka ku byo bariye (mbere y’uko biziririzwa) igihe cyosebatinya Allah (birinda ibyo yabaziririje bamaze kubimenya), bakemera (ko biziririjwe), bakanakora ibikorwa byiza; hanyuma bakarushaho gutinya Allah ndetse bakanamwemera, nanonebakongera gutinya Allah kurushaho bakanakora ibikorwa byiza. Kandi Allah akunda abakora ibikorwa byiza
Verse 94 — Surah Al-Maidah 5:94
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri,(igihe muri mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), Allah azabagerageresha (kubegereza) umuhigo mushobora gufatisha amaboko yanyu n’uwo mwakwicisha amacumu yanyu, kugira ngo Allah agaragaze umutinya atamubona. Ubwo uzarengera nyuma y’ibyo (agahiga ari mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), azahanishwaibihanobibabaza
Verse 95 — Surah Al-Maidah 5:95
Yemwe abemeye! Ntimukice umuhigo (w’imusozi) igihe muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi uzawica muri mwe abigambiriye, igihano cye kizaba gutanga itungo rihwanye n’iryo yishe,byemejwe n’abantu babiri b’inyangamugayo muri mwe; rikaba ituro rijyanwa rikabagirwa abakene baturiye ingoro ya Al Kaabat, cyangwa agatanga icyiru cyo kugaburira abakene, cyangwa icyiru kingana n’ibyo kikaba gusiba; ibyo niukugira ngo yumve ingaruka z’igikorwa cye (cyo kunyuranya n’itegeko ry’Imana). Allah yababariye ibyahise (mbere ya Islamu), ariko uzasubira (akongera gukora icyaha) Allah azabimuhanira. Kandi Allah niUmunyembaraga zihebuje, Nyiruguhana bikaze
Verse 96 — Surah Al-Maidah 5:96
Mwaziruriwe umuhigo wo mu nyanja n’ibyipfishije biyibamo, kugira ngo bibagirire akamaro mwe ubwanyu (mutuye) n’abari ku rugendo. Cyakora mwaziririjwe umuhigo w’imusozi igihe cyose muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi mutinye Allah we muzakoranyirizwa iwe
Verse 97 — Surah Al-Maidah 5:97
Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi)amezi (ane) matagatifu, amatungo yagenewe kuba ibitambo, ndetse n’amatungo afite ibimenyetso (biranga ikijyanwe mu mutambagiro mutagatifu; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose
Verse 98 — Surah Al-Maidah 5:98
Mumenye ko Allah ari nyir’ibihano bikaze, kandi ko Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 99 — Surah Al-Maidah 5:99
Nta kindi Intumwa (Muhamadi) ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa. Kandi Allahazi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha
Verse 100 — Surah Al-Maidah 5:100
Vuga (yewe Muhamadi)uti "Ikibi ntigihwanye n’icyiza kabone n’ubwo watangazwa n’ubwinshi bw’ibibi". Bityoyemwe banyabwenge, nimutinye Allah kugira ngo mukiranuke
Verse 101 — Surah Al-Maidah 5:101
Yemwe abemeye! Ntimukabazeibintu mushobora kugaragarizwa bikabagiraho ingaruka! Kuko nimubibaza mu gihe Qur’an igihishurwa, muzabigaragarizwa (bibe amategeko kuri mwe)nyamara Allah yari yarabyihoreye. Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera (abagaragu be)
Verse 102 — Surah Al-Maidah 5:102
Mu by’ukuri,hariabantu babajije ibibazo nk’ibyo mbere yanyu, hanyuma (babisubijwe) biba impamvu yo kubihakana
Verse 103 — Surah Al-Maidah 5:103
Allah ntabwo ari we wagennye (imihango ababangikanyamana bakoreraga amatungo bayaziririza), yaba Bahira44, Sa’ibat45, Waswilat46, cyangwa Hami 47. Ahubwo babandi bahakanye bahimbira Allah ibinyoma kandi abenshi muri bo ntibatekereza
Verse 104 — Surah Al-Maidah 5:104
Kandi n’iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi)". Baravuga abakurambere bati "Ibyo bacu twasanze bakurikira biraduhagije". Ese n’ubwo abakurambere babo ntacyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)
Verse 105 — Surah Al-Maidah 5:105
Yemwe abemeye! Nimwimenye (mutinye Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye ntacyo bazabatwara. Igarukiro ryanyu mwese ni kwa Allah, maze azabamenyeshe ibyo mwakoraga
Verse 106 — Surah Al-Maidah 5:106
Yemwe abemeye! Igihe umwe muri mwe azaba yegereje urupfu, mu gihe cyo kuraga ajye ashaka abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe (Abayisilamu). Cyangwa igihe muri mu rugendo mukabona mwegereje urupfu, mujye mushaka (abatangabuhamya b’inyangamugayo) babiri batari muri mwe. (Abo mu muryango w’uwapfuye) nibaramuka bashidikanyije ku bunyangamugayo bwabo, mujye mubahagarika nyuma y’isengesho barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) "Nta bwo twabeshya ngo tugurane (iyi ndahiro) indonke z’isi kabone n’iyo (uwo bifitiye akamaro) yaba ari uwo dufitanye isano, kandi ntituzahisha ubuhamya bwa Allah, kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze) twaba tubaye mu banyabyaha
Verse 107 — Surah Al-Maidah 5:107
Nibiramuka bigaragaye ko (abo bombi) bakoze icyaha (cyo kurahira mu binyoma), mujye mushaka abandi babiri (mu bafitanye isano n’uwapfuye) bajye mu cyimbo cyabo, hanyuma barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) "Rwose turemeza ko ubuhamya bwacu ari ukuri kurusha ubuhamya bwabo bombi, kandi ntitwarengereye (ukuri); kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze), twaba tubaye mu nkozi z’ibibi
Verse 108 — Surah Al-Maidah 5:108
Ubwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamwumvire. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke
Verse 109 — Surah Al-Maidah 5:109
(Mwibuke) umunsi Allah azakoranya intumwa zose akazibaza ati "Mwasubijwe iki (ubwo mwahamagariraga abantu kwemera Imana)?" Zizasubiza ziti "Nta bumenyi tubifiteho, mu by’ukuri ni wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe
Verse 110 — Surah Al-Maidah 5:110
Wibuke igihe Allah azavuga ati "Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ibuka ingabire zanjye naguhundagajeho n’izo nahundagaje ku mubyeyi wawe; ubwo nagushyigikizaga Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)], ukavugisha abantu ukivuka no mu gihe wari umaze kuba mukuru. (Unibuke) igihe nakwigishaga kwandika, ubuhanga, Tawurati n’Ivanjili ndetse n’igihe ukagikoramo wabumbaga igisa icyondo nk’inyoni ku bushobozi bwanjye, nuko ugahuhamo maze kikaba inyoni ku bushobozi bwanjye, ugakiza impumyi n’ababembe ku bushobozi bwanjye.(Unibuke) ubwo wazuraga abapfuye ku bushobozi bwanjye n’igihe nagukizaga bene Isiraheli (ubwo bashakaga kukwica), ndetse n’igihe wabazaniraga ibitangaza bigaragara nuko abahakanye muri bo bakavuga bati "Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara
Verse 111 — Surah Al-Maidah 5:111
Unibuke ubwo nahishuriraga abigishwa (ba Yesu) nti "Nimunyemere munemere intumwa yanjye (Yesu)". Bakavuga bati "Turemeye, bityo tubere umuhamya ko turi abicisha bugufi ku mategeko y’Imana (Abayislamu)
Verse 112 — Surah Al-Maidah 5:112
Wibuke ubwo abigishwa (ba Yesu) bavugaga bati "Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ese Nyagasani wawe ashobora kutumanurira ameza ateguyeho amafunguro avuye mu ijuru? (Yesu) aravuga ati "Mutinye Allah niba koko muri abemera
Verse 113 — Surah Al-Maidah 5:113
(Abigishwa be) baravuga bati "Turashaka kuyaryaho kugira ngo imitima yacu ituze, ndetse tunamenye ko ibyo watubwiye (ko uri intumwa y’Imana) ari ukuri koko, kandi tube n’abahamya b’icyo gitangaza
Verse 114 — Surah Al-Maidah 5:114
Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya) aravuga ati "Mana Nyagasani wacu! Tumanurire ameza avuye mu ijuruateguyeho amafunguro, munsi) utubere umunsi mukuru kuri (uwo twe no ku bazaza nyuma yacu, (ayo meza) anatubere igitangaza kiguturutseho (gishimangira ubutumwa bwanjye), unadufungurire kuko ari wowe uhebuje mu batanga amafunguro
Verse 115 — Surah Al-Maidah 5:115
Allah aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa
Verse 116 — Surah Al-Maidah 5:116
Unibuke ubwo Allah azavuga ati "Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti Njye na mama nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?" (Yesu) azavuga ati "Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri, ni wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe
Verse 117 — Surah Al-Maidah 5:117
Nta kindi nababwiye uretse ibyo wantegetse (ko mbabwira nti) Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu
Verse 118 — Surah Al-Maidah 5:118
Nuramuka ubahannye, rwose ni abagaragu bawe. Kandi nubababarira, mu by’ukuri, ni wowe Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Verse 119 — Surah Al-Maidah 5:119
Allah azavuga ati "Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo". Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye
Verse 120 — Surah Al-Maidah 5:120
Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibibirimo byose ni ibya Allah, kandi ni we Ushobora byose