Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 54 - Al-Qamar
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Qamar 54:1
Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse
Verse 2 — Surah Al-Qamar 54:2
N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati "Ubu ni uburozi bukomeje
Verse 3 — Surah Al-Qamar 54:3
Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo
Verse 4 — Surah Al-Qamar 54:4
Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi)
Verse 5 — Surah Al-Qamar 54:5
(Izo nkuru ziri muri Quran) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira ntacyo kwabamariye
Verse 6 — Surah Al-Qamar 54:6
Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu giteye ubwoba (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka)
Verse 7 — Surah Al-Qamar 54:7
Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye
Verse 8 — Surah Al-Qamar 54:8
Bihuta bagana uhamagara, abahakanyi bazavuga bati "Uyu ni umunsi ugoye
Verse 9 — Surah Al-Qamar 54:9
Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati "Ni umusazi", ndetse aranamaganwa
Verse 10 — Surah Al-Qamar 54:10
Nuko asaba Nyagasani we (agira ati) "Rwose njye naneshejwe, bityo ntabara
Verse 11 — Surah Al-Qamar 54:11
Nuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi
Verse 12 — Surah Al-Qamar 54:12
Nuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe
Verse 13 — Surah Al-Qamar 54:13
Maze (Nuhu) tumutwara mu (kintu) gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge)
Verse 14 — Surah Al-Qamar 54:14
Cyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze ijisho; (ibyo) biba igihembo cy’uwahakanyijwe
Verse 15 — Surah Al-Qamar 54:15
Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)
Verse 16 — Surah Al-Qamar 54:16
Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze
Verse 17 — Surah Al-Qamar 54:17
Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)
Verse 18 — Surah Al-Qamar 54:18
Aba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudi); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze
Verse 19 — Surah Al-Qamar 54:19
Mu by’ukuri, twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye
Verse 20 — Surah Al-Qamar 54:20
Uterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe
Verse 21 — Surah Al-Qamar 54:21
Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze
Verse 22 — Surah Al-Qamar 54:22
Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)
Verse 23 — Surah Al-Qamar 54:23
Aba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu)
Verse 24 — Surah Al-Qamar 54:24
Nuko baravuga bati "Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi
Verse 25 — Surah Al-Qamar 54:25
Ese ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone
Verse 26 — Surah Al-Qamar 54:26
Bidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we
Verse 27 — Surah Al-Qamar 54:27
Twaboherereje ingamiya kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire
Verse 28 — Surah Al-Qamar 54:28
Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira nayo (ingamiya); buri wese azajya agira umunsi we wo kuyanywaho
Verse 29 — Surah Al-Qamar 54:29
Ariko bahamagaye mugenzi wabo (afata icyuma) arayica
Verse 30 — Surah Al-Qamar 54:30
Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze
Verse 31 — Surah Al-Qamar 54:31
Mu by’ukuri, twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe
Verse 32 — Surah Al-Qamar 54:32
Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)
Verse 33 — Surah Al-Qamar 54:33
Abantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu)
Verse 34 — Surah Al-Qamar 54:34
Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera
Verse 35 — Surah Al-Qamar 54:35
(Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira
Verse 36 — Surah Al-Qamar 54:36
Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya ku kubaburira (kwacu)
Verse 37 — Surah Al-Qamar 54:37
Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) "Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)
Verse 38 — Surah Al-Qamar 54:38
Kandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka)
Verse 39 — Surah Al-Qamar 54:39
Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)
Verse 40 — Surah Al-Qamar 54:40
Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)
Verse 41 — Surah Al-Qamar 54:41
Kandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo
Verse 42 — Surah Al-Qamar 54:42
Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyembaraga uhebuje, Ushobora byose
Verse 43 — Surah Al-Qamar 54:43
Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)
Verse 44 — Surah Al-Qamar 54:44
Cyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati "Twe turi benshi bashyize hamwe, bashoboye kwitabara
Verse 45 — Surah Al-Qamar 54:45
Nyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata
Verse 46 — Surah Al-Qamar 54:46
Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura
Verse 47 — Surah Al-Qamar 54:47
Mu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika
Verse 48 — Surah Al-Qamar 54:48
Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) "Ngaho nimusogongere igihano cy’umuriro
Verse 49 — Surah Al-Qamar 54:49
Mu by’ukuri, buri kintu twakiremeye igeno ryacyo
Verse 50 — Surah Al-Qamar 54:50
Kandi itegeko ryacu ni ijambo rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura
Verse 51 — Surah Al-Qamar 54:51
Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)
Verse 52 — Surah Al-Qamar 54:52
Kandi buri kintu cyose bakoze cyanditswe mu bitabo (by’ibikorwa byabo)
Verse 53 — Surah Al-Qamar 54:53
Na buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse
Verse 54 — Surah Al-Qamar 54:54
Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru)
Verse 55 — Surah Al-Qamar 54:55
Mu byicaro by’ukuri, hafi y’Umwami ushobora byose