Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 71 - Nuh

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Nuh 71:1

Mu by’ukuri, twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) "Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho

Verse 2 — Surah Nuh 71:2

(Nuhu) aravuga ati "Bantu banjye! Mu by’ukuri, njye ndi umuburizi wanyu ugaragara

Verse 3 — Surah Nuh 71:3

(Ubaburira ko) mugomba kugaragira Allah (wenyine), mumutinye kandi munanyumvire

Verse 4 — Surah Nuh 71:4

(Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri, iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi

Verse 5 — Surah Nuh 71:5

(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba gusenga Imana imwe)

Verse 6 — Surah Nuh 71:6

Ariko uguhamagara kwanjye ntacyo kwabongereye uretse guhunga (ukuri)

Verse 7 — Surah Nuh 71:7

Kandi mu by’ukuri, buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane

Verse 8 — Surah Nuh 71:8

Hanyuma kandi nabahamagaye ku mugaragaro

Verse 9 — Surah Nuh 71:9

Hanyuma nanabatangarije (mu ijwi riranguruye) ndetse nanababwira mu ibanga

Verse 10 — Surah Nuh 71:10

Narababwiye nti "Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni we uhebuje mu kubabarira ibyaha

Verse 11 — Surah Nuh 71:11

(Kugira ngo) azaboherereze imvura nyinshi (ihagije)

Verse 12 — Surah Nuh 71:12

Anabongerere imitungo n’urubyaro, abahe ubusitani (Ijuru) ndetse abahe n’imigezi (yaryo)

Verse 13 — Surah Nuh 71:13

Kubera iki mudaha Allah icyubahiro kimukwiye

Verse 14 — Surah Nuh 71:14

Kandi ari we wabaremye mu byiciro (bitandukanye)

Verse 15 — Surah Nuh 71:15

Ese ntimubona uburyo Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye

Verse 16 — Surah Nuh 71:16

Hanyuma akabishyiramo ukwezi akakugira urumuri ndetse n’izuba akarigira itara

Verse 17 — Surah Nuh 71:17

Kandi Allah yabakujije abakuye mu butaka nk’ibimera

Verse 18 — Surah Nuh 71:18

Hanyuma azabubasubizamo (igihe cyo gupfa) ndetse anabubasohoremo (ku munsi w’izuka)

Verse 19 — Surah Nuh 71:19

Kandi Allah ni we wabagiriye isi nk’isaso

Verse 20 — Surah Nuh 71:20

Kugira ngo muyigendeho (mugendera) mu mayira magari

Verse 21 — Surah Nuh 71:21

Nuhu aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo

Verse 22 — Surah Nuh 71:22

Nuko (abantu be) bacura umugambi mubi (wo kubangamira ubutumwa bwe)

Verse 23 — Surah Nuh 71:23

Baranavuga bati "Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (gusenga) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra

Verse 24 — Surah Nuh 71:24

(Nuhu aravuga ati) "Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe

Verse 25 — Surah Nuh 71:25

Kubera ibyaha byabo, baroretswe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah

Verse 26 — Surah Nuh 71:26

Nuhu aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntuzagire n’umwe muri aba bahakanyi usiga ku isi

Verse 27 — Surah Nuh 71:27

Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi

Verse 28 — Surah Nuh 71:28

(Nuhu aravuga ati) "Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama