Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 53 - An-Najm

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah An-Najm 53:1

Ndahiriye ku nyenyeri igihe ziba zirenga

Verse 2 — Surah An-Najm 53:2

(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri)

Verse 3 — Surah An-Najm 53:3

Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye

Verse 4 — Surah An-Najm 53:4

Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah)

Verse 5 — Surah An-Najm 53:5

Yigishijwe (iyi Quran) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu)

Verse 6 — Surah An-Najm 53:6

Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri

Verse 7 — Surah An-Najm 53:7

Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru

Verse 8 — Surah An-Najm 53:8

Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze akomeza kuyegera

Verse 9 — Surah An-Najm 53:9

(Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho

Verse 10 — Surah An-Najm 53:10

Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose

Verse 11 — Surah An-Najm 53:11

Umutima we (Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ibyo wabonye

Verse 12 — Surah An-Najm 53:12

Nonese muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)

Verse 13 — Surah An-Najm 53:13

Kandi rwose (Muhamadi) yongeye kumubona (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro

Verse 14 — Surah An-Najm 53:14

Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma)

Verse 15 — Surah An-Najm 53:15

Ni naho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abameramana)

Verse 16 — Surah An-Najm 53:16

Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje)

Verse 17 — Surah An-Najm 53:17

Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana (ngo irebe iburyo cyangwa ibumoso), cyangwa ngo irenge (imbibi yari yashyiriweho)

Verse 18 — Surah An-Najm 53:18

Mu by’ukuri, (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo

Verse 19 — Surah An-Najm 53:19

Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza

Verse 20 — Surah An-Najm 53:20

Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu

Verse 21 — Surah An-Najm 53:21

Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho we (Allah) akagira ab’abakobwa

Verse 22 — Surah An-Najm 53:22

Iryo ryaba ari igabana ribogamye

Verse 23 — Surah An-Najm 53:23

Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri, bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo

Verse 24 — Surah An-Najm 53:24

Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose

Verse 25 — Surah An-Najm 53:25

Allah ni we Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi

Verse 26 — Surah An-Najm 53:26

Nonese ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubihera uburenganzira uwo ashatse kandi yishimira

Verse 27 — Surah An-Najm 53:27

Mu by’ukuri, abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore

Verse 28 — Surah An-Najm 53:28

Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka ntacyo byakongera ku kuri

Verse 29 — Surah An-Najm 53:29

Bityo, irengagize wawundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi

Verse 30 — Surah An-Najm 53:30

(Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na we uzi neza abayobotse

Verse 31 — Surah An-Najm 53:31

Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza

Verse 32 — Surah An-Najm 53:32

Babandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri, imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni we ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari we uzi neza umutinya

Verse 33 — Surah An-Najm 53:33

Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)

Verse 34 — Surah An-Najm 53:34

Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu

Verse 35 — Surah An-Najm 53:35

Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)

Verse 36 — Surah An-Najm 53:36

Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa

Verse 37 — Surah An-Najm 53:37

Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa

Verse 38 — Surah An-Najm 53:38

Ko ntawe uzikorera umutwaro w’undi

Verse 39 — Surah An-Najm 53:39

Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yakoze

Verse 40 — Surah An-Najm 53:40

Kandi ko ibikorwa bye bizagaragara (ku munsi w’imperuka)

Verse 41 — Surah An-Najm 53:41

Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye

Verse 42 — Surah An-Najm 53:42

Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe

Verse 43 — Surah An-Najm 53:43

Kandi ko ari we (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara)

Verse 44 — Surah An-Najm 53:44

No kuba ari we wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga

Verse 45 — Surah An-Najm 53:45

No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore

Verse 46 — Surah An-Najm 53:46

Mu ntanga igihe zisohowe

Verse 47 — Surah An-Najm 53:47

No kuba ari we uzarema bundi bushya (azura abapfuye)

Verse 48 — Surah An-Najm 53:48

No kuba ari we utanga ubukungu akanakungahaza

Verse 49 — Surah An-Najm 53:49

No kuba ari we Nyagasani wa Shi’ira (inyenyeri Abarabu b’ababangikanyamana bajyaga basenga)

Verse 50 — Surah An-Najm 53:50

No kuba ari we woretse aba Adi bo hambere

Verse 51 — Surah An-Najm 53:51

N’aba Thamudu ntiyagize uwo asigaza

Verse 52 — Surah An-Najm 53:52

Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri, bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije

Verse 53 — Surah An-Najm 53:53

Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni we wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi)

Verse 54 — Surah An-Najm 53:54

Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye)

Verse 55 — Surah An-Najm 53:55

Nonese (yewe muntu) ni izihe ngabire za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)

Verse 56 — Surah An-Najm 53:56

Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere

Verse 57 — Surah An-Najm 53:57

Umunsi w’imperuka uregereje

Verse 58 — Surah An-Najm 53:58

Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza)

Verse 59 — Surah An-Najm 53:59

Nonese mutangajwe n’aya magambo (ya Quran)

Verse 60 — Surah An-Najm 53:60

Mukaba museka (muyihakana) aho kurira

Verse 61 — Surah An-Najm 53:61

Muhugiye mu bibarangaza

Verse 62 — Surah An-Najm 53:62

Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine)