Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 87 - Al-Ala
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Ala 87:1
Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga
Verse 2 — Surah Al-Ala 87:2
We waremye (buri kintu) akagitunganya
Verse 3 — Surah Al-Ala 87:3
Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo
Verse 4 — Surah Al-Ala 87:4
Ni nawe umeza ubwatsi mu nzuri
Verse 5 — Surah Al-Ala 87:5
Hanyuma akabwumisha bukijima
Verse 6 — Surah Al-Ala 87:6
Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa
Verse 7 — Surah Al-Ala 87:7
Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri, azi ibigaragara n’ibitagaragara
Verse 8 — Surah Al-Ala 87:8
Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza
Verse 9 — Surah Al-Ala 87:9
Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro
Verse 10 — Surah Al-Ala 87:10
Mu by’ukuri, hazibuka wa wundi utinya (Allah)
Verse 11 — Surah Al-Ala 87:11
Kandi inkozi y’ibibi izarugendera kure
Verse 12 — Surah Al-Ala 87:12
(Uwo) ni we uzinjira mu muriro uhambaye
Verse 13 — Surah Al-Ala 87:13
Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza)
Verse 14 — Surah Al-Ala 87:14
Mu by’ukuri, wawundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi
Verse 15 — Surah Al-Ala 87:15
Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora amasengesho
Verse 16 — Surah Al-Ala 87:16
Ariko mwe mukunda ubuzima bwo kuri iyi si
Verse 17 — Surah Al-Ala 87:17
Kandi ubwo ku mperuka ari bwo bwiza ndetse buzanahoraho
Verse 18 — Surah Al-Ala 87:18
Mu by’ukuri, ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere
Verse 19 — Surah Al-Ala 87:19
Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa