Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti "Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye". Bityo, mutinye Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemera
(Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye gutangira ibicuruzwa by’Abakurayishi) abigu- hishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga
Munibuke ubwo Allah yabasezeranyaga gutsinda rimwe mu matsinda abiri (y’abanzi banyu; iry’ingabo cyangwa iry’abacuruzi), mwe mwifuza ko iridafite intwaro ari ryo ryaba iryanyu. Nyamara Allah yashakaga guhamya ukuri akoresheje amagambo ye no kurimbura abahakanyi burundu
(Ibyo) nta kindi Allah yabikoreyeuretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Nta bwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah. Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Mu by’ukuri,ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (banze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); babandi badatekereza
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri,iwe ari ho muzakoranyirizwa
Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira
N’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati "Erega twarayumvise"; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere
None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abatinya Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi
Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekeraho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora
Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni we Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu)
Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, na mwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa
Munumvire Allah n'Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by'ukuri, Allahari kumwe n' abihangana
Ibyo ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, nyir'ibihano bikaze
Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho cyeretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Kandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu kuri (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abahemu
(Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo. Ariko Allah yarayihuje. Mu by'ukuri, we ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z'intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z'isi (muhabwa inshungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira imfungwa z’intambara ziri mu maboko yanyu uti "Niba Allah azi ko hari icyiza kiri mu mitima yanyu, azabaha ibyiza biruta ibyo mwanyazwe, anabababarire ibyaha byanyu. Rwose, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Ariko nibashaka kuguhemukira (nyuma yo kubarekura), rwose (ntuzacike intege) kuko na mbere bahemukiye Allah (bakurwanya) maze aguha imbaraga zo kubatsinda. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Naho babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo ni bo bemera by’ukuri. Bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza
Ariko babandi baje kwemera nyuma, nuko bakimukira (i Madina), bakanifatanya namwe mu guharanira inzira ya Allah, abo bari muri mwe. Ariko abafitanye amasano, bamwe bafite uburenganzira busumba ubw’abandi (mu izungura) rishingiye ku mategeko ya Allah. Mu by'ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose