Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 59 - Al-Hashr

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Hashr 59:1

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bisingiza Allah. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Ushishoza

Verse 2 — Surah Al-Hashr 59:2

Ni we wamenesheje abahakanye bo mu bahawe igitabo, abakura mu ngo zabo ku ikoraniro rya mbere 136. Ntimwakekaga ko bagenda kandi nabo bakekaga ko ingabo zabo zabarinda (ibihano bya) Allah! Nyamara ibihano bya Allah byabagezeho biturutse aho batakekaga, nuko abateza ubwoba mu mitima kugeza ubwo bisenyeye amazu bakoresheje amaboko yabo ndetse n’amaboko y’abemeramana. Ngaho nimubikuremo isomo yemwe abashishoza

Verse 3 — Surah Al-Hashr 59:3

N’iyo bitaza kuba ko Allah yaciye iteka ko bameneshwa, rwose yari kubahana (mu bundi buryo) hano ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bakazahanishwa ibihano by’umuriro

Verse 4 — Surah Al-Hashr 59:4

Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye; kandi uca ukubiri na Allah (amenye ko) Allah ari Nyiribihano bikaze

Verse 5 — Surah Al-Hashr 59:5

(Yemwe abemeye!) Ibiti by’imitende (by’abanzi banyu) mwatemye cyangwa ibyo mwaretse bihagaze ku bitsinsi byabyo, byari ku bw’uburenganzira bwa Allah, no kugira ngo asuzuguze ibyigomeke

Verse 6 — Surah Al-Hashr 59:6

N’ibyo Allah yahaye Intumwa ye (Muhamadi) nk’iminyago bibaturutseho, ibyo ntabwo mwigeze mwiyuha akuya mukoresheje amafarasi cyangwa ingamiya; ariko Allah atiza imbaraga intumwa ze (ngo zitsinde) uwo ashaka . Kandi Allah ni Ushobora byose

Verse 7 — Surah Al-Hashr 59:7

Ibyo Allah yahaye Intumwa ye nk’iminyago iturutse ku bantu bo mu midugudu (hatabayeho imirwano), ni ibya Allah n’Intumwa ye, abafitanye isano (n’Intumwa), imfubyi, abakene n’abashiriwe ku rugendo; kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa. Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze

Verse 8 — Surah Al-Hashr 59:8

(Muri iyo minyago kandi harimo igice cyagenewe) abakene bimutse bameneshejwe mu ngo zabo n’imitungo yabo, (babikoze) bashaka ingabire ziturutse kwa Allah no kwishimirwa na we, ndetse no gutera inkunga Allah n’Intumwa ye. Abo ni bo banyakuri

Verse 9 — Surah Al-Hashr 59:9

Naho babandi batuye mbere yabo iki gihugu (cya Madina), bahisemo ukwemera banakunda abimutse babagana, kandi mu mitima ntibararikire ibyo (abo bimukira) bahawe, ahubwo bagaharira abandi bo biretse, kabone n’ubwo nabo ubwabo bagaba babikeneye. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda

Verse 10 — Surah Al-Hashr 59:10

Na babandi baje nyuma yabo, baravuga bati "Nyagasani wacu! Tubabarire, twe n’abavandimwe bacu badutanze kwemera, kandi ntuzatume mu mitima yacu harangwamo urwango ku bemeramana. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni wowe Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 11 — Surah Al-Hashr 59:11

Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye ababaye indyarya, babwira bagenzi babo bahakanye bo mu bahawe igitabo bati "Nimumeneshwa, rwose tuzajyana na mwe, kandi ntawundi tuzigera twumvira utari mwe. Ndetse nimunaterwa tuzabatabara". Nyamara Allah ahamya ko ari abanyabinyoma

Verse 12 — Surah Al-Hashr 59:12

Mu by’ukuri, (Abayahudi) nibaramuka bameneshejwe, (indyarya) ntizizigera zijyana na bo, nibanaterwa ntizizabatabara. Kandi (n’iyo) zanabatabara, zizahindukira zitera umugongo maze ntibatabarwe

Verse 13 — Surah Al-Hashr 59:13

Mu by’ukuri, (yemwe abemeye) ni mwe mutinyitse cyane mu mitima yabo (indyarya) kurusha Allah. Ibyo ni uko ari abantu badasobanukiwe

Verse 14 — Surah Al-Hashr 59:14

(Abahakanyi) ntibazigera babarwanya bari hamwe, keretse bari mu midugudu irinzwe cyangwa inyuma y’inkuta. Intambara hagati yabo iba ikaze. Ukeka ko bari kumwe nyamara imitima yabo iba itatanye. Ibyo ni uko ari abantu badafite ubwenge

Verse 15 — Surah Al-Hashr 59:15

(Urugero rw’ibyababayeho ni) nk’urw’ibyabaye mbere yabo (abahakanyi ba Maka mu rugamba rwa Badr n’Abayahudi bo mu bwoko bwa Qayinuqa’i) basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 16 — Surah Al-Hashr 59:16

(Urugero rwabo kandi ni) nk’urwa Shitani ubwo yabwiraga umuntu iti "Hakana (Allah)!" Nyamara yamara guhakana, ikavuga iti (Shitani "Mu ikamwitakana) by’ukuri, njye nitandukanyije na we; njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 17 — Surah Al-Hashr 59:17

Ubwo iherezo ryabo bombi ni uko bazaba mu muriro ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi

Verse 18 — Surah Al-Hashr 59:18

Yemwe abemeye! Nimutinye Allah kandi buri muntu arebe ibyo yiteganyirije ejo. Munatinye Allah, mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora

Verse 19 — Surah Al-Hashr 59:19

Kandi ntimuzanabe nk’abibagiwe Allah (banze kumvira Allah), ku bw’iyo mpamvu akabatera kwiyibagirwa ubwabo (bakareka gukora ibikorwa byiza). Abo ni bo byigomeke

Verse 20 — Surah Al-Hashr 59:20

(Mumenye ko) abantu bo mu muriro n’abantu bo mu Ijuru badahwanye. Abantu bo mu Ijuru ni bo bazatsinda

Verse 21 — Surah Al-Hashr 59:21

Iyo iyi Qur’an tuza kuyihishurira ku musozi, wari kuwubona wibombaritse ndetse ukanasatagurika kubera gutinya Allah. Izo ni ingero duha abantu kugira ngo batekereze

Verse 22 — Surah Al-Hashr 59:22

Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari we. Umumenyi w’ibitagaragara ndetse n’ibigaragara. Ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 23 — Surah Al-Hashr 59:23

Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari we; Umwami, Umutagatifu, Umuziranenge, Umwishingizi, Umugenzuzi, Ushobora byose, Igihangange, Ukwiye ikuzo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

Verse 24 — Surah Al-Hashr 59:24

Ni Allah, Umuremyi, Umuhanzi, Utangishusho. Afite amazina meza. Ibiri mu birere n’isi biramusingiza, kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza