Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 83 - Al-Mutaffifin
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Mutaffifin 83:1
Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo
Verse 2 — Surah Al-Mutaffifin 83:2
Babandi igihe bapimiwe (n’abandi) bantu, basaba kuzurizwa ibipimo
Verse 3 — Surah Al-Mutaffifin 83:3
Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye
Verse 4 — Surah Al-Mutaffifin 83:4
Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)
Verse 5 — Surah Al-Mutaffifin 83:5
Ku munsi uhambaye
Verse 6 — Surah Al-Mutaffifin 83:6
Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa
Verse 7 — Surah Al-Mutaffifin 83:7
Oya! Mu by’ukuri, igitabo (cyanditsemo ibikorwa) by’inkozi z’ibibi gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini
Verse 8 — Surah Al-Mutaffifin 83:8
Nonese ni iki cyakumenyesha Sijiini
Verse 9 — Surah Al-Mutaffifin 83:9
Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama
Verse 10 — Surah Al-Mutaffifin 83:10
Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura
Verse 11 — Surah Al-Mutaffifin 83:11
Babandi bahinyura umunsi w’ibihembo
Verse 12 — Surah Al-Mutaffifin 83:12
Kandi nta wundi wawuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha
Verse 13 — Surah Al-Mutaffifin 83:13
(Wawundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati "Ni inkuru z’abo hambere
Verse 14 — Surah Al-Mutaffifin 83:14
Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo
Verse 15 — Surah Al-Mutaffifin 83:15
Oya! Mu by’ukuri, kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo
Verse 16 — Surah Al-Mutaffifin 83:16
Maze binjire mu muriro ugurumana
Verse 17 — Surah Al-Mutaffifin 83:17
Nuko babwirwe bati "Ibi ni byo mwajyaga muhinyura
Verse 18 — Surah Al-Mutaffifin 83:18
Oya! Mu by’ukuri, igitabo (cyanditsemo ibikorwa) by’abakora ibyiza gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyuna
Verse 19 — Surah Al-Mutaffifin 83:19
Nonese ni iki cyakumenyesha Iliyuna
Verse 20 — Surah Al-Mutaffifin 83:20
Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama
Verse 21 — Surah Al-Mutaffifin 83:21
(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya
Verse 22 — Surah Al-Mutaffifin 83:22
Mu by’ukuri, abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru)
Verse 23 — Surah Al-Mutaffifin 83:23
Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo)
Verse 24 — Surah Al-Mutaffifin 83:24
Mu buranga bwabo uzahabwirwa no kurabagirana kubera ibyishimo
Verse 25 — Surah Al-Mutaffifin 83:25
Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye
Verse 26 — Surah Al-Mutaffifin 83:26
Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe
Verse 27 — Surah Al-Mutaffifin 83:27
(Icyo kinyobwa) kizavangwa n’ (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru ryitwa) Tas’niim
Verse 28 — Surah Al-Mutaffifin 83:28
Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah)
Verse 29 — Surah Al-Mutaffifin 83:29
Mu by’ukuri, (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana
Verse 30 — Surah Al-Mutaffifin 83:30
Bazinyuraho zikabaryanira inzara
Verse 31 — Surah Al-Mutaffifin 83:31
Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabigira urwenya
Verse 32 — Surah Al-Mutaffifin 83:32
N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti "Mu by’ukuri, bariya barayobye
Verse 33 — Surah Al-Mutaffifin 83:33
Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana)
Verse 34 — Surah Al-Mutaffifin 83:34
Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi
Verse 35 — Surah Al-Mutaffifin 83:35
Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo)
Verse 36 — Surah Al-Mutaffifin 83:36
Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora