Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 80 - Abasa
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Abasa 80:1
(Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo
Verse 2 — Surah Abasa 80:2
Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi)
Verse 3 — Surah Abasa 80:3
Nonese ni iki cyakumenyesha ko yaba (aje kubaza) ashaka kwiyeza (ibyaha)
Verse 4 — Surah Abasa 80:4
Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro
Verse 5 — Surah Abasa 80:5
Naho wawundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka)
Verse 6 — Surah Abasa 80:6
Ni we witaho
Verse 7 — Surah Abasa 80:7
Kandi ntacyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa)
Verse 8 — Surah Abasa 80:8
Ariko wawundi uje akugana yihuta
Verse 9 — Surah Abasa 80:9
Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye)
Verse 10 — Surah Abasa 80:10
Uramwirengagiza (ukita ku bandi)
Verse 11 — Surah Abasa 80:11
Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso
Verse 12 — Surah Abasa 80:12
Bityo, ubishaka nayizirikane
Verse 13 — Surah Abasa 80:13
(Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhu Mahfudh)
Verse 14 — Surah Abasa 80:14
Zubahitse kandi zejejwe
Verse 15 — Surah Abasa 80:15
Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika)
Verse 16 — Surah Abasa 80:16
B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo
Verse 17 — Surah Abasa 80:17
Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi
Verse 18 — Surah Abasa 80:18
Ese (Allah) yamuremye mu ki
Verse 19 — Surah Abasa 80:19
Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho
Verse 20 — Surah Abasa 80:20
Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye)
Verse 21 — Surah Abasa 80:21
Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa
Verse 22 — Surah Abasa 80:22
Kandi igihe azabishakira azamuzura
Verse 23 — Surah Abasa 80:23
Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse
Verse 24 — Surah Abasa 80:24
Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye
Verse 25 — Surah Abasa 80:25
Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi
Verse 26 — Surah Abasa 80:26
Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo)
Verse 27 — Surah Abasa 80:27
Maze tukabumezamo impeke
Verse 28 — Surah Abasa 80:28
N’imizabibu n’imboga
Verse 29 — Surah Abasa 80:29
N’imizeti n’imitende
Verse 30 — Surah Abasa 80:30
N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane
Verse 31 — Surah Abasa 80:31
N’imbuto n’ubwatsi
Verse 32 — Surah Abasa 80:32
Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu
Verse 33 — Surah Abasa 80:33
Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza
Verse 34 — Surah Abasa 80:34
Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we
Verse 35 — Surah Abasa 80:35
(Ahunge) nyina na se
Verse 36 — Surah Abasa 80:36
N’umugore we n’abana be
Verse 37 — Surah Abasa 80:37
Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi)
Verse 38 — Surah Abasa 80:38
Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana
Verse 39 — Surah Abasa 80:39
Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru)
Verse 40 — Surah Abasa 80:40
Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu
Verse 41 — Surah Abasa 80:41
Bwarenzwe n’umwijima
Verse 42 — Surah Abasa 80:42
Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi