Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 79 - An-Naziat
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah An-Naziat 79:1
Ndahiriye ku (bamalayika) bashikanuza (roho z’abahakanyi) n’ubukana buhambaye
Verse 2 — Surah An-Naziat 79:2
No ku (bamalayika) bakuramo (roho z’abemeramana) bitonze
Verse 3 — Surah An-Naziat 79:3
No ku (bamalayika) bogoga ikirere bihuta (batwaye izo roho)
Verse 4 — Surah An-Naziat 79:4
No ku (bamalayika) bihutana (ubutumwa babuzaniye intumwa za Allah ku isi)
Verse 5 — Surah An-Naziat 79:5
No ku (bamalayika) bashyira mu bikorwa ibyo bategetswe
Verse 6 — Surah An-Naziat 79:6
Umunsi (impanda ya mbere izavuzwa), maze isi n’imisozi bigatigita bikabije (buri kiremwa kigapfa)
Verse 7 — Surah An-Naziat 79:7
(Umutingito wa mbere) uzakurikirwa n’undi mutingito (maze buri kiremwa kizuke)
Verse 8 — Surah An-Naziat 79:8
Uwo munsi imitima (ya bamwe) izaba ifite ubwoba n’agahinda
Verse 9 — Surah An-Naziat 79:9
Ndetse n’indoro yabo izaba yaciye bugufi (isuzuguritse)
Verse 10 — Surah An-Naziat 79:10
Bazavuga bati "Ese mu by’ukuri, tuzasubizwa mu buzima (bwacu bwo ku isi) twahozemo
Verse 11 — Surah An-Naziat 79:11
Na nyuma y’uko tubaye amagufa ashangutse
Verse 12 — Surah An-Naziat 79:12
Baravuga bati "Uko kugaruka kwacu (ku isi twifuza) kwaba ari igihombo
Verse 13 — Surah An-Naziat 79:13
(Ubwo impanda izavuzwa bwa kabiri) bizaba ari urusaku rumwe
Verse 14 — Surah An-Naziat 79:14
Icyo gihe bazisanga imusozi (bongeye kuba bazima nyuma yo gupfa)
Verse 15 — Surah An-Naziat 79:15
Ese inkuru ya Musa yakugezeho
Verse 16 — Surah An-Naziat 79:16
Ubwo Nyagasani we yamuhamagaraga mu kibaya gitagatifu cya Tuwa (agira ati)
Verse 17 — Surah An-Naziat 79:17
Jya kwa Farawo kuko rwose yigometse
Verse 18 — Surah An-Naziat 79:18
Umubwire uti "Ese ushobora kwiyeza (ukareka icyaha cy’ubuhakanyi, ukaba umwemeramana)
Verse 19 — Surah An-Naziat 79:19
Nkakuyobora kwa Nyagasani wawe kugira ngo umutinye
Verse 20 — Surah An-Naziat 79:20
Nuko (Musa) amwereka igitangaza gihambaye
Verse 21 — Surah An-Naziat 79:21
Ariko (Farawo) yarahinyuye aranigomeka
Verse 22 — Surah An-Naziat 79:22
Maze atera umugongo akataza (ashishikariza abantu be kudakurikira Musa)
Verse 23 — Surah An-Naziat 79:23
Nuko akoranya (abantu be), avuga mu ijwi riranguruye
Verse 24 — Surah An-Naziat 79:24
Agira ati "Ni njye nyagasani wanyu w’ikirenga
Verse 25 — Surah An-Naziat 79:25
Bityo, Allah amuhanira icyaha cya nyuma (cyo kuvuga ko ari we nyagasani w’ikirenga) n’icya mbere (cyo kuba yarabwiye ibyegera bye ko atazi ko bafite indi mana itari we)
Verse 26 — Surah An-Naziat 79:26
Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo kuri buri wese utinya Allah
Verse 27 — Surah An-Naziat 79:27
Ese (yemwe bantu) iremwa ryanyu ni ryo rikomeye, cyangwa ikirere (Allah) yubatse (ni cyo gikomeye)
Verse 28 — Surah An-Naziat 79:28
Yazamuye igisenge cyacyo, maze aragitunganya
Verse 29 — Surah An-Naziat 79:29
Ijoro ryacyo arigira umwijima, amanywa yacyo arayakesha
Verse 30 — Surah An-Naziat 79:30
Nyuma y’ibyo arambura isi
Verse 31 — Surah An-Naziat 79:31
Ayisohoramo amazi yayo n’inzuri zayo
Verse 32 — Surah An-Naziat 79:32
Anashimangira imisozi
Verse 33 — Surah An-Naziat 79:33
Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu
Verse 34 — Surah An-Naziat 79:34
Ariko igihe icyago gihambaye (umunsi w’imperuka) kizaza
Verse 35 — Surah An-Naziat 79:35
Umunsi umuntu azibuka ibyo yakoze
Verse 36 — Surah An-Naziat 79:36
Umuriro wa Jahanamu uzagaragarizwa (buri wese) ureba
Verse 37 — Surah An-Naziat 79:37
Ubwo kuri wa wundi wigometse
Verse 38 — Surah An-Naziat 79:38
Agahitamo ubuzima bwo kuri iyi si (agakurikira ibibi aterwa n’irari rye)
Verse 39 — Surah An-Naziat 79:39
Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzaba ubuturo (bwe)
Verse 40 — Surah An-Naziat 79:40
Ariko wa wundi watinye kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, akanabuza umutima we kurarikira ibibi
Verse 41 — Surah An-Naziat 79:41
Mu by’ukuri, Ubusitani (Ijuru) buzaba ubuturo (bwe)
Verse 42 — Surah An-Naziat 79:42
(Abahakanyi) barakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye n’igihe imperuka izabera
Verse 43 — Surah An-Naziat 79:43
Nta bumenyi ufite bwo kugira icyo uyivugaho
Verse 44 — Surah An-Naziat 79:44
Ubumenyi bwayo bwihariye Nyagasani wawe
Verse 45 — Surah An-Naziat 79:45
Ahubwo wowe (Muhamadi) nta kindi uri cyo uretse kuba uri umuburizi w’abatinya (umunsi w’imperuka)
Verse 46 — Surah An-Naziat 79:46
Umunsi bazawubona, bazamera nk’aho babaye ku isi ikigoroba kimwe cyangwa igitondo kimwe