Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 90 - Al-Balad
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Balad 90:1
Ndahiriye kuri uyu mujyi (wa Maka)
Verse 2 — Surah Al-Balad 90:2
No kuri wowe (Ntumwa Muhamadi) utuye uyu mujyi
Verse 3 — Surah Al-Balad 90:3
No ku mubyeyi (Adamu) n’abo yabyaye
Verse 4 — Surah Al-Balad 90:4
Mu by’ukuri, twaremye umuntu kugira ngo (abeho) mu ngorane
Verse 5 — Surah Al-Balad 90:5
Ese akeka ko nta n’umwe wamushobora
Verse 6 — Surah Al-Balad 90:6
Aravuga ati "Nakoresheje umutungo mwinshi
Verse 7 — Surah Al-Balad 90:7
Ese akeka ko nta n’umwe umubona
Verse 8 — Surah Al-Balad 90:8
Ese ntitwamuhaye amaso abiri
Verse 9 — Surah Al-Balad 90:9
Ndetse n’ururimi n’iminwa ibiri
Verse 10 — Surah Al-Balad 90:10
Tukanamwereka inzira ebyiri (iy’icyiza n’ikibi)
Verse 11 — Surah Al-Balad 90:11
Ariko ntiyigeze ashaka kunyura mu nzira igoranye (iganisha ku byiza n’intsinzi)
Verse 12 — Surah Al-Balad 90:12
Ese ni iki cyakumenyesha iyo nzira igoranye
Verse 13 — Surah Al-Balad 90:13
(Ni) ukubohora umucakara
Verse 14 — Surah Al-Balad 90:14
Cyangwa gutanga amafunguro ku munsi w’amapfa
Verse 15 — Surah Al-Balad 90:15
(Ayo mafunguro ukayaha) imfubyi mufitanye isano rya bugufi
Verse 16 — Surah Al-Balad 90:16
Cyangwa umukene (uryamye) mu ivumbi (uri mu kaga)
Verse 17 — Surah Al-Balad 90:17
Hanyuma akaba umwe mu bemeramana, bakanagirana inama zo kwihangana ndetse bakanagirana inama zo kugira impuhwe
Verse 18 — Surah Al-Balad 90:18
Abo ni abo mu kuboko kw’iburyo (mu Ijuru)
Verse 19 — Surah Al-Balad 90:19
Naho abahakanye amagambo yacu, ni abo mu kuboko kw’ibumoso (mu muriro)
Verse 20 — Surah Al-Balad 90:20
Bazaba bafungiranye mu muriro (badafite aho binjirira n’aho basohokera)