Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 76 - Al-Insan
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Insan 76:1
Ese nta gihe kirekire cyabayeho umuntu ari ikintu kitazwi
Verse 2 — Surah Al-Insan 76:2
Mu by’ukuri, twaremye umuntu mu ntanga zivanze (iz’umugabo n’iz’umugore) kugira ngo tumugerageze. (Ni yo mpamvu) twamuhaye kumva no kubona
Verse 3 — Surah Al-Insan 76:3
Mu by’ukuri, twamweretse inzira; abishatse (yahitamo kwemera) agashimira cyangwa agahakana
Verse 4 — Surah Al-Insan 76:4
Mu by’ukuri, abahakanyi twabateguriye (kuzabahanisha) iminyururu, ingoyi ndetse n’umuriro ugurumana
Verse 5 — Surah Al-Insan 76:5
Mu by’ukuri, abakiranutsi bazanywera mu kirahuri (cya divayi idasindisha) ivanze (n’amazi y’isoko y’umugezi wo mu ijuru witwa) Kafuur
Verse 6 — Surah Al-Insan 76:6
(Iyo Kafuur) ni isoko y’amazi abagaragu ba Allah bazanywaho, ikazajya ivubura amazi menshi (bakayerekeza aho bashatse)
Verse 7 — Surah Al-Insan 76:7
(Abo bakiranutsi) ni abesa imihigo (yabo bahigiye Allah), bakanatinya umunsi ikibi cyazakwira hose (umunsi w’imperuka)
Verse 8 — Surah Al-Insan 76:8
Bakanaha amafunguro abakene, imfubyi n’imbohe, kabone n’iyo nabo baba bayakeneye
Verse 9 — Surah Al-Insan 76:9
(Bavuga bati) "Rwose, turabagaburira kubera gushaka kwishimirwa na Allah. Nta nyiturano cyangwa ishimwe tubashakaho
Verse 10 — Surah Al-Insan 76:10
Rwose dutinya umunsi ukomeye kandi uzaba urimo ingorane, uturutse kwa Nyagasani wacu, uzatuma (uburanga bw’abahakanyi) bwijima
Verse 11 — Surah Al-Insan 76:11
Bityo, Allah azabarinda ibibi by’uwo munsi, kandi azabaha umucyo (mu buranga) ndetse n’ibyishimo
Verse 12 — Surah Al-Insan 76:12
Azanabagororera ijuru n’imyambaro y’ihariri kubera ko barangwaga no kwihangana
Verse 13 — Surah Al-Insan 76:13
Bazaba begamye ku bitanda bitatse, (kandi mu Ijuru) ntibazigera bahabona ubushyuhe bw’izuba cyangwa imbeho bikabije
Verse 14 — Surah Al-Insan 76:14
Kandi igicucu (cy’ibiti byo mu ijuru) kizaba kibegereye, ndetse n’imbuto zabyo zizabegerezwa
Verse 15 — Surah Al-Insan 76:15
Bazazengurutswamo amasahane ya Feza (arimo ibiribwa byiza) n’ibikombe bikozwe mu birahuri
Verse 16 — Surah Al-Insan 76:16
Ibirahuri bikoze muri Feza, byuzuye neza (bijyanye n’ibyifuzo bya buri wese)
Verse 17 — Surah Al-Insan 76:17
Bazanahabwa ikirahuri (cya divayi idasindisha) ivanze na tangawizi
Verse 18 — Surah Al-Insan 76:18
Izavomwa mu isoko ryitwa Salisabila
Verse 19 — Surah Al-Insan 76:19
Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe, babaha amafunguro), ubabonye wagira ngo ni inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zanyanyagijwe
Verse 20 — Surah Al-Insan 76:20
Kandi nunarebayo (mu Ijuru) uzabona ingabire (zitagereranywa) ndetse n’ubwami buhebuje
Verse 21 — Surah Al-Insan 76:21
Bazaba bambaye imyambaro y’icyatsi kibitsi ikoze mu ihariri yorohereye n’iremereye. Bazanambikirwamo ibikomo bya Feza kandi Nyagasani wabo azabaha ikinyobwa gisukuye
Verse 22 — Surah Al-Insan 76:22
(Bazanabwirwa bati) "Mu by’ukuri, ibi ni ibihembo byanyu, kandi umuhate wanyu warakiriwe
Verse 23 — Surah Al-Insan 76:23
Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) ni twe twaguhishuriye Qur’an mu byiciro
Verse 24 — Surah Al-Insan 76:24
Bityo, ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntuzumvire umunyabyaha cyangwa umuhakanyi muri bo
Verse 25 — Surah Al-Insan 76:25
Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe mu gitondo no ku gicamunsi
Verse 26 — Surah Al-Insan 76:26
Na nijoro umwubamire kandi unamusingize igihe kirekire mu ijoro
Verse 27 — Surah Al-Insan 76:27
Mu by’ukuri, abo (bahakanyi) bakunda ubuzima bwo ku isi butaramba, bakirengagiza umunsi uremereye (w’ibihano)
Verse 28 — Surah Al-Insan 76:28
Ni twe twabaremye dukomeza ingingo zabo. Kandi tubishatse twabasimbuza abandi bameze nka bo
Verse 29 — Surah Al-Insan 76:29
Mu by’ukuri, iyi (mirongo ya Qur’an) ni urwibutso, bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we
Verse 30 — Surah Al-Insan 76:30
Kandi ntacyo mwashaka (ngo mukigereho) keretse Allah abishatse. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Verse 31 — Surah Al-Insan 76:31
Yinjiza mu mpuhwe ze uwo ashatse. Naho inkozi z’ibibi yaziteguriye ibihano bibabaza