Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 53 - An-Najm
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah An-Najm 53:1
Ndahiriye ku nyenyeri igihe ziba zirenga
Verse 2 — Surah An-Najm 53:2
(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri)
Verse 3 — Surah An-Najm 53:3
Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye
Verse 4 — Surah An-Najm 53:4
Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah)
Verse 5 — Surah An-Najm 53:5
Yigishijwe (iyi Quran) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu)
Verse 6 — Surah An-Najm 53:6
Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri
Verse 7 — Surah An-Najm 53:7
Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru
Verse 8 — Surah An-Najm 53:8
Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze akomeza kuyegera
Verse 9 — Surah An-Najm 53:9
(Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho
Verse 10 — Surah An-Najm 53:10
Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose
Verse 11 — Surah An-Najm 53:11
Umutima we (Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ibyo wabonye
Verse 12 — Surah An-Najm 53:12
Nonese muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)
Verse 13 — Surah An-Najm 53:13
Kandi rwose (Muhamadi) yongeye kumubona (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro
Verse 14 — Surah An-Najm 53:14
Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma)
Verse 15 — Surah An-Najm 53:15
Ni naho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abameramana)
Verse 16 — Surah An-Najm 53:16
Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje)
Verse 17 — Surah An-Najm 53:17
Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana (ngo irebe iburyo cyangwa ibumoso), cyangwa ngo irenge (imbibi yari yashyiriweho)
Verse 18 — Surah An-Najm 53:18
Mu by’ukuri, (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo
Verse 19 — Surah An-Najm 53:19
Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza
Verse 20 — Surah An-Najm 53:20
Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu
Verse 21 — Surah An-Najm 53:21
Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho we (Allah) akagira ab’abakobwa
Verse 22 — Surah An-Najm 53:22
Iryo ryaba ari igabana ribogamye
Verse 23 — Surah An-Najm 53:23
Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri, bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo
Verse 24 — Surah An-Najm 53:24
Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose
Verse 25 — Surah An-Najm 53:25
Allah ni we Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi
Verse 26 — Surah An-Najm 53:26
Nonese ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubihera uburenganzira uwo ashatse kandi yishimira
Verse 27 — Surah An-Najm 53:27
Mu by’ukuri, abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore
Verse 28 — Surah An-Najm 53:28
Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka ntacyo byakongera ku kuri
Verse 29 — Surah An-Najm 53:29
Bityo, irengagize wawundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi
Verse 30 — Surah An-Najm 53:30
(Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na we uzi neza abayobotse
Verse 31 — Surah An-Najm 53:31
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza
Verse 32 — Surah An-Najm 53:32
Babandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri, imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni we ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari we uzi neza umutinya
Verse 33 — Surah An-Najm 53:33
Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)
Verse 34 — Surah An-Najm 53:34
Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu
Verse 35 — Surah An-Najm 53:35
Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)
Verse 36 — Surah An-Najm 53:36
Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa
Verse 37 — Surah An-Najm 53:37
Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa
Verse 38 — Surah An-Najm 53:38
Ko ntawe uzikorera umutwaro w’undi
Verse 39 — Surah An-Najm 53:39
Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yakoze
Verse 40 — Surah An-Najm 53:40
Kandi ko ibikorwa bye bizagaragara (ku munsi w’imperuka)
Verse 41 — Surah An-Najm 53:41
Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye
Verse 42 — Surah An-Najm 53:42
Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe
Verse 43 — Surah An-Najm 53:43
Kandi ko ari we (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara)
Verse 44 — Surah An-Najm 53:44
No kuba ari we wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga
Verse 45 — Surah An-Najm 53:45
No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore
Verse 46 — Surah An-Najm 53:46
Mu ntanga igihe zisohowe
Verse 47 — Surah An-Najm 53:47
No kuba ari we uzarema bundi bushya (azura abapfuye)
Verse 48 — Surah An-Najm 53:48
No kuba ari we utanga ubukungu akanakungahaza
Verse 49 — Surah An-Najm 53:49
No kuba ari we Nyagasani wa Shi’ira (inyenyeri Abarabu b’ababangikanyamana bajyaga basenga)
Verse 50 — Surah An-Najm 53:50
No kuba ari we woretse aba Adi bo hambere
Verse 51 — Surah An-Najm 53:51
N’aba Thamudu ntiyagize uwo asigaza
Verse 52 — Surah An-Najm 53:52
Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri, bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije
Verse 53 — Surah An-Najm 53:53
Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni we wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi)
Verse 54 — Surah An-Najm 53:54
Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye)
Verse 55 — Surah An-Najm 53:55
Nonese (yewe muntu) ni izihe ngabire za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)
Verse 56 — Surah An-Najm 53:56
Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere
Verse 57 — Surah An-Najm 53:57
Umunsi w’imperuka uregereje
Verse 58 — Surah An-Najm 53:58
Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza)
Verse 59 — Surah An-Najm 53:59
Nonese mutangajwe n’aya magambo (ya Quran)
Verse 60 — Surah An-Najm 53:60
Mukaba museka (muyihakana) aho kurira
Verse 61 — Surah An-Najm 53:61
Muhugiye mu bibarangaza
Verse 62 — Surah An-Najm 53:62
Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine)