Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 82 - Al-Infitar

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Infitar 82:1

Igihe ikirere kizasatagurika

Verse 2 — Surah Al-Infitar 82:2

N’igihe inyenyeri zizagwa zikanyanyagira

Verse 3 — Surah Al-Infitar 82:3

N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe)

Verse 4 — Surah Al-Infitar 82:4

N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo)

Verse 5 — Surah Al-Infitar 82:5

(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi)

Verse 6 — Surah Al-Infitar 82:6

Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu

Verse 7 — Surah Al-Infitar 82:7

We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye

Verse 8 — Surah Al-Infitar 82:8

Yaragutunganyije aguha ishusho ashatse

Verse 9 — Surah Al-Infitar 82:9

Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo

Verse 10 — Surah Al-Infitar 82:10

Ariko mu by’ukuri, mufite (abamalayika babashinzwe) babagenzura

Verse 11 — Surah Al-Infitar 82:11

Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi)

Verse 12 — Surah Al-Infitar 82:12

Bazi ibyo mukora byose

Verse 13 — Surah Al-Infitar 82:13

Mu by’ukuri, abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru)

Verse 14 — Surah Al-Infitar 82:14

Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana

Verse 15 — Surah Al-Infitar 82:15

Bazawinjiramo ku munsi w’ibihembo

Verse 16 — Surah Al-Infitar 82:16

Kandi ntibazigera bawuvamo

Verse 17 — Surah Al-Infitar 82:17

Nonese ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo

Verse 18 — Surah Al-Infitar 82:18

Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo

Verse 19 — Surah Al-Infitar 82:19

(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah