Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 73 - Al-Muzzammil

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Muzzammil 73:1

Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)

Verse 2 — Surah Al-Muzzammil 73:2

Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo)

Verse 3 — Surah Al-Muzzammil 73:3

Kimwe cya kabiri cyaryo cyangwa igito kuri cyo

Verse 4 — Surah Al-Muzzammil 73:4

Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza)

Verse 5 — Surah Al-Muzzammil 73:5

Mu by’ukuri, tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza)

Verse 6 — Surah Al-Muzzammil 73:6

Mu by’ukuri, amasengesho y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse anatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje)

Verse 7 — Surah Al-Muzzammil 73:7

Mu by’ukuri, ku manywa uba uhugiye muri byinshi

Verse 8 — Surah Al-Muzzammil 73:8

Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe unamwiyegurire utizigama

Verse 9 — Surah Al-Muzzammil 73:9

Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari we. Bityo, mugire umurinzi (wawe)

Verse 10 — Surah Al-Muzzammil 73:10

Unihanganire ibyo (abo bahakanyi) bavuga, kandi unabitarure mu buryo bwiza

Verse 11 — Surah Al-Muzzammil 73:11

Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito

Verse 12 — Surah Al-Muzzammil 73:12

Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka)

Verse 13 — Surah Al-Muzzammil 73:13

N’ibyo kurya bizabaniga ndetse n’ibihano bibabaza

Verse 14 — Surah Al-Muzzammil 73:14

Umunsi isi n’imisozi bizatigita, maze imisozi ikaba nk’ikirundo cy’umusenyi wanyanyagijwe

Verse 15 — Surah Al-Muzzammil 73:15

Mu by’ukuri, twaboherereje Intumwa (Muhamadi) ngo ibabere umuhamya nk’uko twoherereje Farawo Intumwa (Musa)

Verse 16 — Surah Al-Muzzammil 73:16

Ariko Farawo yigometse ku ntumwa (Musa), nuko turamufata tumuhanisha ibihano bikomeye

Verse 17 — Surah Al-Muzzammil 73:17

Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba)

Verse 18 — Surah Al-Muzzammil 73:18

Ubwo ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya

Verse 19 — Surah Al-Muzzammil 73:19

Mu by’ukuri, ibi ni urwibutso. Bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we

Verse 20 — Surah Al-Muzzammil 73:20

Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni we ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora gusenga ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho amasengesho, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi