Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 89 - Al-Fajr
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Fajr 89:1
Ndahiriye ku museke
Verse 2 — Surah Al-Fajr 89:2
No ku majoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja)
Verse 3 — Surah Al-Fajr 89:3
No ku kitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah)
Verse 4 — Surah Al-Fajr 89:4
No ku ijoro igihe rigiye gucya
Verse 5 — Surah Al-Fajr 89:5
Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi)
Verse 6 — Surah Al-Fajr 89:6
Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize aba Adi
Verse 7 — Surah Al-Fajr 89:7
Bo mu bwoko bwa Irama (bari barebare cyane) bareshya nk’inkingi z’inyubako ndende
Verse 8 — Surah Al-Fajr 89:8
Bo (abo ba Iram) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi
Verse 9 — Surah Al-Fajr 89:9
N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako)
Verse 10 — Surah Al-Fajr 89:10
Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo)
Verse 11 — Surah Al-Fajr 89:11
Babandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi
Verse 12 — Surah Al-Fajr 89:12
Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije
Verse 13 — Surah Al-Fajr 89:13
Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza
Verse 14 — Surah Al-Fajr 89:14
Mu by’ukuri, Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi)
Verse 15 — Surah Al-Fajr 89:15
Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhu- ndagazaho ingabire, aravuga ati "Nyagasani wanjye yanyubahishije
Verse 16 — Surah Al-Fajr 89:16
Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati "Nyagasani wanjye yaransuzuguje
Verse 17 — Surah Al-Fajr 89:17
Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi
Verse 18 — Surah Al-Fajr 89:18
Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene
Verse 19 — Surah Al-Fajr 89:19
Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara
Verse 20 — Surah Al-Fajr 89:20
Ndetse mugakunda imitungo bikabije
Verse 21 — Surah Al-Fajr 89:21
Oya! Ubwo isi izasandazwa (igacikamo ibice)
Verse 22 — Surah Al-Fajr 89:22
Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo
Verse 23 — Surah Al-Fajr 89:23
Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki
Verse 24 — Surah Al-Fajr 89:24
Azicuza avuga ati "Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza)
Verse 25 — Surah Al-Fajr 89:25
Bityo, kuri uwo munsi (Allah) azahanisha ibihano bitashoborwa n’undi uwo ari we wese
Verse 26 — Surah Al-Fajr 89:26
Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese
Verse 27 — Surah Al-Fajr 89:27
(Umwemeramana azabwirwa ati) "Yewe roho ituje
Verse 28 — Surah Al-Fajr 89:28
Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na we akwishimiye
Verse 29 — Surah Al-Fajr 89:29
Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane)
Verse 30 — Surah Al-Fajr 89:30
Uninjire mu Ijuru ryanjye