Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 62 - Al-Jumuah

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Jumuah 62:1

Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, Umwami, Umutagatifu, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

Verse 2 — Surah Al-Jumuah 62:2

Ni we wohereje Intumwa (Muhamadi) mu batazi gusoma no kwandika (b’Abarabu), ibakomokamo, ibasomera amagambo ye, ibeza ndetse ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’intumwa); kandi mu by’ukuri, mbere bari mu buyobe bugaragara

Verse 3 — Surah Al-Jumuah 62:3

(Iyo Ntumwa yanoherejwe) no ku bandi muri bo (batari Abarabu), bari batarabakurikira (ariko bazaza). Kandi (Allah) ni Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

Verse 4 — Surah Al-Jumuah 62:4

Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashatse, kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye

Verse 5 — Surah Al-Jumuah 62:5

Abaragijwe (amategeko ya) Tawurati ariko ntibayikurikize, bagereranywa nk’indogobe yikoreye ibitabo (ariko ikaba itazi ibyanditsemo). Mbega urugero rubi rw’abantu bahinyuye amagambo ya Allah! Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

Verse 6 — Surah Al-Jumuah 62:6

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe ababaye Abayahudi! Niba mwibwira ko muri inshuti za Allah kurusha abandi bantu bose, ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri

Verse 7 — Surah Al-Jumuah 62:7

Nyamara rwose ntibarwifuza na gato kubera ibyo bakoze (bibi). Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi

Verse 8 — Surah Al-Jumuah 62:8

Babwire uti "Mu by’ukuri, urupfu muhunga ruzabageraho nta kabuza, hanyuma mugarurwe kuri we (Allah), Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, maze ababwire ibyo mwakoraga

Verse 9 — Surah Al-Jumuah 62:9

Yemwe abemeye! Umuhamagaro w’isengesho ry’umunsi wa gatanu (Ijuma) nuhamagarwa, mujye mwihuta mujya gusingiza Allah, kandi muhagarike ubucuruzi (n’ibindi bintu byose). Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi

Verse 10 — Surah Al-Jumuah 62:10

Isengesho nirirangira, mujye muhita mugendagenda ku isi, mushakisha zimwe mu ngabire za Allah, kandi munasingize Allah cyane kugira ngo mukiranuke

Verse 11 — Surah Al-Jumuah 62:11

Ariko iyo (bamwe) babonye ubucuruzi cyangwa ibindi byo kwinezeza, barabishidukira bakagusiga uhagaze wenyine (wowe Muhamadi, uri gutanga inyigisho z’umunsi wa gatanu). Vuga uti "Ibiri kwa Allah ni byo byiza kurusha kwishimisha n’ubucuruzi! Kandi Allah ni we Uhebuje mu batanga amafunguro