Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 88 - Al-Ghashiyah
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Ghashiyah 88:1
Ese inkuru y’ibizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho
Verse 2 — Surah Al-Ghashiyah 88:2
Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse
Verse 3 — Surah Al-Ghashiyah 88:3
(Igihe bari ku isi) babaga bakora cyane (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro)
Verse 4 — Surah Al-Ghashiyah 88:4
Bazinjira mu muriro utwika
Verse 5 — Surah Al-Ghashiyah 88:5
Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye
Verse 6 — Surah Al-Ghashiyah 88:6
Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa
Verse 7 — Surah Al-Ghashiyah 88:7
(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara
Verse 8 — Surah Al-Ghashiyah 88:8
Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye
Verse 9 — Surah Al-Ghashiyah 88:9
Bishimiye ibikorwa byabo
Verse 10 — Surah Al-Ghashiyah 88:10
(Bari) mu Ijuru rihambaye
Verse 11 — Surah Al-Ghashiyah 88:11
Aho batazumva amagambo adafite umumaro
Verse 12 — Surah Al-Ghashiyah 88:12
Hazaba harimo isoko itemba
Verse 13 — Surah Al-Ghashiyah 88:13
Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru
Verse 14 — Surah Al-Ghashiyah 88:14
N’ibikombe biteguwe (neza)
Verse 15 — Surah Al-Ghashiyah 88:15
N’imisego ishashe (neza)
Verse 16 — Surah Al-Ghashiyah 88:16
N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho)
Verse 17 — Surah Al-Ghashiyah 88:17
Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe
Verse 18 — Surah Al-Ghashiyah 88:18
N’uburyo ikirere cyahanitswe
Verse 19 — Surah Al-Ghashiyah 88:19
N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)
Verse 20 — Surah Al-Ghashiyah 88:20
N’uburyo isi yarambuwe
Verse 21 — Surah Al-Ghashiyah 88:21
Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa
Verse 22 — Surah Al-Ghashiyah 88:22
Ntukabashyireho igitugu
Verse 23 — Surah Al-Ghashiyah 88:23
Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana
Verse 24 — Surah Al-Ghashiyah 88:24
Allah azamuhanisha ibihano bihambaye
Verse 25 — Surah Al-Ghashiyah 88:25
Mu by’ukuri, iwacu ni ho garukiro ryabo
Verse 26 — Surah Al-Ghashiyah 88:26
Hanyuma mu by’ukuri, ni twe tuzabakorera ibarura