(Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu ntacyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Mu by’ukuri, mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe na we, ubwo babwiraga abantu babo bati "Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye. Hagati yacu na mwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine." Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati "Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah." (Basabye Nyagasani bagira bati) Nyagasani wacu! Ni wowe twiringiye kandi ni na we twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’
Rwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri babandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari we Mukungu, Ushimwa cyane
Hari ubwo Allah yashyira urukundo hagati yanyu ndetse na bamwe mu bo mufitanye urwango, kandi Allah ni Ushobora byose. Ndetse Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Ahubwo Allah ababuza kugira inshuti magara ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira kubamenesha. Ariko (abandi) abazabagira inshuti magara ni bo byigomeke
Yewe Muhanuzi! Abemeramanakazi nibakugana bagusezeranya ko ntacyo bazabangikanya na Allah, ko bataziba, ko batazasambana, ko batazica abana babo, ko batazagira uwo bahimbira ibinyoma, kandi ko batazakwigomekaho mu byiza; ujye wakira ibyo bagusezeranyije unabasabire imbabazi kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abantu Allah yarakariye. Mu by’ukuri, bihebye (kuzagira icyiza babona) ku munsi w’imperuka, nk’uko abahakanyi bari mu mva bihebye ko (batazabona imbabazi za Allah). puh