Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 69 - Al-Haqqah
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Haqqah 69:1
Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka)
Verse 2 — Surah Al-Haqqah 69:2
Ukuri kudakumirwa ni iki
Verse 3 — Surah Al-Haqqah 69:3
Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa
Verse 4 — Surah Al-Haqqah 69:4
Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka
Verse 5 — Surah Al-Haqqah 69:5
Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere
Verse 6 — Surah Al-Haqqah 69:6
Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya
Verse 7 — Surah Al-Haqqah 69:7
(Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe
Verse 8 — Surah Al-Haqqah 69:8
Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo
Verse 9 — Surah Al-Haqqah 69:9
Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha
Verse 10 — Surah Al-Haqqah 69:10
Nuko bigomeka ku ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze
Verse 11 — Surah Al-Haqqah 69:11
Mu by’ukuri, ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato
Verse 12 — Surah Al-Haqqah 69:12
Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane
Verse 13 — Surah Al-Haqqah 69:13
Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere)
Verse 14 — Surah Al-Haqqah 69:14
Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe
Verse 15 — Surah Al-Haqqah 69:15
Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze
Verse 16 — Surah Al-Haqqah 69:16
N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura)
Verse 17 — Surah Al-Haqqah 69:17
N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bahetse intebe y’icyubahiro (Ar’shi) ya Nyagasani wawe
Verse 18 — Surah Al-Haqqah 69:18
Uwo munsi muzagezwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana
Verse 19 — Surah Al-Haqqah 69:19
Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati "Nimuze musome igitabo cyanjye
Verse 20 — Surah Al-Haqqah 69:20
Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze)
Verse 21 — Surah Al-Haqqah 69:21
Azaba mu buzima bw’umunezero
Verse 22 — Surah Al-Haqqah 69:22
Mu busitani buhebuje
Verse 23 — Surah Al-Haqqah 69:23
Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo)
Verse 24 — Surah Al-Haqqah 69:24
(Bazabwirwa bati) "Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi)
Verse 25 — Surah Al-Haqqah 69:25
Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati "iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye
Verse 26 — Surah Al-Haqqah 69:26
Sinahure n’ibarura ryanjye
Verse 27 — Surah Al-Haqqah 69:27
Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu
Verse 28 — Surah Al-Haqqah 69:28
Umutungo wanjye ntacyo wamariye
Verse 29 — Surah Al-Haqqah 69:29
N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa
Verse 30 — Surah Al-Haqqah 69:30
(Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) "Mumufate mumubohe
Verse 31 — Surah Al-Haqqah 69:31
Maze mumwinjize mu muriro
Verse 32 — Surah Al-Haqqah 69:32
Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a142 mirongo irindwi
Verse 33 — Surah Al-Haqqah 69:33
Mu by’ukuri, ntiyemeraga Allah w’ikirenga
Verse 34 — Surah Al-Haqqah 69:34
Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene
Verse 35 — Surah Al-Haqqah 69:35
None uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano)
Verse 36 — Surah Al-Haqqah 69:36
Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro)
Verse 37 — Surah Al-Haqqah 69:37
Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha
Verse 38 — Surah Al-Haqqah 69:38
Rwose ndahiriye ku byo mureba
Verse 39 — Surah Al-Haqqah 69:39
N’ibyo mutareba
Verse 40 — Surah Al-Haqqah 69:40
Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi)
Verse 41 — Surah Al-Haqqah 69:41
Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Ariko mwemera gake
Verse 42 — Surah Al-Haqqah 69:42
Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake
Verse 43 — Surah Al-Haqqah 69:43
(Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa
Verse 44 — Surah Al-Haqqah 69:44
N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze)
Verse 45 — Surah Al-Haqqah 69:45
Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo
Verse 46 — Surah Al-Haqqah 69:46
Maze tukamuca umutsi w’ijosi (uva ku mutima, utanga ubuzima)
Verse 47 — Surah Al-Haqqah 69:47
Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare)
Verse 48 — Surah Al-Haqqah 69:48
Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku batinya Allah
Verse 49 — Surah Al-Haqqah 69:49
Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an)
Verse 50 — Surah Al-Haqqah 69:50
Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi
Verse 51 — Surah Al-Haqqah 69:51
Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho
Verse 52 — Surah Al-Haqqah 69:52
Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye