Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 67 - Al-Mulk

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Mulk 67:1

Ubutagatifu ni ubwa (Allah), ufite ubwami (bwose) mu kuboko kwe, kandi ni Ushobora byose

Verse 2 — Surah Al-Mulk 67:2

Ni we waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze (hanyuma amenye) ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ubabarira ibyaha

Verse 3 — Surah Al-Mulk 67:3

Ni we waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona inenge mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona

Verse 4 — Surah Al-Mulk 67:4

Hanyuma wongere wubure amaso ubugira kabiri, amaso aragaruka yamwaye kandi yacitse intege

Verse 5 — Surah Al-Mulk 67:5

Rwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira nk’ibisasu bya Misile byo gutera za shitani (zigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana

Verse 6 — Surah Al-Mulk 67:6

Abahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi

Verse 7 — Surah Al-Mulk 67:7

Ubwo bazaba bajugunywemo (mu muriro wa Jahanamu), bazumva utogota kandi ubira

Verse 8 — Surah Al-Mulk 67:8

(Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati "Ese nta muburizi wabagezeho

Verse 9 — Surah Al-Mulk 67:9

Bazavuga bati "Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti " Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye

Verse 10 — Surah Al-Mulk 67:10

Bazanavuga bati "Iyo tuza kumva cyangwa tukanatekereza, ntitwari kuba mu bo mu muriro ugurumana

Verse 11 — Surah Al-Mulk 67:11

Baziyemerera ibyaha byabo (ariko ntacyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana

Verse 12 — Surah Al-Mulk 67:12

Mu by’ukuri, abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje

Verse 13 — Surah Al-Mulk 67:13

Kandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

Verse 14 — Surah Al-Mulk 67:14

Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni we Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)

Verse 15 — Surah Al-Mulk 67:15

Ni we waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurirwa

Verse 16 — Surah Al-Mulk 67:16

Ese muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu Ijuru (Allah) atatigisa isi maze mukarigitamo

Verse 17 — Surah Al-Mulk 67:17

Cyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu Ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)

Verse 18 — Surah Al-Mulk 67:18

Rwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze

Verse 19 — Surah Al-Mulk 67:19

Ese ntibabona ibiguruka (inyoni) hejuru yabo uko biguruka birambura amababa yabyo bikanayahina? Nta wubifata (ngo bitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri, ni Ubona bihebuje buri kintu

Verse 20 — Surah Al-Mulk 67:20

Ahubwo se ni nde wababera ingabo (yemwe bahakanyi) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya

Verse 21 — Surah Al-Mulk 67:21

Cyangwa se ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje kwinangira no kwanga (ukuri)

Verse 22 — Surah Al-Mulk 67:22

Ese wawundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wawundi ugenda yemye mu nzira igororotse

Verse 23 — Surah Al-Mulk 67:23

Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Allah) ni we wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake

Verse 24 — Surah Al-Mulk 67:24

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni we wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa

Verse 25 — Surah Al-Mulk 67:25

Baranavuga bati "Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri

Verse 26 — Surah Al-Mulk 67:26

Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara

Verse 27 — Surah Al-Mulk 67:27

Ariko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati "Ngibi ibyo mwajyaga musaba (ngaho byaje)

Verse 28 — Surah Al-Mulk 67:28

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Allah ashatse kunyoreka njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe (ibyo ntacyo byabamarira). Ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza

Verse 29 — Surah Al-Mulk 67:29

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni we (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na we twiringira. Vuba aha muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera)

Verse 30 — Surah Al-Mulk 67:30

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Amazi yanyu aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba